Indirimbo ya 115
Dukore icyatuma tugira icyo tugeraho mu nzira zacu
Igicapye
1. Dukunda Ijambo rya Yah.
Tujye turisoma
N’ijwi ryumvikana neza,
Kandi turyumvire.
Rihore rituyobora,
Mu bikorwa byacu.
(INYIKIRIZO)
Jya usoma iryo Jambo.
Uzatunganirwa,
Ugendane na Yehova,
Ushake ibyiza.
2. Abami b’Isirayeli,
Barategetswe ngo:
‘Amategeko y’Imana
Muzayandukure.
Kandi mujye muyasoma,
Mwirinde icyaha.’
(INYIKIRIZO)
Jya usoma iryo Jambo.
Uzatunganirwa,
Ugendane na Yehova,
Ushake ibyiza.
3. Uko twiga iryo Jambo
Turahumurizwa.
Imitima iratuza,
Tukiringira Yah.
Nidukunda Ijambo rye,
Tuzakura rwose.
(INYIKIRIZO)
Jya usoma iryo Jambo.
Uzatunganirwa,
Ugendane na Yehova,
Ushake ibyiza.
(Reba nanone Guteg 17:18; 1 Abami 2:3, 4; Zab 119:1; Yer 7:23.)