Indirimbo ya 92
“Ubwirize Ijambo”
Igicapye
1. Twabitegetswe n’Imana;
Yaradutegetse ngo twumvire.
Buri gihe tujye tuvuga
Impamvu z’ibyiringiro byacu.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva!
Bwiriza,
Imperuka iraje.
Bwiriza
Fasha aboroheje.
Bwiriza,
Ntucogore!
2. Tuzahura n’amakuba;
Tuzasuzugurwa n’abatwanga.
Bwiriza mu gihe kigoye,
Jya wiringira Imana yacu.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva!
Bwiriza,
Imperuka iraje.
Bwiriza
Fasha aboroheje.
Bwiriza,
Ntucogore!
3. Twiteze ibihe byiza,
Kwigisha bizaba bikenewe.
Dutangaza iby’agakiza
Ngo tweze izina rya Yehova.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva!
Bwiriza,
Imperuka iraje.
Bwiriza
Fasha aboroheje.
Bwiriza,
Ntucogore!
(Reba nanone Mat 10:7; 24:14; Ibyak 10:42; 1 Pet 3:15.)