-
Ivuga ukuri mu birebana n’ubuhanuziUmunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
-
-
Ivuga ukuri mu birebana n’ubuhanuzi
“Nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye.”—YOSUWA 23:14.
AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Abapfumu ba kera bo mu Bugiriki bari bazwiho gufindafinda, bagahanura ibintu biteza urujijo kandi bitiringirwa. Abantu bo muri iki gihe baragurisha inyenyeri na bo ni uko babigenza. Nubwo hari abantu bagerageza kuvuga iby’igihe kizaza bahereye ku biba muri iki gihe, si kenshi bavuga ibintu bizabaho mu myaka ibarirwa mu magana, ngo bavuge uko bizagenda no mu tuntu duto duto. Nyamara ubuhanuzi bwa Bibiliya bwo buvuga ibintu mu buryo burambuye, kandi buri gihe burasohora. Buvuga ibintu ‘guhera mu bihe bya kera bukavuga ibitarakorwa.’—Yesaya 46:10.
URUGERO: Mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, umuhanuzi Daniyeli yeretswe ko ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwari kuzaneshwa n’ubw’Abagiriki. Nanone yeretswe ko igihe umwami w’u Bugiriki yari kuzaba amaze “kugira imbaraga,” ubwami bwe bwari ‘kuzavunika,’ cyangwa bugasenyuka. Ni nde wari kuzamusimbura? Daniyeli yaranditse ati “hazabaho ubwami bune buzakomoka mu ishyanga rye, ariko ntibuzagira imbaraga nk’ize.”—Daniyeli 8:5-8, 20-22.
ICYO AMATEKA AGARAGAZA: Nyuma y’imyaka irenga 200 Daniyeli abayeho, Alexandre le Grand yabaye umwami w’u Bugiriki. Mu myaka icumi yakurikiyeho, yari amaze kunesha ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, maze yagura ubwami bw’Abagiriki bugera ku Ruzi rwa Indus (muri Pakisitani y’ubu). Ariko yapfuye mu buryo butunguranye afite imyaka 32. Nyuma yaho, intambara yabereye hafi y’umudugudu wa Ipsus wo muri Aziya Ntoya yashegeshe ubwo bwami bwe maze bwicamo ibice. Abantu bane batsinze iyo ntambara baje kwigabanya ubwami bw’u Bugiriki. Icyakora, nta n’umwe muri bo wigeze agira imbaraga nk’iza Alexandre.
UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari ikindi gitabo gishobora kugira ubuhanuzi nk’ubwo busohora uko bwakabaye? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
“Bibiliya ikubiyemo ubuhanuzi . . . bwinshi, ku buryo umuntu adashobora kuvuga ko bwasohoye mu buryo bw’impanuka.”—A LAWYER EXAMINES THE BIBLE, CYANDITSWE NA IRWIN H. LINTON
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
© Robert Harding Picture Library/SuperStock
-
-
Inkuru zivugwamo si impimbanoUmunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
-
-
Inkuru zivugwamo si impimbano
‘Nabikwandikiye uko bikurikirana neza.’—LUKA 1:3.
AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Ubusanzwe, imigani iba irimo inkuru z’impimbano zitagaragaza aho ibintu byabereye, igihe byabereye n’amazina y’abantu bavugwamo. Bibiliya yo irimo inkuru nyinshi z’ibintu byabayeho mu mateka, ku buryo abayisoma bizera ko ibyo ivuga ari “ukuri gusa gusa.”—Zaburi 119:160.
URUGERO: Bibiliya ivuga ko “Nebukadinezari umwami w’i Babuloni . . . yajyanye Yehoyakini [umwami w’u Buyuda] mu bunyage i Babuloni.” Nyuma yaho, “Evili-Merodaki umwami w’i Babuloni wari wimye ingoma muri uwo mwaka, yavanye Yehoyakini umwami w’u Buyuda mu nzu y’imbohe.” Ivuga nanone ko “umwami yamuhaga ibyokurya, akamuha ifunguro rye rya buri munsi, mu minsi yose yo kubaho kwe.”—2 Abami 24:11, 15; 25:27-30.
IBYO ABASHAKASHATSI BAVUMBUYE: Mu matongo yo muri Babuloni ya kera, abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bahavumbuye inyandiko zo mu butegetsi zo ku ngoma ya Nebukadinezari wa II. Izo nyandiko zigaragaza urutonde rw’amafunguro yahabwaga imfungwa, n’abandi bantu batungwaga n’iby’ibwami. Kuri urwo rutonde hariho “Yaukin [Yehoyakini],” wari “umwami w’igihugu cya Yahud (Yuda),” n’abo mu rugo rwe. None se Evili-Merodaki wasimbuye Nebukadinezari we yabayeho? Hari urwabya rwavumbuwe mu mugi wa Susa, rwari rwanditseho ngo “ingoro ya Amil-Marduk [Evili-Merodaki], Umwami w’i Babuloni, mwene Nebukadinezari, umwami w’i Babuloni.”
UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari ikindi gitabo cya kera cyo mu rwego rw’idini kivuga amateka mu buryo burambuye kandi buhuje n’ukuri? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
“Inkuru ziboneka muri Bibiliya zivuga igihe ibintu byabereye n’aho byabereye, zihuje n’ukuri kandi ni izo kwiringirwa kurusha ibindi bitabo bya kera byose.”—A SCIENTIFIC INVESTIGATION OF THE OLD TESTAMENT, CYANDITSWE NA ROBERT D. WILSON
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Inyandiko y’i Babuloni irimo izina rya Yehoyakini umwami w’u Buyuda
[Aho ifoto yavuye]
© bpk, Berlin/Vorderasiatisches Museum, SMB/Olaf M. Tessmer/Art Resource, NY
-
-
Ivuga ukuri mu birebana na siyansiUmunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
-
-
Ivuga ukuri mu birebana na siyansi
“Mbese sinakwandikiye nkugira inama nkakungura n’ubumenyi, kugira ngo nkwereke ukuri kw’amagambo y’ukuri?”—IMIGANI 22:20, 21.
AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Ibitabo bya kera, bikunze kuba birimo ibitekerezo bitiringirwa kandi biteje akaga, byagiye bivuguruzwa na siyansi yo muri iki igihe. Yewe n’abanditsi bo muri iki gihe baba bagomba kunonosora ibitabo banditse, kugira ngo babihuze n’ibiba bimaze kuvumburwa. Ariko Bibiliya yo igaragaza ko umwanditsi wayo ari Umuremyi kandi ko Ijambo rye “rihoraho iteka ryose.”—1 Petero 1:25.
URUGERO: Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli kwituma mu mwobo bacukuye “inyuma y’inkambi,” barangiza bagatwikira (Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13). Iyo bakoraga ku ntumbi y’inyamaswa cyangwa umurambo w’umuntu bagombaga gukaraba (Abalewi 11:27, 28; Kubara 19:14-16). Nanone ababembe bagombaga guhabwa akato, kugeza igihe umutambyi abasuzumiye akamenya ko bakize.—Abalewi 13:1-8.
ICYO ABAGANGA B’IKI GIHE BABIVUGAHO: Na bo babona ko gutaba imyanda, gukaraba intoki no gushyira abantu mu kato ari uburyo bwiza bwo kurwanya indwara. Hari ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara, cyatanze inama yakurikizwa mu gihe nta misarani cyangwa ibindi bikoresho by’isuku biboneka, kigira iti “jya wituma nibura muri metero 30 uvuye ku kiyaga cyangwa ku nyanja, nurangiza utabe uwo mwanda.” Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima na ryo ryagaragaje ko iyo abantu bitumye ahantu hakwiriye, umubare w’abandura indwara z’impiswi ugabanukaho 36 ku ijana. Nta myaka 200 ishize abaganga bavumbuye ko banduje indwara abarwayi benshi, bitewe n’uko batakarabaga intoki nyuma yo gukora ku murambo. Cya kigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara, cyemeza ko “gukaraba intoki ari bwo buryo bwiza kurusha ubundi bufasha abantu kwirinda indwara zanduza.” Twavuga iki se ku birebana no gushyira mu kato ababembe cyangwa abarwaye izindi ndwara zanduza? Vuba aha hari ikinyamakuru cyavuze kiti “iyo hateye icyorezo, gushyira abarwayi mu kato bishobora kuba ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda abantu indwara zanduza.”—Saudi Medical Journal.
UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari ikindi gitabo cy’idini cya kera cyahuza na siyansi yo muri iki gihe? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
“Nta muntu n’umwe utatangazwa n’amabwiriza yitondewe arebana n’isuku yariho mu gihe cya Mose.”—MANUAL OF TROPICAL MEDICINE, CYANDITSWE NA BA DOGITERI ALDO CASTELLANI NA ALBERT J. CHALMERS
-
-
Ibitabo biyigize ntibivuguruzanyaUmunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
-
-
Ibitabo biyigize ntibivuguruzanya
“Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 PETERO 1:21.
AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Akenshi inyandiko za kera ziravuguruzanya, nubwo zaba zaranditswe mu gihe kimwe. Ntibikunze kubaho ko ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye, bikandikirwa ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye, bihuza muri buri kantu kose. Nyamara Bibiliya yo ivuga ko Umwanditsi w’ibitabo 66 biyigize ari umwe, bityo ubutumwa bwayo bukaba ari bumwe kandi butavuguruzanya.—2 Timoteyo 3:16.
URUGERO: Mu gitabo cya mbere cya Bibiliya, Mose, umushumba wabayeho mu kinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, yanditse ko hari kuzabaho “urubyaro” rwari kuzacungura abantu. Icyo gitabo cyaje kuvuga ko urwo rubyaro rwari kuzakomoka kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo (Intangiriro 3:15; 22:17, 18; 26:24; 28:14). Imyaka igera kuri 500 nyuma yaho, umuhanuzi Natani yahanuye ko urwo rubyaro rwari kuzakomoka mu gisekuru cy’Umwami Dawidi (2 Samweli 7:12). Nyuma y’imyaka igihumbi, intumwa Pawulo yasobanuye ko urwo rubyaro rwari kuzaba rugizwe na Yesu n’itsinda ry’abigishwa batoranyijwe (Abaroma 1:1-4; Abagalatiya 3:16, 29). Amaherezo, mu mpera z’ikinyejana cya mbere, igitabo cya nyuma cya Bibiliya cyahanuye ko abagize urwo rubyaro bari kuzahamya ibya Yesu hano ku isi, bakajyanwa mu ijuru, maze bagategekana na we mu gihe cy’imyaka 1.000. Bazarimbura Satani, maze barokore abantu.—Ibyahishuwe 12:17; 20:6-10.
ICYO ABAHANGA MU BYA BIBILIYA BABIVUGAHO: Uwitwa Louis Gaussen amaze gusesengura ibitabo 66 bya Bibiliya, yavuze ko yatangajwe “n’ukuntu ibikubiye muri icyo gitabo bihuza, kandi cyaranditswe mu gihe cy’imyaka igihumbi na magana atanu, kikandikwa n’abantu benshi . . . bihatiraga kugaragaza uko abantu bazacungurwa binyuriye ku Mwana w’Imana, kandi bose bagakomeza kwibanda kuri iyo ngingo nubwo batari bayisobanukiwe neza.”—Theopneusty—The Plenary Inspiration of the Holy Scriptures.
UBITEKEREZAHO IKI? Ese wakwitega ko igitabo cyanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka irenga 1.500, gihuza muri byose? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]
“Iyo izo nyandiko zishyizwe hamwe, zivamo igitabo kimwe. . . . Nta kindi gitabo na kimwe kimeze nka cyo.”—THE PROBLEM OF THE OLD TESTAMENT, CYANDITSWE NA JAMES ORR
-
-
Ifite akamaro muri iki giheUmunara w’Umurinzi—2012 | 1 Kamena
-
-
Ifite akamaro muri iki gihe
“Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.”—ZABURI 119:105.
AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Nubwo ibitabo bimwe na bimwe bishobora kuba ari byiza cyane, ntibishobora gutanga inama zifatika. Yewe n’ibitabo byo muri iki gihe bitanga amabwiriza ku bintu runaka, biba bigomba guhora binonosorwa. Nyamara Bibiliya ivuga ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha.”—Abaroma 15:4.
URUGERO: Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, ikubiyemo inama nziza zafasha abantu kugira ubuzima bwiza, haba mu mubiri no mu byiyumvo. Urugero, ivuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza” (Imigani 14:30). Nanone Bibiliya itanga umuburo ugira uti “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose” (Imigani 18:1). Ku rundi ruhande, ivuga ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
ICYO ABASHAKASHATSI BAGARAGAJE: Gutuza, kugira incuti magara no kugira ubuntu, bishobora gutuma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “abantu bakunda kuzabiranywa n’uburakari, baba bafite ibyago byo kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko bikubye incuro ebyiri iby’abantu batarakazwa n’ubusa” (The Journal of the American Medical Association). Ubushakashatsi bwakorewe muri Ositaraliya mu gihe cy’imyaka icumi, bwagaragaje ko abantu bageze mu za bukuru “basabana n’incuti kandi bakaba bafite abantu babwira ibibari ku mutima,” barama kurusha abandi. Nanone mu mwaka wa 2008, abashakashatsi bo muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ko “gukoresha amafaranga ugirira abandi neza bihesha ibyishimo kuruta kuyakoresha mu nyungu zawe bwite.”
UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari igitabo icyo ari cyo cyose kimaze imyaka igera hafi ku 2.000 cyanditswe, wasangamo inama ziringirwa mu birebana n’ubuvuzi? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
“Nkunda Bibiliya cyane . . . kubera ko ikubiyemo inama zihebuje mu birebana n’ubuvuzi.”—HOWARD KELLY, M.D., UMWE MU BASHINZE ISHAMI RY’UBUVUZI MURI KAMINUZA YA JOHNS HOPKINS
-