Indirimbo ya 124
Mubakire neza
Igicapye
1. Yehova yakira abantu neza.
Yita kuri bose; ntarobanura.
Aha buri wese imvura n’izuba,
Aduhaza umunezero.
Iyo twita ku bantu boroheje,
Tuba twigana Yehova na Yesu.
Yah azatwitura ku bw’ineza yacu;
Ineza nyakuri tugira.
2. Iyo dufasha ababikeneye,
Ntituba tuzi ibyo tuzunguka.
N’iyo tutabazi tubitaho cyane,
Tukita ku byo bakeneye.
Kimwe na Lidiya, turabakira,
Bakabona amahoro n’ituze.
Yah azirikana abo bantu bose
Bagira imbabazi nka we.
(Reba nanone Ibyak 16:14, 15; Rom 12:13; 1 Tim 3:2; Heb 13:2; 1 Pet 4:9.)