Indirimbo ya 18
Imana ni urukundo rudahemuka
Igicapye
1. Mana y’urukundo,
Rurya rudahemuka.
Rwatumye ducungurwa,
Binyuze kuri Kristo,
Kugira ngo tubone
Ubuzima bw’iteka.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota,
Nimuze mwese munywe.
Amazi y’ubugingo,
Ku neza y’Imana.
2. Mana y’urukundo,
Nta wabishidikanya.
Wanabigaragaje
Uha Kristo Ubwami
Wamusezeranyije.
Ubwami bwe bwavutse.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota,
Nimuze mwese munywe.
Amazi y’ubugingo,
Ku neza y’Imana.
3. Mana y’urukundo,
Natwe tujye dukunda.
Tunafashe abandi
Bashaka kukubaha.
Bwiriza nta gutinya,
Utange ihumure.
(INYIKIRIZO)
Abafite inyota,
Nimuze mwese munywe.
Amazi y’ubugingo,
Ku neza y’Imana.