-
Murabe maso mutagwa mu mitego ya Satani!Umunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kanama
-
-
Murabe maso mutagwa mu mitego ya Satani!
“Bave mu mutego wa Satani.”—2 TIM 2:26.
WASUBIZA UTE?
Ni iki ukwiriye gukora niba uhora unenga abandi?
Ibyabaye kuri Pilato na Petero bikwigisha iki ku birebana no kutagwa mu mutego wo gutinya abantu maze ugakora ibidakwiriye?
Wakwirinda ute umutego wo gukabya kwicira urubanza?
1, 2. Ni iyihe mitego ya Satani turi busuzume muri iki gice?
SATANI ahiga abagaragu ba Yehova. Ntaba agamije kubica byanze bikunze, nk’umuhigi uhita wica inyamaswa afashe. Ahanini icyo Satani aba agamije ni ugufata umuntu mpiri, akamukoresha icyo ashaka.—Soma muri 2 Timoteyo 2:24-26.
2 Umuhigi agira umutego runaka akoresha kugira ngo afate inyamaswa ikiri nzima. Ashobora gutuma iva aho yari yihishe, kugira ngo abashe kuyifatisha umugozi. Ashobora no gushyira umutego ufite imbarutso ahantu hatagaragara, inyamaswa ikawufatirwamo itabizi. Satani na we akoresha imitego nk’iyo kugira ngo afate mpiri abagaragu b’Imana. Kugira ngo twirinde gufatirwa mu mutego we, tugomba kuba maso, tukita ku bimenyetso bigaragaza ko hari imitego yaduteze. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu dushobora kwirinda imitego itatu mu yo Satani yagiye akoresha agafata bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana. Iyo mitego ni iyi: (1) kudategeka ururimi rwacu, (2) gutinya abantu maze tugakora ibidakwiriye, (3) no gukabya kwicira urubanza. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma indi mitego ibiri Satani akoresha.
TUZIMYE UMURIRO UTERWA NO KUDATEGEKA URURIMI RWACU
3, 4. Kudategeka ururimi rwacu bishobora kugira izihe ngaruka? Tanga urugero.
3 Kugira ngo umuhigi avumbure inyamaswa, ashobora gutwika igihuru, hanyuma inyamaswa zavumbukamo zishaka guhunga akazifata. Mu buryo bw’ikigereranyo, Satani na we yifuza gutwika itorero rya gikristo. Iyo abigezeho, ashobora kuvana abarigize aho hantu baboneraga umutekano maze akabacakira. Ni mu buhe buryo dushobora kumutiza umurindi tutabigambiriye, maze tukaba dufatiwe mu mutego we?
4 Umwigishwa Yakobo yagereranyije ururimi n’umuriro. (Soma muri Yakobo 3:6-8.) Iyo tunaniwe gutegeka ururimi rwacu, mu buryo bw’ikigereranyo dushobora gukongeza umuriro mu itorero. Ibyo bishoboka bite? Reka dufate urugero: mu itorero hatanzwe itangazo rivuga ko hari mushiki wacu wabaye umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’amateraniro, ababwiriza babiri baganiriye ku by’iryo tangazo. Umwe agaragaje ko byamushimishije kandi ko yifuriza uwo mupayiniya mushya kuzasohoza neza uwo murimo. Undi we atangiye gushidikanya ku mpamvu zamuteye kuba umupayiniya kandi avuga ko yabitewe no gushaka kwibonekeza. Ni uwuhe muri abo babwiriza bombi wakwifuza ko akubera incuti? Muri abo bombi, kumenya ushobora gukongeza umuriro mu itorero binyuze ku magambo ye, ntibigoye rwose.
5. Ni mu buhe buryo twakwisuzuma kugira ngo dushobore kuzimya umuriro uterwa no kudategeka ururimi rwacu?
5 Ni mu buhe buryo twazimya umuriro uterwa no kudategeka ururimi rwacu? Yesu yaravuze ati “ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Ku bw’ibyo rero, intambwe ya mbere ni ugusuzuma umutima wacu. Twagombye kwikuramo imitekerereze idakwiriye ishobora gutuma tuvuga abandi nabi. Urugero, ese iyo twumvise ko hari umuvandimwe wifuza guhabwa inshingano runaka mu itorero, twumva ko abitewe n’intego nziza cyangwa dutekereza ko abitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde? Niba dukunda gutekereza ko abavandimwe bacu bakorera Yehova babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde, twagombye kwibuka ko Satani na we ari byo yashinje umugaragu w’Imana wizerwa witwaga Yobu (Yobu 1:9-11). Aho gukeka amababa umuvandimwe wacu, byaba byiza twibajije impamvu tumunenga. Ese hari impamvu zifatika zituma tumunenga? Ese aho umwuka wo kutagira urukundo wogeye muri iyi minsi y’imperuka ntiwaba waramaze kwangiza umutima wacu?—2 Tim 3:1-4.
6, 7. (a) Ni iki gishobora gutuma tunenga abandi? (b) Twakora iki mu gihe dututswe?
6 Reka dusuzume izindi mpamvu zishobora gutuma tunenga abandi. Imwe muri zo ishobora kuba ari uko dushaka ko abantu babona ko natwe dufite ibyo twagezeho. Mu by’ukuri, dushobora kuba dupfobya abandi kugira ngo turusheho kugaragara, cyangwa se tukaba dushaka gutanga impamvu z’urwitwazo zituma tudakora ibyo twakagombye gukora. Twaba tunenga abandi tubitewe n’ubwibone cyangwa ishyari, cyangwa se tubitewe no kutigirira icyizere, ingaruka zabyo zizaba mbi cyane.
7 Dushobora kumva ko dufite impamvu zo kunenga umuntu runaka. Ashobora kuba yaratuvuze nabi bikatubabaza. Nubwo byaba byaragenze bityo, kwihorera natwe tumuvuga nabi si byo mu by’ukuri byakemura ikibazo. Byaba ari nko kwenyegeza umuriro kandi byaba bihuje n’ibyo Satani ashaka, aho guhuza n’ibyo Imana ishaka (2 Tim 2:26). Ibinyuranye n’ibyo, twagombye kwigana Yesu. Igihe yatukwaga ‘ntiyashubije,’ ahubwo “yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka” (1 Pet 2:21-23). Yesu yari yizeye rwose ko Yehova yari gukemura icyo kibazo mu buryo ashaka no mu gihe ashaka. Natwe twagombye kwiringira Imana dutyo. Iyo tuvuga amagambo meza atera abandi inkunga, dutuma ‘umurunga w’amahoro uhuza’ abagize itorero urushaho gukomera.—Soma mu Befeso 4:1-3.
TWIRINDE UMUTEGO WO GUTINYA ABANTU
8, 9. Kuki Pilato yaciriye Yesu urwo gupfa?
8 Iyo inyamaswa ifatiwe mu mutego, ntiba igishobora kujya aho ishaka. Mu buryo nk’ubwo, umuntu waguye mu mutego wo gutinya abantu maze agakora ibyo bamubwiye, mu rugero runaka aba atagishobora kugenzura ubuzima bwe. (Soma mu Migani 29:25.) Reka dusuzume ingero z’abantu babiri baguye mu mutego wo gutinya abantu maze bagakora ibidakwiriye, tunarebe icyo bitwigisha.
9 Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato yari azi ko Yesu yarenganaga, kandi uko bigaragara ntiyashakaga kumugirira nabi. Mu by’ukuri, Pilato yavuze ko Yesu nta kintu yakoze cyari “gikwiriye kumwicisha.” Ariko kandi, yamuciriye urwo gupfa. Kubera iki? Ni ukubera ko yatinye imbaga y’abantu bari aho, maze yemera gukora ibyo bamusabaga (Luka 23:15, 21-25). Abarwanyaga Yesu bokeje Pilato igitutu kugira ngo akore ibyo bashakaga, batera hejuru bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari” (Yoh 19:12). Pilato ashobora kuba yaratinye ko narekura Kristo ari buvanwe ku mwanya w’ubutegetsi yari afite, cyangwa akaba yakwicwa. Ku bw’ibyo, yemeye gukoreshwa ibyo Satani yashakaga.
10. Ni iki cyatumye Petero yihakana Kristo?
10 Intumwa Petero yari imwe mu ncuti magara za Yesu. Yavugiye ku mugaragaro ko Yesu ari we Mesiya (Mat 16:16). Petero yakomeje kubera Yesu indahemuka igihe abandi bigishwa bananirwaga gusobanukirwa ibyo Yesu yari ababwiye, maze bakamuta bakigendera (Yoh 6:66-69). Ikindi kandi, igihe abanzi ba Yesu bazaga kumufata, Petero yakoresheje inkota kugira ngo arwanirire Shebuja (Yoh 18:10, 11). Ariko kandi, nyuma yaho Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu, maze ahakana ko yari azi Yesu Kristo. Iyo ntumwa yamaze igihe gito yaguye mu mutego wo gutinya abantu, bituma itagira ubutwari bwo gukomeza kubera Yesu indahemuka.—Mat 26:74, 75.
11. Ni ayahe moshya dushobora guhura na yo?
11 Twebwe Abakristo tugomba kunanira amoshya yatuma dukora ibintu bibabaza Imana. Abakoresha bacu cyangwa abandi bantu bashobora kutwoshya ngo dukore ibintu byatuma tudakomeza kuba inyangamugayo, cyangwa bagashaka kudushora mu bwiyandarike. Abanyeshuri bashobora kuba bahanganye n’amoshya ya bagenzi babo babashishikariza gukopera mu bizamini, kureba porunogarafiya, kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi cyangwa gusambana. Ku bw’ibyo se, ni iki cyadufasha kwirinda umutego wo gutinya abantu batwoshya gukora ibintu bidashimisha Yehova?
12. Ibyabaye kuri Pilato na Petero bitwigisha iki?
12 Reka turebe isomo twavana ku byabaye kuri Pilato na Petero. Pilato ntiyari azi Kristo neza. Icyakora, yari azi ko Yesu yari umwere kandi ko atari umuntu usanzwe. Ariko kandi, Pilato ntiyicishaga bugufi kandi ntiyakundaga Imana y’ukuri. Ni yo mpamvu Satani yamufashe mpiri mu buryo bworoshye. Petero yari afite ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana kandi yarayikundaga. Icyakora, rimwe na rimwe yananirwaga kugaragaza umuco wo kwiyoroshya, agatinya abantu maze bamwotsa igitutu akagamburura. Mbere y’uko Yesu afatwa, Petero yavuze yiyemera ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizangusha” (Mar 14:29). Iyo Petero aza kwiringira Imana kimwe n’umwanditsi wa zaburi, yari kuba yiteguye guhangana n’ibigeragezo yari guhura na byo nyuma yaho. Uwo mwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya; umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?” (Zab 118:6). Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, yafashe Petero n’izindi ntumwa ebyiri abajyana mu busitani bwa Getsemani. Icyakora, aho kugira ngo Petero na bagenzi be bakomeze kuba maso, barasinziriye. Yesu yarabakanguye, arababwira ati “mukomeze kuba maso kandi mukomeze musenge, kugira ngo mutajya mu moshya” (Mar 14:38). Nyamara, Petero yongeye gusinzira kandi nyuma yaho yaje kugwa mu mutego wo gutinya abantu, akora ibidakwiriye.
13. Ni iki cyadufasha kunanira amoshya yo gukora ibintu bidakwiriye?
13 Hari irindi somo ry’ingenzi dushobora kuvana ku byabaye kuri Pilato na Petero: kugira ngo umuntu ananire amoshya agomba kuba afite ubumenyi nyakuri, yicisha bugufi, yiyoroshya, akunda Yehova kandi akaba ari we atinya aho gutinya abantu. Niba dufite ukwizera gushingiye ku bumenyi nyakuri, tuzavuga ibirebana n’ibyo twizera tudatinya. Ibyo bizadufasha kunanira amoshya no kudatinya abantu. Ariko birumvikana ko tutagomba gukabya kwiyiringira. Ahubwo tugomba kwicisha bugufi tukemera ko dukeneye imbaraga zituruka ku Mana kugira ngo tunanire amoshya. Tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka we, kandi urukundo tumukunda rwagombye gutuma dukomeza gukurikiza amahame ye, ndetse tukirinda gukora ibintu byatukisha izina rye. Ikindi kandi, tugomba kwitegura uko tuzahangana n’amoshya mbere y’uko duhura na yo. Urugero, tugomba gusenga turi kumwe n’abana bacu kandi tukabategura, kugira ngo bamenye icyo bakora mu gihe bagenzi babo baboheje ngo bakore ibintu bidakwiriye.—2 Kor 13:7.a
IRINDE UMUTEGO USHENJAGURA WO GUKABYA KWICIRA URUBANZA
14. Satani aba ashaka ko dutekereza iki ku birebana n’amakosa twigeze gukora?
14 Hari igihe umuhigi afata ingiga y’igiti cyangwa ikibuye akakimanika aho inyamaswa ashaka gufata ikunda kunyura. Inyamaswa itagira amakenga iraza igakoma ku mbarutso y’uwo mutego, ya ngiga y’igiti cyangwa cya kibuye kikayituraho maze kikayishenjagura. Gukabya kwicira urubanza bishobora kugereranywa n’icyo kintu kiremereye gishenjagura inyamaswa. Gutekereza ku makosa twigeze gukora bishobora gutuma twumva ‘dushenjaguritse bikabije.’ (Soma muri Zaburi ya 38:3-5, 8.) Satani aba ashaka ko dutekereza ko Yehova adashobora kutubabarira kandi ko tutabasha gukora ibyo adusaba.
15, 16. Wakwirinda ute umutego wo gukabya kwicira urubanza?
15 Wakwirinda ute uwo mutego ushenjagura? Niba warigeze gukora icyaha gikomeye, ugomba kugira icyo ukora kugira ngo wongere kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Sanga abasaza, ubasabe ubufasha (Yak 5:14-16). Kora ibishoboka byose kugira ngo ukosore amakosa wakoze (2 Kor 7:11). Niba uhawe igihano, ntugacike intege. Igihano kiba ari ikimenyetso kikwereka ko Yehova agukunda (Heb 12:6). Iyemeze kwirinda ibintu byatumye ukora icyo cyaha kandi wiyemeze kutazongera kugikora. Nyuma yo kwicuza no guhinduka, uzizere ko igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo gishobora rwose gutwikira amakosa wakoze.—1 Yoh 4:9, 14.
16 Hari abantu bakomeza kwicira urubanza rw’ibyaha bababariwe. Niba nawe ari uko, wibuke ko Yehova yababariye Petero n’izindi ntumwa ikosa bakoze ryo gutererana Umwana we akunda cyane, mu gihe yari abakeneye cyane kurusha ikindi gihe cyose. Yehova yababariye umuntu waciwe mu itorero ry’i Korinto bitewe n’ubusambanyi bw’akahebwe, ariko nyuma akaza kwihana (1 Kor 5:1-5; 2 Kor 2:6-8). Mu Ijambo ry’Imana havugwamo abantu bakoraga ibyaha bikomeye baje kwihana kandi Imana ikabababarira.—2 Ngoma 33:2, 10-13; 1 Kor 6:9-11.
17. Incungu ishobora kutumarira iki?
17 Yehova azakubabarira kandi yibagirwe ibyaha wakoze niba warihannye by’ukuri kandi ukemera ko yakugiriye imbabazi. Ntuzigere wumva ko igitambo cy’incungu cya Yesu kidashobora gutwikira ibyaha byawe. Utekereje utyo waba uguye muri umwe mu mitego ya Satani. Satani aba ashaka kukumvisha ko incungu idashobora gutwikira ibyaha byose. Ariko kandi, abakoze ibyaha bashobora kubabarirwa mu buryo bwuzuye mu gihe bihannye (Imig 24:16). Kwizera incungu bishobora gutuma utura umutwaro wo gukabya kwicira urubanza, kandi byatuma ugira imbaraga zo gukorera Imana n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’ubugingo bwawe bwose.—Mat 22:37.
NTITUYOBEWE AMAYERI YA SATANI
18. Ni iki cyadufasha kwirinda imitego ya Satani?
18 Satani ashishikazwa n’uko twagwa mu mutego we, uwo waba ari wo wose. Kubera ko tutayobewe amayeri ye, dushobora kwirinda kugira ngo atabona icyo adufatiraho (2 Kor 2:10, 11). Ntituzagwa mu mitego ya Satani nidusenga Yehova tumusaba ubwenge bwo guhangana n’ibigeragezo. Yakobo yaranditse ati ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa’ (Yak 1:5). Tugomba gukora ibihuje n’amasengesho yacu tugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge bitwereka imitego ya Satani, bikanadufasha kuyirinda.
19, 20. Kuki twagombye kwanga ibibi?
19 Gusenga no kwiga Bibiliya bituma dukunda ibyiza. Ariko nanone, ni ngombwa ko twitoza kwanga ibibi (Zab 97:10). Dutekereje ku ngaruka zishobora guterwa no gukora ibihuje n’irari ryacu byadufasha kwirinda ibibi (Yak 1:14, 15). Iyo twitoje kwanga ibibi kandi tugakunda ibyiza, ibyo Satani adushukisha ntibidukurura kuko twumva tubyanze.
20 Dushimira Imana cyane kuba idufasha kugira ngo Satani atabona icyo adufatiraho. Yehova ‘adukiza umubi’ binyuze ku mwuka we, ku Ijambo rye no ku muteguro we (Mat 6:13). Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu twakwirinda indi mitego ibiri Satani yagiye akoresha kugira ngo afate mpiri abagaragu b’Imana.
-
-
Mushikame kandi mwirinde imitego ya SataniUmunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kanama
-
-
Mushikame kandi mwirinde imitego ya Satani
‘Murwanye amayeri ya Satani mushikamye.’—EFE 6:11.
WASUBIZA UTE?
Umugaragu wa Yehova yakwirinda ate umutego wo gukunda ubutunzi?
Ni iki cyafasha Umukristo washatse kwirinda kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kigereranywa n’urwobo?
Ni izihe nyungu uzabona niwirinda gukunda ubutunzi kandi ukirinda ubusambanyi?
1, 2. (a) Kuki Satani atagirira impuhwe abasutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama”? (b) Ni iyihe mitego ya Satani turi busuzume muri iki gice?
SATANI nta mpuhwe agirira abantu, cyane cyane abakorera Yehova. Mu by’ukuri, arwanya abasigaye basutsweho umwuka (Ibyah 12:17). Abo Bakristo barangwa n’ubutwari bafashe iya mbere babwiriza iby’Ubwami kandi bamenyesha abantu ko Satani ari we utegeka iyi si. Nanone kandi, Satani ntakunda abagize “izindi ntama” bashyigikira abasutsweho umwuka, kandi bakaba biringira kuzabona ubuzima bw’iteka, ibyo akaba ari ibyiringiro Satani we atakigira (Yoh 10:16). Ntibitangaje rero kuba afite uburakari bwinshi! Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, nta cyiza na kimwe Satani atwifuriza. Icyo agamije ni ukutwigarurira.—1 Pet 5:8.
2 Kugira ngo Satani agere ku ntego ye, adutega imitego itandukanye. Kubera ko “yahumye ubwenge” bw’abatizera, ntibemera ubutumwa bwiza maze ngo batahure imitego ye. Ariko kandi, no mu bemeye ubutumwa bw’Ubwami harimo abajya bafatirwa mu mitego ya Satani (2 Kor 4:3, 4). Igice cyabanjirije iki cyatweretse uko dushobora kwirinda kugwa mu mitego itatu Satani akoresha, ari yo: (1) kudategeka ururimi rwacu, (2) gutinya abantu maze tugakora ibidakwiriye, (3) no gukabya kwicira urubanza. Reka noneho turebe uko twarwanya indi mitego ibiri ya Satani, ni ukuvuga umutego wo gukunda ubutunzi n’amoshya yatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi.
GUKUNDA UBUTUNZI NI UMUTEGO USHOBORA KUTUNIGA
3, 4. Ni mu buhe buryo imihangayiko yo muri iyi si ishobora gutuma umuntu akunda ubutunzi?
3 Muri umwe mu migani ya Yesu, yavuze iby’imbuto zabibwe mu mahwa. Yagaragaje ko umuntu ashobora kumva ijambo, “ariko imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, bikaniga iryo jambo maze ntiyere imbuto” (Mat 13:22). Koko rero, gukunda ubutunzi ni umwe mu mitego Satani umwanzi wacu akoresha.
4 Hari ibintu bibiri bivugwa muri uwo murongo bishobora kuniga ijambo. Icya mbere ni “imihangayiko yo muri iyi si.” Muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu ahangayika (2 Tim 3:1). Kubera ko ibintu bigenda birushaho guhenda kandi akazi kakaba karabaye ingume, ushobora kubura amafaranga yo kugura ibintu by’ibanze ukeneye. Ushobora no guhangayikishwa n’iby’igihe kizaza, ukibaza uti “ningera mu za bukuru nzabaho nte?” Imihangayiko nk’iyo yagiye ituma bamwe biruka inyuma y’ubutunzi, batekereza ko kugira amafaranga menshi ari byo bizatuma bahora bafite ibyo bakeneye.
5. Ni mu buhe buryo ‘imbaraga z’ubutunzi’ zishobora gushukana?
5 Icya kabiri Yesu yavuze ni “imbaraga zishukana z’ubutunzi.” Imbaraga zishukana z’ubutunzi hamwe n’imihangayiko bishobora kuniga ijambo. Bibiliya yemera rwose ko “amafaranga ari uburinzi” (Umubw 7:12). Ariko kandi, kwiruka inyuma y’ubutunzi ntibihuje n’ubwenge. Hari benshi biboneye ko uko barushaho guhatanira kugira ubutunzi ari na ko barushaho kugwa mu mutego wo kubukunda. Hari n’ababaye abagaragu babwo.—Mat 6:24.
6, 7. (a) Ni iyihe mimerere ishobora kuvuka ku kazi igatuma ugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi? (b) Mu gihe Umukristo asabwe gukora amasaha y’ikirenga, ni iki aba agomba gutekerezaho?
6 Umuntu ashobora gutangira gukunda ubutunzi atabizi. Reka dufate urugero: umukoresha wawe arakubwiye ati “ngufitiye inkuru nziza! Isosiyete yacu yasinye kontaro y’akazi gahambaye. Ibyo bizasaba ko mu mezi ari imbere ukora amasaha y’ikirenga kenshi. Ariko ndagira ngo nkwizeze ko nawe uzabona ifaranga ritubutse.” Icyo gihe se wabyifatamo ute? Birumvikana ko ufite inshingano itoroshye yo gutunga umuryango wawe, ariko si yo yonyine ufite (1 Tim 5:8). Hari ibindi bintu by’ingenzi ugomba gutekerezaho. Ese uzasabwa gukora amasaha angahe y’ikirenga? Ese akazi kawe kazabangamira ibikorwa bya gikristo, urugero nko kujya mu materaniro na gahunda y’iby’umwuka mu muryango?
7 Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere? Ese ni amafaranga y’inyongera cyangwa ni imishyikirano ufitanye na Yehova? Ese gushaka amafaranga y’inyongera bizatuma ureka gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe? Ese waba utekereza ku ngaruka zakugeraho uramutse ukunze ubutunzi ukirengagiza imishyikirano wowe n’abagize umuryango wawe mufitanye n’Imana? Ese niba ufite ikibazo nk’icyo, wakora iki kugira ngo ushikame kandi wirinde kunigwa no gukunda ubutunzi?—Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.
8. Ni izihe ngero zo mu Byanditswe zadufasha gusuzuma uko tubayeho?
8 Kugira ngo utanigwa no gukunda ubutunzi, jya unyuzamo usuzume uburyo ubayeho. Birumvikana ko utakwifuza kuba nka Esawu, wakoze ibintu byagaragazaga ko yakerensaga ibintu by’umwuka (Intang 25:34; Heb 12:16). Ikindi kandi, ntiwagombye kuba nka wa mugabo w’umutunzi Yesu yasabye kugurisha ibyo yari atunze byose, akabiha abakene maze akamukurikira. Aho kugira ngo uwo mugabo abigenze atyo, ‘yagiye afite agahinda, kuko yari atunze ibintu byinshi’ (Mat 19:21, 22). Kubera ko yari yaraguye mu mutego wo gukunda ubutunzi, yitesheje igikundiro gikomeye cyo kuba umwigishwa w’umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose. Urabe maso nawe kugira ngo utazitesha igikundiro cyo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo.
9, 10. Dukurikije Bibiliya, tugomba kubona dute ibyo gushaka ubutunzi?
9 Kugira ngo tudahangayikishwa cyane no gushaka ubutunzi, dukwiriye kumvira inama Yesu yatanze agira ati “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.”—Mat 6:31, 32; Luka 21:34, 35.
10 Aho kugira ngo imbaraga zishukana z’ubutunzi zituyobye, tujye twihatira kugira imitekerereze nk’iy’umwanditsi wa Bibiliya witwaga Aguri, wavuze ati “ntutume nkena cyane cyangwa ngo nkire cyane. Umpe gusa ibyo nkeneye” (Imig 30:8, Contemporary English Version). Biragaragara ko Aguri yari azi ko yari akeneye amafaranga kugira ngo abeho, ariko nanone yari asobanukiwe neza iby’imbaraga zishukana z’ubutunzi. Dukwiriye kuzirikana ko imihangayiko yo muri iyi si hamwe n’imbaraga zishukana z’ubutunzi bishobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Duhangayikishijwe cyane no gushaka ubutunzi, byadutwara igihe n’imbaraga, kandi tukumva tutagishishikajwe no gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nimucyo rero twiyemeze kutazigera tugwa mu mutego wa Satani wo gukunda ubutunzi.—Soma mu Baheburayo 13:5.
UBUSAMBANYI NI NK’URWOBO RUTAGARAGARA
11, 12. Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi ku kazi?
11 Abahigi bashaka gufata inyamaswa nini bashobora gucukura urwobo ahantu bazi ko ikunda kunyura. Akenshi urwo rwobo barutwikiriza amashami y’ibiti adakomeye, bakarenzaho agataka. Icyaha cy’ubusambanyi kimeze nk’uwo mutego, kandi ni kimwe mu bishuko Satani akoresha akagusha abantu benshi (Imig 22:14; 23:27). Abakristo benshi bagiye bagwa muri urwo rwobo, bitewe n’uko bishyize mu mimerere yatumye bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Hari Abakristo bamwe bashatse bakoze icyaha cy’ubusambanyi bitewe n’uko bagiranye agakungu n’uwo batashakanye.
12 Ushobora kugirana agakungu n’uwo mukorana. Mu by’ukuri, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore basaga kimwe cya kabiri baca inyuma abagabo babo n’abagabo 3 kuri 4 baca inyuma abagore babo, baba basambanye n’umuntu bakorana. Ese akazi ukora kagusaba kuba uri kumwe n’abantu mudahuje igitsina? Niba ari uko biri se, mufitanye iyihe mishyikirano? Ese waba wishyiriraho imipaka kugira ngo imishyikirano mugirana idahinduka agakungu? Urugero, Umukristokazi ashobora kuba akunda kuganira n’umugabo bakorana, nyuma y’igihe agatangira kumubwira amabanga, ndetse akaba yanamubwira ibibazo afitanye n’umugabo we. Umugabo w’Umukristo na we ashobora kugirana ubucuti n’umugore bakorana, nyuma y’igihe agatangira gutekereza ati “afatana uburemere ibitekerezo byanjye kandi iyo muvugishije antega amatwi. Uretse n’ibyo kandi, aranyubaha. Iyaba umugore wanjye na we yajyaga amfata atyo.” Ese waba ubona ukuntu Abakristo bari mu mimerere nk’iyo baba bashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi mu buryo bworoshye?
13. Abantu bashobora bate kugirana agakungu mu itorero?
13 Nanone kandi, abantu bashobora kugirana agakungu mu itorero. Reka dufate urugero rw’ibintu byabayeho. Daniel n’umugore we Saraha bari abapayiniya b’igihe cyose. Byongeye kandi, Daniel yivugira ko yari wa musaza wemeraga buri nshingano yose ahawe mu itorero. Daniel yigishije Bibiliya abasore batanu, batatu muri bo barabatizwa. Abo bavandimwe bari bakimara kubatizwa, bari bakeneye kwitabwaho cyane. Iyo Daniel yabaga ahugijwe n’inshingano nyinshi yari afite mu itorero, akenshi Sarah yarabafashaga. Byaje kuba akamenyero. Igihe cyose abo bavandimwe Daniel yigishije Bibiliya babaga bakeneye ubufasha, Sarah ni we wabafashaga. Iyo Sarah na we yabaga akeneye kwitabwaho, abo bavandimwe ni bo bamwitagaho. Uwo wari umutego mubi cyane. Daniel yaravuze ati “umugore wanjye yamaze amezi n’amezi akoresha imbaraga ze zose kugira ngo afashe abandi, bityo na we akaba yari akeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Kubera ko icyo gihe ntamwitagaho, haje kuba ikibazo gikomeye. Umugore wanjye yaje gusambana n’umwe muri ba basore nari narigishije Bibiliya. Nabaga mpuze cyane ku buryo ntigeze ntahura ko yacitse intege mu buryo bw’umwuka.” Ni mu buhe buryo wakwirinda akaga nk’ako?
14, 15. Abakristo bashatse bakwirinda bate icyaha cy’ubusambanyi?
14 Kugira ngo wirinde icyaha cy’ubusambanyi, ujye utekereza witonze icyo kubera indahemuka uwo mwashakanye bisobanura. Yesu yaravuze ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:6). Ntuzigere na rimwe utekereza ko kwita ku nshingano ufite mu itorero ari byo by’ingenzi cyane kurusha kwita ku wo mwashakanye. Ikindi kandi, niba incuro nyinshi uba utari kumwe n’uwo mwashakanye nta mpamvu zigaragara zibiguteye, byaba byerekana ko mutabanye neza kandi bishobora kukugusha mu bishuko, ndetse bikaba byatuma ukora icyaha gikomeye.
15 Ariko kandi, niba uri umusaza, ugomba kwita ku bagize umukumbi. Intumwa Petero yaravuze ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye” (1 Pet 5:2). Birumvikana ko utagombye kureka kwita ku bagize itorero ushinzwe kurinda. Ariko kandi, gusohoza inshingano yawe yo kuragira umukumbi ntibyagombye kubangamira inshingano ufite yo kuba umutware w’umuryango. Ugiye ufasha abagize itorero ariko ntiwite ku mugore wawe, byaba rwose bidakwiriye kandi bishobora gushyira mu kaga ishyingiranwa ryawe. Daniel yaravuze ati “ntiwagombye kwita cyane ku nshingano ufite mu itorero ku buryo utererana umuryango wawe.”
16, 17. (a) Ni izihe ngamba Abakristo bashatse bafata kugira ngo bereke abo bakorana ko badashaka kugirana na bo agakungu? (b) Ni uwuhe muburo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yaduhaye?
16 Hari inama nyinshi nziza ziboneka mu Munara w’Umurinzi na Nimukanguke! zafasha Abakristo bashyingiranywe kwirinda kugwa mu mutego w’ubusambanyi. Urugero, mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2006 harimo inama igira iti ‘ujye wirinda imimerere yatuma ukungika n’umuntu, haba ku kazi ndetse n’ahandi. Urugero, gusigara ukorana n’umuntu mudahuje igitsina nyuma y’amasaha y’akazi bishobora kukugusha mu bishuko. Kubera ko uri umugabo cyangwa umugore washatse, wagombye kugaragaza neza, haba mu magambo no mu myitwarire yawe, ko udashobora kugirana agakungu n’uwo mutashakanye. Kubera ko wubaha Imana, nta gushidikanya ko utifuza kugira uwo ureshya umugaragariza urukundo rw’agahararo, wambara cyangwa wirimbisha mu buryo budashyize mu gaciro. Kugira amafoto y’uwo mwashakanye n’ay’abana banyu aho ukorera bizajya bikwibutsa ko umuryango wawe ari wo ushyira imbere, kandi bitume n’abandi babibona. Iyemeze kutazigera uha urwaho amareshyo y’umuntu ushaka ko mugirana agakungu, cyangwa ngo uyafate nk’aho nta cyo atwaye.’
17 Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge yaduhaye umuburo wo kwirinda gutekereza urimo ukorana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo mwashakanye. Ibitekerezo nk’ibyo bishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi (Yak 1:14, 15). Niba warashatse, byaba byiza wowe n’uwo mwashakanye mugiye rimwe na rimwe musuzuma ingingo ziri mu bitabo byacu zivuga ibirebana n’ishyingiranwa. Yehova ubwe ni we watangije ishyingiranwa kandi ni iryera. Gushaka igihe cyo kuganira n’uwo mwashakanye ku birebana n’ishyingiranwa ryanyu ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ko uha agaciro ibintu byera.—Intang 2:21-24.
18, 19. (a) Ubusambanyi bugira izihe ngaruka? (b) Kubera indahemuka uwo mwashakanye bizana izihe nyungu?
18 Niba utangiye gukunda undi muntu utari uwo mwashakanye, ujye utekereza ku ngaruka z’ubusambanyi n’iz’ubuhehesi (Imig 7:22, 23; Gal 6:7). Abantu basambana bababaza Yehova, bakababaza abo bashakanye, kandi na bo ubwabo bakibabaza. (Soma muri Malaki 2:13, 14.) Nanone ujye utekereza ku nyungu abantu bakomeza kuba indahemuka babona. Uretse kuba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, banafite ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi bafite umutimanama utabacira urubanza.—Soma mu Migani 3:1, 2.
19 Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “abakunda amategeko yawe [y’Imana] bagira amahoro menshi, kandi ntibagira igisitaza” (Zab 119:165). Ku bw’ibyo rero, ujye ukunda ukuri kandi ‘wirinde cyane kugira ngo utagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo ugende nk’abanyabwenge’ muri ibi bihe bibi (Efe 5:15, 16). Muri iki gihe, Satani akoresha imitego myinshi kugira ngo afate abasenga Imana by’ukuri. Ariko kandi, dufite ibintu bya ngombwa byose byadufasha kuyirinda. Yehova yaduhaye ibyo dukeneye byose kugira ngo ‘dushikame,’ kandi ‘dushobore kuzimya imyambi y’umubi yaka umuriro.’—Efe 6:11, 16.
-