ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ‘Ntibizabura Kubaho’
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Gicurasi
    • ‘Ntibizabura Kubaho’

      ‘Yesu arabasubiza ati “ntibizabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.” ’​—MATAYO 24:4-6.

      1. Ni iyihe ngingo yagombye kudushishikaza?

      NTA gushidikanya, ushishikazwa cyane n’imibereho yawe hamwe n’igihe cyawe kizaza. Ubwo rero, nawe wagombye gushishikazwa n’ingingo yashishikaje C. T. Russell mu mwaka wa 1877. Russell, nyuma y’aho waje gutangiza the Watch Tower Society, yanditse agatabo The Object and Manner of Our Lord’s Return (Intego y’Ukugaruka k’Umwami Wacu n’Uburyo Azagaruka). Ako gatabo gafite amapaji 64 kavugaga ibihereranye no kugaruka kwa Yesu, cyangwa kuza kwe mu gihe kiri mbere (Yohana 14:3). Igihe kimwe, ubwo we n’intumwa ze bari bari ku Musozi wa Elayono, zamubajije ibihereranye n’uko kugaruka, zigira ziti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?”​—Matayo 24:3.

      2. Kuki hari ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku bihereranye n’ibyo Yesu yahanuye?

      2 Mbese, waba uzi kandi usobanukiwe igisubizo Yesu yazihaye? Tugisanga mu Mavanjiri atatu. Umwarimu wo muri kaminuza witwa D. A. Carson yagize ati “ibice byo muri Bibiliya byagiweho impaka cyane n’abayisesengura kurusha uko zagiwe ku bivugwa muri Matayo 24 n’inkuru bihuje ivugwa muri Mariko 13, no muri Luka 21, ni bike cyane.” Hanyuma, yatanze igitekerezo cye bwite​—na cyo kikaba ari kimwe mu bitekerezo by’abantu bivuguruzanya. Ahagana mu kinyejana gishize, ibitekerezo byinshi nk’ibyo byagaragazaga kubura ukwizera. Abatangaga ibyo bitekerezo bavugaga ko Yesu atigeze avuga ibyo dusoma mu Mavanjiri, ko ibyo yavuze byaje guhindurwa, cyangwa ko ibyo yahanuye bitasohoye​—ibyo bitekerezo bikaba binonosorwa n’ijora rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya. Ndetse hari intiti imwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo yabonaga Invanjiri ya Mariko ‘ikurikije filozofiya y’igice cy’idini ry’Ababuda cyitwa Mahayana’!

      3. Ni gute Abahamya ba Yehova babona ubuhanuzi bwa Yesu?

      3 Ibinyuranye n’ibyo, Abahamya ba Yehova bemera ko ibivugwa muri Bibiliya ari ibintu nyakuri kandi ko bikwiriye kwiringirwa, hakubiyemo n’ibyo Yesu yabwiye intumwa ze enye zari ziri kumwe na we ku Musozi wa Elayono, iminsi itatu mbere y’urupfu rwe. Uhereye mu gihe cya C. T. Russell, abagize ubwoko bw’Imana bagiye buhoro buhoro basobanukirwa neza ibyerekeye ubuhanuzi Yesu yavugiye kuri uwo musozi. Ndetse mu myaka mike ishize, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yabahaye ibindi bitekerezo bisobanutse neza kurushaho ku bihereranye n’ubwo buhanuzi. Mbese, waba waricengejemo ibyo bitekerezo, ureba ukuntu bigira ingaruka ku mibereho yawe?a Reka twongere dusuzume iby’ubwo buhanuzi.

      Isohozwa Ribabaje Ryari Ryegereje

      4. Kuki intumwa zaba zarabajije Yesu ibyerekeye igihe kizaza?

      4 Intumwa zari zizi ko Yesu ari we Mesiya. Bityo rero, igihe zumvaga avuga ibyerekeye urupfu rwe, kuzuka kwe n’uko azagaruka, zigomba kuba zaribajije ziti ‘Yesu naramuka apfuye maze akagenda, ni gute yazasohoza ibintu bitangaje Mesiya ategerejweho?’ Byongeye kandi, Yesu yavuze ibihereranye n’iherezo rya Yerusalemu n’urusengero rwayo. Intumwa zishobora kuba zaribajije ziti ‘ibyo bizabaho ryari, kandi se ni gute bizasohora?’ Mu kugerageza gusobanukirwa ibyo bintu, intumwa zarabajije ziti “ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje, ni ikihe?”​—Mariko 13:4; Matayo 16:21, 27, 28; 23:37–24:2.

      5. Ni gute ibyo Yesu yavuze byagize isohozwa mu kinyejana cya mbere?

      5 Yesu yahanuye ko hari kubaho intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi, kwangwa no gutotezwa kw’Abakristo, abiyita ba Mesiya no kubwirizwa k’ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rugero rwagutse. Nyuma y’ibyo ni bwo imperuka yagombaga kuza (Matayo 24:4-14; Mariko 13:5-13; Luka 21:8-19). Ibyo Yesu yabivuze mu ntangiriro z’umwaka wa 33 I.C. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, intumwa ze zari maso zashoboraga gutahura ko mu by’ukuri ibyahanuwe byari birimo bisohora mu buryo bugaragara. Ni koko, amateka agaragaza ko ibigize ikimenyetso cyatanzwe byagize isohozwa muri icyo gihe, bigeza igihe Abaroma batsembeyeho gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, mu mwaka wa 66-70 I.C. Ni gute ibyo byasohoye?

      6. Ni ibihe bintu byabayeho hagati y’Abaroma n’Abayahudi mu mwaka wa 66 I.C.?

      6 Mu gihe cy’ubushyuhe cy’impeshyi yo mu Buyuda yo mu mwaka wa 66 I.C., Abayahudi b’Abazelote bagabye igitero ku barinzi b’Abaroma bari bari mu kigo cyari hafi y’urusengero rwa Yerusalemu, bateza ibikorwa by’urugomo n’ahandi hose mu gihugu. Mu gitabo cyitwa History of the Jews, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Heinrich Graetz yagize ati “Cestius Gallus wari Guverineri wa Siriya, akaba yari ashinzwe kurinda ubusugire bw’amato y’intambara y’Abaroma, . . . ntiyashoboraga gukomeza kurebera ibikorwa by’ubwigomeke byarimo bikwirakwira impande ze, ngo areke kugira icyo akora cyo kubicubya. Yakoranyije ingabo ze, kandi n’abatware b’ibihugu byahanaga imbibi na bo bitangiye kohereza ingabo zabo.” Uwo mutwe w’ingabo wari ugizwe n’abantu 30.000 wagose Yerusalemu. Nyuma y’imirwano yamaze igihe runaka, Abayahudi barikubuye bajya inyuma y’inkuta zari zegereye urusengero. “Mu gihe cy’iminsi itanu yikurikiranya, Abaroma bagabye igitero kuri izo nkuta, ariko buri gihe bahatirwaga guhunga imyambi baraswagaho n’Abayahudi. Ku munsi wa gatandatu, ni bwo bashoboye gucukura igice kimwe cy’urukuta rwari mu majyaruguru imbere y’Urusengero.”

      7. Kuki abigishwa ba Yesu babonaga ibintu mu buryo butandukanye n’uko Abayahudi benshi babibonaga?

      7 Ngaho tekereza ukuntu Abayahudi bari kumanjirwa, kubera ko kuva kera kose bibwiraga ko Imana yari kubarinda hamwe n’umurwa wabo wera! Ariko kandi, abigishwa ba Yesu bari baraburiwe hakiri kare ko Yerusalemu yari kugerwaho n’akaga. Yesu yari yarahanuye agira ati “iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi” (Luka 19:43, 44). Ariko se, ibyo byaba byarashakaga kuvuga ko Abakristo bari bari muri Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., bagombaga gupfa?

      8. Ni akahe kaga Yesu yahanuye ko kari kubaho, kandi se, iminsi yagabanyijwe ku bw’izihe ‘ntore’?

      8 Igihe Yesu yasubizaga ikibazo intumwa zari zamubajije bari ku Musozi wa Elayono, yahanuye agira ati “muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro, ubwo Imana yaremaga, ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n’umwe; ariko ku bw’intore yatoranyije yayigabanyijeho” (Mariko 13:19, 20; Matayo 24:21, 22). Bityo rero, iyo minsi yari kugabanywa maze “intore” zikarokoka. Izo ntore bari ba nde? Nta gushidikanya ko batari Abayahudi b’ibyigomeke bihandagazaga bavuga ko basenga Yehova, ariko bakaba baranze Umwana we (Yohana 19:1-7; Ibyakozwe 2:22, 23, 36). Abari baratowe by’ukuri muri icyo gihe, bari Abayahudi n’abatari Abayahudi bizeye ko Yesu ari we Mesiya akaba n’Umukiza. Abo ni bo Imana yari yaratoye, kandi kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., yabagize ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, “[A]bisirayeli b’Imana.”​—Abagalatiya 6:16; Luka 18:7; Ibyakozwe 10:34-45; 1 Petero 2:9.

      9, 10. Ni gute iminsi igitero cy’Abaroma cyamaze ‘yabaganijweho,’ kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

      9 Mbese, iminsi yaba ‘yaragabanyijwe,’ maze abasizwe batoranyijwe bo muri Yerusalemu bagakizwa? Umwarimu wo muri kaminuza witwa Graetz yagize ati “[Cestius Gallus] yaje gutekereza ko bitari bikwiriye ko yakomeza guhangana n’abantu bagaragazaga ubutwari kandi b’abafana, maze akagaba igitero cyari kumara igihe kirekire muri ayo mezi, igihe imvura y’umuhindo yari hafi gutangira kugwa . . . ikaba yarashoboraga gutuma abasirikare batabona ingemu. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye atekereza ko byari iby’ubwenge cyane kwisubirirayo.” Icyo Cestius Gallus yaba yaratekerezaga cyose, ingabo z’Abaroma zarikubuye ziva mu murwa, maze abenshi barahatikirira bishwe n’Abayahudi bari babakurikiye.

      10 Uko kwikubura gutunguranye kw’Abaroma kwatumye ‘bamwe’​—ni ukuvuga abigishwa ba Yesu bari bugarijwe n’akaga bari muri Yerusalemu​—barokoka. Ibyanditswe mu mateka bigaragaza ko igihe hari habonetse uburyo bwo guhunga, Abakristo bahunze bakava muri ako karere. Mbega ukuntu byagaragaye ko Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibizabaho, bityo ikaba ishobora kurokora abayisenga! Ariko se, byagendekeye bite Abayahudi batizeraga bagumye muri Yerusalemu n’i Yudaya?

      Ab’Icyo Gihe Bari Kugerwaho n’Umubabaro Mwinshi

      11.Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’ “ab’iki gihe” (NW )?

      11 Abayahudi benshi bumvaga ko gahunda yabo yo gusenga, yari ishingiye ku rusengero, yari kuzakomeza ubuziraherezo. Ariko kandi, Yesu yagize ati “murebere ku mutini ni wo kitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi: nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko [“ab’iki gihe,” “NW”] batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.”​—Matayo 24:32-35, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

      12, 13. Ni gute abigishwa bagombaga gusobanukirwa amagambo Yesu yavuze yerekeza ku ‘b’iki gihe’ (NW )?

      12 Mu myaka yashyiraga uwa 66 I.C., Abakristo bagombaga kuba barabonye byinshi mu bintu by’ibanze byari bigize ikimenyetso bigenda bisohora​—urugero nk’intambara, inzara, ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rugero rwagutse (Ibyakozwe 11:28; Abakolosayi 1:23). None se, ni ryari imperuka yari kuza? Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “ab’iki gihe” (NW ) [mu Kigiriki ge·ne·aʹ] ‘ntibazashiraho’? Akenshi, Yesu yajyaga yita imbaga y’Abayahudi bo mu gihe cye bamurwanyaga, hakubiyemo n’abayobozi ba kidini, “abantu b’igihe kibi, bishimira ubusambanyi” (Matayo 11:16; 12:39, 45; 16:4; 17:17; 23:36). Bityo rero, igihe nanone Yesu yavugaga ibihereranye n’ “ab’iki gihe” (NW ) ari ku Musozi wa Elayono, uko bigaragara ntiyari arimo avuga ubwoko bw’Abayahudi bwose uko bwabayeho mu gihe cyose cy’amateka; nta n’ubwo yari arimo yerekeza ku bigishwa be, n’ubwo bari “ubwoko bwatoranijwe” (1 Petero 2:9). Ndetse nta n’ubwo Yesu yashakaga kuvuga ko “ab’iki gihe” (NW ) berekeza ku gihe runaka.

      13 Ahubwo, Yesu yari arimo yerekeza ku Bayahudi bamurwanyaga bo muri icyo gihe, bari kubona ibigize ikimenyetso yari yaratanze. Ku birebana n’amagambo ngo “ab’iki gihe,” yavuzwe muri Luka 21:32, NW, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Joel B. Green yagize ati “mu gitabo cya Gatatu cy’Ivanjiri, amagambo ngo ‘ab’iki gihe’ (n’izindi nteruro zifitanye isano na yo) buri gihe aba yerekeza ku bwoko runaka bw’abantu barwanya umugambi w’Imana. . . . [Yerekeza] ku bantu batera umugongo umugambi w’Imana nta kuva ku izima.”b

      14. Ni iki cyageze ku ‘b’icyo gihe’ (NW ), kandi se, ni gute Abakristo atari uko byabagendekeye?

      14 Abayahudi babi bo muri icyo gihe barwanyaga [Yesu] bari kubona isohozwa ry’ibigize ikimenyetso yatanze, nanone bari no kubona imperuka ya gahunda ya Kiyahudi (Matayo 24:6, 13, 14). Kandi koko barayibonye! Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zagarutse ziyobowe na Titus, umuhungu wa Vespasien, Umwami w’Abami. Imibabaro yageze ku Bayahudi bari bongeye kugoterwa mu murwa, isa n’aho irenze ukwemera.c Flavius Josephus wiboneye n’amaso ye ibyabaye, avuga ko igihe Abaroma barimburaga umurwa, hapfuye Abayahudi bagera hafi kuri 1.100.000, naho abagera ku 100.000 bajyanwaho iminyago, abenshi muri bo bakaba barahise bahitanwa n’inzara cyangwa batikirira mu mazu y’ibirori y’Abaroma mu buryo bubabaje. Mu by’ukuri, umubabaro wabayeho mu mwaka wa 66-70 I.C., ni wo wari umubabaro ukomeye kuruta iyindi yose yari yarageze cyangwa yari kuzagera kuri Yerusalemu na gahunda ya Kiyahudi. Mbega ukuntu Abakristo bo atari uko byabagendekeye, bo bari barumviye umuburo wari ukubiye mu buhanuzi bwa Yesu, maze bakaba bari baravuye muri Yerusalemu nyuma y’aho ingabo z’Abaroma zisubiriyeyo mu mwaka wa 66 I.C.! Abakristo basizwe, ni ukuvuga “intore,” ‘bararokotse’ cyangwa bararinzwe mu mwaka wa 70 I.C.​—Matayo 24:16, 22.

      Irindi Sohozwa Rigomba Kuzabaho

      15. Ni gute dushobora kudashidikanya ko ubuhanuzi bwa Yesu bwari kuzagira isohozwa rikomeye kurushaho nyuma y’umwaka wa 70 I.C.?

      15 Ariko kandi, aho si ho ibintu byari kugarukira. Mbere y’aho, Yesu yari yaravuze ko yari kuzaza mu izina rya Yehova, nyuma y’aho umurwa wari kuzaba waramaze kurimburwa (Matayo 23:38, 39; 24:2). Hanyuma, ibyo yaje kubigaragaza neza mu buhanuzi yavugiye ku Musozi wa Elayono. Igihe yari amaze kuvuga ibyerekeye “umubabaro m[w]inshi” wari kuzaza, yavuze ko nyuma y’aho hari kuza abiyita Kristo, kandi ko Yerusalemu yari kuzamara igihe kirekire isiribangwa n’amahanga (Matayo 24:21, 23-28; Luka 21:24). Mbese, haba hari irindi sohozwa rikomeye kurushaho, ryagombaga kuzabaho? Hari ibihamya bigaragaza ko rizabaho. Mu kugereranya ibivugwa mu Byahishuwe 6:2-8 (byanditswe nyuma y’umubabaro wageze kuri Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C.), n’ibivugwa muri Matayo 24:6-8 no muri Luka 21:10, 11, tubona ko intambara, ukubura kw’ibiribwa n’ibyorezo by’indwara byari kuzabaho mu rugero runini kurushaho. Iryo sohozwa rikomeye kurushaho ry’amagambo ya Yesu, ryatangiye kubaho uhereye igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga, mu mwaka wa 1914.

      16-18. Ni iki twiteze ko kizongera kubaho?

      16 Ubu Abahamya ba Yehova bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bigisha ko ibintu birimo bisohora bigize ikimenyetso bigaragaza ko hari undi ‘mubabaro mwinshi’ dutegereje. “Ab’iki gihe” (NW ) babi bazabona uwo mubabaro. Birashoboka ko no muri icyo gihe hazabaho icyiciro cya mbere kizawubimburira (igitero kizagabwa ku madini yose y’ikinyoma), nk’uko igitero cyagabwe na Gallus mu mwaka wa 66 I.C. cyabimburiye umubabaro wageze kuri Yerusalemu.d Hanyuma, nyuma y’igihe runaka kitazwi neza uko kizaba kireshya, imperuka izaza​—ni ukuvuga irimbuka rizabaho mu rwego rw’isi yose, rigereranywa n’iryabaye mu mwaka wa 70 I.C.

      17 Mu gihe Yesu yerekezaga kuri uwo mubabaro dutegereje mu gihe kiri imbere, yagize ati “hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi [irimbuka ry’amadini y’ikinyoma], uwo mwanya ‘izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.”​—Matayo 24:29, 30.

      18 Bityo rero, Yesu ubwe yavuze ko hari ibimenyetso runaka bizabaho mu ijuru ‘nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi.’ (Gereranya na Yoweli 3:1-4 [2:28-32 muri Biblia Yera]; 4:15 [3:15 muri Biblia Yera].) Ibyo bizatungura abantu batumvira kandi bibatere ubwoba cyane ku buryo ‘bazaboroga.’ Benshi “bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.” Ariko kandi, uko si ko bizaba bimeze ku Bakristo b’ukuri! Bo ‘bazubura imitwe yabo, kuko gucungurwa kwabo kuzaba kwenda gusohora.’​—Luka 21:25, 26, 28.

      Urubanza Ruzabaho mu Gihe Kiri Imbere!

      19. Ni gute twamenya igihe ibivugwa mu mugani w’intama n’ihene bizasohorera?

      19 Zirikana ko muri Matayo 24:29-31, byahanuwe ko (1) Umwana w’umuntu azaza, (2) icyo gihe azaza afite ikuzo ryinshi, (3) azazana n’abamarayika, kandi (4) amoko yose yo mu isi azamubona. Ibyo Yesu yabisubiyemo mu mugani w’intama n’ihene (Matayo 25:31-46). Ku bw’ibyo rero, dushobora kuvuga ko uwo mugani werekeza ku gihe Yesu azazana n’abamarayika be maze akicara ku ntebe ye y’ubwami kugira ngo ace urubanza, nyuma y’uko umubabaro utangira. (Yohana 5:22; Ibyakozwe 17:31; gereranya na 1 Abami 7:7; Daniyeli 7:10, 13, 14, 22, 26; Matayo 19:28.) Ni ba nde bazacirwa urubanza, kandi se, ingaruka zizaba izihe? Uwo mugani ugaragaza ko Yesu azareba amahanga yose, nk’aho yagakoraniye imbere y’intebe ye y’ubwami yo mu ijuru.

      20, 21. Ni iki kizagera ku ntama zavuzwe mu mugani wa Yesu? (b) Ni iki kizagera ku ihene mu gihe kizaza?

      20 Abagabo n’abagore bagereranywa n’intama bazarobanurwa bagire igikundiro cyo gushyirwa iburyo bwa Yesu. Kubera iki? Kubera ko bazaba barakoresheje umwanya bari bafite kugira ngo bagirire neza abavandimwe be​—ni ukuvuga Abakristo basizwe bazifatanya mu Bwami bwo mu ijuru bwa Kristo (Daniyeli 7:27; Abaheburayo 2:9–3:1). Mu buryo buhuje n’uwo mugani, Abakristo bagereranywa n’intama babarirwa muri za miriyoni, bemeye abavandimwe ba Yesu bo mu buryo bw’umwuka kandi bagiye bakora imirimo yo kubashyigikira. Ingaruka zabaye iz’uko abagize iyo mbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzarokoka “[u]mubabaro mwinshi,” hanyuma bakazabaho iteka muri Paradizo ku isi, aho Ubwami bw’Imana buzategeka.​—Ibyahishuwe 7:9, 14; 21:3, 4; Yohana 10:16.

      21 Mbega ukuntu ihene zo atari uko bizazigendekera! Muri Matayo 24:30 zivugwaho kuba ‘zizaboroga’ ubwo Yesu azaza. Kandi koko ni mu gihe, kubera ko zizaba zarihaye kwanga ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kurwanya abigishwa ba Yesu no guhitamo isi izaba irimo ishira (Matayo 10:16-18; 1 Yohana 2:15-17). Yesu​—aho kuba uwo ari we wese mu bigishwa be bari hano ku isi​—ni we uzamenya ihene izo ari zo. Yazerekejeho agira ati ‘abo bazajya mu ihaniro ry’iteka.’​—Matayo 25:46.

      22. Ni ikihe gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu dukwiriye kongera gusuzuma?

      22 Twishimiye ukuntu twarushijeho gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Ariko kandi, hari ikindi gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu dukwiriye kongera gutekerezaho​—kivuga ibyerekeye ‘ikizira kirimbura gihagaze ahera.’ Yesu yihanangirije abigishwa be ko bagombaga kwitondera ibyo ngibyo, maze bakaba biteguye kugira icyo bakora batazuyaje (Matayo 24:15, 16). Icyo ‘kizira’ ni ikihe? Ni ryari gihagarara ahera? Kandi ni gute ibyo bireba imibereho yacu yo muri iki gihe n’iyo mu gihe kizaza? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994 (ibice bibiri bya nyuma); Ibice byo Kwigwa, igice cya 11 (ibice bibiri bya nyuma); Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1996 (ibice bibiri bya mbere byo kwigwa).

      b Intiti mu byerekeye Bibiliya y’Umwongereza yitwa G. R. Beasley-Murray yagize iti “interuro ngo ‘ab’iki gihe’ ntiyagombye gutera abasesengura Bibiliya ikibazo icyo ari cyo cyose ku basesengura amagambo. N’ubwo ari iby’ukuri ko ijambo genea, mu Kigiriki cya kera, ryasobanuraga kuvuka, urubyaro, bityo rikaba risobanurwa ngo ubwoko, . . . mu [Kigiriki cyo mu buhinduzi bwa Septante] akenshi ryagiye rihindurwa rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo dôr, rivuga ikigero, imyaka abantu baba bagezemo, cyangwa abo mu gihe runaka mu buryo bwo kuvuga abantu babaho mu gihe kimwe. . . . Uko bigaragara, mu magambo yavuzwe na Yesu, iryo jambo ryakoreshejwe mu buryo bubiri: ku ruhande rumwe, buri gihe riba ryerekeza ku bantu babayeho mu gihe cya Yesu, hanyuma ku rundi ruhande, buri gihe rikumvikanisha igitekerezo cyo kunenga mu buryo buziguye.”

      c Mu gitabo cye cyitwa History of the Jews, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Graetz yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo Abaroma bamanikaga abanyururu 500 ku munsi. Abandi Bayahudi babaga bafashwe mpiri, bacibwaga ibiganza hanyuma bagasubizwa mu murwa. Ni iyihe mimerere yari iri aho hantu? “Amafaranga yari yarataye agaciro, kuko atashoboraga kugura nibura umugati. Abantu barwaniraga mu mihanda babuze icyo barya, barwanira ibyo kurya biteye ishozi bibi cyane, utwatsi, agahu, cyangwa ibisigazwa babaga bajugunyiye imbwa. . . . Intumbi zanamye ku gasozi zarushagaho kuba nyinshi zanduje ikirere cyatutumbaga ubushyuhe bwo mu mpeshyi, maze abantu bahitanwa n’indwara, inzara hamwe n’inkota.”

      d Igice gikurikira iki kizasuzuma iyo ngingo ihereranye n’umubabaro wo mu gihe kizaza.

      Mbese, Uribuka?

      ◻ Ibivugwa muri Matayo 24:4-14 byagize irihe sohozwa mu kinyejana cya mbere?

      ◻ Mu gihe cy’intumwa, ni gute iminsi yagabanyijwe, maze abantu bamwe bakarokoka, nk’uko byari byarahanuwe muri Matayo 24:21, 22?

      ◻ Ni ibihe bintu byaranze “ab’icyo gihe” bavuzwe muri Matayo 24:34, NW?

      ◻ Tuzi dute ko ubuhanuzi bwavugiwe ku Musozi wa Elayono bwari kuzagira irindi sohozwa rikomeye kurushaho?

      ◻ Ni ryari kandi ni gute umugani w’intama n’ihene uzasohozwa?

      [Ifoto yo ku ipaji ya 12]

      Ingingo zirambuye zivuga ibihereranye n’Umuheto wa Titus uri i Roma, ugaragaza iminyago yavanywe i Yerusalemu igihe yarimbukaga

      [Aho ifoto yavuye]

      Soprintendenza Archeologica di Roma

  • “Ubisoma, Abyitondere”
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Gicurasi
    • “Ubisoma, Abyitondere”

      “Ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi.”​—MATAYO 24:15, 16.

      1. Umuburo Yesu yatanze uri muri Luka 19:43, 44 wagize izihe ngaruka?

      KUMENYESHWA ko hari akaga runaka katwugarije bishobora gutuma tukirinda (Imigani 22:3). Bityo rero, iyumvishe imimerere Abakristo b’i Yerusalemu bari barimo nyuma y’aho Abaroma bahagabiye igitero mu mwaka wa 66 I.C. Yesu yari yaratanze umuburo avuga ko uwo murwa wari kugotwa kandi ukarimburwa (Luka 19:43, 44). Abayahudi benshi birengagije ibyo yavuze. Ariko abigishwa be bo bumviye umuburo yatanze. Ibyo byatumye barokoka akaga kabayeho mu mwaka wa 70 I.C.

      2, 3. Kuki twagombye gushishikazwa n’ubuhanuzi bwa Yesu bwanditswe muri Matayo 24:15-21?

      2 Mu buhanuzi bufite icyo busobanura kuri twe muri iki gihe, Yesu yavuze urutonde rw’ibintu byari kuba bigize ikimenyetso gikubiyemo byinshi, harimo intambara, ukubura kw’ibiribwa, imitingito y’isi, indwara z’ibyorezo no gutotezwa kw’Abakristo bari kuba babwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana (Matayo 24:4-14; Luka 21:10-19). Nanone kandi, Yesu yahaye abigishwa be ikimenyetso cyari kuzatuma bamenya ko imperuka yegereje​—icyo kikaba cyari ‘ikizira kirimbura gihagaze ahera’ (Matayo 24:15). Nimucyo twongere dusuzume ayo magambo afite ireme kugira ngo turebe ukuntu ashobora kugira ingaruka ku mibereho yacu yo muri iki igihe, n’iyo mu gihe kizaza.

      3 Ubwo Yesu yari amaze kugaragaza ibintu bigize ikimenyetso, yagize ati “ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ūbisoma, abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, n’uzaba ari mu mirima, ye kuzasubira imuhira, ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato; kuko muri yo minsi hazabaho umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi.”​—Matayo 24:15-21.

      4. Ni iki kigaragaza ko ibivugwa muri Matayo 24:15 byagize isohozwa mu kinyejana cya mbere?

      4 Inkuru zanditswe na Mariko hamwe na Luka zigaragaza ibindi bintu by’inyongera mu buryo burambuye. Aho Matayo akoresha amagambo ngo “gihagaze ahera,” muri Mariko 13:14 ho havuga ngo “kigeze aho kidakwiriye.” Muri Luka 21:20, hagaragaza andi magambo yavuzwe na Yesu hagira hati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora.” Ibyo bidufasha kumva ko isohozwa rya mbere ry’ubuhanuzi bwa Yesu ryari rikubiyemo igitero Abaroma bagabye kuri Yerusalemu n’urusengero rwayo​—ahari ahera ku Bayahudi, ariko kuri Yehova hakaba hatari hakiri ahera​—iryo sohozwa rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 66 I.C. Haje kurimburwa burundu igihe Abaroma basenyaga uwo murwa n’urusengero mu mwaka wa 70 I.C. “Ikizira” cyari ikihe muri icyo gihe? Kandi se, ni gute ‘cyahagaze ahera’? Ibisubizo by’ibyo bibazo biri budufashe gusobanukirwa neza ukuntu ubwo buhanuzi busohozwa muri iki gihe.

      5, 6. (a) Kuki abari kuzasoma muri Daniyeli igice cya 9 bagombaga kuzabyitondera? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ “ikizira” bwasohoye?

      5 Yesu yihanangirije abasomyi kwitondera ibyo basoma. Abasomyi b’iki? Uko bigaragara, ni abasomyi b’ibyanditswe muri Daniyeli igice cya 9. Aho ngaho, dusangamo ubuhanuzi bugaragaza igihe Mesiya yari kugaragara, bukanavuga ko yari ‘kuzakurwaho’ nyuma y’imyaka itatu n’igice. Ubwo buhanuzi bugira buti “umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira; maze kugeza ku mperuka yategetswe, uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”​—Daniyeli 9:26, 27, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; reba nanone muri Daniyeli 11:31; 12:11.

      6 Abayahudi batekerezaga ko ibyo byerekezaga ku gikorwa cyo guhumanya urusengero cyakozwe na Antiochos wa IV, imyaka igera hafi kuri 200 mbere y’aho. Ariko kandi, Yesu yagaragaje ibinyuranye n’ibyo, igihe yihanangirizaga abantu kwitondera ibyo basoma, kubera ko “ikizira” cyari kigiye kuza maze kigahagarara “ahera.” Uko bigaragara, Yesu yari arimo yerekeza ku ngabo z’Abaroma zari kuza mu mwaka wa 66 I.C., zifite amabendera yihariye. Ayo mabendera yari amaze igihe kirekire akoreshwa yari ibigirwamana rwose, kandi ku Bayahudi bikaba byari ikizira.a None se, ni ryari ‘zari guhagarara ahera’? Ibyo byabayeho igihe ingabo z’Abaroma, zari zitwaje amabendera yazo, zateraga Yerusalemu n’urusengero rwayo, urwo Abayahudi babonaga ko ari urwera. Ndetse Abaroma batangiye gucukura urukuta rwo mu karere k’urusengero. Mu by’ukuri, icyahoze ari ikizira uhereye kera kose noneho cyari gihagaze ahantu hera!​—Yesaya 52:1; Matayo 4:5; 27:53; Ibyakozwe 6:13.

      “Ikizira” cyo Muri Iki Gihe

      7. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yesu burimo busohozwa muri iki gihe?

      7 Kuva aho Intambara ya Mbere y’Isi Yose iroteye, twagiye tubona mu buryo bwagutse kurushaho isohozwa ry’ibigize ikimenyetso cyatanzwe na Yesu, byanditswe muri Matayo igice cya 24. Ariko kandi, wibuke amagambo yavuze agira ati “ubwo muzabona ikizira kirimbura . . . gihagaze ahera, . . . icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi” (Matayo 24:15, 16). Muri iki gihe na bwo, ubwo buhanuzi bugomba kuzasohozwa.

      8. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaje “ikizira” cyo mu gihe cya none icyo ari cyo?

      8 Mu kugaragaza ukuntu abagaragu ba Yehova biringiraga badashidikanya ko ubwo buhanuzi buzasohozwa, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1921 (mu Cyongereza) wabwerekejeho, mu buryo buhuje n’ibintu byari birimo bibera mu Burasirazuba bwo Hagati. Nyuma y’aho, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1929, ipaji ya 374 (mu Cyongereza) wagaragaje mu buryo budasubirwaho ko “icyo Umuryango w’Amahanga ubogamiyeho, ari ukuvana abantu ku Mana no kuri Kristo, bityo ukaba ari ikizira, igikoresho cyahimbwe na Satani, kikaba ari n’ikintu giteye ishozi mu maso y’Imana.” Ubwo rero, mu mwaka wa 1919 ni ho “ikizira” cyagaragaye. Nyuma y’igihe runaka, uwo Muryango waje gusimburwa n’Umuryango w’Abibumbye. Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire bagaragaza ko iyo miryango igamije kuzanira abantu amahoro ari ikizira mu maso y’Imana.

      9, 10. Ni gute ibisobanuro byatangwaga ku bihereranye n’ umubabaro mwinshi byagize ingaruka ku kuntu twatekerezaga ibyerekeye igihe “ikizira” cyari kuzahagarara ahera?

      9 Igice kibanziriza iki cyagaragaje mu buryo buhinnye ibitekerezo bisobanutse neza bikubiye muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Mbese, haba hari ibisobanuro bishya bikwiriye byatanzwe ku bihereranye n’‘ikizira gihagaze ahera’? Uko bigaragara, byaratanzwe. Ubuhanuzi bwa Yesu bushyira isano rya bugufi cyane hagati yo ‘guhagarara ahera,’ no gutangira k’ “umubabaro m[w]inshi” wahanuwe. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo hashize igihe kirekire “ikizira” kiriho, isano riri hagati yo ‘guhagarara ahera’ kwacyo n’umubabaro ukomeye ryagombye kugira ingaruka ku mitekerereze yacu. Mu buhe buryo?

      10 Mu gihe runaka cyashize, ubwoko bw’Imana bwumvaga ko igice cya mbere cy’umubabaro ukomeye cyatangiye mu mwaka wa 1914, kandi ko igice cyawo cya nyuma kizabaho igihe cy’intambara ya Harimagedoni. (Ibyahishuwe 16:14, 16; gereranya n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1939, ipaji ya 110 [mu Cyongereza].) Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiyumvisha impamvu kera batekerezaga ko “ikizira” cyo muri iki gihe kigomba kuba cyarahagaze ahera ako kanya nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

      11, 12. Ni ibihe bitekerezo bishya byatanzwe mu mwaka wa 1969 ku birebana n’ umubabaro mwinshi ?

      11 Ariko kandi, mu myaka yakurikiyeho, twaje kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Mu Ikoraniro Mpuzamahanga ryabereye i New York City, ku wa kane tariki ya 10 Nyakanga 1969, rikaba ryari rifite umutwe wavugaga ngo “Amahoro ku Isi,” F. W. Franz wari visi perezida wa Watch Tower Bible and Tract Society muri icyo gihe, yatanze disikuru ishishikaje cyane. Mu gihe Umuvandimwe Franz yari arimo asubiramo ukuntu bari basanzwe basobanukiwe ubuhanuzi bwa Yesu, yagize ati “hatanzwe ibisobanuro ko ‘umubabaro mwinshi’ wari waratangiye mu mwaka wa 1914 I.C., kandi ko icyo gihe utemerewe gukomeza ngo urangize, ahubwo ko Imana yahagaritse Intambara ya Mbere y’Isi Yose mu kwezi k’Ugushyingo 1918. Uhereye icyo gihe, Imana yari irimo ituma abasigaye basizwe bagizwe n’Abakristo batoranyijwe babona igihe cyo kubwiriza, mbere y’uko ireka igice cya nyuma cy’‘umubabaro mwinshi’ ngo gitangire, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni.”

      12 Hanyuma, hatanzwe ibisobanuro bishya bifite ireme, bikurikira: “kugira ngo duhuze n’ibintu byabayeho mu kinyejana cya mbere, . . . ‘umubabaro mwinshi’ nyawo ntiwatangiye mu mwaka wa 1914 I.C. Ahubwo, ibyasohoye kuri Yerusalemu y’ubu, mu mwaka wa 1914-1918, byari ‘itangiriro ryo kuramukwa’ gusa . . . ‘Umubabaro mwinshi’ utazongera kubaho, uzabaho mu gihe kiri imbere, kuko nutangira uzarimbura ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (hakubiyemo na Kristendomu), hagakurikiraho ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ kuri Harimagedoni.” Ibyo byumvikanishaga ko umubabaro m winshiwose uko wakabaye wagombaga kuzabaho mu gihe kiri imbere.

      13. Kuki bihuje n’ubwenge kuvuga ko ‘ikizira kizahagarara ahera’ mu gihe kiri imbere?

      13 Ibyo bifitanye isano ritaziguye no gusobanukirwa igihe “ikizira” kizahagarara ahera. Wibuke uko byagenze mu kinyejana cya mbere. Abaroma bateye Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., ariko mu buryo butari bwitezwe barikubuye bisubirirayo, ibyo bikaba byaratumye ‘bamwe’ bari Abakristo barokoka (Matayo 24:22). Mu buryo nk’ubwo, twiteze ko umubabaro m w inshiuzatangira vuba aha, ariko uzagabanywa ku bw’inyungu z’abatoranyijwe b’Imana. Zirikana iyi ngingo y’ingenzi ikurikira: nk’uko byagenze mu isohozwa rya kera, ‘ikizira gihagaze ahera’ cyari gifitanye isano n’igitero cy’Abaroma cyari kiyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Gallus, mu mwaka wa 66 I.C. Ibyo icyo gitero gishushanya muri iki gihe​—ni ukuvuga intangiriro y’ umubabaro mwinshi​—turacyabitegereje. Bityo rero, bigaragara ko “ikizira kirimbura” cyabayeho kuva mu mwaka wa 1919, kizahagarara ahera mu gihe kiri imbere.b Ni gute ibyo bizabaho? Kandi se, ni gute bishobora kutugiraho ingaruka?

      Igitero Kizagabwa mu Gihe Kiri Imbere

      14, 15. Ni gute ibivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 bidufasha gusobanukirwa uko ibintu bizagenda bibaho kugeza kuri Harimagedoni?

      14 Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibihereranye n’igitero kizarimbura idini ry’ikinyoma mu gihe kiri imbere. Igice cya 17 kigaragaza iteka Imana izaciraho “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya”​—ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Kristendomu ifitemo umwanya w’ibanze, kandi yihandagaza ivuga ko yagiranye isezerano n’Imana. (Gereranya na Yeremiya 7:4.) Amadini y’ikinyoma, hakubiyemo na Kristendomu, amaze igihe kirekire afitanye imishyikirano n’ “abami bo mu isi” mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ibyo bizarangira igihe ayo madini azarimburwa agatsembwaho (Ibyahishuwe 17:2, 5). Azarimburwa na nde?

      15 Ibyahishuwe bivuga iby’ “[i]nyamaswa itukura,” yari kubaho, ikazimira, ikongera ikabaho (Ibyahishuwe 17:3, 8). Iyo nyamaswa ishyigikirwa n’abategetsi b’isi. Ibisobanuro birambuye bitangwa muri ubwo buhanuzi bidufasha gutahura ko iyo nyamaswa y’ikigereranyo ari umuryango wari ugamije kuzana amahoro, washinzwe mu mwaka wa 1919, ukaba waritwaga Umuryango w’Amahanga (“ikizira”), none ubu ukaba witwa Umuryango w’Abibumbye. Mu Byahishuwe 17:16, 17, hagaragaza ko Imana izashyira mu mitima y’abategetsi runaka ba gipolitiki bakomeye mu bagize iyo “nyamaswa,” igitekerezo cyo kurimbura ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Icyo gitero ni cyo kizabimburira umubabaro mwinshi.

      16. Ni ibihe bintu bishishikaje byerekeye idini birimo biba?

      16 Kubera ko umubabaro mwinshi uzatangira mu gihe kiri imbere, mbese, twaba tugitegereje ko hazabaho ‘guhagarara ahera’? Biragaragara ko ari uko biri. N’ubwo “ikizira” cyagaragaye mu ntangiriro z’iki kinyejana kandi kikaba kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo kiriho, kizahagarara “ahera” mu buryo bwihariye, mu gihe kizaza cyegereje. Nk’uko abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bagomba kuba barahoraga bari maso kugira ngo barebe ukuntu cyari ‘guhagarara ahera,’ ni na ko bimeze ku Bakristo bo muri iki gihe. Ni iby’ukuri ko tugomba kuzategereza isohozwa nyakuri ryabyo kugira ngo tubimenye byose mu buryo burambuye. Ariko kandi, birashishikaje kuba mu bihugu bimwe na bimwe haratangiye kugaragara ko hari ibikorwa byo kurwanya idini kandi bikaba birushaho kwiyongera. Abanyapolitiki bamwe na bamwe bafatanyije n’abahoze ari Abakristo bakaza kuva mu kwizera k’ukuri, barimo barazamura igitekerezo cyo kurwanya idini muri rusange, maze bakibasira Abakristo b’ukuri mu buryo bwihariye (Zaburi 94:20, 21; 1 Timoteyo 6:20, 21). Muri ubwo buryo, no muri iki gihe, ibihangange bya gipolitiki ‘birwanya Umwana w’Intama,’ kandi nk’uko mu Byahishuwe 17:14 habigaragaza, bizarushaho kumurwanya. N’ubwo ari nta ho byahurira n‘Umwana w’Intama w’Imana kugira ngo bimugirire nabi​—bitewe n’uko ubu Yesu Kristo ari mu mwanya we w’ikuzo, w’icyubahiro​—bizakomeza kurwanya abasenga Imana by’ukuri, cyane cyane “abera” bayo. (Daniyeli 7:25; gereranya no mu Baroma 8:27; Abakolosayi 1:2; Ibyahishuwe 12:17.) Dufite icyizere duhabwa n’Imana ko Umwana w’Intama azatsinda hamwe n’abo azaba ari kumwe na bo.​—Ibyahishuwe 19:11-21.

      17. N’ubwo tutabitsimbararaho, twavuga iki ku bihereranye n’uburyo “ikizira” kizahagarara ahera?

      17 Tuzi ko idini ry’ikinyoma rizarimbuka nta kabuza. Babuloni Ikomeye “[y]asinze amaraso y’abera” kandi yitwaye nk’umwamikazi, ariko izarimburwa nta kabuza. Imishyikirano yanduye yagiranye n’abami bo mu isi ibacengezamo ibitekerezo byayo byanduye izahinduka mu buryo butangaje, igihe iyo mishyikirano izavamo urwango rukomeye izagaragarizwa na ya ‘mahembe cumi na ya nyamaswa’ bikayigirira nabi (Ibyahishuwe 17:6, 16; 18:7, 8). Igihe ya “nyamaswa itukura” izagaba igitero kuri maraya wo mu buryo bw’idini, “ikizira” kizaba gihagaze gisumbirije ahitwa ko ari ahera ha Kristendomu.c Muri ubwo buryo, kurimbuka kuzatangirira kuri Kristendomu yahemutse, yigaragaza ko ari iyera.

      ‘Guhunga’​—mu Buhe Buryo?

      18, 19. Ni izihe mpamvu zatanzwe mu kugaragaza ko ‘guhungira ku misozi’ bitazaba bivuga guhindura idini?

      18 Yesu amaze guhanura ibihereranye n’‘ikizira gihagaze ahera,’ yahaye abari kubyitondera inama yo kugira icyo bakora. Mbese, yaba yarashakaga kuvuga ko kuri uwo munota wa nyuma​—igihe “ikizira” kizaba “gihagaze ahera”​—benshi bazahunga bava mu idini ry’ikinyoma maze bakagana ugusenga k’ukuri? Oya rwose. Zirikana uko byagenze mu isohozwa rya mbere. Yesu yagize ati “abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi; n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka, ngo yinjire mu nzu ye ngo agire icyo akuramo: n’uzaba ari mu murima, ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano: nuko musenge kugira ngo bitazabaho mu mezi y’imbeho.”​—Mariko 13:14-18, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

      19 Yesu ntiyavuze ko abari i Yerusalemu ari bo gusa bagombaga guhunga, nk’aho yaba yarumvikanishaga ko bagombaga kuva ahari ihuriro ry’ugusenga kwa Kiyahudi; nta n’ubwo umuburo we wavugaga ibihereranye no guhindura idini​—guhunga uva mu ry’ikinyoma ukagana iry’ukuri. Nta gushidikanya, abigishwa ba Yesu ntibari bakeneye kuburirwa mu buryo ubwo ari wo bwose mu birebana no guhunga bava mu idini rimwe bajya mu rindi; bari baramaze kuba Abakristo b’ukuri. Kandi igitero cyo mu mwaka wa 66 I.C. nticyashishikarije abakurikizaga idini ry’Abayahudi i Yerusalemu n’i Yudaya hose, kureka iryo dini maze ngo bemere Ubukristo. Umwarimu wo muri kaminuza witwaga Heinrich Graetz yavuze ko abagiye bakurikiye Abaroma bari barimo bahunga basubiye mu murwa: “Abazelote basubiye i Yerusalemu (tariki ya 8 Ukwakira), baririmba mu ijwi riranguruye indirimbo zo kunesha intambara, imitima yabo isimbagurikishwa n’ibyiringiro birangwa n’ibyishimo by’umudendezo n’ubwigenge . . . Mbese, Imana ntiyari ibafashije ibigiranye imbabazi, nk’uko yari yarafashije ba sekuruza? Nta bwoba Abazelote bari bafite ku bihereranye n’igihe cyari kuza.”

      20. Ni gute abigishwa ba mbere bitabiriye umuburo wa Yesu wabasabaga guhungira ku misozi?

      20 None se, ni gute icyo gihe abatoranyijwe bake ugereranyije bakurikije inama ya Yesu? Mu gihe bavaga i Yudaya bagahungira ku misozi yo hakurya ya Yorodani, bagaragaje ko batari bagize gahunda ya Kiyahudi, haba mu buryo bwa gipolitiki cyangwa bwa kidini. Basize imirima yabo n’amazu, habe ngo banagire icyo bavana mu mazu yabo. Kubera ko bari biringiye uburinzi bwa Yehova n’ubufasha bwe, bashyize ugusenga kwe mbere y’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyashoboraga gusa n’aho ari icy’ingenzi.​—Mariko 10:29, 30; Luka 9:57-62.

      21. Ni iki tutagomba kwitega ko kizabaho igihe “ikizira” kizagaba igitero?

      21 Reka noneho turebe ukuntu ibyo bizagira isohozwa rikomeye kurushaho. Tumaze imyaka myinshi ibarirwa muri za mirongo tugira abantu inama yo kuva mu idini ry’ikinyoma, bakagana ugusenga k’ukuri (Ibyahishuwe 18:4, 5). Abantu babarirwa muri za miriyoni barabikoze. Ubuhanuzi bwa Yesu ntibugaragaza ko hari abantu benshi bazahindukirira ugusenga kutanduye, igihe umubabaro m w inshiuzaba utangiye; mu by’ukuri, nta mbaga y’Abayahudi bahindukiriye Ubukristo mu mwaka wa 66 I.C. Ariko kandi, Abakristo b’ukuri bazaba bafite impamvu ikomeye ibasunikira gukurikiza umuburo wa Yesu, maze bagahunga.

      22. Gukurikiza inama ya Yesu idusaba kuzahungira ku misozi bishobora kuzaba bikubiyemo iki?

      22 Ubu ntidushobora kumenya byose mu buryo burambuye ku bihereranye n’umubabaro ukomeye, ariko dushobora kuvuga mu buryo buhuje n’ubwenge ko kuri twe, guhunga kwavuzwe na Yesu kutazaba ari uguhunga uva mu karere kamwe ujya mu kandi. Kugeza ubu, abagize ubwoko bw’Imana baboneka hirya no hino ku isi hose, hafi muri buri gace kose. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe bizaba ngombwa ko bahunga, Abakristo bazakomeza kwitandukanya mu buryo bugaragara n’imiteguro y’amadini y’ikinyoma. Nanone kandi, ni iby’ingenzi kuba Yesu yaratanze umuburo wo kudasubira mu nzu gutwara imyambaro cyangwa ibindi bintu (Matayo 24:17, 18). Bityo rero, dushobora kuzahura n’ibigeragezo mu gihe kiri imbere, ku birebana n’ukuntu tubona ibintu byo mu buryo bw’umubiri; mbese, byaba ari byo by’ingenzi cyane, cyangwa se agakiza abantu bose bari ku ruhande rw’Imana bazahabwa ni ko k’ingenzi cyane kurushaho? Ni koko, mu gihe tuzaba duhunga, dushobora kuzagerwaho n’ingorane runaka kandi tukagira n’ibyo dutakaza. Tugomba kuzaba twiteguye gukora icyo dusabwa cyose, nk’uko bagenzi bacu bo mu kinyejana cya mbere babigenje, bo bahunze bakava i Yudaya bakajya i Pereya hakurya ya Yorodani.

      23, 24. (a) Ni hehe honyine dushobora kuzabonera uburinzi? (b) Umuburo wa Yesu uhereranye n’‘ikizira gihagaze ahera’ utugiraho izihe ngaruka?

      23 Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo Yehova akomeze kuba ubuhungiro bwacu, we hamwe n’umuteguro we ugereranywa n’umusozi. (2 Samweli 22:2, 3; Zaburi 18:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Daniyeli 2:35, 44.) Aho ni ho tuzabonera uburinzi ! Ntituzigana imbaga y’abantu bazahungira mu “mavumo” no kwihisha “mu bitare byo ku misozi”​—ni ukuvuga imiteguro n’imiryango y’abantu ishobora kuzagumaho akanya gato nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye (Ibyahishuwe 6:15; 18:9-11). Mu by’ukuri, hashobora kuzabaho ibihe bigoye cyane​—nk’uko byari bimeze ku bagore batwite bahungaga bava i Yudaya cyangwa ku muntu uwo ari we wese wagombaga gukora urugendo mu gihe cy’ubukonje bwinshi n’imvura, mu mwaka wa 66 I.C. Ariko kandi, dushobora kudashidikanya ko Imana izatuma habaho uburyo bwo kurokoka. Uhereye none, nimucyo dukomeze kwishingikiriza kuri Yehova n’Umwana we, ubu utegeka ari Umwami w’Ubwami.

      24 Nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma dutinya ibigiye kuzabaho. Mu gihe cya kera, Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bashya ubwoba, kandi ntashaka ko natwe tubugira, haba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza. Yaratuburiye kugira ngo dushobore kwitegura mu mitima no mu bwenge. N’ubundi kandi, Abakristo bumvira ntibazagerwaho n’igihano, mu gihe cyo kurimbura idini ry’ikinyoma hamwe n’ikindi gice kigize iyi gahunda mbi. Bazabyitondera maze bite ku muburo uhereranye n’ “ikizira” kizaba “gihagaze ahera.” Kandi bazakora ibihuje n’ukwizera kwabo kudahungabana, batajenjetse. Ntituzigere na rimwe twibagirwa isezerano rya Yesu rigira riti “uwihangana, akageza imperuka, ni we uzakizwa.”​—Mariko 13:13.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a “Amabendera y’Abaroma yitabwagaho cyane, akorerwaho imihango yo gusenga ya kidini mu nsengero z’i Roma; kandi ukuntu ubwo bwoko bwubahaga amabendera yabwo byagendanaga n’ukuntu bagendaga banesha andi mahanga . . . [Ku basirikare], wenda ayo mabendera ni cyo cyari ikintu cyera kuruta ibindi byose ku isi. Umusirikare w’Umuroma yarahiriraga ku ibendera rye.”​—Byavanywe mu gitabo The Encyclopædia Britannica, Iboneracapa rya 11.

      b Twagombye kuzirikana ko n’ubwo isohozwa ry’amagambo ya Yesu ryabayeho mu mwaka wa 66-70 I.C. rishobora kudufasha gusobanukirwa ukuntu azasohozwa mu gihe cy’umubabaro ukomeye, isohozwa rya mbere ntirishobora kugereranywa n’irya kabiri mu buryo bwuzuye, kubera ko ribaho mu mimerere itandukanye.

      c Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1976, ipaji ya 165-168.​—Mu Gifaransa.

      Mbese, Uribuka?

      ◻ Ni gute “ikizira kirimbura” cyigaragaje mu kinyejana cya mbere?

      ◻ Kuki bihuje n’ubwenge gutekereza ko “ikizira” cyo muri iki gihe kizahagarara ahera mu gihe kiri imbere?

      ◻ Ni ikihe gitero cyahanuwe mu Byahishuwe, kizagabwa n’ “ikizira”?

      ◻ Ni ukuhe ‘guhunga’ dushobora kuzasabwa ku ruhande rwacu?

      [Ifoto yo ku ipaji ya 16]

      Babuloni Ikomeye yitwa “nyina w’abamaraya”

      [Ifoto yo ku ipaji ya 17]

      Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17, ni cyo ‘kizira’ Yesu yerekezagaho

      [Ifoto yo ku ipaji ya 18]

      Inyamaswa itukura izagaba igitero kizarimbura idini

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze