Gusubira Gusura Kugira ngo Dushimangire Ugushimishwa
1 Gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza, bituma nyir’inzu akomeza gukura akaba umuntu wizera. Ni ibihe bitekerezo bimwe na bimwe bikwiriye twazirikana mu gihe dusubiye gusura abagaragaje ko bashimishijwe?
2 Mbere na mbere, tegura neza. Ibyo bitangira igihe wamusuye ku ncuro ya mbere. Mu buhe buryo se? Ubika neza inyandiko zifututse zerekeye ugushimishwa kwagaragajwe. Andika izina rya nyir’inzu, ingingo mwaganiriyeho, uko yabyitabiriye, n’igitabo icyo ari cyo cyose wamuhaye. Hanyuma, mbere yo gusubira yo, ongera gusoma inyandiko zawe zo ku nzu n’inzu, kandi unazirikane mu isengesho ibyo uri buze kuvuga.
3 Noneho ubu umaze kwitegura. Ushobora kuvuga iki? Niba ubwo wasuraga nyir’inzu ku ncuro ya mbere waramusigiye ikibazo, icyo gihe ushobora gushimangira iyo ngingo mu gihe ugarutse. Urugero, niba ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaribanze ku migisha y’Ubwami bw’Imana, washoboraga kubaza iki kibazo ngo “ni kuki Imana ireka habaho ububi?”
Mu gihe ugarutse, nyuma yo kwimenyekanisha, ushobora kuvuga uti
◼ “Ubwo twaganiraga ubushize, twasuzumye impamvu Imana y’urukundo ireka habaho ubugome bukabije muri iki gihe. Mbese, wabonye uko wongera kubitekerezaho?” [Reka asubize.] Mbese, uratekereza ko Imana yita ku bantu koko? [Reka asubize.] Zirikana ibyo Bibiliya ivuga muri Yohana 3:16.” Nyuma yo gusoma uwo murongo, ushobora kwerekeza ibitekerezo bye ku ngingo zihariye zo mu gice cya 8 cy’Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, zerekana impamvu Imana yihanganira ububi muri iki gihe.
4 Ikindi kibazo ushobora gusigira umuntu ngo agitekerezeho nk’igihe wamusuye ku ncuro ya mbere, ni nk’iki ngo “niba Imana yarageneye umuntu kubaho iteka, ni kuki abantu basaza kandi bagapfa?” Mu gihe ugarutse, ushobora kumwereka igisubizo Bibiliya iha icyo kibazo nk’uko kiboneka mu Baroma 5:12. Nyuma yo gusoma uwo murongo, erekeza ibitekerezo bye kuri paragarafu ya nyuma ku ipaji ya 34 y’igitabo Je! Uzima Ndio Uu Huu Tu?, gisobonura impamvu y’ingenzi ituma umuntu asaza kandi agapfa.
5 Niba ubwo wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku byerekeye uburyo bwo kumenya idini y’ukuri maze ukamusigira igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu, ikibazo cyiza ushobora kuzafatiraho ugarutse kumusura gishobora kuba nk’iki ngo “ni gute haje kubaho amadini menshi cyane?” Mu gihe ugarutse, ushobora kuganira na we ku bihereranye n’ingingo zihariye ziboneka mu gice cya 2 cy’icyo gitabo.
6 Dore ikintu cyo kwitondera. Itondere ibihereranye n’ibibazo ubaza igihe ugarutse. Kubaza ngo “mbese, wasomye inkuru nagusigiye?” cyangwa ngo “mbese, uranyibuka?” cyangwa se ngo “mbese, uribuka ibyo twaganiriyeho igihe gishize ubwo mperutse ino aha?” byatuma nyir’inzu asa n’useserejwe. Ubusanzwe bene ibyo bibazo nta bwo bigira ingaruka nziza. Ahubwo, mugireho ubucuti, uhuze n’imimerere, kandi ucishe make. Iyo mico izongera agaciro k’ubutumwa.
7 Ubwo buryo, hamwe n’ubundi, bushobora gukoreshwa kugira ngo dushimangire ugushimishwa mu mitima y’abantu bashimishijwe. Ni kuki tutakwishyiriraho intego yo gusubira gusura abashimishijwe nibura incuro imwe buri cyumweru? Shyira mu bikorwa ibyo bitekerezo bikwiriye byatanzwe haruguru, kandi ujye wisunga ababwiriza bamenyereye kugira ngo bagufashe. Ibyishimo byawe biziyongera, nushimangira ugushimishwa kwagaragajwe ku ncuro ya mbere usubira gusura abashimishijwe mu buryo bugira ingaruka nziza.