Indirimbo ya 68
Isengesho ry’uworoheje
Igicapye
1. Mana, ndakwinginze
“umva isengesho ryanjye.”
Ndarushye; umutwaro wanjye urananiye.
Kuko ndambiwe no guhora ntenguhwa kenshi.
Mana nyir’ihumure, ndakwinginze ntabara.
(INYIKIRIZO)
Yehova, mpa kwihangana.
Unkomeze ne kwiheba.
Ndakugannye, untabare.
Nsubizamo imbaraga.
2. Mpumurizwa n’Ijambo ryawe;
rirankomeza,
Rigaragaza ibiri mu mutima wanjye.
Umpe kugira ukwizera n’ibyiringiro.
Kandi mfasha kumenya iby’urukundo rwawe.
(INYIKIRIZO)
Yehova, mpa kwihangana.
Unkomeze ne kwiheba.
Ndakugannye, untabare.
Nsubizamo imbaraga.
(Reba nanone Zab 42:7; 119:28; 2 Kor 4:16; 1 Yoh 3:20.)