IGICE CYA 37
Ese nkwiriye kubatizwa?
Vuga niba ibi bikurikira ari byo cyangwa atari byo:
Kugira ngo umuntu abe Umukristo agomba kubatizwa.
□ Ni byo
□ Si byo
Impamvu yagombye gutuma ubatizwa ni ukugira ngo utazongera gukora icyaha.
□ Ni byo
□ Si byo
Kubatizwa bigufasha kuzabona agakiza.
□ Ni byo
□ Si byo
Niba utarabatizwa, ushobora gukora ibyo wishakiye Imana nta cyo izakubaza.
□ Ni byo
□ Si byo
Kuba incuti zawe zigenda zibatizwa bigaragaza ko nawe ugeze igihe cyo kubatizwa.
□ Ni byo
□ Si byo
NIBA ukurikiza amahame y’Imana, ukaba witoza uko wagirana ubucuti na yo ndetse ukaba waratangiye kubwira abandi ibyo wizera, kuba watekereza kubatizwa nta gitangaje kirimo. Ariko se wabwirwa n’iki ko ugeze igihe cyo kubatizwa? Kugira ngo tugufashe kubona igisubizo cy’icyo kibazo, reka tubanze dusuzume niba ibintu byavuzwe haruguru ari byo cyangwa atari byo.
● Kugira ngo umuntu abe Umukristo agomba kubatizwa.
Ni byo. Yesu yategetse abigishwa be ko bagombaga kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Ndetse na Yesu ubwe yarabatijwe. Nawe igihe uzaba uri mukuru bihagije ku buryo wafata uwo mwanzuro kandi ukaba ubishaka bivuye ku mutima, uzabatizwe kugira ngo ube umwigishwa wa Kristo.
● Impamvu yagombye gutuma ubatizwa ni ukugira ngo utazongera gukora icyaha.
Si byo. Kubatizwa ni ikimenyetso kigaragaza ko wiyeguriye Yehova. Kwiyegurira Imana si kimwe no gusinya kontaro ikubuza gukora ibintu runaka, nyamara mu mutima wawe wumva washakaga kubikora. Ahubwo ni ukwegurira Yehova ubuzima bwawe kuko ushaka kugendera ku mahame ye.
● Kubatizwa bigufasha kuzabona agakiza.
Ni byo. Bibiliya ivuga ko kubatizwa ari intambwe y’ingenzi umuntu agomba gutera kugira ngo azabone agakiza (1 Petero 3:21). Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko kubatizwa ari nk’ubwishingizi ugura kugira ngo buzakugoboke igihe uzaba wagwiririwe n’akaga. Ubatizwa kubera ko ukunda Yehova kandi ushaka kumukorera iteka ryose n’umutima wawe wose.—Mariko 12:29, 30.
● Niba utarabatizwa, ushobora gukora ibyo wishakiye Imana nta cyo izakubaza.
Si byo. Muri Yakobo 4:17 hagira hati “niba umuntu azi gukora ibikwiriye ariko ntabikore, aba akoze icyaha,” yaba yarabatijwe cyangwa atarabatizwa. Ubwo rero niba uzi icyo wagombye gukora kandi ukaba ukuze bihagije ku buryo ushobora gutekereza ku buzima bwawe, birashoboka ko iki ari cyo gihe cyo kubiganiraho n’umubyeyi wawe cyangwa undi Mukristo ukuze. Nubigenza utyo uzamenya icyo wakora kugira ngo ubatizwe.
● Kuba incuti zawe zigenda zibatizwa bigaragaza ko nawe ugeze igihe cyo kubatizwa.
Si byo. Umwanzuro wo kubatizwa, ni icyemezo kiba kivuye mu mutima wawe (Zaburi 110:3). Ugomba kubatizwa ari uko uzi neza icyo kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura, kandi ukaba witeguye neza gusohoza iyo nshingano.—Umubwiriza 5:4, 5.
Umubatizo ni intambwe ihindura ubuzima bwawe
Umubatizo ni intambwe ihindura ubuzima bwawe kandi ikazakugeza ku migisha myinshi. Ariko nanone, kubatizwa ni inshingano ikomeye isaba ko imibereho yawe ihuza n’ibisabwa umuntu wiyeguriye Yehova.
Ese nawe witeguye gufata uwo mwanzuro? Niba wumva witeguye, ufite impamvu zo kugira ibyishimo. Kubatizwa bizatuma ubona imigisha ihebuje izanwa no gukorera Yehova n’umutima wawe wose, kandi ubeho ugaragaza ko mu by’ukuri wamwiyeguriye.—Matayo 22:36, 37.
Wakora iki ngo wishyirireho intego zizatuma ukoresha neza ubuzima bwawe?
UMURONGO W’IFATIZO
“Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera muyikorera mubigiranye ubushobozi bwanyu bwo gutekereza.”—Abaroma 12:1.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Kubatizwa ni “ikimenyetso” gikomeye gishyirwa ku bantu bazarokorwa.—Ezekiyeli 9:4-6.
INAMA
Ababyeyi bawe bazagufasha gushaka umuntu mu itorero ryanyu, ushobora kugufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo ubatizwe.—Ibyakozwe 16:1-3.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Kugira ngo nzabatizwe, dore inyigisho zo muri Bibiliya nshaka kurushaho gusobanukirwa: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki mbere yo kubatizwa ugomba kubitekerezaho witonze?
● Ni iki gishobora gutuma umuntu ukiri muto yihutira kubatizwa?
● Ni iyihe mpamvu ishobora gutuma umuntu ukiri muto atinya kwiyegurira Imana no kubatizwa?
[Amagambo yo ku ipaji ya 306]
“Kuzirikana ko nabatijwe byamfashije gufata imyanzuro myiza, kandi bindinda gukora ibintu byashoboraga kuzagira ingaruka ku buzima bwanjye.”—Holly
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 307]
ibibazo urubyiruko rukunze kwibaza ku birebana no kubatizwa
Kubatizwa bishushanya iki? Kwibizwa mu mazi maze ukuburuka bigaragaza ko uretse kugira imibereho ishingiye ku bwikunde. Mbese ni nk’aho kamere yawe ya kera iba ipfuye, none ukaba utangiye ubuzima bushya bwo gukora ibyo Yehova ashaka.
Kwiyegurira Yehova bisobanura iki? Bisobanura ko utazongera gukora ibyo wishakiye, ahubwo ko ibyo Imana ishaka ari byo uzajya ushyira mu mwanya wa mbere (Matayo 16:24). Hasigaye igihe gito ngo ubatizwe, birakwiriye ko wiyegurira Yehova mu isengesho.
Mbere yo kubatizwa, wagombye kuba ufite iyihe myifatire? Wagombye kuba ubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana kandi ukaba ubwira abandi ibyo wizera. Nanone wagombye kuba ufitanye ubucuti na Yehova binyuze mu isengesho no kwiyigisha Ijambo rye. Wagombye gukorera Yehova ari wowe ubyihitiyemo, bidatewe n’uko abandi babiguhatiye.
Ese hari imyaka runaka wagombye kuba ufite ngo ubone kubatizwa? Imyaka si cyo kintu cy’ibanze gishingirwaho. Icyakora ukwiriye kuba ukuze bihagije kandi uciye akenge ku buryo uba usobanukiwe icyo kwiyegurira Yehova bisaba.
Wakora iki se niba wifuza kubatizwa ariko ababyeyi bawe bakavuga ko ukwiriye kuba utegereje? Ababyeyi bawe bashobora kuba bifuza ko ubanza gusobanukirwa neza ibijyanye n’imibereho y’Umukristo. Jya ubona ko inama bakugira ari iz’agaciro, kandi hagati aho ube ukomeza ubucuti ufitanye na Yehova.—1 Samweli 2:26.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 308 n’iya 309]
Urupapuro rw’imyitozo
ese urateganya kubatizwa?
Koresha ibi bibazo bikurikira kugira ngo urebe niba ushobora kubatizwa. Banza usome imirongo yo muri Bibiliya yatanzwe, ubone gusubiza ibyo bibazo.
Ubu ugaragaza ute ko wiringira Yehova?—Zaburi 71:5. ․․․․․
Ugaragaza ute ko ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi?—Abaheburayo 5:14. ․․․․․
Usenga kangahe? ․․․․․
Uvuga iki mu masengesho yawe kandi se amasengesho yawe agaragaza iki ku rukundo ukunda Yehova?—Zaburi 17:6. ․․․․․
Andika hasi aha intego ushobora kwishyiriraho zagufasha kunoza amasengesho yawe. ․․․․․
Gahunda yawe yo kwiyigisha Bibiliya imeze ite?—Yosuwa 1:8. ․․․․․
Ni iki wiga mu cyigisho cyawe cya bwite? ․․․․․
Andika hasi aha intego ushaka kwishyiriraho zagufasha kunoza uburyo bwawe bwo kwiyigisha. ․․․․․
Ese ugira icyo ugeraho mu murimo wo kubwiriza? (Urugero: ese ushobora gusobanurira abandi inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya? Ese usubira gusura abashimishijwe? Ese ukora uko ushoboye kose kugira ngo ubone uwo wigisha Bibiliya?)
□ Yego □ Oya
Ese ujya kubwiriza nubwo ababyeyi bawe baba batagiyeyo?—Ibyakozwe 5:42.
□ Yego □ Oya
Andika hasi aha intego ushobora kwishyiriraho zagufasha kunoza uburyo ukoramo umurimo wo kubwiriza.—2 Timoteyo 2:15. ․․․․․
Ese ujya mu materaniro buri gihe cyangwa ni rimwe na rimwe?—Abaheburayo 10:25. ․․․․․
Ugira uruhe ruhare mu materaniro? ․․․․․
Ese ujya mu materaniro, n’igihe ababyeyi bawe baba batayagiyemo? (Ariko niba baguhaye uruhushya.)
□ Yego □ Oya
Ese koko ushimishwa no gukora ibyo Imana ishaka? —Zaburi 40:8.
□ Yego □ Oya
Ese wavuga nk’igihe wigeze kunanira amoshya y’urungano?—Abaroma 12:2. ․․․․․
Ni iki uteganya gukora kugira ngo urukundo ukunda Yehova rwiyongere?—Yuda 20, 21. ․․․․․
Ese wakomeza gukorera Yehova nubwo ababyeyi bawe cyangwa incuti zawe bareka kumukorera?—Matayo 10:36, 37.
□ Yego □ Oya
[Ifoto yo ku ipaji ya 310]
Kimwe no gushyingirwa, umubatizo ni umwanzuro uhindura ubuzima bwawe; ntiwagombye kuwufata uhubutse