“Muzangwa n’Amahanga Yose”
1 Mu myaka ya vuba aha, twese twishimiye kumva za raporo zihimbaje zihereranye n’imigisha itangaje ubwoko bwa Yehova bwagize ku isi hose. Kuba umurimo wo kubwiriza warahawe ubuzimagatozi muri Malawi nyuma y’imyaka 26 wari umaze uhohoterwa cyane, byatumye dusuka amarira y’ibyishimo. Twariruhukije ubwo mu Burayi bw’i Burasirazuba ubukomunisiti butemeraga ko Imana ibaho bwahanantukaga maze abavandimwe bacu babarirwa mu bihumbi bakagira umudendezo bari baravukijwe n’ingoyi yabwo. Twari twifashe impungenge ubwo mu Bugiriki umudendezo wacu wakomwaga mu nkokora; gutsindira ku mugaragaro mu rukiko ruhanitse cyane rwo mu Burayi, byaradushimishije. Twashimishijwe no kumva raporo zerekeye ukwaguka gutangaje kw’amashami ya Sosayiti yatumye hashobora gucapwa ibitabo byinshi cyane bikenewe n’abantu bashakashaka ukuri. Twaratangaye cyane ubwo twumvaga ko abantu basaga 7.400 babatijwe mu ikoraniro ryabereye i Kiev ho muri Ukraine. Ni koko, ayo majyambere atangaje umurimo w’Ubwami wagezeho, yatumye ibyishimo byacu birushaho kwiyongera!
2 N’ubwo dufite impamvu nyinshi zituma twishima, tugomba kwirinda kugira ibyishimo mu buryo bukabije. Za raporo nziza zitugeraho zikurikiranyije, zishobora gutuma twibwira ko kurwanya ubutumwa bwiza byacogoye, kandi ko ubwoko bwa Yehova burimo bugenda bwemerwa ku isi hose. Iyo mitekerereze ishobora gushukana. N’ubwo bigaragara ko twagiye dutsinda kenshi mu buryo bushimishije kandi tugashobora kuvanaho imbogamizi zimwe na zimwe z’ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi, ntitugomba kwibagirwa ko ihame tugenderaho ku bihereranye n’imishyikirano tugirana n’isi rikiri rya rindi. Kuba turi abigishwa ba Yesu, ntituri “ab’isi.” Ku bw’ibyo rero, ‘tuzangwa n’amahanga yose’ (Yoh 15:19; Mat 24:9). Igihe iyi gahunda y’ibintu izaba ikiriho, nta kintu na kimwe kizahindura iri tegeko ridakuka rivuga ko “abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.”—2 Tim 3:12.
3 Amateka yemeza ukuri k’uwo muburo. N’ubwo Yesu, Uwatangije Ubukristo, nta ko atagize atanga ubuhamya butangaje imbere y’abatware bakomeye n’abayoboke babo, yagiye agirirwa nabi buri munsi kandi yahoraga ari mu kaga ko kwicwa. N’ubwo intumwa ze zafashije benshi kugira ngo babe abigishwa, zikagira uruhare mu kwandika Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, kandi zikagaragaza impano z’umwuka zo gukora ibitangaza, na zo zaranzwe kandi zigirirwa nabi. N’ubwo Abakristo bagiraga imyifatire myiza kandi bagakunda bagenzi babo, abenshi babonaga ko ari “igice” gisuzuguritse ‘kivugwa nabi hose’ (Ibyak 28:22). N’ubwo muri iki gihe itorero mpuzamahanga rya Gikristo ari ryo Yehova yagiye akoresha mu buryo butangaje kugira ngo asohoze ubushake bwe, ntibyaribujije gutotezwa ubutitsa no kuvugwa nabi n’ibice byose by’iyi gahunda mbi y’ibintu. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kwiringira ko iryo totezwa rishize.
4 Mu kinyejana cya mbere, Satani yatoteje abigishwa ba Yesu mu buryo bunyuranye. Abanzi babarwanyaga bagiye babavugaho ibinyoma bibaharabika (Ibyak 14:2). Bagiye banabakangisha cyane bagamije kubatera ubwoba (Ibyak 4:17, 18). Imbaga y’abantu bari buzuye uburakari bagerageje kubacecekesha (Ibyak 19:29-34). Bashyizwe mu nzu y’imbohe bazira akamama (Ibyak 12:4, 5). Akenshi ababatotezaga babagiriraga urugomo rwo mu buryo bw’umubiri (Ibyak 14:19). Mu bihe bimwe na bimwe, hari abicwaga ari abere bishwe n’abantu babigambiriye (Ibyak 7:54-60). Intumwa Pawulo ubwayo yagezweho n’ubwo buryo hafi ya bwose bwo kugirirwa nabi (2 Kor 11:23-27). Abanzi bihutiraga gufatirana umwanya uwo ari wo wose ubonetse kugira ngo babangamire umurimo wo kubwiriza no kubabaza abo bakozi b’indahemuka.
5 Muri iki gihe, Satani akoresha uburyo nk’ubwo. Twavuzweho ibinyoma bisa, bituvuga uko tutari nk’aho turi igice cyayobye cyangwa ingirwadini. Mu bihugu bimwe na bimwe, abategetsi batangaje ko ibitabo byacu bituma abantu bicamo ibice maze barabica. Igihagararo cyacu cyo kubaha ukwera kw’amaraso kiranengwa kandi kikarwanywa mu ruhame. Mu myaka ya za 40, imbaga y’abantu bari bafite uburakari butewe n’ikibazo cyo kuramutsa ibendera barahagurutse batera abavandimwe, barabakomeretsa kandi bangiza umutungo wabo. Ababarirwa mu bihumbi bajyanywe mu nzu z’imbohe bazira ko bativanga mu by’isi. Mu bihugu byategekeshwaga igitugu, abavandiwe bacu barezwe ibinyoma byo kuba ngo barashakaga guhirika ubutegetsi, bituma benshi bagirirwa ibya mfura mbi kandi bicwa urubozo muri gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ubwo bugome ntibwigeze bugabanuka, bityo bikaba byerekana neza ko twangwa tuzira akarengane.—Reba igitabo Prédicateurs, igice cya 29.
6 Ni Iki Igihe Kizaza Kiduhishiye? N’ubwo ubwoko bwa Yehova bwagiye bubona agahenge rimwe na rimwe mu karere aka n’aka k’isi, imimerere iracyari ya yindi. Umwanzi aracyarakajwe no kuba yaracishijwe bugufi mu wa 1914. Azi ko asigaranye igihe gito. Uko umubabaro ukomeye ugenda wegera, ni ko uburakari bwe burushaho kwiyongera. Arakotana mu buryo bwose mu ntambara yo kurwanya Umwami wimitswe, ari we Kristo Yesu, kandi yiyemeje kurwana kugeza ku munota wa nyuma. We n’abadayimoni be, nta bandi batura umujinya wabo batari ubwoko bwa Yehova buri hano ku isi ‘bwitondera [mu budahemuka] amategeko y’Imana kandi bukora umurimo wo guhamya Yesu.’—Ibyah 12:12, 17, MN.
7 Bityo rero, mu gihe duhanze amaso igihe kizaza, dukwiriye gushyira mu gaciro mu byo twiringiye. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kwibwira ko Umwanzi azacururuka cyangwa ko azacogora. Umwuka wo kutwanga yashyize muri iyi si, ushobora gutungura mu gihe icyo ari cyo cyose, n’ahantu aho ari ho hose. Mu bihugu byinshi, umudendezo wacu wo kubwiriza wabonetse ari uko tumaze kwiyuha akuya. Uwo mudendezo ushobora kuba ari uw’igihe gito cyane, tukaba tuwufite tuwukesha umutegetsi utwihanganira waba ariho muri icyo gihe, cyangwa amategeko adakunzwe na rubanda. Hashobora kubaho ihinduka rikomeye mu buryo butunguye, rikazana imvururu n’ibikorwa bibi bibangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
8 Uburumbuke n’umudendezo dufite muri iki gihe mu bihugu bimwe na bimwe, bishobora kuyoyoka mu kanya gato, ibyo bikaba byatuma nanone abavandimwe bacu bongera kuzira akamama nk’uko byagenze mu bihe byashize. Ntidukwiriye rero gutuma umwuka wo kwirara cyangwa wo kutagira icyo umuntu yitaho utwinjiramo, twibwira ko abanzi bacu bamaze gutsindwa. Wenda urwango rwo muri iyi si rushobora kutigaragaza buri gihe mu buryo bweruye, ariko rukomeza kuba rufite imbaraga. Buri kintu cyose kivugwa mu Ijambo ry’Imana cyerekana ko urugomo isi itugirira ruzagenda rwiyongera aho kugabanuka uko imperuka igenda yegereza. Bityo rero, tugomba kuba maso, tukagendana ‘ubwenge nk’inzoka, kandi tukaba nk’inuma tutagira amahugu’ (Mat 10:16). Tugomba kumenya ko ‘tuzarwana’ kugeza ku mperuka, kandi ko kwihangana ari ryo banga ryo kurokoka.—Yuda 3; Mat 24:13.
9 Mu gace k’isi dutuyemo, umurimo wo kubwiriza ushobora kuba ufite uburumbuke nta mbogamizi n’imwe igaragara iturutse ku banzi. Ibyo bishobora gutuma dushidikanya ku bihereranye n’impamvu iyo ari yo yose yatuma tugira impungenge cyane. Nyamara ariko, tugomba kuba maso. Imimerere ishobora guhinduka vuba vuba. Mu buryo butunguye, abanzi bashobora kwifashisha ibibazo bimwe na bimwe maze bakabivanamo impamvu yo kuturwanya. Abahakanyi bahora bashakisha impamvu zo kuturega. Abayobozi b’amadini barakaye, bumva ko umurimo wacu ubabangamiye, bashobora kudusebya mu ruhame. Imishinga yacu yo kubaka Inzu y’Ubwami mu karere kacu ishobora gukurura impaka zishobora guteza umwuka mubi mu baturanyi. Ibigambo bishyushya imitwe bishobora gukwirakwizwa mu nyandiko, bituvuga ibintu biduharabika. Abantu bakomeye bo mu ifasi yacu bashobora kwiyemeza kutuvuga uko tutari, bakaduteza abaturanyi bacu kugira ngo baturwanye mu gihe tubasuye turi mu murimo wacu wo kubwiriza. Ndetse n’abo mu muryango wacu bwite dukunda, bashobora kuturakarira maze bakadutoteza. Bityo rero, tukaba tugomba kuba maso, twiyumvisha ko urwango rw’isi rukiriho, kandi rushobora gutunguka igihe icyo ari cyo cyose.
10 Ni Gute Ibyo Byagombye Kutugiraho Ingaruka: Uko bigaragara, ibyo byose bigira icyo bihindura ku mitekerereze yacu n’uko tubona iby’igihe kizaza. Mu buhe buryo? Mbese, ibyo byagombye gutuma duhangayika, bigatuma dutinya ibishobora kuzatubaho? Mbese, twagombye kugabanya umurego mu murimo wo kubwiriza kubera ko uwo murimo ushobora kubuza amahwemo abantu bamwe bo mu ifasi yacu? Mbese, hari impamvu igaragara yo kwivumbura mu gihe turenganijwe? Mbese, byanze bikunze ibikorwa byo kugirirwa nabi bikomeye bizatubuza ibyishimo byacu byo gukorera Yehova? Mbese, hari ugushidikanya uko ari ko kose ku bihereranye n’amaherezo y’iki gihe? Oya rwose, ntibikabeho! Kubera iki?
11 Ntitugomba kwibagirwa na rimwe ko ubutumwa tubwiriza buva kuri Yehova, atari kuri twe (Yer 1:9). Dusabwa kwita kuri iyi nama igira iti “mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga . . . mu isi yose” (Yes 12:4, 5). Yihanganiye ko ubwoko bwe bugirirwa nabi ku bw’umugambi wihariye, ari wo wo kugira ‘ngo izina rye ryamamare mu isi yose’ (Kuva 9:16). Turimo turakora umurimo twategetswe na Yehova, kandi ni we ubwe uduha ubutwari bwo kuvuga dushize amanga (Ibyak 4:29-31). Uwo ni wo murimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose, w’ingirakamaro, kandi wihutirwa ugomba gukorwa muri iyi minsi ya nyuma y’iyi gahunda ishaje.
12 Ubwo bumenyi butuma tugira ubutwari bwo kurwanya Satani hamwe n’iyi si dushikamye (1 Pet 5:8, 9). Kumenya ko Yehova ari kumwe natwe, bituma ‘dukomera,’ tukivanamo ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma dutinya abadutoteza (Gut 31:6; Heb 13:6). N’ubwo buri gihe tuzihatira kugira amakenga, gushyira mu gaciro, kandi tukagira ubwenge mu gihe abanzi badukangishije, tuzagaragaza tweruye ko twiyemeje “kumvira Imana kuruta abantu” mu gihe ugusenga kwacu kwaba kurwanyijwe (Ibyak 5:29). Mu gihe habonetse umwanya ukwiriye wo kuvuga kugira ngo twirwaneho, tuzabikora (1 Pet 3:15). Icyakora, ntituzapfusha igihe cyacu ubusa tujya impaka n’abanzi binangiye bashaka gusa kudutesha agaciro. Aho kurakara no gushaka kwihimura mu gihe baduharabitse cyangwa batureze ibinyoma, ‘tuzabareka.’—Mat 15:14.
13 Kwihanganira ibigeragezo, bishimisha Yehova (1 Pet 2:19). Ni ikihe kiguzi twatanga kugira ngo tubone uko kwemerwa na we? Mbese, tugomba kweguka tukareka kumukorera mu byishimo kubera ko twangwa kandi tukarwanywa? Ashwi da! Yehova asezeranya kugororera ukumvira kwacu “umunezero wose n’amahoro” (Rom 15:13). N’ubwo yari mu mubabaro mwinshi, Yesu yakomeje kunezerwa ku bw’“ibyishimo byamushyizwe imbere” (Heb 12:2). No kuri twe, ibyo ni ko biri. Kubera ko ingororano y’ukwihangana kwacu ari nyinshi cyane, dushishikarizwa ‘kunezerwa no kwishima cyane’ n’ubwo twaba tubabazwa n’ibigeragezo bikomeye (Mat 5:11, 12). Ndetse no mu bihe by’amakuba, ibyo byishimo ubwabyo, biba impamvu yo gusingiza no kubaha Yehova dushyigikira ubutumwa bw’Ubwami.
14 Mbese, haba hari ugushidikanya uko ari ko kose dufite ku bihereranye n’indunduro y’iki gihe, kwatuma duhangayika cyangwa duhera mu rungabangabo? Oya. Indunduro y’ubushyamirane buri hagati y’umuteguro wa Yehova n’isi ya Satani, imaze igihe kirekire yaremejwe (1 Yoh 2:15-17). N’ubwo kurwanywa kwakara cyangwa kukaba kwinshi mu rugero rungana rute, Yehova azatuma dutsinda (Yes 54:17; Rom 8:31, 37). Ndetse n’ubwo twageragezwa mu buryo burenze urugero, nta kintu na kimwe cyashobora kutuvutsa ingororano. Nta mpamvu n’imwe dufite yo ‘kugira icyo twiganyira,’ kubera ko Yehova aduha amahoro mu gusubiza amasengesho yacu.—Fili 4:6, 7.
15 Bityo rero, dushimira Yehova buri gihe uko tubonye za raporo zitumenyesha ko abavandimwe bacu batagitotezwa, cyangwa ko mu turere umurimo wari usanzwe ubujijwe, bahawe umudendezo wo kubwiriza. Mu gihe imimerere ihindutse igatuma abantu ibihumbi n’ibihumbi bafite imitima itaryarya babona uko bumva ubutumwa bw’Ubwami, biratunezeza. Dushimira Yehova by’ukuri iyo, mu gihe duhanganye n’abanzi bacu baturwanya, ahisemo kutureka tugatsinda. Tuzi ko azaha umugisha umurimo wacu agatuma usugira ugasagamba mu buryo bwose bukwiriye kugira ngo inzu ye, ari yo gusenga k’ukuri, ishyirwe hejuru, kandi ahe ‘abifuzwa’ baturutse mu mahanga yose umwanya wo kwinjira.—Hag 2:7; Yes 2:2-4.
16 Muri icyo gihe, tuzirikana rwose ko umwanzi wacu, Satani, afite imbaraga nyinshi, kandi ko agiye kuturwanya mu buryo bukomeye kugeza ku mperuka. Ibitero bye bishobora kuba bitaziguye kandi ari bibi cyane, cyangwa bikaba birimo uburiganya kandi bishukana. Itotezwa rishobora kuza ritunguye ahantu hari hasanzwe harangwa amahoro masa. Abanzi b’abagome bashobora kurushaho kuba abagome kandi bakarushaho gukaza umurego mu kuturwanya tuzira akarengane. Mu gihe gikwiriye, bizagaragarira bose ko abo bantu ‘barwanya Imana,’ kandi izabarimbura (Ibyak 5:38, 39; 2 Tes 1:6-9). Mu gihe tugitegereje ibyo, uko ibyo tugomba kwihanganira byamera kose, twiyemeze gukomeza dushikamye gukorera Yehova mu budahemuka no kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Turi ubwoko burusha ubundi bwose kunezerwa cyane ku isi, kandi tuzi ko ‘nitumara kwemerwa tuzahabwa ikamba ry’ubugingo.’—Yak 1:12.