Indirimbo ya 112
Yehova, Mana ikomeye
Igicapye
1. Yehova Mana, urakomeye,
Ukwiriye kubahwa,
Uranakiranuka.
Uri Imana y’ubutabera;
Ni wowe Mana rwose.
2. Abagendana ingeso nziza,
Bakagira impuhwe,
Urabababarira.
Ugaragaza ineza nyinshi
Mu byo ukora byose.
3. Ibyo waremye bigusingize;
Izina ryawe ryezwe,
Ntiryongere kurwanywa.
Ubwami bwawe bugiye kuza,
Ibyo ushaka bibe.
(Reba nanone Guteg 32:4; Imig 16:12; Mat 6:10; Ibyah 4:11.)