-
Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
-
-
IGICE CYA 24
Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?
Heather na Mike bamaranye amezi abiri gusa, ariko wagira ngo baziranye kuva kera. Bahora bohererezanya ubutumwa kuri telefoni, bakamara amasaha menshi kuri telefoni baganira. Bageze aho umwe ashobora kumenya icyo undi ashaka kuvuga atararangiza no kukivuga. Ubu bicaranye mu modoka bamurikiwe n’ukwezi kw’inzora, kandi noneho Mike arashaka ibirenze ibiganiro.
Muri ayo mezi abiri ashize, Mike na Heather nta kindi bakoze kirenze gufatana mu biganza no gusomana ibi byoroheje. Heather ntashaka ko bakora ibirenze ibyo, ariko nanone ntashaka gushwana na Mike. Ni we muntu utuma yumva aguwe neza, kuko amugera ku mutima cyane! Kandi Heather nawe arimo aribwira ati ‘n’ubundi jye na Mike turakundana . . . ’
USHOBORA kuba ubona uko ibivugwa muri uru rugero biri buze kurangira. Ariko icyo ushobora kuba utazi, ni uko Mike naryamana na Heather bishobora gutuma urukundo yamukundaga ruyoyoka. Zirikana ibi bikurikira:
Iyo wirengagije itegeko rya fiziki, urugero nk’imbaraga rukuruzi, ugerwaho n’ingaruka. Ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu yirengagije amategeko mbwirizamuco, urugero nk’irivuga ngo ‘mwirinde ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Ni izihe ngaruka ziterwa no kurenga kuri iryo tegeko? Bibiliya igira iti “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite” (1 Abakorinto 6:18). Mu buhe buryo? Andika ingaruka eshatu zishobora kugera ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina batarashaka.
1 ․․․․․
2 ․․․․․
3 ․․․․․
Noneho ongera urebe ibyo wanditse. Ese muri ibyo bintu harimo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwara inda y’indaro cyangwa kutemerwa n’Imana? Izo ni ingaruka mbi cyane zigera ku muntu wese urenga ku ihame ry’Imana ribuzanya ubusambanyi.
Gusa ushobora guhura n’ibishuko. Ushobora kwibwira uti ‘nta cyo nzaba. Ubundi se hari utabikora?’ Bagenzi bawe ku ishuri bahora bigamba ko baryamanye n’abandi, kandi bisa n’aho nta cyo byabatwaye. Biranashoboka ko, kimwe na Heather wavuzwe mu rugero rubanza, waba wumva ko kuryamana n’incuti yawe bizatuma murushaho gukundana. Uretse n’ibyo kandi, ni nde wakwishimira ko bahora bamuseka bitewe n’uko akiri isugi? Ubundi uwabikora hari icyo yaba?
Banza utekereze gato. Icya mbere wabanza kumenya, si ko buri wese abikora. Birashoboka ko waba warasomye raporo zigaragaza ko abenshi mu rubyiruko bagirana imibonano mpuzabitsina n’incuti zabo. Urugero, ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko muri icyo gihugu abanyeshuri 2 muri 3 barangije amashuri yisumbuye, bakora imibonano mpuzabitsina. Ariko nanone ibyo bisobanura ko hari 1 muri 3 utabikora, kandi uwo mubare si muto. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje iki ku babikora? Bwavuze ko abenshi mu rubyiruko bagerwaho n’izi ngaruka zibabaje.
INGARUKA YA 1 UMUTIMANAMA UBACIRA URUBANZA. Abenshi mu rubyiruko bishoye mu mibonano mpuzabitsina, bavuze ko nyuma yaho bicujije icyatumye babikora.
INGARUKA YA 2 GUTAKARIZWA ICYIZERE. Iyo abantu bamaze kuryamana, buri wese atangira kwibaza ati ‘ni nde wundi baryamanye?’
INGARUKA YA 3 KUMANJIRWA. Mu mutima wabo, abakobwa benshi bakunda umuntu ubitaho, aho kubangiza gusa. Nanone ku bahungu, iyo umukobwa yemeye kuryamana na bo bumva batakimukunze.
Uretse ibyo tumaze kuvuga, abahungu batari bake bavuze ko badashobora na rimwe gushakana n’umukobwa baryamanye. Kuki? Ni ukubera ko bakunda umuntu utariyandaritse.
Niba uri umukobwa, ese utunguwe n’ibimaze kuvugwa? Bishobora no kuba biguteye umujinya. Ujye uzirikana ko ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka, zitandukanye cyane n’ibyo ubona mu mafilimi no kuri televiziyo. Abategura imyidagaduro bumvikanisha ko ubusambanyi bukorwa n’urubyiruko ari ikintu cyiza cyane, ko ari uburyo bwo kwishimisha butagize icyo butwaye cyangwa bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Ariko ntukemere gushukwa. Abashaka kugushora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka, baba bishakira inyungu zabo gusa (1 Abakorinto 13:4, 5). Ubundi se, umuntu ugukunda by’ukuri yakwangiza ubuzima bwawe kandi agatuma ibyiyumvo byawe bihungabana (Imigani 5:3, 4)? Kandi se, umuntu ukwitaho by’ukuri yakora ikintu cyatuma udakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza?—Abaheburayo 13:4.
Niba ukiri umusore kandi ukaba urimo urambagiza, ibyavuzwe muri iki gice byagombye gutuma utekereza uko witwara ku wo urambagiza. Ibaze uti ‘ese koko nita ku wo ndambagiza?’ Niba umwitaho koko, ni ubuhe buryo bwiza wabigaragazamo? Uzagire ubutwari bwo gushyira mu bikorwa amategeko y’Imana, ugire ubwenge bwo kwirinda icyabagusha mu bishuko kandi urukundo umukunda rujye rutuma wita ku byamugirira akamaro. Niba ufite imico nk’iyo, birashoboka ko umukobwa w’incuti yawe azumva ameze nk’Umushulami w’imico myiza, wavuze ati “umukunzi wanjye ni uwanjye nanjye nkaba uwe” (Indirimbo ya Salomo 2:16). Mu magambo make, azagukunda cyane!
Waba uri umukobwa cyangwa umusore, iyo wishoye mu mibonano mpuzabitsina utarashaka, uba witesheje agaciro kuko uba utakaje ikintu cy’agaciro (Abaroma 1:24). Ntibitangaje kuba hari benshi bamara kubikora bagasigara bumva nta cyo bungutse kandi nta cyo bari cyo, mbese ari nk’aho barangaye bakemera ko ikintu cyabo cy’agaciro cyibwa. Ibyo ntuzemere ko bikubaho. Nihagira ugushukashuka ngo muryamane, akakubwira ati “niba unkunda uremera ko tubikora,” uzamusubize ukomeje uti “iyo uba koko unkunda, ntiwari kunsaba ibintu nk’ibyo!”
Umubiri wawe ufite agaciro ku buryo utagombye kuwupfusha ubusa. Garagaza ko ufite ubushake bwo kumvira itegeko ry’Imana ryo kwirinda ubusambanyi. Ushobora kuzakora imibonano mpuzabitsina numara gushaka. Icyo gihe noneho uzaba ushobora kuyishimira mu buryo bwuzuye, udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu mibonano mpuzabitsina batarashaka.—Imigani 7:22, 23; 1 Abakorinto 7:3.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 4 N’ICYA 5
Ni akahe kaga ko kubatwa n’ingeso yo kwikinisha?
UMURONGO W’IFATIZO
“Muhunge ubusambanyi. . . . Usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.”—1 Abakorinto 6:18.
INAMA
Dore ihame ryagufasha kumenya uko witwara ku bo mudahuje igitsina: niba hari ikintu utakwifuza ko ababyeyi bawe bakubona ukora, ntukagikore.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Iyo umusore amaze gusambana n’umukobwa w’incuti ye, akenshi yanga uwo mukobwa maze akishakira undi.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore ibyo ngomba kwirinda mu gihe ndi kumwe n’umuntu tudahuje igitsina: ․․․․․
Nihagira uwo tudahuje igitsina ushaka ko duhurira ahantu hiherereye, nzamusubiza nti ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Nubwo gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka bishobora gusa n’ibishimishije ku muntu udatunganye, kuki wowe ubona ko ari bibi?
● Wakora iki mu gihe hagize ugusaba ko muryamana?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 176]
“Kubera ko uri Umukristo, hari imico ufite izatuma abandi bagukunda. Bityo rero, ugomba kuba maso ukirinda ikintu cyose cyagushora mu bwiyandarike. Ntuzigere na rimwe upfusha ubusa iyo mico myiza ufite.”—Joshua
[Ifoto yo ku ipaji ya 176 n’iya 177]
Kwishora mu mibonano mpuzabitsina utarashaka ni kimwe no gufata ishusho nziza, ukajya uyihanagurizaho inkweto ugiye kwinjira mu nzu
-
-
Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
-
-
IGICE CYA 25
Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?
“Natangiye kwikinisha mfite imyaka umunani. Nyuma naje kumenya uko Imana ibibona. Iyo nongeraga kubikora, numvaga mbabaye cyane. Naribazaga nti ‘ubu koko Imana yakunda umuntu umeze nkanjye?’”—Luiz.
IYO ugeze mu gihe cy’amabyiruka, irari ry’ibitsina rishobora kwiyongera cyane. Ibyo bishobora gutuma ugira akamenyero ko kwikinisha.a Hari benshi bashobora kumva ko nta cyo bitwaye. Bakavuga bati “nta we byagize icyo bitwara!” Icyakora, hari impamvu zifatika zagombye gutuma wirinda iyo ngeso. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwice ingingo z’imibiri yanyu . . . ku birebana . . . n’irari ry’ibitsina” (Abakolosayi 3:5). Kwikinisha ntibigabanya irari ry’ibitsina ahubwo bituma ryiyongera. Zirikana nanone ibi bikurikira:
● Kwikinisha bituma umuntu agira akamenyero ko kwita ku nyungu ze gusa. Urugero, iyo umuntu yikinisha, aba yatwawe n’uburyo yumva umubiri we uguwe neza.
● Kwikinisha bituma umuntu abona abo badahuje igitsina nk’ibikinisho cyangwa ibikoresho byo guhaza irari rye.
● Kubera ko kwikinisha bituma umuntu arangwa n’ubwikunde, bishobora gutuma atanyurwa n’imibonano mpuzabitsina igihe azaba yarashatse.
Aho kwikinisha ugira ngo wimare irari ry’ibitsina rikubuza amahwemo, ihatire kugira umuco wo kwifata (1 Abatesalonike 4:4, 5). Kugira ngo ubigereho, Bibiliya ikugira inama yo kwirinda ibintu bishobora gutuma ugira irari ry’ibitsina (Imigani 5:8, 9). Byagenda bite se niba warabaswe n’ingeso yo kwikinisha? Ushobora kuba waragerageje kuyicikaho ariko bikanga bikakunanira. Ushobora kwibwira ko nta garuriro kandi ko udashobora kubaho uyobowe n’amahame y’Imana. Uko ni ko umuhungu witwa Pedro yumvaga ameze. Yaravuze ati “igihe nongeraga gucikwa nkikinisha, byarambabaje cyane. Natekereje ko Imana itazigera imbabarira ibyo nakoze. No gusenga byarananiye.”
Niba nawe bijya bikubaho, ntucike intege. Amazi ntararenga inkombe. Hari abantu benshi, abato n’abakuze, bacitse ku ngeso yo kwikinisha. Nawe wabishobora!
Mu gihe wumva umutimanama ugucira urubanza
Nk’uko twamaze kubibona, abantu bigeze kugira akamenyero ko kwikinisha, bakunda kugira umutimanama ubacira urubanza. Icyakora ‘kubabara mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka,’ bishobora kuguha imbaraga zo gucika kuri iyo ngeso (2 Abakorinto 7:11). Ariko nanone, kwicira urubanza birenze urugero na byo bishobora kuba bibi. Bishobora gutuma ucika intege ku buryo wumva nta cyo wakora ngo ucike kuri iyo ngeso.—Imigani 24:10.
Gerageza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Kwikinisha ni kimwe mu bikorwa by’umwanda. Bishobora gutuma uba ‘imbata y’ibyifuzo binyuranye hamwe n’ibinezeza,’ kandi byorora ingeso mbi (Tito 3:3). Ariko nanone, kwikinisha ntabwo ari ubwiyandarike bw’akahebwe, urugero nk’ubusambanyi (Yuda 7). Niba ufite ikibazo cyo kwikinisha, ntukwiriye kumva ko wakoze icyaha utababarirwa. Icy’ingenzi ni ukurwanya iryo rari rikurimo kandi ugakomeza kurwana iyo ntambara.
Iyo ucitswe ukongera kwikinisha, wumva ucitse intege. Ariko ibyo nibikubaho, uzazirikane amagambo ari mu Migani 24:16, agira ati “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza; ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.” Kuba hari igihe ujya ucikwa ukongera kwikinisha, ntibivuze ko uri umunyabyaha. Rwose ntugacike intege. Ahubwo ujye wigenzura umenye neza icyatumye ucikwa, wirinde gukora ikintu cyatuma wongera kwikinisha.
Jya ufata igihe cyo gutekereza ku rukundo rw’Imana n’imbabazi zayo. Dawidi, umwanditsi wa zaburi na we wajyaga agira intege nke, yaranditse ati “nk’uko se w’abana abagirira imbabazi, ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya. Kuko azi neza uko turemwe, akibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:13, 14). Yehova azirikana ko tudatunganye kandi aba ‘yiteguye kutubabarira’ (Zaburi 86:5). Ariko nanone, yifuza ko dushyiraho akacu kugira ngo tugire icyo duhindura. None se, ni izihe ntambwe watera kugira ngo ucike kuri iyo ngeso?
Suzuma neza uko widagadura. Ese filimi n’ibiganiro byo kuri televiziyo ureba cyangwa imiyoboro ya interineti ufungura, bishobora gutuma ugira irari ry’ibitsina? Umwanditsi wa zaburi yasenze Imana avuga amagambo agaragaza ubwenge ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”b—Zaburi 119:37.
Gerageza gutekereza ku bindi bintu. Umukristo witwa William yatanze inama igira iti “mbere y’uko uryama, jya usoma ingingo ishingiye kuri Bibiliya. Ni iby’ingenzi ko igitekerezo cyawe cya nyuma cy’uwo munsi kiba gishingiye kuri Bibiliya.”—Abafilipi 4:8.
Gira umuntu ubwira ikibazo ufite. Kugira isoni bishobora gutuma utagira uwo ubwira ikibazo ufite. Nyamara ukimubwiye byagufasha gucika kuri iyo ngeso. Ibyo ni byo byabaye ku Mukristo witwa David. Yaravuze ati “nabiganiriyeho na papa twiherereye. Ntabwo nzibagirwa uko yanshubije. Yaramwenyuye maze arambwira ati ‘mwana wa, uranshimishije rwose!’ Yari azi neza imbaraga byansabye kugira ngo mbashe kubimubwira. Ayo ni yo magambo nari nkeneye kumva kugira ngo ngarure agatege kandi niyemeze gucika kuri iyo ngeso.”
“Nanone Papa yanyeretse imirongo mike yo muri Bibiliya amfasha kubona ko ntarenze igaruriro. Yanyeretse n’indi mirongo kugira ngo anyumvishe neza ububi bw’iyo ngeso. Yarambwiye ngo ngende ngerageze kumara igihe runaka ntongeye kubikora, hanyuma tuzongera tubiganireho. Yarambwiye ati ‘nuramuka wongeye gucikwa, ntuzacike intege. Ahubwo uzongere wiyemeze kumara igihe kirekire utongeye kwikinisha.’” Ni uwuhe mwanzuro David yagezeho? Yaravuze ati “kuba hari umuntu wari uzi ikibazo mfite kandi akamfasha, byanteye inkunga cyane.”c
Gusambana si umukino. Reka dusuzume impamvu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kwikinisha ntibigomba kwitiranywa n’irari ry’ibitsina ryizana. Urugero, umusore ashobora gukanguka agasanga igitsina cye cyafashe umurego cyangwa akiroteraho nijoro. Hari abakobwa bashobora kumva bafite irari ry’ibitsina ryizanye, cyane cyane mbere yo kujya mu mihango cyangwa nyuma yo kuyivamo. Ibinyuranye n’ibyo, kwikinisha bikubiyemo gukinisha igitsina ugamije guhaza irari ry’ibitsina.
b Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 2, igice cya 33.
c Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 2, ipaji ya 240-241.
UMURONGO W’IFATIZO
“Nuko rero, ujye uhunga irari rya gisore, ahubwo ukurikire gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro, ufatanyije n’abambaza izina ry’Umwami bafite umutima ukeye.”—2 Timoteyo 2:22.
INAMA
Jya usenga mbere y’uko irari rikubana ryinshi. Saba Yehova Imana aguhe “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo uhangane n’icyo kigeragezo.—2 Abakorinto 4:7.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Umuntu wese utazi kwifata ashobora gukora ibyo irari ry’ibitsina afite rimutegetse. Ariko umugabo cyangwa umugore uzi kwiyemeza, ashobora no kwifata igihe ari wenyine.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo ntatekereza ibintu bishobora gutuma ngira irari ry’ibitsina: ․․․․․
Aho kugira ngo ntegekwe n’irari ry’ibitsina, nzajya: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki ari iby’ingenzi kuzirikana ko Yehova ‘yiteguye kubabarira?’—Zaburi 86:5.
● Imana yaremye irari ry’ibitsina kandi ni yo yavuze ko ukwiriye kumenya kwifata. Kuki Imana ifite icyizere cy’uko wabishobora?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 182]
“Kuva nacika kuri iyi ngeso, nagize umutimanama utancira urubanza imbere ya Yehova, kandi nta kintu na kimwe nabinganya!’”—Sarah
[Ifoto yo ku ipaji ya 180]
Iyo uguye urimo wiruka, ntusubira inyuma ngo wongere utangire; n’iyo ucitswe ukongera kwikinisha, ibyo wagezeho ntibiba bipfuye ubusa.
-
-
Nakora iki hagize unsaba ko turyamana?Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
-
-
IGICE CYA 26
Nakora iki hagize unsaba ko turyamana?
“Abanyeshuri bakunze kugirana agakungu bashaka gusa kureba niba bazagera ubwo baryamana, ndetse banarebe umubare w’abandi banyeshuri bazemera kuryamana na bo.”—Penny.
“Hari abahungu babivuga ku mugaragaro. Bigamba ko bafite abakobwa b’incuti zabo, ariko ko bitababuza kuryamana n’abandi bakobwa.”—Edward.
MURI iki gihe, hari benshi mu bakiri bato bagenda bigamba ko bafite abo baryamana na bo bagamije kwimara irari ry’ibitsina gusa, nta bundi bucuti bafitanye. Hari n’ababa bafite abantu bakwemera kuryamana na bo igihe babishatse, batiriwe “birushya” ngo barabanza gukundana.
Ntibitangaje ko nawe ushobora gutekereza utyo (Yeremiya 17:9). Umusore witwa Edward twigeze kuvuga, yaravuze ati “hari abakobwa benshi bansabye ko turyamana, ariko kubahakanira ni cyo kintu cyankomereye kurusha ibindi byose kuva mbaye Umukristo. Kubangira byaranduhije cyane!” Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya wazirikana, mu gihe hagize ugusaba ko muryamana?
Menya impamvu gusambana ari bibi
Gusambana ni icyaha gikomeye cyane ku buryo n’abagikora ‘batazaragwa ubwami bw’Imana’ (1 Abakorinto 6:9, 10). Ibyo ni ukuri, n’iyo ababikora baba bitwa ko bakundana cyangwa ari ugupfa kuryamana gusa. Kugira ngo wirinde kugwa muri uwo mutego, ukwiriye kubona ubusambanyi nk’uko Yehova abubona.
“Nemera ntashidikanya ko gukurikiza inzira za Yehova ari bwo buryo bwo kubaho buruta ubundi bwose.”—Karen, wo muri Kanada.
“Ujye wibuka ko ufite ababyeyi, ukagira incuti nyinshi kandi ukaba ufite itorero ubarizwamo. Uramutse uguye muri icyo gishuko waba utengushye abo bantu bose!”—Peter, wo mu Bwongereza.
Nubona ubusambanyi nk’uko Yehova abubona, ‘uzanga ibibi,’ nubwo umubiri wo ari byo uba ushaka.—Zaburi 97:10.
Soma iyi mirongo: Intangiriro 39:7-9. Zirikana ukuntu Yozefu yagize ubutwari bwo kutagwa mu gishuko cy’ubusambanyi, uzirikane n’icyabimufashijemo.
Jya uterwa ishema n’ibyo wizera
Ni ibisanzwe ko abakiri bato bashyigikira kandi bakavuganira ikintu bemera. Uzaterwa ishema no gushyigikira amahame y’Imana binyuze ku myifatire yawe.
“Jya uvuga hakiri kare ko ufite amahame mbwirizamuco ugenderaho.”—Allen, wo mu Budage.
“Abahungu twiganaga mu mashuri yisumbuye bari bazi uwo ndi we. Bari bazi neza ko kugerageza kunshuka byari ukurushywa n’ubusa.”—Vicky, wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kuvuganira ibyo wizera ni ikimenyetso kigaragaza ko umaze kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 14:20.
Soma uyu murongo: Imigani 27:11. Reba uko imyifatire yawe myiza yashimisha umutima wa Yehova.
Komera ku mwanzuro wafashe
Guhakana ni byiza. Icyakora, hari abashobora kukwibeshyaho bakibwira ko ushaka ko bakwinginga.
“Ibyawe byose, hakubiyemo uko wambara, uko uvuga, abo uvugana na bo n’uburyo usabana n’abantu, byose byagombye kugaragaza ko udashaka kuryamana na bo.”—Joy, wo muri Nijeriya.
“Ugomba gutuma bamenya neza ko batazigera baryamana nawe. Ntuzigere na rimwe wemera ibintu abahungu baguha bashaka kukugusha neza. Bashobora kubyuririraho, mbese nk’aho ubarimo umwenda ugomba kubishyura.”—Lara, wo mu Bwongereza.
Nugira umwanzuro ufata Yehova azagufasha. Dawidi, umwanditsi wa zaburi, ashingiye ku byamubayeho, yavuze ko ‘ku muntu w’indahemuka, [Yehova] azaba indahemuka.’—Zaburi 18:25.
Soma uyu murongo: 2 Ibyo ku Ngoma 16:9. Zirikana ko Yehova yiteguye gufasha abantu bose bashaka gukora ibyo ashaka.
Jya ugira ubushishozi
Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Ayo magambo wayakurikiza ute? Uzayashyira mu bikorwa nugira ubushishozi.
“Ujye ukora uko ushoboye kose witandukanye n’abantu bakunda kuvuga ibyo bintu.”—Naomi, wo mu Buyapani.
“Ntukagire uwo uha aderesi yawe cyangwa nomero yawe ya telefoni.”—Diana, wo mu Bwongereza.
Genzura neza ibyo uvuga, uko witwara n’abo mugendana, ndetse n’ahantu ukunze kujya. Hanyuma wibaze uti ‘ese aho jye sinaba mfite ibyo nkora, wenda ntanabizi, bishobora gutuma abandi baza kunsaba ko turyamana?’
Soma iyi mirongo: Intangiriro 34:1, 2. Reba uburyo Dina yagezweho n’ibintu bibabaje bitewe n’uko yari ari ahantu hadakwiriye.
Ujye wibuka ko Yehova Imana abona ko gusambana ari icyaha gikomeye; nawe ni uko ukwiriye kubibona. Nukomeza gukora ibyiza, uzagira umutimanama ukeye imbere y’Imana kandi uzagaragaza ko wiyubaha. Nk’uko umukobwa witwa Carly yabivuze, “kuki wakwemera kugirwa igikoresho n’umuntu ugamije kwinezeza by’akanya gato? Jya uba maso urinde imishyikirano myiza ufitanye na Yehova, kuko yagutwaye igihe kirekire kugira ngo uyigereho!”
Abahungu bavuga ko bakunda umukobwa umeze ate? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kugutangaza!
UMURONGO W’IFATIZO
“Mukore uko mushoboye kose kugira ngo amaherezo muzasangwe mu mahoro, mudafite ikizinga kandi mutagira inenge.”—2 Petero 3:14.
INAMA
Ihatire kugira imico iboneye (1 Petero 3:3, 4). Uko uzarushaho kugira imico myiza, ni na ko uzarushaho gukundwa n’abantu b’imico myiza.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Yehova ashaka ko wazakora imibonano mpuzabitsina ari uko umaze gushaka, kuko yayiteganyirije abashakanye kugira ngo ibashimishe. Icyo gihe noneho uzaba udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu busambanyi.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora kugira ngo nigane Yozefu wanze kwishora mu bwiyandarike: ․․․․․
Dore icyo nzakora kugira ngo nirinde gukora ikosa nk’iryo Dina yakoze: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki gusambana ari bibi, nubwo umubiri udatunganye wo ari byo uba wifuza?
● Uzakora iki nihagira ugusaba ko muryamana?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 185]
“Jya ugira ubutwari! Hari umuhungu wigeze kumbwira amagambo yerekeza ku bitsina. Nahise mureba nabi cyane, ndamubwira nti ‘mvaho!,’ maze mpita nigendera.”—Ellen
[Ifoto yo ku ipaji ya 187]
Iyo usambanye uba witesheje agaciro cyane
-