Indirimbo ya 125
Tugandukire gahunda ya gitewokarasi mu budahemuka
Igicapye
1. Abazi Yehova baratangaza
Ukuri k’Ubwami bwe bw’agaciro,
Bakagandukira na gahunda ye;
Kandi bakomeza kunga ubumwe.
(INYIKIRIZO)
Tugandukira Imana yacu,
Nk’uko tubisabwa.
Iraturinda, iradukunda,
Duhora tuyumvira.
2. Igisonga hamwe n’umwuka wera
Bizatuyobora igihe cyose.
Tugire intego yo gushikama,
Dutangaze hose amateka ye!
(INYIKIRIZO)
Tugandukira Imana yacu,
Nk’uko tubisabwa.
Iraturinda, iradukunda,
Duhora tuyumvira.
(Reba nanone Luka 12:42; Heb 13:7, 17.)