Indirimbo 108
Nimusingize Yehova ku bw’Ubwami bwe
Igicapye
1. Yah yatoranyije Yesu
Ngo ategeke bose.
Ni umwami ukiranuka,
Uzategeka iyi si.
(INYIKIRIZO)
Musingize Yah ku bwa Yesu,
We wasutsweho umwuka,
Mwebwe abizerwa mukomeza kuba indahemuka,
Musingize Yah ku bwa Yesu,
We wasutsweho umwuka,
Kugira ngo aheshe ikuzo
Izina ryera rya Se.
2. Abavandimwe ba Kristo,
Bavutse bundi bushya.
Bazanifatanya mu Bwami,
Bazazana Paradizo.
(INYIKIRIZO)
Musingize Yah ku bwa Yesu,
We wasutsweho umwuka,
Mwebwe abizerwa mukomeza kuba indahemuka,
Musingize Yah ku bwa Yesu,
We wasutsweho umwuka,
Kugira ngo aheshe ikuzo
Izina ryera rya Se.
(Reba nanone Imig 29:4; Yes 66:7, 8; Yoh 10:4; Ibyah 5:9, 10.)