Indirimbo ya 44
Twifatanye mu murimo wo gusarura twishimye
Igicapye
1. Turi mu gihe cy’isarura,
Umurimo uhebuje.
Mu gusarura dufatanya
N’abamarayika bera.
Kristo yatanze urugero,
Atangiza umurimo.
Kuba twifatanya mu murimo
Biradushimisha cyane.
2. Gukunda Imana n’abantu
Bituma dushishikara.
Kubwiriza no gusarura
Ni byo byihutirwa cyane.
Kuba dukorana n’Imana,
Biratunezeza cyane.
Twihangane mu murimo wayo,
Iza duha imigisha
(Reba nanone muri Mat 24:13; 1 Kor 3:9; 2 Tim 4:2.)