Indirimbo ya 13
Isengesho ryo gushimira
Igicapye
1. Yehova mwiza turagushima,
Ni wowe aya majwi agana.
Turakunamiye, utwumvire,
Tukwiyegurire utwiteho.
Turacumura ntidukomeye;
Turagusaba tubabarire.
Dukizwa n’amaraso ya Yesu.
Tujya twifuza kwigishwa nawe.
2. Abo utumira barahirwa,
Ubaha inyigisho n’umucyo.
Ujye utwigisha kukumenya.
Twifuza gutura mu nzu yawe.
Imbaraga zawe zihebuje,
Zituma tugira ubutwari.
Mana ikiza, Ubwami bwawe
Tububwirize ntibuzatsindwa.
3. Dushimishwa n’uko uturinda;
Reka abagusenga bagwire.
Ubwami bwawe bwiza nibuze,
Hehe n’indwara, gupfa n’ishavu.
Yesu azavanaho ububi;
Ibyaremwe binezerwe cyane.
Twishimire gutsinda, ririmba:
“Yehova Umwami nasingizwe!”