Indirimbo ya 84
“Ndabishaka”
Igicapye
1. Kristo Yesu yatweretse
Urukundo ruhebuje.
Yaretse ijuru,
Aho Se aba,
Aza kwigisha abantu.
Yahumurije abantu,
Akiza indwara zose,
Kandi yabikoraga yishimye;
Avuga ati ‘ndashaka.’
2. Yehova yanohereje
Umugaragu wizerwa,
Uwo dukorana
Tunezerewe,
Dufasha abiyoroshya.
Iyo tubakunze rwose,
Bashobora kubimenya.
Abapfakazi bakwiyambaje,
Uvuge uti ‘ndashaka.’
(Reba nanone Yoh 18:37; Efe 3:19; Fili 2:7.)