-
Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na YehovaUmunara w’Umurinzi—2013 | 15 Mutarama
-
-
Ntukemere ko hagira ikigutandukanya na Yehova
“Uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera.”—YOS 24:15.
1-3. (a) Kuki Yosuwa yatanze urugero rwiza mu birebana no kugira amahitamo meza? (b) Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe dufata imyanzuro?
AMAHITAMO tugira ni ay’ingenzi cyane. Atuma tumenya uko tugomba gukoresha ubuzima bwacu. Ibyo twabigereranya n’igihe umuntu yaba arimo agenda maze akagera mu mayirabiri. Arahitamo iyihe? Niba azi aho agiye, inzira imwe ishobora kumugezayo, naho indi ikaba yamuyobya.
2 Bibiliya ikubiyemo ingero nyinshi z’abantu bageze mu mimerere nk’iyo. Urugero, Kayini yagombaga guhitamo gutegeka uburakari bwe cyangwa kutabutegeka (Intang 4:6, 7). Yosuwa yagombaga guhitamo gukorera Imana y’ukuri cyangwa gusenga imana z’ikinyoma (Yos 24:15). Kubera ko Yosuwa yashakaga gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, yahisemo inzira yari gutuma abigeraho. Ariko Kayini we yahisemo inzira yamutandukanyije na Yehova.
3 Hari igihe biba ngombwa ko natwe dufata imyanzuro ikomeye kugira ngo dukomeze kugendera mu nzira ikwiriye. Icyo gihe tugomba kwibuka ko amahitamo tugira ashobora guhesha Yehova ikuzo kandi agatuma tugirana na we imishyikirano ya bugufi, cyangwa akadutandukanya na we. (Soma mu Baheburayo 3:12.) Muri iki gice no mu gikurikira, tuzasuzuma ibintu birindwi tutagombye kwemera ko bidutandukanya na Yehova.
AKAZI
4. Kuki gushaka ibidutunga ari iby’ingenzi?
4 Abakristo basabwa kwiyitaho no kwita ku miryango yabo. Bibiliya ivuga ko umuntu wanga gutunga abo mu rugo rwe, aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera (2 Tes 3:10; 1 Tim 5:8). Ubwo rero, akazi ni ingenzi, ariko utabaye maso gashobora kugutandukanya na Yehova. Mu buhe buryo?
5. Ni ibihe bintu twagombye gutekerezaho mbere yo kwemera akazi?
5 Reka tuvuge ko urimo ushaka akazi. Niba akazi kadakunda kuboneka mu gihugu cyawe, ushobora kugwa mu mutego wo kwemera akazi kose ubonye. Byagenda bite se niba ako kazi gahabanye n’amahame ya Bibiliya? Wabigenza ute se niba ako kazi kazagutwara igihe kinini ku buryo utazajya ubona igihe gihagije cyo kwifatanya n’itorero no kuba hamwe n’umuryango wawe? Ese ushobora kukemera uko byaba biri kose, utekereza uti “aho kwicara ubusa nakora aka kazi nubwo kadakwiriye”? Wibuke ko kugira amahitamo mabi bishobora kugutandukanya na Yehova (Heb 2:1). Waba ushaka akazi cyangwa wifuza guhindura ako ufite, ni iki wakora kugira ngo uhitemo neza?
6, 7. (a) Ni ayahe mahitamo umuntu ashobora kugira ku birebana n’akazi? (b) Ni ayahe mahitamo azatuma ugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, kandi kuki?
6 Amahitamo yawe azaterwa n’intego ufite. Ugomba kwibaza uti “kuki nshaka akazi?” Niba ubona ko impamvu y’ibanze ituma ushaka akazi ari ukubona ibyo ukeneye wowe n’umuryango wawe, kugira ngo ubashe gukorera Yehova, azahira imihati yawe (Mat 6:33). Yehova aba azi uko yagufasha mu gihe waba ubuze akazi no mu gihe ubukungu bwifashe nabi (Yes 59:1). “Azi gukiza abantu biyeguriye Imana ibibagerageza.”—2 Pet 2:9.
7 Ku rundi ruhande se, byagenda bite niba icyo ugamije ari ukugira ubutunzi? Wenda uzabubona. Ariko kandi, nukora ugamije gusa kugira ubutunzi, bizaguteza akaga. (Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.) Niba amafaranga n’akazi ari byo bintu ushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe, bizagutandukanya na Yehova.
8, 9. Ni ibihe bibazo ababyeyi bagombye kwibaza ku birebana n’akazi bakora, kandi kuki?
8 Niba uri umubyeyi, ujye utekereza ku rugero uha abana bawe. Ni iki babona ko ari cyo cy’ingenzi mu mibereho yawe? Ese ni akazi, cyangwa ni imishyikirano ufitanye na Yehova? Niba babona ko gushaka kuba umuntu ukomeye cyangwa kuba umukire ari byo ushyira mu mwanya wa mbere, ese ntutekereza ko na bo bashobora kuzakwigana maze bakazagira amahitamo mabi? Ese ntibashobora kuzareka kukubaha? Hari Umukristokazi ukiri muto wagize ati “iyo nshubije amaso inyuma, nibuka ko akazi ari ko papa yashyiraga mu mwanya wa mbere. Mu mizo ya mbere, byasaga n’aho yakoranaga umwete kugira ngo umuryango wacu ubeho neza. Yashakaga ko tugira ubuzima bwiza. Ariko mu myaka ya vuba aha, hari icyahindutse. Akora igihe cyose, kandi agura ibintu bihenze cyane umuryango wacu uba udakeneye. Kubera iyo mpamvu, umuryango wacu uzwiho kuba ufite amafaranga menshi, aho gutera abandi inkunga kugira ngo bakorere Yehova. Jye nahitamo ko papa akora cyane kugira ngo atume umuryango wacu ugirana imishyikirano myiza na Yehova, aho gukora cyane ashaka amafaranga.”
9 Babyeyi, ntimugashyire akazi mu mwanya wa mbere ku buryo kabatandukanya na Yehova. Nimwereke abana banyu binyuriye ku rugero mubaha ko ubutunzi buruta ubundi dukwiriye kugira ari ubwo mu buryo bw’umwuka.—Mat 5:3.
10. Ni iki umuntu ukiri muto yazirikana mu gihe ahitamo icyo azakora?
10 Niba ukiri muto ukaba wifuza guhitamo icyo uzakora, ni mu buhe buryo wagira amahitamo meza? Nk’uko twigeze kubivuga, amahitamo yawe azaterwa n’intego ufite. Niba hari ikintu runaka ushaka kwiga, ese kizatuma ubona akazi kazagufasha gushyira imbere inyungu z’Ubwami, cyangwa uzabona akazi kazagutandukanya na Yehova (2 Tim 4:10)? Ese wifuza kumera nk’abantu bo muri iyi si bagira ibyishimo ari uko gusa bafite amafaranga menshi? Cyangwa se uzahitamo kugira icyizere nk’icyo Dawidi yari afite, igihe yagiraga ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya” (Zab 37:25)? Wibuke ko hari amahitamo wagira akazagutandukanya na Yehova, naho andi akaba yazatuma ugira ubuzima bwiza buruta ubundi bwose. (Soma mu Migani 10:22; Malaki 3:10.) Uzagira ayahe mahitamo?a
IMYIDAGADURO
11. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’imyidagaduro, kandi se ni iki twagombye kuzirikana?
11 Bibiliya ntivuga ko kwidagadura ari bibi cyangwa ko ari uguta igihe. Pawulo yandikiye Timoteyo ko imyitozo y’umubiri ishobora kugira umumaro (1 Tim 4:8). Ndetse Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo guseka” n’“igihe cyo kubyina,” kandi idutera inkunga yo kuruhuka bihagije (Umubw 3:4; 4:6). Ariko kandi, utabaye maso imyidagaduro yagutandukanya na Yehova. Mu buhe buryo? Mu gihe waba uhisemo imyidagaduro mibi, cyangwa igutwara igihe kinini.
Imyidagaduro itugarurira ubuyanja iyo ikwiriye kandi tukayimaramo igihe gikwiriye
12. Ni ibihe bintu wagombye gutekerezaho mu gihe uhitamo imyidagaduro?
12 Mbere na mbere, jya umenya imyidagaduro ushaka kujyamo iyo ari yo. Zirikana ko hariho imyidagaduro myiza. Tuvugishe ukuri ariko, imyinshi mu myidagaduro iriho ishimagiza ibyo Imana yanga, urugero nk’urugomo, ubupfumu n’ubusambanyi. Ku bw’ibyo, ugomba gusuzuma imyidagaduro ujyamo. Ni izihe ngaruka ikugiraho? Ese yaba igushishikariza kuba umunyarugomo, kugira umwuka wo kurushanwa cyangwa gukunda igihugu by’agakabyo (Imig 3:31)? Ese yaba igutwara amafaranga menshi? Ese ishobora kubera abandi igisitaza (Rom 14:21)? Imyidagaduro uhitamo ituma wifatanya n’abahe bantu (Imig 13:20)? Ese igushishikariza gukora ibikorwa bibi?—Yak 1:14, 15.
13, 14. Kuki wagombye gusuzuma igihe umara mu myidagaduro?
13 Nanone, ukwiriye gusuzuma igihe umara mu myidagaduro. Ibaze uti “ese mara igihe kinini mu myidagaduro ku buryo nsigarana igihe gito cyo kwita ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka?” Nuhitamo kumara igihe kinini mu myidagaduro, ntizagushimisha nk’uko byakagombye kumera. Mu by’ukuri, abashyira imyidagaduro mu mwanya wayo barushaho kuyishimira. Kubera iki? Kubera ko baba bazi ko babanje kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ bajya mu myidagaduro nta cyo bishinja.—Soma mu Bafilipi 1:10, 11.
14 Kumara igihe kinini mu myidagaduro bishobora gusa naho bishimisha, ariko bishobora kugutandukanya na Yehova. Hari mushiki wacu ufite imyaka 20 witwa Kim wiboneye ko ibyo ari ukuri. Yagize ati “mu mpera za buri cyumweru, ni ukuvuga kuwa gatanu, kuwa gatandatu no ku cyumweru, najyaga mu birori. Ariko ubu, mbona ko hari ibintu by’ingenzi kurushaho ngomba gukora. Urugero, kubera ko ndi umupayiniya, mbyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo njya kubwiriza. Ubwo rero, sinshobora kujya mu birori ngo ngeze saa saba cyangwa saa munani za nijoro. Nzi ko amateraniro mbonezamubano atari ko yose aba ari mabi, ariko ashobora gutwara umuntu igihe. Kimwe n’ibindi bintu byose, agomba kugenerwa umwanya ukwiriye.”
15. Ababyeyi bafasha bate abana babo guhitamo imyidagaduro ibagarurira ubuyanja?
15 Ababyeyi bafite inshingano yo kwita ku muryango wabo mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibyo bikubiyemo no guteganya igihe cyo kwidagadura. Niba uri umubyeyi, ntugatekereze ko imyidagaduro yose ari mibi. Ariko kandi, ugomba no kuzirikana ko hari imyidagaduro idakwiriye (1 Kor 5:6). Nubanza kubitekerezaho neza, uzashobora guhitiramo umuryango wawe imyidagaduro ikwiriye.b Muri ubwo buryo, wowe n’abana bawe muzagira amahitamo azatuma mugirana imishyikirano myiza na Yehova.
IMISHYIKIRANO DUFITANYE N’ABAGIZE UMURYANGO WACU
16, 17. Ni iki cyagiye kibabaza ababyeyi benshi, kandi se tuzi dute ko Yehova yumva akababaro kabo?
16 Urukundo ruba hagati y’umubyeyi n’umwana ruba rukomeye cyane, ku buryo Yehova yarutanzeho urugero agaragaza urukundo akunda abagize ubwoko bwe (Yes 49:15). Ni ibisanzwe rero ko umuntu ababara cyane iyo umwe mu bagize umuryango ataye Yehova. Hari mushiki wacu wari ufite umukobwa waciwe, wagize ati “byaranshegeshe cyane. Naribazaga nti ‘kuki yaretse Yehova?’ Numvaga nicira urubanza.”
17 Yehova yumva akababaro kawe. Na we ‘yashengutse umutima’ igihe abantu ba mbere bigomekaga. Yaranababaye cyane igihe abenshi mu bantu bariho mbere y’Umwuzure bangaga kumvira Nowa (Intang 6:5, 6). Abatarigeze bahura n’icyo kibazo bashobora kutiyumvisha ukuntu umuntu yumva ababaye. Ariko kandi, ntibyaba bihuje n’ubwenge kwemera ko imyifatire mibi y’umwe mu bagize umuryango wacu waciwe idutandukanya na Yehova. None se, wakwihanganira ute agahinda gakomeye ugira iyo umwe mu bagize umuryango aretse Yehova?
18. Kuki ababyeyi batagombye kwicira urubanza mu gihe umwana wabo aretse Yehova?
18 Ntukicire urubanza bitewe n’ibyabaye. Yehova yahaye abantu umudendezo wo guhitamo kumukorera cyangwa kutamukorera, kandi buri wese mu bagize umuryango wamwiyeguriye akabatizwa, agomba ‘kwiyikorerera uwe mutwaro’ (Gal 6:5). Yehova abona ko uwakoze icyaha ari we ugomba kukiryozwa, si wowe (Ezek 18:20). Nanone kandi, ntukabone ko abandi ari bo babiteye. Ujye wubaha gahunda Yehova yateganyije yo guhana abanyabyaha. Jya urwanya Satani, aho kurwanya abungeri barinda itorero.—1 Pet 5:8, 9.
Kwiringira ko uwo dukunda azagarukira Yehova si bibi
19, 20. (a) Ni iki ababyeyi bafite abana baciwe bakora kugira ngo bihanganire akababaro? (b) Ni iki ababyeyi nk’abo bashobora kwiringira?
19 None se byagenda bite uhisemo kurakarira Yehova? Byagutandukanya na we. Mu by’ukuri, uwo muntu ukunda cyane akeneye kubona ko wiyemeje gukunda Yehova kurusha uko ukunda abagize umuryango wawe. Bityo rero, kugira ngo wihanganire iyo mimerere, ugomba gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Ntukitandukanye n’Abakristo bagenzi bawe b’indahemuka (Imig 18:1). Jya usuka imbere ya Yehova ibikuri ku mutima (Zab 62:7, 8). Ntugashake impamvu z’urwitwazo zo gushyikirana n’uwo mu muryango waciwe, urugero mwandikirana kuri interineti (1 Kor 5:11). Jya uhugira mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka (1 Kor 15:58). Wa mushiki wacu twigeze kuvuga, yagize ati “nzi ko ngomba kugira byinshi byo gukora mu murimo wa Yehova, kandi ngakomeza kwiyitaho mu buryo bw’umwuka kugira ngo nzabashe gufasha umukobwa wanjye nagarukira Yehova.”
20 Bibiliya ivuga ko urukundo “rwiringira byose” (1 Kor 13:4, 7). Kwiringira ko uwo ukunda waciwe azagarukira Yehova, si bibi. Buri mwaka, abanyabyaha benshi barihana maze bakagaruka mu muteguro wa Yehova. Iyo bihannye, Yehova ntakomeza kubarakarira. Ahubwo aba ‘yiteguye kubababarira.’—Zab 86:5.
JYA UGIRA AMAHITAMO ARANGWA N’UBWENGE
21, 22. Ni ayahe mahitamo wifuza kugira?
21 Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. (Soma mu Gutegeka 30:19, 20.) Ariko ibyo bisobanura ko dufite inshingano yo kugira amahitamo meza. Buri Mukristo yagombye kwibaza ati “ese amahitamo ngira atuma nkomeza kugendera mu nzira nziza? Ese nemeye ko akazi, imyidagaduro cyangwa imishyikirano ngirana n’abagize umuryango wanjye bintandukanya na Yehova?”
22 Urukundo Yehova akunda ubwoko bwe ntirucogora. Ku bw’ibyo rero, nta cyadutandukanya na Yehova, keretse gusa tugize amahitamo mabi (Rom 8:38, 39). Ariko dushobora kubyirinda. Ntukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kigutandukanya na Yehova. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ibindi bintu bine bishobora kudutandukanya na Yehova tutabaye maso.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wahitamo icyo uzakora, reba igice cya 38 cy’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2.
b Niba wifuza ibindi bitekerezo, reba igazeti ya Nimukanguke! yo mu Gushyingo 2011, ku ipaji ya 17-19.
-
-
Komeza kwegera YehovaUmunara w’Umurinzi—2013 | 15 Mutarama
-
-
Komeza kwegera Yehova
“Mwegere Imana na yo izabegera.”—YAK 4:8.
1, 2. (a) Ni ayahe ‘mayeri’ Satani akoresha? (b) Ni iki kizadufasha kwegera Imana?
YEHOVA IMANA yaremanye abantu icyifuzo cyo kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ariko kandi, Satani aba ashaka ko dutekereza ko tudakeneye Yehova, nk’uko na we abitekereza. Icyo ni ikinyoma Satani yakomeje gukwirakwiza kuva yashuka Eva mu busitani bwa Edeni (Intang 3:4-6). Mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, abenshi bagiye batekereza ko badakeneye Imana.
2 Igishimishije ni uko twe dushobora kwirinda uwo mutego wa Satani. Bibiliya ivuga ko “tutayobewe amayeri ye” (2 Kor 2:11). Satani agerageza kudutandukanya na Yehova, atuma tugira amahitamo mabi. Ariko kandi, nk’uko igice kibanziriza iki cyabigaragaje, dushobora kugira amahitamo meza mu birebana n’akazi, imyidagaduro n’imishyikirano tugirana n’abagize umuryango wacu. Iki gice kiri bugaragaze ibindi bintu bine Satani akoresha kugira ngo adushuke: ikoranabuhanga, ubuzima, amafaranga no kwirata. Nitugira amahitamo meza mu birebana n’ibyo, ‘tuzegera Imana.’—Yak 4:8.
IKORANABUHANGA
3. Tanga urugero rugaragaza ukuntu ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa neza cyangwa rigakoreshwa nabi.
3 Hirya no hino ku isi, abantu bagenda barushaho kugira ibikoresho bya elegitoroniki bigezweho. Iyo bikoreshejwe neza bishobora kugira akamaro. Ariko iyo bikoreshejwe nabi, bishobora kudutandukanya na Data wo mu ijuru. Reka dufate urugero rwa orudinateri. Kugira ngo iyi gazeti urimo usoma yandikwe kandi icapwe, hakoreshejwe za orudinateri. Umuntu ashobora kwifashisha orudinateri akora ubushakashatsi cyangwa ashyikirana n’abandi, kandi hari igihe ashobora kuyikoresha yidagadura. Icyakora, hari igihe dushobora kubatwa na orudinateri. Abamamaza ibicuruzwa bemeza abantu babigiranye amayeri ko bagomba kugura ibikoresho bigezweho. Hari umusore wifuzaga cyane ubwoko bwa orudinateri igezweho, ku buryo yagurishije mu ibanga imwe mu mpyiko ze kugira ngo ayigure! Mbega ibintu bibabaje!
4. Ni iki Umukristo umwe yakoze kugira ngo adakomeza kubatwa na orudinateri?
4 Byaba bibabaje cyane kurushaho umuntu aramutse yangije imishyikirano afitanye na Yehova bitewe no gukoresha nabi ibikoresho bya elegitoroniki, cyangwa akabatwa na byo. Umukristo witwa Jon ufite imyaka hafi 30 yavuze ko yamaraga igihe kinini kuri orudinateri aho kwiyigisha.a Akenshi Jon yagezaga mu gicuku akiyiriho. Yaravuze ati “uko nagendaga ndushaho kunanirwa, ni na ko nananirwaga guhagarika ibiganiro nagiranaga n’incuti zanjye cyangwa kureba za videwo, nubwo zimwe zabaga atari nziza.” Kugira ngo Jon acike kuri iyo ngeso, yaregeye orudinateri ye ku buryo yifungaga iyo isaha ye yo kujya kuryama yabaga igeze.—Soma mu Befeso 5:15, 16.
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga
5, 6. (a) Ni iki ababyeyi bagomba gukorera abana babo? (b) Ababyeyi bakora iki kugira ngo abana babo bagire incuti nziza?
5 Babyeyi, si ngombwa ko mugenzura buri kantu kose abana banyu bakoze, ariko mugomba kugenzura uko bakoresha orudinateri. Ntimukemere ko bajya ku miyoboro ya interineti igaragaza ubwiyandarike, imikino irimo urugomo, ubupfumu, cyangwa ngo bashyikirane n’abantu babi, kugira ngo gusa batabarogoya. Mubigenje mutyo, bashobora gutekereza bati “ubwo papa na mama nta cyo bibabwiye, bigomba kuba ari byiza.” Babyeyi, mufite inshingano yo kurinda abana banyu, hakubiyemo ab’ingimbi n’abangavu, ikintu cyose gishobora kubatandukanya na Yehova. Ndetse n’inyamaswa zirinda ibyana byazo akaga. Tekereza icyo idubu yakora haramutse hagize ushaka kugirira nabi ibyana byayo!—Gereranya na Hoseya 13:8.
6 Jya ufasha abana bawe kugira incuti z’Abakristo b’intangarugero bari mu kigero gitandukanye. Ikindi kandi, ujye wibuka ko abana bawe bakeneye ko umarana na bo igihe. Ku bw’ibyo, ujye ushaka igihe cyo gusekana na bo, icyo gukinana na bo no gukorana, bityo mwese “mwegere Imana.”b
UBUZIMA
7. Kuki twese twifuza gukomeza kugira amagara mazima?
7 Incuro nyinshi, tubaza abandi uko bamerewe. Kuva igihe Adamu na Eva bumviraga Satani maze bakitandukanya na Yehova, twese turarwara. Iyo turwaye Satani arishima, kuko icyo gihe gukorera Yehova bitugora. Ikindi kandi, iyo dupfuye nta cyo dushobora kumukorera (Zab 115:17). Ku bw’ibyo, tuba dushaka gukomeza kugira amagara mazima. Nanone kandi, twagombye guhangayikishwa n’ubuzima bw’abavandimwe bacu.
8, 9. (a) Twakwirinda dute guhangayikira ubuzima birenze urugero? (b) Kugira ibyishimo bitugirira akahe kamaro?
8 Icyakora, tugomba kwirinda gukabya. Hari bamwe bagiye bashishikariza abandi kurya ibyokurya runaka, gufata imiti iyi n’iyi, gukoresha imiti nyunganiramirire cyangwa ibintu byongera ubwiza, ndetse bakabikorana ishyaka ryinshi kurusha iryo bagaragaza babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Bashobora kumva rwose ko barimo bafasha abandi. Nubwo byaba bimeze bityo ariko, ntibikwiriye ko mbere cyangwa nyuma y’amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami cyangwa se mu gihe cy’amakoraniro dushishikariza abandi kugura ibyo bintu. Kubera iki?
9 Duteranira hamwe kugira ngo twige Bibiliya kandi tubone ibyishimo bituruka ku mwuka wera w’Imana (Gal 5:22). Gutanga inama z’iby’ubuzima muri ibyo bihe, twaba tuzisabwe cyangwa tutazisabwe, bishobora gutuma tutagera kuri iyo ntego kandi bishobora kubuza abandi ibyishimo (Rom 14:17). Umuntu ni we ugomba kwihitiramo uburyo bwo kwita ku buzima bwe. Ikindi kandi, nta muntu n’umwe wavura indwara zose. Ndetse n’abaganga bazi kuvura neza, barasaza kandi bakarwara, amaherezo bagapfa. Byongeye kandi, guhangayikishwa cyane n’ubuzima bwacu ntibitwongerera iminsi yo kubaho (Luka 12:25). Ibinyuranye n’ibyo, “umutima unezerewe urakiza.”—Imig 17:22.
10. (a) Ni iki gituma umuntu aba mwiza mu maso ya Yehova? (b) Ni ryari tuzagira ubuzima buzira umuze?
10 Nanone kandi, birakwiriye ko twiyitaho kugira ngo tugaragare neza. Ariko ntibikwiriye ko tugerageza kuvanaho ibintu byose bigaragaza ko dukuze. Ibyo bintu bishobora kugaragaza ko turi inararibonye, ko dukwiriye icyubahiro kandi ko dufite ubwiza bw’imbere. Urugero, Bibiliya igira iti “imvi ni ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka” (Imig 16:31). Uko ni ko Yehova atubona kandi natwe twagombye kugerageza kubona ibintu dutyo. (Soma muri 1 Petero 3:3, 4.) None se, byaba bikwiriye ko twangiza ubuzima bwacu dukoresha imiti iteje akaga cyangwa twibagisha tugamije gusa kugaragara neza? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, ubwiza nyakuri tubukesha “ibyishimo bituruka kuri Yehova” (Neh 8:10). Mu isi nshya, tuzagira ubuzima buzira umuze, kandi umubiri wacu ugwe itoto (Yobu 33:25; Yes 33:24). Mu gihe dutegereje icyo gihe, kugira ubwenge n’ukwizera bizadufasha gukomeza kuba hafi ya Yehova no kwishimira uko turi.—1 Tim 4:8.
AMAFARANGA
11. Ni mu buhe buryo amafaranga ashobora kutubera umutego?
11 Amafaranga si mabi kandi no kuyashaka mu buryo bukwiriye si bibi (Umubw 7:12; Luka 19:12, 13). Icyakora, niba ‘dukunda amafaranga,’ bizadutandukanya na Yehova (1 Tim 6:9, 10). “Imihangayiko yo muri iyi si,” ni ukuvuga guhangayikira bikabije ibintu dukenera mu buzima, bishobora kutuniga mu buryo bw’umwuka. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’“imbaraga zishukana z’ubutunzi,” ari byo gutekereza umuntu yibeshya ko ubutunzi ari bwo buhesha ibyishimo nyakuri n’umutekano (Mat 13:22). Yesu yagaragaje neza ko “nta wushobora” gukorera Imana n’ubutunzi.—Mat 6:24.
12. Ni iyihe mitego yo gushaka kubona amafaranga menshi iriho muri iki gihe, kandi se twayirinda dute?
12 Gutekereza ko amafaranga ari yo afite agaciro kurusha ibindi bintu byose bishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibi (Imig 28:20). Hari abantu bagiye bifuza kubona amafaranga menshi mu gihe gito, bituma bagura amatike ya tombola. Abavandimwe bamwe na bamwe bagiye bishora mu bucuruzi bumvaga ko buzatuma babona amafaranga mu buryo bwihuse, bagera n’ubwo babyinjizamo abandi bagize itorero babasezeranya ko na bo bazabona amafaranga menshi. Hari n’igihe abavandimwe bagiye baka abagize itorero inguzanyo zo kujyana mu bucuruzi maze bakabasezeranya ko bazabishyura akayabo k’amafaranga. Ntukemere ko umururumba utuma bakuriganya. Jya urangwa n’ubushishozi. Niba bagusezeranyije ibintu bisa n’aho ari inzozi, jya umenya nyine ko bishobora kuba ari inzozi.
13. Ni mu buhe buryo uko Yehova abona ibirebana n’amafaranga bitandukanye n’uko isi ibibona?
13 Nidushyira “ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” mu mwanya wa mbere, Yehova azahira imihati dushyiraho kugira ngo tubone ibintu bya ngombwa dukenera (Mat 6:33; Efe 4:28). Ntiyifuza ko dusinzira mu materaniro kubera ko twakoze amasaha y’ikirenga, cyangwa ngo twicare mu Nzu y’Ubwami ariko twitekerereza iby’amafaranga. Ariko kandi, abantu benshi muri iyi si bumva ko nibakora ibishoboka byose kugira ngo babone amafaranga ari bwo bashobora kuzabaho neza mu gihe kizaza, maze bamara gusaza bakiruhukira. Incuro nyinshi batera n’abana babo inkunga yo kubigenza batyo. Icyakora, Yesu yagaragaje ko ibitekerezo nk’ibyo bidashyize mu gaciro. (Soma muri Luka 12:15-21.) Ibyo bishobora kutwibutsa ibyabaye kuri Gehazi watekerezaga ko yashoboraga kuba umunyamururumba kandi agakomeza kwemerwa na Yehova.—2 Abami 5:20-27.
14, 15. Kuki tutagomba kwiringira amafaranga? Tanga urugero.
14 Bavuga ko hari za kagoma zagiye zirohama bitewe n’uko zanze kurekura ifi iremereye zabaga zafatishije inzara zazo. Ibintu nk’ibyo bishobora kutubaho igihe twaba duhatanira kuba abakire. Hari umusaza w’itorero witwa Alex wagize ati “ubusanzwe nzi gucunga ifaranga ryanjye. Iyo ndimo mesa mu mutwe ngasuka isabune nyinshi, nyisubiza mu icupa!” Ariko kandi, hari ubucuruzi yatangiye gukora, atekereza ko mu gihe gito yari kureka akazi yakoraga, maze akaba umupayiniya. Yamaraga igihe kinini yiga uko yakora neza ubwo bucuruzi bwe. Yakoresheje amafaranga yari yarazigamye kandi yaka inguzanyo kugira ngo ajye yunguka menshi. Ariko kandi, yarahombye. Alex yagize ati “nashakaga kugaruza amafaranga yanjye.” Yumvaga ko natarambirwa azagera ubwo yongera kunguka.
15 Alex yamaze amezi menshi nta kindi atekereza uretse ubwo bucuruzi. Kwita ku bintu by’umwuka byari bisigaye bimugora, kandi ntiyari agisinzira. Ariko kandi, Alex yabuze inyungu yari yiteze, ahomba amafaranga ye yose, maze biba ngombwa ko agurisha inzu ye. Yagize ati “natumye umuryango wanjye ugira agahinda kenshi.” Ariko hari isomo byamwigishije. Yaravuze ati “ubu nzi ko umuntu wese wiringira isi ya Satani azamanjirwa cyane” (Imig 11:28). Koko rero, nitwiringira amafaranga cyangwa ubushobozi dufite bwo kuyabona, tuzaba twiringiye Satani, “imana y’iyi si” (2 Kor 4:4; 1 Tim 6:17). Kuva icyo gihe Alex yoroheje ubuzima “ku bw’ubutumwa bwiza.” Ibyo byatumye we n’umuryango we barushaho kugira ibyishimo kandi byabafashije kurushaho kwegera Yehova.—Soma muri Mariko 10:29, 30.
KWIRATA
16. Ni iki cyagombye kudutera ishema, ariko se byagenda bite twishyize hejuru?
16 Twagombye guterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova (Yer 9:24). Ibyo bituma duhora tugerageza gufata imyanzuro myiza no gukurikiza amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Ariko twishyize hejuru tukumva ko hari ibyo tuzi kurusha Yehova, bishobora kudutandukanya na we.—Zab 138:6; Rom 12:3.
Aho kugira ngo uhatanire kugira inshingano mu itorero, jya wishimira umurimo wo kubwiriza
17, 18. (a) Tanga urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya wicishaga bugufi, utange n’ingero z’abantu birataga. (b) Ni iki umuvandimwe yakoze kugira ngo ubwibone butamutandukanya na Yehova?
17 Bibiliya irimo ingero z’abantu bari abirasi n’abandi bicishaga bugufi. Umwami Dawidi yicishije bugufi ashakira ubuyobozi kuri Yehova, kandi yamuhaye imigisha (Zab 131:1-3). Icyakora, Yehova yacishije bugufi Nebukadinezari na Belushazari, bari abami b’abibone (Dan 4:30-37; 5:22-30). Natwe hari imimerere ishobora kutugora turamutse turi abibone. Ryan, umukozi w’itorero ufite imyaka 32, yimukiye mu rindi torero. Yagize ati “nari niteze ko nzahita mpabwa inshingano yo kuba umusaza, ariko umwaka washize ntaraba we.” Ese yaba yaragize ubwibone maze akarakarira abasaza yumva ko banze kumuha inshingano? Ese yari kureka kujya mu materaniro, maze ubwibone bugatuma atandukana na Yehova n’abagize ubwoko bwe? Ese wowe wari kubigenza ute?
18 Ryan yaravuze ati “nasomye ingingo zose nashoboraga kubona mu bitabo byacu zivuga ibirebana n’icyo wakora mu gihe icyo wari witeze kitabonetse” (Imig 13:12). Yakomeje agira ati “natangiye kubona ko nari nkeneye kwiga kwihangana no kwicisha bugufi. Nagombaga kwemera ko Yehova antoza.” Ryan yaretse kwitekerezaho, ahubwo atangira gutekereza uko yarushaho gufasha abandi, haba mu itorero no mu murimo wo kubwiriza. Bidatinze yatangiye kwigisha abantu benshi Bibiliya kandi bigaga neza. Yagize ati “igihe nabaga umusaza hashize umwaka n’igice, byarantunguye; ntibyari bikimpangayikisha kubera ko nishimiraga cyane umurimo wo kubwiriza.”—Soma muri Zaburi ya 37:3, 4.
KOMEZA KUBA HAFI YA YEHOVA
19, 20. (a) Twakora iki kugira ngo ibintu twize muri ibi bice byombi bitazadutandukanya na Yehova? (b) Ni izihe ngero z’abantu bakomeje kuba hafi ya Yehova dukwiriye kwigana?
19 Hari ibintu birindwi twasuzumye muri ibi bice byombi, kandi muri ibyo byose nta kibi kirimo. Duterwa ishema no kuba turi abagaragu ba Yehova. Twishimira kugira umuryango ufite ibyishimo, kandi tukishimira kugira ubuzima bwiza. Tuzi ko akazi n’amafaranga bidufasha kubona ibyo dukeneye. Nanone tuzi ko imyidagaduro ishobora kutugarurira ubuyanja kandi ko ikoranabuhanga rishobora kutugirira akamaro. Ariko tugomba kwibuka ko ikintu cyose gikozwe mu gihe kidakwiriye, kigakorwa mu rugero rukabije cyangwa mu buryo budakwiriye, gishobora kudutandukanya na Yehova.
Ntukemere ko hagira ikintu kigutandukanya na Yehova
20 Birumvikana ko ibyo ari byo Satani aba ashaka. Icyakora, ushobora kwirinda ako kaga kandi ukakarinda umuryango wawe (Imig 22:3). Egera Yehova kandi ukomeze kuba hafi ye. Dufite ingero nyinshi z’abantu bavugwa muri Bibiliya babikoze. Enoki na Nowa ‘bagendanye n’Imana y’ukuri’ (Intang 5:22; 6:9). Mose “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Heb 11:27). Yesu yahoraga akora ibyo Se ashaka, kandi byatumye amuha imigisha (Yoh 8:29). Jya wigana izo ngero. Bibiliya igira iti “mujye mwishima buri gihe. Musenge ubudacogora. Mujye mushimira ku bw’ibintu byose” (1 Tes 5:16-18). Ntukemere ko hagira ikintu kigutandukanya na Yehova.
a Amazina yarahinduwe.
b Reba igazeti ya Nimukanguke! yo mu Kwakira 2011 ifite umutwe ugira uti “Uko warera abana bawe neza.”
-