ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 25 pp. 178-182
  • Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe wumva umutimanama ugucira urubanza
  • Kunesha ingeso yo kwikinisha
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Nakora iki ngo ndeke guhora ntekereza iby’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Twakora iki ngo tube abantu batanduye imbere y’Imana?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ibibazo icumi abantu bibaza ku mibonano mpuzabitsina—Ibisubizo byabyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 25 pp. 178-182

IGICE CYA 25

Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?

“Natangiye kwikinisha mfite imyaka umunani. Nyuma naje kumenya uko Imana ibibona. Iyo nongeraga kubikora, numvaga mbabaye cyane. Naribazaga nti ‘ubu koko Imana yakunda umuntu umeze nkanjye?’”—Luiz.

IYO ugeze mu gihe cy’amabyiruka, irari ry’ibitsina rishobora kwiyongera cyane. Ibyo bishobora gutuma ugira akamenyero ko kwikinisha.a Hari benshi bashobora kumva ko nta cyo bitwaye. Bakavuga bati “nta we byagize icyo bitwara!” Icyakora, hari impamvu zifatika zagombye gutuma wirinda iyo ngeso. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwice ingingo z’imibiri yanyu . . . ku birebana . . . n’irari ry’ibitsina” (Abakolosayi 3:5). Kwikinisha ntibigabanya irari ry’ibitsina ahubwo bituma ryiyongera. Zirikana nanone ibi bikurikira:

● Kwikinisha bituma umuntu agira akamenyero ko kwita ku nyungu ze gusa. Urugero, iyo umuntu yikinisha, aba yatwawe n’uburyo yumva umubiri we uguwe neza.

● Kwikinisha bituma umuntu abona abo badahuje igitsina nk’ibikinisho cyangwa ibikoresho byo guhaza irari rye.

● Kubera ko kwikinisha bituma umuntu arangwa n’ubwikunde, bishobora gutuma atanyurwa n’imibonano mpuzabitsina igihe azaba yarashatse.

Aho kwikinisha ugira ngo wimare irari ry’ibitsina rikubuza amahwemo, ihatire kugira umuco wo kwifata (1 Abatesalonike 4:4, 5). Kugira ngo ubigereho, Bibiliya ikugira inama yo kwirinda ibintu bishobora gutuma ugira irari ry’ibitsina (Imigani 5:8, 9). Byagenda bite se niba warabaswe n’ingeso yo kwikinisha? Ushobora kuba waragerageje kuyicikaho ariko bikanga bikakunanira. Ushobora kwibwira ko nta garuriro kandi ko udashobora kubaho uyobowe n’amahame y’Imana. Uko ni ko umuhungu witwa Pedro yumvaga ameze. Yaravuze ati “igihe nongeraga gucikwa nkikinisha, byarambabaje cyane. Natekereje ko Imana itazigera imbabarira ibyo nakoze. No gusenga byarananiye.”

Niba nawe bijya bikubaho, ntucike intege. Amazi ntararenga inkombe. Hari abantu benshi, abato n’abakuze, bacitse ku ngeso yo kwikinisha. Nawe wabishobora!

Mu gihe wumva umutimanama ugucira urubanza

Nk’uko twamaze kubibona, abantu bigeze kugira akamenyero ko kwikinisha, bakunda kugira umutimanama ubacira urubanza. Icyakora ‘kubabara mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka,’ bishobora kuguha imbaraga zo gucika kuri iyo ngeso (2 Abakorinto 7:11). Ariko nanone, kwicira urubanza birenze urugero na byo bishobora kuba bibi. Bishobora gutuma ucika intege ku buryo wumva nta cyo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso.—Imigani 24:10.

Gerageza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Kwikinisha ni kimwe mu bikorwa by’umwanda. Bishobora gutuma uba ‘imbata y’ibyifuzo binyuranye hamwe n’ibinezeza,’ kandi byorora ingeso mbi (Tito 3:3). Ariko nanone, kwikinisha ntabwo ari ubwiyandarike bw’akahebwe, urugero nk’ubusambanyi (Yuda 7). Niba ufite ikibazo cyo kwikinisha, ntukwiriye kumva ko wakoze icyaha utababarirwa. Icy’ingenzi ni ukurwanya iryo rari rikurimo kandi ugakomeza kurwana iyo ntambara.

Iyo ucitswe ukongera kwikinisha, wumva ucitse intege. Ariko ibyo nibikubaho, uzazirikane amagambo ari mu Migani 24:16, agira ati “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza; ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.” Kuba hari igihe ujya ucikwa ukongera kwikinisha, ntibivuze ko uri umunyabyaha. Rwose ntugacike intege. Ahubwo ujye wigenzura umenye neza icyatumye ucikwa, wirinde gukora ikintu cyatuma wongera kwikinisha.

Jya ufata igihe cyo gutekereza ku rukundo rw’Imana n’imbabazi zayo. Dawidi, umwanditsi wa zaburi na we wajyaga agira intege nke, yaranditse ati “nk’uko se w’abana abagirira imbabazi, ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya. Kuko azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:13, 14). Yehova azirikana ko tudatunganye kandi aba ‘yiteguye kutubabarira’ (Zaburi 86:5). Ariko nanone, yifuza ko dushyiraho akacu kugira ngo tugire icyo duhindura. None se, ni izihe ntambwe watera kugira ngo ucike kuri iyo ngeso?

Suzuma neza uko widagadura. Ese filimi n’ibiganiro byo kuri televiziyo ureba cyangwa imiyoboro ya interineti ufungura, bishobora gutuma ugira irari ry’ibitsina? Umwanditsi wa zaburi yasenze Imana avuga amagambo agaragaza ubwenge ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”b—Zaburi 119:37.

Gerageza gutekereza ku bindi bintu. Umukristo witwa William yatanze inama igira iti “mbere y’uko uryama, jya usoma ingingo ishingiye kuri Bibiliya. Ni iby’ingenzi ko igitekerezo cyawe cya nyuma cy’uwo munsi kiba gishingiye kuri Bibiliya.”—Abafilipi 4:8.

Gira umuntu ubwira ikibazo ufite. Kugira isoni bishobora gutuma utagira uwo ubwira ikibazo ufite. Nyamara ukimubwiye byagufasha gucika kuri iyo ngeso. Ibyo ni byo byabaye ku Mukristo witwa David. Yaravuze ati “nabiganiriyeho na papa twiherereye. Ntabwo nzibagirwa uko yanshubije. Yaramwenyuye maze arambwira ati ‘mwana wa, uranshimishije rwose!’ Yari azi neza imbaraga byansabye kugira ngo mbashe kubimubwira. Ayo ni yo magambo nari nkeneye kumva kugira ngo ngarure agatege kandi niyemeze gucika kuri iyo ngeso.”

“Nanone Papa yanyeretse imirongo mike yo muri Bibiliya amfasha kubona ko ntarenze igaruriro. Yanyeretse n’indi mirongo kugira ngo anyumvishe neza ububi bw’iyo ngeso. Yarambwiye ngo ngende ngerageze kumara igihe runaka ntongeye kubikora, hanyuma tuzongera tubiganireho. Yarambwiye ati ‘nuramuka wongeye gucikwa, ntuzacike intege. Ahubwo uzongere wiyemeze kumara igihe kirekire utongeye kwikinisha.’” Ni uwuhe mwanzuro David yagezeho? Yaravuze ati “kuba hari umuntu wari uzi ikibazo mfite kandi akamfasha, byanteye inkunga cyane.”c

MU GICE GIKURIKIRA:

Gusambana si umukino. Reka dusuzume impamvu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kwikinisha ntibigomba kwitiranywa n’irari ry’ibitsina ryizana. Urugero, umusore ashobora gukanguka agasanga igitsina cye cyafashe umurego cyangwa akiroteraho nijoro. Hari abakobwa bashobora kumva bafite irari ry’ibitsina ryizanye, cyane cyane mbere yo kujya mu mihango cyangwa nyuma yo kuyivamo. Ibinyuranye n’ibyo, kwikinisha bikubiyemo gukinisha igitsina ugamije guhaza irari ry’ibitsina.

b Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 2, igice cya 33.

c Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 2, ipaji ya 240-241.

UMURONGO W’IFATIZO

“Nuko rero, ujye uhunga irari rya gisore, ahubwo ukurikire gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abambaza izina ry’Umwami bafite umutima ukeye.”—2 Timoteyo 2:22.

INAMA

Jya usenga mbere y’uko irari rikubana ryinshi. Saba Yehova Imana aguhe “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo uhangane n’icyo kigeragezo.—2 Abakorinto 4:7.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Umuntu wese utazi kwifata ashobora gukora ibyo irari ry’ibitsina afite rimutegetse. Ariko umugabo cyangwa umugore uzi kwiyemeza, ashobora no kwifata igihe ari wenyine.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo ntatekereza ibintu bishobora gutuma ngira irari ry’ibitsina: ․․․․․

Aho kugira ngo ntegekwe n’irari ry’ibitsina, nzajya: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki ari iby’ingenzi kuzirikana ko Yehova ‘yiteguye kubabarira?’—Zaburi 86:5.

● Imana yaremye irari ry’ibitsina kandi ni yo yavuze ko ukwiriye kumenya kwifata. Kuki Imana ifite icyizere cy’uko wabishobora?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 182]

“Kuva nacika kuri iyi ngeso, nagize umutimanama utancira urubanza imbere ya Yehova, kandi nta kintu na kimwe nabinganya!’”—Sarah

[Ifoto yo ku ipaji ya 180]

Iyo uguye urimo wiruka, ntusubira inyuma ngo wongere utangire; n’iyo ucitswe ukongera kwikinisha, ibyo wagezeho ntibiba bipfuye ubusa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze