-
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
-
-
IGICE CYA GATATU
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
Imana yarwanyijwe ite?
Ubuzima buzaba bumeze bute ku isi mu gihe kizaza?
1. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
UMUGAMBI Imana ifitiye isi urahebuje rwose. Yehova yifuza ko isi yaturwa n’abantu bishimye kandi bafite amagara mazima. Bibiliya ivuga ko ‘Imana yateye ubusitani muri Edeni, ikamezamo igiti cyose kinogeye ijisho gifite ibyokurya byiza.’ Hanyuma yaremye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, ibashyira muri ubwo busitani bwiza cyane, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intangiriro 1:28; 2:8, 9, 15). Bityo rero, umugambi w’Imana wari uw’uko abantu bororoka, bakagura iyo paradizo igakwira ku isi hose kandi bakita ku nyamaswa.
2. (a) Ni iki kitwemeza ko umugambi Imana ifitiye isi uzasohozwa? (b) Bibiliya ivuga ko ari ba nde bazabaho iteka?
2 Ese utekereza ko uwo mugambi uzasohora? Imana yaravuze iti “narabivuze kandi nzabisohoza” (Yesaya 46:9-11; 55:11). Imana izasohoza ibyo yagambiriye byose. Ivuga ko ‘itaremeye isi ubusa,’ ahubwo ko ‘yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Imana yashakaga ko ku isi haba abantu bameze bate? Kandi se yashakaga ko bayituraho igihe kingana iki? Bibiliya isubiza igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.
3. Ni ibihe bintu bibi bibera ku isi muri iki gihe, kandi se bituma abantu bibaza ibihe bibazo?
3 Uwo mugambi nturasohora, kubera ko abantu barwara, kandi bagapfa, ndetse bararwana kandi bakicana. Hari ikintu kitagenze neza, kuko Imana itashakaga ko isi imera nk’uko tuyibona muri iki gihe! None se byagenze bite? Kuki umugambi w’Imana utasohoye? Nta gitabo cy’amateka cyanditswe n’abantu gishobora kuduha igisubizo kuko ibibazo byatangiriye mu ijuru.
INKOMOKO Y’UMWANZI
4, 5. (a) Ni nde mu by’ukuri wavugishije Eva akoresheje inzoka? (b) Ni mu buhe buryo umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo, ashobora guhinduka umujura?
4 Igitabo cya mbere cya Bibiliya kitubwira uko umwanzi w’Imana yigaragaje mu busitani bwa Edeni. Yitwa “inzoka,” ariko ntiyari inzoka iyi isanzwe. Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, ‘yitwa Satani Usebanya, ari na we uyobya isi yose ituwe.’ Nanone yitwa “ya nzoka ya kera” (Intangiriro 3:1; Ibyahishuwe 12:9). Uwo mumarayika w’umunyambaraga yavugiye mu nzoka, atuma Eva agira ngo iyo nzoka ni yo yamuvugishaga. Igihe Imana yateguraga isi kugira ngo izayituzeho abantu uwo mumarayika yari ahari.—Yobu 38:4, 7.
5 None se ko ibyo Yehova yaremye byose byari bitunganye, uwo “Satani” yaremwe na nde? Mu magambo make, umwe mu bamarayika b’Imana yihinduye Satani. Ibyo se byari gushoboka bite? Ni nk’uko muri iki gihe umuntu wari usanzwe ari inyangamugayo ashobora guhinduka umujura. Bigenda bite? Uwo muntu ashobora kugira icyifuzo kibi mu mutima we. Iyo akomeje kugitekerezaho, gishobora gushora imizi noneho uburyo bwaboneka, agakora bya bintu bibi yatekerezagaho.—Soma muri Yakobo 1:13-15.
6. Byagenze bite kugira ngo umumarayika w’Imana ahinduke Satani Usebanya?
6 Uko ni ko byagendekeye Satani. Igihe Imana yabwiraga Adamu na Eva ngo babyare buzure isi, yarumvaga (Intangiriro 1:27, 28). Satani ashobora kuba yaribwiye ati “aba bantu bose bashobora kunsenga aho gusenga Imana!” Ubwo icyifuzo kibi cyari cyinjiye mu mutima we. Amaherezo yabeshyeye Imana, abwira Eva ibinyoma kugira ngo amushuke. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5.) Nguko uko yahindutse “Usebanya,” kandi ahinduka “Satani” bisobanura ngo “Urwanya Imana.”
7. (a) Kuki Adamu na Eva bapfuye? (b) Kuki abakomotse kuri Adamu bose basaza kandi bagapfa?
7 Satani yakoresheje ibinyoma n’uburiganya atuma Adamu na Eva basuzugura Imana (Intangiriro 2:17; 3:6). Imana yari yaravuze ko nibasuzugura bazapfa, kandi koko amaherezo baje gupfa (Intangiriro 3:17-19). Igihe Adamu yakoraga icyaha yabaye umuntu udatunganye bityo araga icyaha abamukomokaho bose. (Soma mu Baroma 5:12.) Twabigereranya n’iforomo babumbiramo amatafari. Iyo babumbiye amatafari mu iforomo ifite ubusembwa, buri tafari ryose riza rifite ubwo busembwa. Adamu na we yaraze abantu bose “ubusembwa” bwo kudatungana. Ni yo mpamvu abantu bose basaza kandi bagapfa.—Abaroma 3:23.
8, 9. (a) Ni iki Satani yashinje Imana? (b) Kuki Imana itahise irimbura ibyo byigomeke?
8 Satani yarwanyije ubutegetsi bwa Yehova igihe yatumaga Adamu na Eva bacumura ku Mana, bityo aba atangije igikorwa cyo kwigomeka. Ni nk’aho Satani yavugaga ati “Imana ni umutegetsi mubi. Irabeshya kandi yima abantu ibintu byiza. Abantu ntibakeneye gutegekwa n’Imana. Bashobora kwihitiramo icyiza n’ikibi. Ari jye ubategetse barushaho kumererwa neza.” Imana yari gusubiza ite ibyo birego birimo agasuzuguro? Hari abatekereza ko Imana yagombaga guhita yica ibyo byigomeke. Ariko se ibyo byari kuba bishubije ibirego bya Satani? Ese byari kuba bigaragaje ko Imana ari yo itegeka neza?
9 Yehova ntiyahise yica ibyo byigomeke kubera ko akurikiza ubutabera mu buryo butunganye. Ahubwo yararetse abantu bamara igihe runaka bitegeka bayobowe na Satani. Ibyo byagaragaje neza ko Satani ari umunyabinyoma. Impamvu yatumye Yehova abigenza atyo izasuzumwa mu gice cya 11 cy’iki gitabo. Ariko se ubundi byari bikwiriye ko Adamu na Eva bizera Satani utari warigeze agira ikintu cyiza na kimwe abakorera? Ese bari bakwiriye kwemera ko Yehova ari umunyabinyoma w’umugome kandi ari we wari warabahaye ibintu byose bari bafite? Wowe se wari kubigenza ute?
10. Washyigikira Yehova ute mu gusubiza ibirego bya Satani?
10 Byaba byiza dutekereje kuri ibyo bibazo kubera ko bitureba twese. Dushobora guhitamo gushyigikira Yehova, tukemera ko ari Umuyobozi wacu, maze tukagaragaza ko Satani ari umunyabinyoma. Dushobora no guhitamo gushyigikira Satani. (Zaburi 73:28; soma mu Migani 27:11.) Ikibabaje, ni uko abantu bake gusa ari bo bahitamo kumvira Yehova. Ibyo bigaragaza ko Yehova atari we utegeka iyi si. None se niba Imana atari yo itegeka iyi si, ni nde uyitegeka?
NI NDE UTEGEKA IYI SI?
Ese Satani yari guha ate Yesu Ubwami bwose bw’isi iyo buza kuba atari ubwe?
11, 12. (a) Ikigeragezo cyageze kuri Yesu kigaragaza gite ko Satani ari we utegeka iyi si? (b) Ni iki kindi kigaragaza ko Satani ari we utegeka iyi si?
11 Yesu ntiyigeze ahakana ko Satani ari we utegeka iyi si. Mu buryo runaka bw’igitangaza, Satani yigeze kwereka Yesu “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.” Hanyuma Satani yabwiye Yesu ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya” (Matayo 4:8, 9; Luka 4:5, 6). Bitekerezeho nawe! Ese ibyo byari kubera Yesu ikigeragezo iyo Satani aza kuba atari we utegeka ubwo bwami? Yesu ntiyigeze ahakana ko ubutegetsi bwose bw’isi ari ubwa Satani. Nta gushidikanya ko iyo Satani aza kuba atari we uyoboye ubwo butegetsi, Yesu aba yarabihakanye.
12 Ni iby’ukuri ko Yehova Imana ishoborabyose ari we waremye ijuru n’isi (Ibyahishuwe 4:11). Nyamara nta na hamwe Bibiliya ivuga ko Yehova Imana cyangwa Yesu Kristo ari bo bategeka iyi si. Ahubwo, Yesu yavuze yeruye ko Satani ari we ‘mutware w’iyi si’ (Yohana 12:31; 14:30; 16:11). Nanone Bibiliya ivuga ko Satani ari “imana y’iyi si” (2 Abakorinto 4:3, 4). Intumwa Yohana na we yaranditse ati “isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19.
UKO ISI YA SATANI IZAKURWAHO
13. Kuki dukeneye isi nshya?
13 Uko umwaka ushize undi ugataha, isi igenda irushaho kuba mbi. Yuzuyemo intambara, abanyapolitiki b’abahemu, abayobozi b’amadini b’indyarya n’abagizi ba nabi ruharwa. Isi yose muri rusange yarenze igaruriro. Bibiliya igaragaza ko vuba aha Imana izarimbura iyi si mbi mu ntambara ya Harimagedoni, ikayisimbuza isi nshya irangwa no gukiranuka.—Ibyahishuwe 16:14-16.
14. Ni nde Imana yatoranyirije kuba Umutegetsi w’Ubwami bwayo, kandi se ibyo byari byarahanuwe bite?
14 Yehova yatoranyije Yesu Kristo kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Bibiliya yari yarahanuye iti “umwana yatuvukiye, twahawe umwana w’umuhungu, kandi ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa . . . Umwami w’amahoro. Ubutware bwe buziyongera kandi amahoro ntazagira iherezo” (Yesaya 9:6, 7). Yesu yigishije abigishwa be gusenga bavuga bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Nk’uko tuzabibona muri iki gitabo, vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho ubutegetsi bwose bw’iyi si, maze bubusimbure. (Soma muri Daniyeli 2:44.) Hanyuma Ubwami bw’Imana buzahindura iyi si paradizo.
ISI NSHYA IRI BUGUFI
15. “Isi nshya” ni iki?
15 Bibiliya iduha icyizere igira iti “nk’uko isezerano [ry’Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13; Yesaya 65:17). Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu bayituyeho (Intangiriro 11:1). Bityo rero, “isi nshya” ikiranuka ni umuryango w’abantu bazaba bemerwa n’Imana.
16. Ni iyihe mpano y’agaciro katagereranywa Imana izaha abo yemera, kandi se ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzayibone?
16 Yesu yasezeranyije ko mu isi nshya yegereje, Imana izaha “ubuzima bw’iteka” abo yemera (Mariko 10:30). Rambura Bibiliya yawe muri Yohana 3:16 na 17:3, maze wisomere ibyo Yesu yavuze ko tugomba gukora kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Reka noneho turebe muri Bibiliya imigisha izagera ku bantu bazaba bakwiriye guhabwa iyo mpano ihebuje y’Imana mu isi izahinduka paradizo.
17, 18. Ni iki kitwemeza ko ku isi hose hazabaho amahoro n’umutekano?
17 Ibikorwa bibi, intambara n’urugomo ntibizongera kubaho. ‘Umuntu mubi ntazaba akiriho; ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi’ (Zaburi 37:10, 11). Hazabaho amahoro kuko Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi’ (Zaburi 46:9; Yesaya 2:4). Hanyuma “umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho,” ni ukuvuga kugeza iteka ryose.—Zaburi 72:7.
18 Abagaragu ba Yehova bazagira umutekano. Iyo Abisirayeli bumviraga Imana, bagiraga umutekano (Abalewi 25:18, 19). Kugira umutekano nk’uwo muri paradizo bizaba bihebuje rwose!—Soma muri Yesaya 32:18; Mika 4:4.
19. Tuzi dute ko mu isi nshya y’Imana hazabamo ibyokurya byinshi?
19 Ntihazabaho inzara. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:16). Yehova Imana azaha imigisha abakiranutsi be, kandi “isi izatanga umwero wayo.”—Zaburi 67:6.
20. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko isi yose izahinduka paradizo?
20 Isi yose izahinduka paradizo. Amazu meza afite ubusitani bwiza azubakwa aho abantu b’abanyabyaha bari barangije. (Soma muri Yesaya 65:21-24; Ibyahishuwe 11:18.) Isi izatunganywa kugeza igihe yose izabera nziza kandi ikarumbuka nk’ubusitani bwa Edeni. Nanone Imana ‘izapfumbatura ikiganza cyayo, ihaze ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Zaburi 145:16.
21. Ni iki kigaragaza ko abantu bazabana amahoro n’inyamaswa?
21 Abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. Inyamaswa z’inkazi n’amatungo yo mu rugo bizarishanya. Ndetse n’umwana muto ntazongera gutinya inyamaswa ziteye ubwoba muri iki gihe.—Soma muri Yesaya 11:6-9; 65:25.
22. Bizagendekera bite indwara?
22 Indwara zizavaho. Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari we Yesu, azakiza abantu indwara mu rugero rwagutse kurusha uko yabikoze igihe yari hano ku isi (Matayo 9:35; Mariko 1:40-42; Yohana 5:5-9). Icyo gihe ‘nta muturage uzavuga ati “ndarwaye.” ’—Yesaya 33:24; 35:5, 6.
23. Kuki umuzuko uzadushimisha cyane?
23 Abantu bacu twakundaga bapfuye bazazuka kandi bazaba bashobora kubaho iteka. Abantu bose Imana izirikana basinziriye mu rupfu bazazuka. Koko rero, “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15; soma muri Yohana 5:28, 29.
24. Iyo utekereje paradizo wumva umeze ute?
24 Mbega igihe kizaza gihebuje gihishiwe abantu bemera kwiga ibyerekeye Umuremyi wacu Mukuru, Yehova Imana, no kumukorera! Iyo paradizo iri hafi kuza ni yo Yesu yavugaga igihe yasezeranyaga umunyabyaha wari umanitse iruhande rwe ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Ni iby’ingenzi ko tumenya neza Yesu Kristo, we uzatuma iyo migisha yose itugeraho.
-
-
Ubwami bw’Imana ni iki?Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
-
-
IGICE CYA MUNANI
Ubwami bw’Imana ni iki?
Bibiliya itubwira ko Ubwami bw’Imana ari iki?
Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
Ni ryari Ubwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?
1. Ni irihe sengesho rizwi cyane tugiye gusuzuma?
ABANTU benshi bazi isengesho rya Data wa Twese cyangwa Dawe uri mu ijuru. Iryo ni isengesho Yesu Kristo yavuze yigisha abigishwa be gusenga. Nidusuzuma ibintu Yesu yahereyeho muri iryo sengesho, turarushaho gusobanukirwa neza ibyo Bibiliya yigisha.
2. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba iki?
2 Yesu yatangiye iryo sengesho abwira abari bamuteze amatwi ati “mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru’ ” (Matayo 6:9-13). Ibyo bintu bisabwa muri iryo sengesho bisobanura iki?
3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Twamaze gusobanukirwa izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Nanone twasuzumye mu rugero runaka ibyo Imana ishaka, ni ukuvuga ibyo yakoreye abantu n’ibyo izabakorera. None se, Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yatubwiraga ngo tujye dusenga dusaba ngo “Ubwami bwawe nibuze”? Ubwami bw’Imana ni iki? Nibuza buzeza bute izina ry’Imana? Kandi se, kuza k’ubwo Bwami bihuriye he n’isohozwa ry’ibyo Imana ishaka?
UBWAMI BW’IMANA NI IKI?
4. Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se Umwami wabwo ni nde?
4 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho na Yehova Imana, butegekwa n’Umwami yitoranyirije. Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde? Ni Yesu Kristo. Yesu ni Umwami uruta abategetsi b’isi bose kandi yitwa ‘Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware’ (1 Timoteyo 6:15). Afite ubushobozi bwo gukora ibyiza kurusha undi mutegetsi w’isi uwo ari we wese.
5. Ubwami bw’Imana buzategekera he, kandi se buzategeka iki?
5 Ubwami bw’Imana buzategekera he? None se ubu Yesu ari he? Uribuka ko twabonye ko yishwe, hanyuma akazuka. Nyuma yaho gato, yarazamutse ajya mu ijuru (Ibyakozwe 2:33). Ubwo rero, icyicaro cy’Ubwami bw’Imana kiri mu ijuru. Ni yo mpamvu Bibiliya ibwita ‘ubwami bwo mu ijuru’ (2 Timoteyo 4:18). Nubwo Ubwami bw’Imana buri mu ijuru, buzategeka isi.—Soma mu Byahishuwe 11:15.
6, 7. Ni iki gituma Yesu aba Umwami utandukanye n’abandi?
6 Ni iki gituma Yesu aba Umwami utandukanye n’abandi? Yesu ntazigera apfa. Bibiliya yagereranyije Yesu n’abandi bami b’isi, maze ivuga ko ari we “wenyine ufite kudapfa, uba mu mucyo utegerwa” (1 Timoteyo 6:16). Ibyo bisobanura ko ibintu byose Yesu azakorera abantu bizahoraho iteka, kandi bizaba ari ibintu bihambaye.
7 Tekereza ibyavuzwe kuri Yesu muri ubu buhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “umwuka wa Yehova uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’ubuhanga, umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga, umwuka wo kumenya no gutinya Yehova; kandi azanezezwa no gutinya Yehova. Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi” (Yesaya 11:2-4). Ayo magambo agaragaza ko Yesu yari kuzaba Umwami ukiranuka kandi ugira impuhwe, uzategeka abantu bose bo ku isi. Ese wifuza umutegetsi nk’uwo?
8. Ni ba nde bazategekana na Yesu?
8 Icyakora Yesu ntazategeka wenyine. Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ati “nidukomeza kwihangana, nanone tuzategekana na we turi abami” (2 Timoteyo 2:12). Koko rero, Pawulo, Timoteyo hamwe n’abandi bantu bizerwa batoranyijwe n’Imana, bazategekana na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru.
9. Abantu bazategekana na Yesu ni bangahe, kandi se Imana yatangiye kubatoranya ryari?
9 Ariko se abazategekana na Yesu ni bangahe? Nk’uko twabibonye mu gice cya 7 cy’iki gitabo, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “Umwana w’intama [Yesu Kristo] ahagaze ku musozi wa Siyoni [umwanya we wa cyami wo mu ijuru], ari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.” Abo bantu 144.000 ni ba nde? Yohana yaravuze ati “abo ni bo bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose. Abo ni bo bacunguwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’intama” (Ibyahishuwe 14:1, 4). Abo ni abigishwa bizerwa ba Yesu Kristo batoranyijwe ngo bazategekane na we mu ijuru. Nibamara kuzurirwa kujya mu ijuru, bazafatanya na Yesu gutegeka isi (Ibyahishuwe 5:10). Uhereye mu gihe cy’intumwa, Imana yakomeje gutoranya Abakristo bizerwa kugira ngo buzuze 144.000.
10. Kuki kuba Imana yarateganyije ko abantu bategekwa na Yesu afatanyije n’abantu 144.000 bigaragaza urukundo?
10 Kuba Imana yarateganyije ko abantu bategekwa na Yesu afatanyije n’abantu 144.000, bigaragaza urukundo rwinshi. Yesu azi icyo kuba umuntu no kubabara bisobanura. Pawulo yavuze ko Yesu atari ‘umutambyi mukuru udashobora kwiyumvisha intege nke zacu, ahubwo ko yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha’ (Abaheburayo 4:15; 5:8). Abazategekana na we na bo ni abantu bahuye n’imibabaro kandi barihangana. Byongeye kandi, barwanye na kamere yo kudatungana kandi bihanganiye uburwayi bw’uburyo bwinshi. Nta gushidikanya ko bazumva ibibazo by’abantu.
NI IKI UBWAMI BW’IMANA BUZAKORA?
11. Kuki Ubwami bw’Imana bwari bukenewe kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe mu ijuru mu buryo bwuzuye?
11 Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, ibyo Imana ishaka bigakorwa ‘mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.’ Imana iba mu ijuru, kandi kuva na mbere hose, abamarayika bizerwa bakoraga ibyo ishaka mu ijuru. Ariko mu gice cya 3 cy’iki gitabo, twabonye ko hari umumarayika mubi waretse gukora ibyo Imana ishaka maze atuma Adamu na Eva bakora icyaha. Mu gice cya 10, tuzarushaho gusobanukirwa iby’uwo mumarayika mubi witwa Satani. Satani n’abamarayika bemeye kumukurikira bitwa abadayimoni, bemerewe kuguma mu ijuru mu gihe runaka. Ku bw’ibyo rero, ababaga mu ijuru icyo gihe si ko bose bakoraga ibyo Imana ishaka. Ibintu byari guhinduka ari uko Ubwami bw’Imana butangiye gutegeka. Umwami mushya wimitswe ari we Yesu Kristo yari kurwanya Satani.—Soma mu Byahishuwe 12:7-9.
12. Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi bivugwa mu Byahishuwe 12:10?
12 Reka dusuzume ubu buhanuzi busobanura uko byari kugenda bugira buti “numva ijwi riranguruye rivugira mu ijuru riti ‘ubu noneho habonetse agakiza n’imbaraga n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko umurezi w’abavandimwe bacu [Satani], ubarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu, ajugunywe hasi’ ” (Ibyahishuwe 12:10). Ese wabonye ibintu by’ingenzi bivugwa muri uwo murongo? Icya mbere, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo bwatangiye gutegeka. Icya kabiri, Satani yirukanywe mu ijuru aza ku isi.
13. Kuba Satani yarirukanywe mu ijuru byagize izihe ngaruka?
13 Bibiliya ikomeza isobanura ingaruka ibyo bintu byombi byagize ku babaga mu ijuru, igira iti “ku bw’ibyo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime” (Ibyahishuwe 12:12)! Abamarayika bizerwa bo mu ijuru barishimye kuko Satani n’abadayimoni be bari batakiriyo. Hari hasigayeyo gusa abamarayika babereye Yehova Imana indahemuka. Ubu mu ijuru hariyo amahoro asesuye, abariyo bose bunze ubumwe, kandi ibyo Imana ishaka birakorwa.
Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bituma isi igusha ishyano. Akaga bateje kagiye kurangira
14. Byagenze bite Satani amaze kujugunywa ku isi?
14 Ku isi ho se byagenze bite? Bibiliya igira iti “naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani yarakajwe n’uko yirukanywe mu ijuru kandi akaba asigaranye igihe gito. Ubwo burakari ni bwo butuma ateza isi amakuba. Ibyo tuzabisobanukirwa neza mu gice gikurikira. Hagati aho ariko, dushobora kwibaza tuti “ni mu buhe buryo Ubwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?”
15. Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?
15 Ibuka umugambi Imana ifitiye isi twasuzumye mu gice cya 3. Igihe Imana yatuzaga Adamu na Eva muri Edeni, yagaragaje ko yari ifite umugambi w’uko iyi si yose yaba paradizo ituwe n’abantu bakiranuka kandi badapfa. Satani yatumye bakora icyaha, kandi ibyo byakomye mu nkokora uwo mugambi, ariko ntiwahindutse. Yehova aracyafite umugambi w’uko ‘abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bakayituraho iteka ryose’ (Zaburi 37:29). Ubwami bw’Imana buzasohoza uwo mugambi. Ariko se buzawusohoza bute?
16, 17. Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 butumenyesha iki ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana?
16 Reka noneho turebe ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44. Hagira hati “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.” Ubwo buhanuzi butumenyesha iki ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana?
17 Mbere na mbere, ubwo buhanuzi butumenyesha ko Ubwami bw’Imana bwagombaga kwimikwa mu gihe ubundi bwami bwari kuba bugitegeka. Icya kabiri, butugaragariza ko ubwo Bwami buzahoraho iteka ryose. Nta bundi butegetsi buzabunesha cyangwa ngo bubusimbure. Icya gatatu, tubona ko Ubwami bw’Imana buzarwana n’ubwami bw’iyi si. Ubwami bw’Imana buzatsinda. Amaherezo, ni bwo butegetsi bwonyine buzasigara butegeka abantu. Icyo gihe abantu bazaba bayobowe neza cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka yabo.
18. Intambara ya nyuma izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bw’iyi si yitwa ngo iki?
18 Bibiliya idusobanurira iby’intambara ya nyuma izaba hagati y’Ubwami bw’Imana n’ubutegetsi bw’iyi si. Urugero, yigisha ko igihe imperuka izaba yegereje, abadayimoni bazakwirakwiza ibinyoma bagamije kuyobya “abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.” Abami bo mu isi bazakoranyirizwa “ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayo” (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ibyavuzwe muri iyo mirongo yombi, ni byo bituma intambara ya nyuma izaba hagati y’ubutegetsi bw’abantu n’Ubwami bw’Imana yitwa intambara ya Harimagedoni.
19, 20. Ni iki gituma ibyo Imana ishaka bidakorwa ku isi muri iki gihe?
19 Ubwami bw’Imana buzakora iki kuri Harimagedoni? Ongera utekereze ku mugambi Imana ifitiye isi. Yehova Imana yashakaga ko isi iba paradizo ituwe n’abantu bakiranuka, batunganye kandi bamukorera. None se kuki ubu atari paradizo? Ni ukubera ko twarazwe icyaha, bigatuma turwara kandi tugapfa. Ariko kandi, mu gice cya 5 twize ko Yesu yadupfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Ushobora kuba wibuka amagambo yanditswe mu Ivanjiri ya Yohana agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
20 Indi mpamvu ituma isi atari paradizo, ni uko hari abantu benshi bakora ibibi. Barabeshya, bakariganya kandi bakishora mu bwiyandarike. Ntibashaka gukora ibyo Imana ishaka. Abantu bakora ibibi bazarimburirwa mu ntambara y’Imana ya Harimagedoni. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Nanone ubutegetsi bwo muri iyi si ntibushishikariza abantu gukora ibyo Imana ishaka. Usanga ubutegetsi bwinshi bwaramunzwe na ruswa, bugaragaza intege nke kandi bukarangwa n’ubugome. Bibiliya ivuga yeruye ko “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
21. Ni mu buhe buryo Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi?
21 Nyuma ya Harimagedoni, abantu bazategekwa n’ubutegetsi bumwe rukumbi, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi kandi buzazanira abantu imigisha ihebuje. Urugero, buzakuraho Satani n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 20:1-3). Igitambo cya Yesu kizatuma abantu bizerwa batongera kurwara no gupfa, ahubwo bazabaho iteka. (Soma mu Byahishuwe 22:1-3.) Isi izahinduka paradizo. Nguko uko Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi, kandi bukeza izina ry’Imana. Ibyo bisobanura ko abantu bose bazaba bubaha izina rya Yehova.
NI RYARI UBWAMI BW’IMANA BUZATUMA IBYO IMANA ISHAKA BIKORWA KU ISI?
22. Tuzi dute ko Ubwami bw’Imana butaje igihe Yesu yari hano ku isi, cyangwa akimara kuzuka?
22 Igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga basaba ngo “ubwami bwawe nibuze,” byagaragazaga ko ubwo Bwami bwari butaraza. Ese bwaba bwaraje igihe Yesu yajyaga mu ijuru? Oya, kubera ko Petero na Pawulo bavuze ko ubuhanuzi buvugwa muri Zaburi ya 110:1 bwasohoreye kuri Yesu ubwo yari amaze kuzuka. Ubwo buhanuzi bugira buti “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati ‘icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge’ ” (Ibyakozwe 2:32-35; Abaheburayo 10:12, 13). Yagombaga kumara igihe runaka ategereje.
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru
23. (a) Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
23 Yagombaga kumara igihe kingana iki ategereje? Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bagiye basobanukirwa buhoro buhoro ko icyo gihe cyo gutegereza cyari kurangira mu mwaka wa 1914. (Ku birebana n’uwo mwaka, ushobora kureba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya.”) Ibintu bibera mu isi guhera mu mwaka wa 1914 byemeza ko ubumenyi abo bigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bari bafite bwari ukuri. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye bugaragaza ko mu mwaka wa 1914 Kristo yabaye Umwami, kandi ko icyo gihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwatangiye gutegeka. Ku bw’ibyo, turi muri cya ‘gihe gito’ Satani asigaranye (Ibyahishuwe 12:12; Zaburi 110:2). Nanone dushobora kuvuga tudashidikanya ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi. Ese wumva iyo ari inkuru nziza? Waba se wemera ko ibyo ari ukuri? Igice gikurikira kizagufasha kubona ko mu by’ukuri ibyo ari byo Bibiliya yigisha.
-