Indirimbo ya 91
Data, Mana yanjye, ncuti yanjye
Igicapye
1. Kubaho biragoye.
Byuzuyemo imibabaro.
Nzajya nivugira nti
“Hari icyo maze.”
(INYIKIRIZO)
Mana, ntukiranirwa,
Wibuka uko nagukunze.
Undi hafi iteka;
Yehova ndi kumwe nawe.
Yehova ni we Mana intunga
kandi ikandinda.
Mana yanjye, ncuti yanjye,
Uri Data.
2. Ubuto bwarashize,
Ngeze mu minsi y’amakuba.
Icyakora ndizera,
Sinziheba rwose.
(INYIKIRIZO)
Mana, ntukiranirwa,
Wibuka uko nagukunze.
Undi hafi iteka;
Yehova ndi kumwe nawe.
Yehova ni we Mana intunga
kandi ikandinda.
Mana yanjye, ncuti yanjye,
Uri Data.
(Reba nanone Zab 71:17, 18.)