ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/94 pp. 5-6
  • Mbega Uburyo Kwibuka Ibyo Yehova Yakoze Bigira Umumaro!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbega Uburyo Kwibuka Ibyo Yehova Yakoze Bigira Umumaro!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ababwiriza b’Ubwami Bakorana Umurava ku Isi Hose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 7/94 pp. 5-6

Mbega Uburyo Kwibuka Ibyo Yehova Yakoze Bigira Umumaro!

1 Umwanditsi wa Zaburi ya 48 wahumekewe n’Imana yagiriye abo muri Isirayeli inama yo ‘kuzenguka Siyoni, bakabara ibihome byayo, kugira ngo bazabitekerereze ab’igihe kizaza.’ Bashishikajwe n’urukundo bakundaga Yehova, bari gushimishwa mu buryo bwimbitse na buri kintu cyose cy’uwo murwa wo ku isi wari icyicaro cy’ubutegetsi bwa gitewokarasi. Mbega uburyo ibyo bintu byari kuba iby’agaciro kubera ko uwo murwa ari wo Yehova yari yarashyizeho izina rye bwite! Bari kuzajya babitekerereza abandi, kandi cyane cyane bagombaga kureba niba urubyaro rwabo rwarabwiwe ibyo bintu byose bari barahunitse mu mitima yabo ubwabo.—Zab 48:12, 13.

2 Ubu turi mu gihe ubutegetsi bwa gitewokarasi bwa Mesiya wa Yehova butagifite icyicaro muri Siyoni yo ku isi, ahubwo kikaba kiri muri Yerusalemu yo mu ijuru (Heb 12:22). Ubwami bwa Yehova bweguriwe Yesu Kristo burategeka uhereye mu wa 1914 (Ibyah 12:10). Ibikorwa byabwo biradushishikaza cyane kuruta ibindi byose. Nanone kandi, dushimishwa mu buryo bwimbitse n’uburyo Yehova yagiye ayobora abagaragu be bo ku isi, kugira ngo bashobore gusohoza ubushake bwe, ari abahagarariye ubwo Bwami baboneka. Ibintu bishishikaje byerekeranye na byo byagaragajwe mu buryo bweruye mu gitabo cyacu gishya cyitwa Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu (Abahamya ba Yehova—Ababwiriza b’Ubwami bw’Imana). Mbega ukuntu twacyakiranye ibyishimo mu Ikoraniro ry’Intara “Inyigisho Ziva ku Mana” duherutse kugira!

3 Kugeza ku itariki ya 1 Nzeri, icyo gitabo cyari kimaze gusohoka mu ndimi 20, kandi kugihindura no kugicapa byari bigikomeza mu zindi ndimi 13 kugira ngo abazivuga bakibone. Mbese, umuryango wawe uragifite? Mbese, murimo muragisoma? Mbese, mujya muganira ku bihereranye n’ibintu mwacyizemo?

4 Nyuma yo kureba amashusho no gusoma ibiyavugwaho, nk’uko byavuzwe mu ikoraniro, abavandimwe na bashiki bacu benshi bihutiye gucukumbura ibikubiyemo uko byakabaye. Bakivuzeho iki? Dore bimwe na bimwe mu byo bavuze.

5 Mushiki wacu umwe yanditse agira ati “icyo ni cyo gitabo cyonyine nabonye mu buzima bwanjye nagiriye ishyushyu nkihutira kurangiza kugisoma kugira ngo nshobore kongera kugitangira. Ubu ngeze ku gice cya 25. Uko ndushaho kugisoma, ni na ko amarira azenga mu maso n’umutima wanjye ukarushaho gusabwa n’urukundo nkunda Yehova. Icyo gitabo gitera inkunga kandi kigakomeza ukwizera cyane.”

6 Umuvandimwe umaze imyaka isaga 40 akorera Yehova yaravuze ati “sinigeze niyumvisha mbere y’igihe ukuntu icyo gitabo gishishikaje bene ako kageni. Nagiye ndyama ntinze kandi nkabyuka kare maze ndangiza kugisoma mu byumweru bibiri. Mu by’ukuri, ni kimwe mu bitabo bishishikaje cyane kurusha ibindi byose nasomye. Ni igitabo cyakorewe ubushakashatsi, ariko nanone kikaba igitabo gitera inkunga.”

7 Porogaramu ya Buri Gihe yo Kugisoma: Abasomye icyo gitabo cyose bihuta, biyemeje kongera kugisoma, icyakora noneho bagasoma buhoro buhoro cyane.

8 Niba mu muryango wawe harimo abarenze umwe bari mu kuri, wenda wakoresha ibice by’icyo gitabo mu cyigisho cy’umuryango wanyu. Imiryango imwe n’imwe yatangiye kubigenza ityo mu minsi mike cyane ikimara kukibona mu ikoraniro. Ibyo ntibishaka kuvuga ko ibindi bintu, nko gutegura icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, bigomba kwirengagizwa. Ariko kandi, ushobora kubona ko byagira umumaro cyane ukoresheje indi minota 15 cyangwa 20 mu gusoma no kuganira inkuru zikubiye mu gitabo Prédicateurs (Ababwiriza).

9 Indi miryango isoma amapaji abiri cyangwa atatu—wenda umutwe muto umwe cyangwa ibiri—buri mugoroba mbere yo kuva ku meza bariraho. Buri muntu ku giti cye, ashobora kuba yaramaze gusoma igice kinini cyane cy’icyo gitabo, ariko yungukirwa no kongera kugisomera hamwe n’abandi bagenda buhoro buhoro cyane, bakaboneraho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku nkuru zigikubiyemo. Bamwe mu barimo babigenza batyo, ni abamaze imyaka myinshi bakorera Yehova. Mu gihe bagisoma, biyibutsa ibintu byinshi bishimishije. Imitima yabo yuzura ibinezaneza mu gihe baganira ku bihereranye n’uruhare bwite bagize muri ibyo bintu byabaye baba basomye.

10 Bitewe n’imimerere iri mu muryango, hari ubwo waba ugisoma uri wenyine. Mushiki wacu umwe wandikiye Sosayiti yagize ati “nagiye nsoma icyo gitabo buhoro buhoro buri gihe nijoro mbere yo kujya kuryama. Icyo gitabo gituma ndushaho kwishimira ukuri no kugukunda mu buryo bwimbitse, kandi nkumva ndi bugufi cyane bwa Yehova, maze nkishimira cyane ko ndi mu muteguro we. Mu by’ukuri, buri paji nsomye irandyohera.”

11 N’ubwo icyo gitabo ari kinini, ibyiciro bikigize kimwe kimwe si ko biri. Icyiciro kibanza, gisuzuma mu buryo bufanguye ariko bushishikaje ibintu byabaye uhereye mu gihe cya Abeli kugeza mu mwaka wa 1992—mu mapaji 108 gusa. Ibindi byiciro bihera ku mapaji 13 kugeza ku 150. Buri cyiciro muri ibyo kigabanyijemo ibice byinshi. Aho kugenda ubisuzuma uhushura, fata icyiciro kimwe, igice kimwe, cyangwa umutwe muto uwusomere icyarimwe witonze; uwishimire; kandi uwuvanemo inyungu.

12 Fata Igihe cyo Gutekereza ku Byo Usoma: Intego yawe izaba iyihe mu gihe uzaba ugisoma? Gusuzuma amapaji gusa—kurangiza icyo gitabo—ntibyagombye kuba ari yo ntego yawe. Igitabo Prédicateurs gikubiyemo inyandiko y’umurage wawe wo mu buryo bw’umwuka. Ugomba kuyimenya neza. Fata igihe cyo gutekereza ku bikubiye mu byo usoma. Uko usuzuma umurimo w’Abahamya ba Yehova ba kera, zirikana uburyo wakwigana ukwizera kwabo (Heb 12:1, 2). Mu gihe usoma ibihereranye n’ukuntu ubuhakanyi bukomeye bwabayeho, itondere by’umwihariko imitego yafashe abo bahakanyi, kugira ngo urinde imimerere yawe bwite y’iby’umwuka. Nanone kandi, uko usuzuma amateka yacu yo muri iki gihe, reba imico y’umwuka y’abo Imana yakoresheje, uko bagaragaje ko gukora ubushake bw’Imana ari cyo kintu cyari icy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose mu mibereho yabo, n’ukuntu bitwaye mu mimerere itandukanye—imwe muri yo ikaba yari igoranye cyane—Imana yaretse ko ibaho.—Heb 13:7.

13 Uzabona ko gusuzuma ibintu bigaragaza uko Yehova yayoboye ubwoko bwe kugira ngo busobanukirwe neza ukuri kwa Bibiliya tuzi muri iki gihe, bishimangira ukwizera. Uko kwishimira uburyo buboneka bukoreshwa na Yehova, bizarushaho kwiyongera uko uzagenda urushaho kumenya neza amajyambere umuteguro wagiye ugira. Nta gushidikanya ko uzumva usazwe n’ibyishimo nusoma uko, mu gusohozwa k’ubuhanuzi, ubutumwa bwiza bwageze mu duce twa kure cyane tw’isi. Umutima wawe uzasusurutswa n’inkuru zivuga iby’indahemuka zo mu mpande zose z’isi zakoranye umwete umurimo wo kubwiriza Ubwami. Nusoma ibyo abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bihanganiye bitewe n’urukundo bakunda Yehova, bizagukomeza kugira ngo ubashe guhangana n’ibigeragezo uhura na byo.

14 Nujya umara gusoma agace k’inkuru runaka, ujye ufata igihe cyo gusuzumira hamwe n’abandi agaciro kako no kongera gusuzuma ibintu bikubiyemo. Niba ufite abana bato, basabe gusobanura amashusho no kukubwira ibyo bazi ku bantu berekanywe. Ndetse n’ubwo waba usoma wenyine, ihatire kugeza ku bandi ibyo urimo wiga. Niba bikwiriye, koresha iyo nkuru mu gihe wasubiye gusura no mu gihe uyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Kubisubiramo bizatuma bicengera mu bwenge bwawe no mu mutima wawe bwite, kandi bizungura abandi.

15 Ishimire n’Utuntu Duto Duto: Ibihe uzagenera gusoma igitabo Prédicateurs bigomba gushimisha kandi bikagira umumaro.

16 Mbese, wakwishimira ko umuryango wawe usura icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova? Amapaji ya 208-9 yerekana amazu yari mu karere ka Pittsburgh yakoreshejwe na Sosayiti ubu hakaba hamaze gushira ikinyejana kimwe. Amapaji ya 216-17 akwereka amazu ari i Brooklyn yakoreshejwe nyuma y’aho. Amashusho ari ku mapaji ya 352-6 ashobora kugufasha kwiyumvisha uko icyicaro gikuru kimeze muri iki gihe. Igice cya 26 n’icya 27 bikubiyemo ibintu bihereranye n’umurimo ukorerwa kuri Beteli, na ho amapaji ya 295-8 atanga inkuru z’inyongera zerekeye ubuzima bwo kuri Beteli.

17 Abenshi muri twe, ntibashobora gusura amenshi mu mashami ya Sosayiti. Amapaji ya 357-401 y’igitabo Prédicateurs agutambagiza isi yose. Nta mpamvu yo kugenda wihuta. Mara umwanya muto kuri buri gihugu kandi ucyishimire. Koresha ikarita y’isi iri ku mapaji ya 415-17 kugira ngo umenye aho buri hantu haherereye. Soma ubusobanuro bujyanirana na buri shusho y’ishami. Binyuriye ku mashakiro, ushobora nanone kubona izindi nkuru zishishikaje zerekeye buri gihugu. Koresha uwo mwanya kugira ngo umenyane n’abagize umuryango wawe wo mu buryo bw’umwuka mu bindi bihugu.

18 Iyo abantu bahuriye hamwe mu muryango, rimwe na rimwe bakina imikino ikubiyemo ubumenyi bw’ibintu nyakuri byabayeho mu isi. Mbese, ntibyarushaho kutugirira umumaro kumenya amatariki y’ingenzi n’ibintu byabaye mu mateka yo muri iki gihe y’ubwoko bwa Yehova? Urasanga bene ibyo bintu byinshi birondowe ku mapaji ya 718-23 mu gitabo Prédicateurs. Urwo rutonde rutanga ibitekerezo by’ifatizo; ushobora kurwongeraho ubusobanuro burambuye buboneka mu gitabo cyose. Ifashishe ibyo bitekerezo mu gukora isubiramo. Wenda abakiri bato mu muryango bazabifata mu mutwe vuba cyane. Bamwe muri twe bakuze bashobora kubigeraho buhoro buhoro. Icyakora, ubwo busobonuro burambuye bw’amateka ya gitewokarasi bushobora kutwungura twese turamutse tubumenye. Nyuma yo kumenya amatariki n’ibintu by’ifatizo byabayeho, ubaka kuri urwo rufatiro. Gerageza kwiyumvisha ukuntu ubusobanuro burambuye butangwa kuri buri kintu cyabaye ushobora kwibuka bungana. Hanyuma, bwira abandi uruhare icyo kintu cyabaye cyagize mu gusohoza ubushake bw’Imana. Ukurikizeho kuvuga uko cyagize ingaruka ku buzima bwawe bwite n’ukuntu uhuza n’ibyo Yehova arimo akora.

19 Reba Umwanya Waboneka Kuri Wowe: Nusoma kandi ukungurana n’abandi ibitekerezo ku gitabo Les Témoins de Jéhovah—Prédicateurs du Royaume de Dieu, uzasanga ibitekerezo byawe ku bihereranye n’ugusohozwa guhebuje kwa Yesaya 60:22 birushijeho gufunguka. Ku ipaji ya 519, icyo gitabo kiragira kiti “nta gushidikanya ko ugusohozwa kw’isezerano ry’uko ‘umuto azagwira akabamo igihumbi’ kwamaze kuba, kandi mu buryo busesuye cyane! Muri buri kimwe mu bihugu bisaga 50, ahantu ndetse hatari n’‘umuto n’umwe’—ahantu hatari n’Umuhamya wa Yehova n’umwe kugeza mu wa 1919, ahantu hatari harigeze hakorwa umurimo wo kubwiriza na rimwe—muri iki gihe, hari abasingiza Yehova basaga igihumbi. Mu bihugu bimwe na bimwe muri ibyo, muri iki gihe hari ibihumbi bibarirwa muri za mirongo, ni koko, ndetse binasaga ijana by’Abahamya ba Yehova b’ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bafite umwete! Ku isi hose, Abahamya ba Yehova babaye “ishyanga rikomeye”—ubabumbiye hamwe mu itorero rusange, baruta ubwinshi abaturage bose b’igihugu kimwe kimwe mu bihugu nibura 80 byigenga by’isi.”

20 Uwo murimo w’ukwiyongera k’Ubwami nturarangira rwose. Ahubwo, Yehova arawihutisha mu rugero rutagereranywa. Uzawifatanyaho mu rugero rungana iki? Mbese, wita ku mwanya wose ubona? Mu gihe wiga ibihereranye n’ibyo abandi barimo bakora, cyo ngaho umutima wawe ubwawe nugusunikire kwitanga kugira ngo wifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo uhebuje, Imana yacu yuje urukundo iyobora muri iki gihe binyuriye kuri Yesu Kristo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze