Ububiko bwacu
“Uko iminsi ihita ni ko ngenda ndushaho gukunda umurimo w’ubukoruporuteri”
MU MWAKA wa 1886, hari ibitabo ijana byitwa “Umuseke w’Imyaka Igihumbi” (L’Aurore du Millénium), Umubumbe wa I, byavanywe ahitwaga Inzu ya Bibiliya yari muri Allegheny muri leta ya Pennsylvania, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bijyanwa i Chicago muri leta ya Illinois. Charles Taze Russell yari yiringiye ko agiye gukwirakwiza uwo mubumbe mushya mu mazu yacururizwagamo ibitabo. Kimwe mu bigo bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakwirakwizaga ibitabo by’idini aho byagurishirizwaga, cyari cyaremeye gukwirakwiza ibitabo byacu. Ariko ibyumweru bibiri nyuma yaho, byagarutse ku Nzu ya Bibiliya.
Abantu bavuze ko hari umuvugabutumwa wari uzwi cyane wari warakajwe no kubona ibyo bitabo biri hamwe n’ibitabo bye. Yavuze arakaye cyane ko nibakomeza gucuruza ibyo bitabo, we n’izindi ncuti ze z’abavugabutumwa b’ibyamamare bari gufata ibitabo byabo bakabijyana ahandi. Nyir’icyo kigo yabuze uko agira asubizayo ibyo bitabo byacu. Byongeye kandi, hari ibinyamakuru byari byemeye kubyamamaza, ariko abaturwanyaga bakoze ibishoboka byose kugira ngo ayo masezerano aseswe. None se icyo gitabo gishya cyari kugera gite ku bantu bifuzaga kumenya ukuri?
Abitwaga abakoruporuteri ni bo babaye igisubizo cy’icyo kibazo.a Mu Munara w’Umurinzi w’i Siyoni wo mu mwaka wa 1881, hatangajwe ko hari hakenewe abakoruporuteri 1.000 bashoboraga kubwiriza igihe cyose kugira ngo batange ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nubwo habonetse ababarirwa mu magana gusa, bakwirakwije imbuto z’ukuri hirya no hino batanga ibitabo. Mu mwaka wa 1897, hari haramaze gutangwa ibitabo byitwa Umuseke bigera hafi kuri miriyoni, ahanini byaratanzwe n’abakoruporuteri. Abenshi babeshwagaho n’udufaranga duke bahabwaga n’abakoreshaga abonema z’Umunara w’Umurinzi cyangwa abo bahaga ibitabo.
Abo bakoruporuteri b’intwari bari bantu ki? Bamwe batangiye uwo murimo ari ingimbi n’abangavu, abandi bawutangira bakuze. Abenshi bari ingaragu, cyangwa se barashatse ariko badafite abana. Icyakora imiryango itari mike na yo yakoze uwo murimo. Abakoruporuteri b’igihe cyose bakoraga amasaha menshi ku munsi, mu gihe abakoruporuteri b’abafasha bo bakoraga isaha imwe cyangwa abiri ku munsi. Abantu bose si ko bari bafite amagara mazima cyangwa bari mu mimerere ibemerera gukora umurimo w’ubukoruporuteri. Ariko mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1906, abari bashoboye gukora uwo murimo babwiwe ko bitari ngombwa ko baba “barize cyane cyangwa ari abahanga, cyangwa se bavuga ururimi rw’abamarayika.”
Hafi kuri buri mugabane w’isi, abo bantu basanzwe bageze ku bintu bitangaje. Umuvandimwe umwe yavuze ko agereranyije, mu myaka irindwi yatanze ibitabo 15.000. Ariko nanone yaravuze ati “sinakoze umurimo w’ubukoruporuteri ngamije gucuruza ibitabo, ahubwo nashakaga kuba umuhamya wa Yehova, kandi ngahamya ukuri kwe.” Aho abakoruporuteri bajyaga hose, imbuto z’ukuri zashingaga imizi, kandi amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya agatangira kwiyongera.
Abayobozi b’idini basuzuguraga abakoruporuteri, bakabita abacuruzi b’ibitabo. Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1892 waravuze uti “abantu benshi ntibabona ko bahagarariye Umwami, cyangwa ngo biyumvishe ukuntu Umwami abaha icyubahiro bitewe n’uko bicisha bugufi kandi bakigomwa.” Mu by’ukuri, nk’uko umwe mu bakoruporuteri yabivuze, ubuzima bwabo ntibwabaga ari umunyenga. Bagombaga kugira inkweto n’amagare bikomeye kubera ko ari byo bakoreshaga mu ngendo zabo. Mu duce tutagiraga amafaranga, batangaga ibitabo bakabaha ibyokurya. Iyo babaga babwirije umunsi wose, basubiraga mu mahema yabo cyangwa mu byumba bakodeshaga bumva bananiwe, ariko bishimye cyane. Nyuma yaho haje kuza amazu yimukanwa y’abakoruporuteri, akaba yaratumaga bacungura igihe kandi ntibakoreshe amafaranga menshi.b
Uhereye ku Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Chicago mu mwaka wa 1893, hatangijwe gahunda zigenewe abakoruporuteri. Muri izo gahunda habaga hakubiyemo kubwirana inkuru z’ibyabaye, kubereka uburyo bwo kubwiriza no kubaha inama zari kubafasha mu murimo wabo. Umunsi umwe, umuvandimwe Russell yagiriye abo babwiriza bakoranaga umwete inama yo kujya barya ibyokurya bihagije mu gitondo, hamara gucya bakanywa ikirahuri cy’amata, haba hiriwe izuba bakanywa ka soda gakonje.
Abakoruporuteri babaga bashaka uwo bazajya babwirizanya bazaga mu ikoraniro bambaye agashumi k’umuhondo. Bafataga abakoruporuteri bashya bakabashyira hamwe n’abamenyereye. Uko bigaragara, iyo myitozo yabaga ikenewe, kuko hari umukoruporuteri mushya wahaye umuntu ibitabo afite ubwoba akamubwira ati “ese urafata ibi bitabo?” Igishimishije ni uko nyir’urugo yabifashe kandi nyuma yaho akaza kuba mushiki wacu.
Hari umuvandimwe wigeze kwibaza ati “ese ngume ku kazi kanjye maze buri mwaka njye ntanga amadorari 1.000 (y’amanyamerika) yo gushyigikira umurimo, cyangwa mbe umukoruporuteri?” Yaje kumenya ko byose Umwami yari kubyishimira, ariko ko guha Umwami igihe cye ari byo byari guhita bimuhesha imigisha myinshi. Mary Hinds yabonaga ko umurimo w’ubukoruporuteri ari bwo “buryo buhebuje bwo gukorera abantu benshi ibintu byiza cyane kurusha ibindi.” Alberta Crosby wagiraga amasonisoni na we yaravuze ati “uko iminsi ihita ni ko ngenda ndushaho gukunda umurimo w’ubukoruporuteri.”
Muri iki gihe, abana benshi b’abo bakoruporuteri barangwaga n’umwete, baba abo mu buryo bw’umubiri n’abo mu buryo bw’umwuka, baracyaha agaciro uwo murage wo mu buryo bw’umwuka basigiwe. Niba nta mukoruporuteri cyangwa umupayiniya mufite mu muryango, kuki utatangira uwo murimo ukazaba umurage w’umuryango wanyu? Uko iminsi izagenda ihita, nawe uzagenda urushaho gukunda umurimo w’igihe cyose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nyuma y’umwaka wa 1931, izina “abakoruporuteri” ryasimbuwe n’izina “abapayiniya.”
b Ibisobanuro birambuye ku birebana n’amazu yimukanwa y’abakoruporuteri bizatangwa mu gihe kiri imbere.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 32]
Ntibyari ngombwa ko baba “barize cyane cyangwa ari abahanga, cyangwa se bavuga ururimi rw’abamarayika”
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Umukoruporuteri witwaga A. W. Osei wo muri Gana, ahagana mu mwaka wa 1930
[Amafoto yo ku ipaji ya 32]
Hejuru: Umukoruporuteri witwaga Edith Keen n’uwitwaga Gertrude Morris bo mu Bwongereza, ahagana mu mwaka wa 1918; hasi: Stanley Cossaboom na Henry Nonkes bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahagaze iruhande rw’amakarito arimo ubusa, yarimo ibitabo bari batanze