INDIRIMBO YA 64
Dukore umurimo w’isarura
Igicapye
1. Turi mu gihe cy’isarura,
Igihe gishimishije.
Dore imirima ireze
Dusarurane umwete.
Yesu yatanze urugero,
Kandi aratuyobora.
Kuba twifatanya mu murimo
Biradushimisha cyane.
2. Gukunda Imana n’abantu
Bizatuma tubwiriza.
Imperuka iregereje,
Kwigisha birihutirwa.
Kuba dukorana n’Imana,
Biratunezeza cyane.
Tuzakomeza uyu murimo
Kugeza tuwurangije.
(Reba nanone muri Mat 24:13; 1 Kor 3:9; 2 Tim 4:2.)