ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 26 pp. 171-176
  • Indunduro ihebuje y’ubwiru bwera bw’Imana!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Indunduro ihebuje y’ubwiru bwera bw’Imana!
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yehova afata ubushobozi bwe
  • Ishyano ku barimbura isi!
  • Dore isanduku y’isezerano rye!
  • Yehova ateza ibyago amadini yiyita aya gikristo
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Igihe cy’urubanza rw’Imana kirasohoye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ubutumwa bw’abamaraika bwo muri iki gihe cyacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 26 pp. 171-176

Igice cya 26

Indunduro ihebuje y’ubwiru bwera bw’Imana!

1. (a) Ni mu yahe magambo Yohana atubwira ko ubwiru bwera bushohojwe? (b) Kuki ingabo z’abamarayika zivugana ijwi rirenga?

ESE waba wibuka amagambo yakoreshejwe mu ndahiro ya marayika ukomeye dusanga mu Byahishuwe 10:1, 6, 7? Yagize ati “ntihazabaho igihe ukundi, ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.” Igihe cyashyizweho na Yehova kirageze kugira ngo ijwi ry’iyo mpanda ya nyuma rivuzwe. Ariko se ni gute ubwo bwiru bwera buzasohozwa? Mu by’ukuri, Yohana arabitubwirana ibyishimo byinshi. Yaranditse ati “marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga, ngo ‘ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose’” (Ibyahishuwe 11:15). Izo ngabo z’abamarayika zifite impamvu nziza zo kuvuga mu ijwi rirenga nk’iryo guhinda kw’inkuba! Koko rero, iryo tangazo ritazibagirana mu mateka ni iry’ingenzi cyane mu isi no mu ijuru. Ni iry’ingenzi cyane kuri buri kiremwa kizima cyose.

2. Ni ryari ubwiru bwera bwageze ku isohozwa ryo gutsinda kandi se byagaragajwe n’ikihe gikorwa?

2 Ubwiru bwera bugeze ku ndunduro yabwo ishimishije! Bwageze ku isohozwa ryo gutsinda mu buryo burangwa n’ikuzo kandi buhebuje mu mwaka wa 1914, igihe Umwami Yehova yimikaga Kristo we ngo abe Umwami wungirije. Yesu Kristo yatangiye gutegekera hagati y’abantu bo muri iyi si bamurwanya, mu izina rya Se. Kuba ari we Rubyaro rwasezeranyijwe, yahawe ububasha bwa cyami kugira ngo atsembeho ya nzoka n’urubyaro rwayo, kandi ashyireho paradizo y’amahoro ku isi (Itangiriro 3:15; Zaburi 72:1, 7). Kubera ko Yesu ari Umwami wa kimesiya, azasohoza ijambo rya Yehova kandi avane umugayo ku izina rya Se, “Umwami nyir’ibihe byose,” ugomba gutegeka ari Umwami w’Ikirenga “iteka ryose.”​—1 Timoteyo 1:17.

3. Kuki Yehova Imana, nubwo ari Umwami iteka, yihanganiye ko habaho ubundi butegetsi ku isi?

3 Ariko se, ni gute ‘ubwami bw’isi bwabaye ubw’Umwami wacu’ Yehova? Ese Yehova Imana si Umwami iteka? Ibyo ni ko biri rwose, kuko Umulewi Asafu na we yaririmbye agira ati “Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera.” Undi mwanditsi wa zaburi na we yagize ati “Uwiteka [’Yehova,’] ari ku ngoma . . . Intebe yawe yakomeye uhereye kera, wowe uhoraho wahereye kera kose” (Zaburi 74:12; 93:1, 2). Icyakora kubera ubwenge bwa Yehova, yihanganiye ko habaho ubundi butegetsi ku isi. Bityo, abantu bagerageje gukemura ikibazo cyavutse muri Edeni bakoresheje uburyo bwose ngo biyobore batisunze Imana ariko byaragaragaye ko ubutegetsi bw’umuntu bwatsinzwe mu buryo bubabaje cyane. Aya magambo yavuzwe n’umuhanuzi w’Imana ni ay’ukuri rwose: “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Uhereye ku cyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere, isi yose yakomeje gutegekwa na “ya nzoka ya kera,” ari yo Satani (Ibyahishuwe 12:9; Luka 4:6). Igihe kirageze kugira ngo habeho ihinduka ritangaje! Yehova yatangiye gutegekesha isi ubutware bwe bw’ikirenga mu buryo bushya akoresheje ubwami bwa Mesiya yishyiriyeho, kugira ngo agaragaze ko umwanya arimo awukwiriye.

4. Igihe impanda zatangiraga kuvuzwa mu mwaka wa 1922, ni iki cyashyizwe ahagaragara? Sobanura.

4 Igihe impanda indwi zatangiraga kuvuzwa mu mwaka wa 1922, mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Cedar Point, Ohio, J. F. Rutherford yatanze disikuru yari ishingiye ku murongo w’Ibyanditswe uvuga ngo “Ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). Iyo disikuru yashojwe n’aya magambo ngo “nuko rero nimusubire mu murima, mwebwe bana b’Imana isumbabyose! Mwambare intwaro zanyu! Mujye mwirinda, mube maso, mube abanyamwete, mube intwari. Mube indahemuka n’abahamya nyakuri b’Umwami. Mujye ku rugamba murwane kugeza ubwo Babuloni ihinduka umusaka. Mukwize hose ubwo butumwa. Isi igomba kumenya ko Yehova ari Imana, kandi ko Yesu Kristo ari Umwami w’abami n’Umutware w’abatware. Uyu ni umunsi uruta iyindi yose. Dore, Umwami araganje! Muri abakozi bo kumwamamaza. Ku bw’ibyo rero, nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Ubwami bw’Imana na Kristo Yesu bwashyizwe imbere, kandi ibyo byongereye imbaraga umurimo wo kubwiriza Ubwami, harimo n’imanza zatangajwe igihe za mpanda indwi zose zavuzwaga n’abamarayika.

5. Mu mwaka wa 1928, ni iki cyabaye mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya cyumvikanishije ijwi ry’impanda ya karindwi?

5 Ijwi ry’impanda ya marayika wa karindwi ryumvikanye mu bintu byatsindagirijwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye ahitwa Detroit, Michigan, kuva ku itariki ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 1928. Icyo gihe hakoreshejwe umuyoboro wahuzaga amaradiyo 107, ku buryo hari ikinyamakuru cyavuze ko ubwo ‘bwari uburyo bwo guhuza amaradiyo bwagutse cyane kandi buhenze butigeze bukoreshwa butyo mu mateka’ (The New York Times). Abari bateranye bashyigikiranye ibyishimo amagambo afite imbaraga yari akubiye mu “Itangazo rirwanya Satani, rigashyigikira Yehova,” ryavugaga ibyo gukurwaho kwa Satani n’umuteguro we mubi kuri Harimagedoni, n’umudendezo ku bantu bose bakunda gukiranuka. Abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bw’Imana bakiranye ibyishimo igitabo cy’amapaji 368 cyitwa Ubutegetsi (mu Cyongereza), cyasohotse muri iryo koraniro. Icyo gitabo cyarimo gihamya igaragaza neza ko “Imana yashyize Umwami wasizwe ku ntebe y’ubwami mu mwaka wa 1914.”

Yehova afata ubushobozi bwe

6. Ni gute Yohana avuga iby’inkuru yo kwimikwa kwa Kristo mu Bwami bw’Imana?

6 Mbega inkuru ishimishije ivuga ko Kristo yimitswe mu Bwami bw’Imana! Yohana aragira ati “ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati ‘turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukima.’”​—Ibyahishuwe 11:16, 17.

7. Ni gute Yehova yashimwe (a) n’abasigaye bo mu bakuru 24 bo mu buryo bw’ikigereranyo bari bakiri ku isi? (b) n’abo mu bakuru 24 bo mu buryo bw’ikigereranyo bazuriwe kujya mu ijuru mu myanya yabo?

7 Abo bashimira Yehova Imana batyo ni ba bakuru 24 bagereranya abavandimwe basizwe ba Kristo bari mu myanya yabo mu ijuru. Uhereye mu mwaka wa 1922, abasigaye bo muri abo 144.000 basizwe bakoranye umwete mwinshi umurimo watangiwe n’amajwi y’impanda. Baje gusobanukirwa neza ibirebana n’ikimenyetso kivugwa muri Matayo 24:3 kugeza 25:46. Ndetse uhereye mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami, abahamya bagenzi babo bari baragaragaje ko ari indahemuka ‘kugeza ku gupfa,’ bazuriwe kujya mu myanya yabo mu ijuru, kugira ngo bahagararire itsinda ryose rigizwe n’abantu 144.000, mu gikorwa cyo kwikubita hasi bubamye imbere ya Yehova kugira ngo bamuramye (Ibyahishuwe 1:10; 2:10). Mbega ukuntu bose bashimira Umwami wabo w’Ikirenga kuba ataratinze kugeza isohozwa ry’ubwiru bwe bwera ku ndunduro!

8. (a) Ni izihe ngaruka ijwi ry’impanda ya karindwi ryagize ku mahanga? (b) Ni ba nde amahanga yagaragarije uburakari bwayo?

8 Ku rundi ruhande, kuvuzwa kw’impanda ya karindwi ntibizanira amahanga ibyishimo na gato. Igihe kirageze kuri bo ngo bagerweho n’umujinya wa Yehova. Yohana abivuga muri aya magambo ngo “amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi” (Ibyahishuwe 11:18). Kuva mu mwaka wa 1914, amahanga y’isi yagaragaje uburakari bwayo yisubiraniramo ubwayo, cyangwa se arwanya Ubwami bw’Imana, ariko cyane cyane arwanya ba bahamya babiri ba Yehova.​—Ibyahishuwe 11:3.

9. Ni gute amahanga yagiye arimbura isi, kandi se ni iki Imana yagambiriye kubikoraho?

9 Uko amateka yagiye akurikirana, amahanga yagiye arimbuza isi intambara zayo z’urudaca no gucunga ibyayo nabi. Icyakora guhera mu mwaka wa 1914, uko kurimbura isi kwiyongereye mu buryo buteye ubwoba. Umururumba no kurya ruswa byatumye ubutayu burushaho kwiyongera, binatuma habaho gutakaza ubutaka bwinshi burumbuka. Amazi y’imvura n’ibicu bihumanye byangije ahantu hanini. Ahava ibihingwa biribwa harahumanyijwe. Umwuka duhumeka n’amazi tunywa byarandujwe. Ibishingwe byo mu nganda biteje akaga ubuzima bwo ku isi no mu mazi. Hari igihe ibihugu by’ibihangange byari biteje akaga ko kuba byarimbuza ikiremwamuntu ibitwaro bya kirimbuzi. Igishimishije ariko, ni uko Yehova agiye ‘kurimbura abarimbura isi’; agiye gusohoreza urubanza ku bantu b’abibone kandi batubaha Imana, bo ntandaro y’imimerere iteye agahinda iyi si yacu irimo (Gutegeka kwa Kabiri 32:5, 6; Zaburi 14:1-3). Ku bw’ibyo, Yehova arimo arafata ingamba zo kugira ngo rya shyano rya gatatu ritume abo bagizi ba nabi baryozwa ibyo bakoze.​—Ibyahishuwe 11:14.

Ishyano ku barimbura isi!

10. (a) Ishyano rya gatatu ni iki? (b) Ni mu buhe buryo ishyano rya gatatu rizazana ibirenze umubabaro?

10 Dore ishyano rya gatatu. Rije ryihuta! Ni bwo buryo Yehova azakoresha mu kurimbura abanduza ‘intebe y’ibirenge bye,’ ari yo iyi si nziza dutuyeho (Yesaya 66:1). Iryo shyano rizaterwa n’Ubwami bwa Kimesiya, ari bwo bwiru bwera bw’Imana. Abanzi b’Imana, n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo by’umwihariko, bababajwe cyane na ya mahano abiri ya mbere yatewe ahanini n’icyago cy’inzige n’icy’ingabo zirwanira ku mafarashi; ariko ishyano rya gatatu rizatezwa n’Ubwami bwa Yehova ubwabwo, rizazana ibirenze umubabaro (Ibyahishuwe 9:3-19). Rizateza urupfu ruzatsemba abantu barimbura isi, hamwe n’abayobozi babo. Ibyo bizaba ari indunduro y’urubanza rwa Yehova kuri Harimagedoni. Ni nk’uko Daniyeli yabihanuye agira ati “nuko ku ngoma z’abo bami [abayobozi barimbura isi], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.” Kimwe n’umusozi munini cyane, Ubwami bw’Imana buzategeka isi izaba yahawe ikuzo, kandi buzavana igitutsi ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, maze buzanire abantu umunezero w’iteka.​—Daniyeli 2:35, 44; Yesaya 11:9; 60:13.

11. (a) Ni uruhe ruhererekane rw’ibintu bishimishije ruvugwa muri ubwo buhanuzi? (b) Ni ubuhe buntu butagira akagero bugirirwa abantu, mu buhe buryo, kandi se ni nde ububagirira?

11 Ishyano rya gatatu riherekejwe n’uruhererekane rw’ibintu bishimishije bizakomeza kugenda byiyungikanya mu gihe cy’umunsi w’Umwami. Ni igihe cyo ‘guciramo abapfuye iteka, n’icyo Imana izagororeramo abagaragu b’imbata bayo b’abahanuzi, n’abera n’abubaha izina ryayo.’ Ibyo ni ukuvuga kuzuka kw’abapfuye. Naho ku bera basizwe bamaze gusinzirira mu rupfu, uwo muzuko wabayeho mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami (1 Abatesalonike 4:15-17). Mu gihe gikwiriye, abera basigaye bahita bazuka bakimara gupfa, bagasanga abo bandi. Hari n’abandi bantu bazagororerwa, harimo abagaragu b’Imana, ni ukuvuga abahanuzi bo mu bihe byahise, hamwe n’abandi bantu bose baje gutinya izina rya Yehova, baba abo mu bagize imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye cyangwa abo mu ‘bapfuye, abakomeye n’aboroheje,’ bazazuka mu gihe cy’ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo. Kubera ko Umwami wa Kimesiya w’Imana afite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu, ubutegetsi bwe bwa cyami bumuha uburyo bwo gutanga ubuzima bw’iteka ku bantu bose bifuza iyo mpano y’agaciro kenshi (Ibyahishuwe 1:18; 7:9, 14; 20:12, 13; Abaroma 6:22; Yohana 5:28, 29). Byaba ari ubuzima budashobora gupfa mu ijuru cyangwa ubuzima bw’iteka ku isi, iyo mpano y’ubuzima ni ubuntu butagira akagero abayihabwa baba bagiriwe na Yehova, bityo bakaba bashobora kubimushimira iteka ryose.​—Abaheburayo 2:9.

Dore isanduku y’isezerano rye!

12. (a) Dukurikije Ibyahishuwe 11:19, ni iki Yohana abona mu ijuru? (b) Isanduku y’isezerano yari ikimenyetso cy’iki, kandi se byayigendekeye bite igihe Isirayeli yajyanwagaho umunyago i Babuloni?

12 Yehova arategeka! Ategeka abantu bose mu buryo bwiza cyane akoresheje Ubwami bwe bwa Mesiya. Ibyo byemezwa n’ibyo Yohana abona mu iyerekwa rikurikira, nk’uko abitubwira agira ati “urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi” (Ibyahishuwe 11:19). Aha ni ho honyine havugwa isanduku y’isezerano y’Imana mu Byahishuwe. Isanduku yahoze ari ikimenyetso kigaragara cy’uko Yehova yabaga ari mu bwoko bwe bw’Abisirayeli. Haba mu buturo bwera, ndetse na nyuma yaho mu rusengero rwubatswe na Salomo, isanduku yabaga Ahera Cyane. Ariko igihe Isirayeli yajyanwaga ho umunyago i Babuloni mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, Yerusalemu yabaye umusaka kandi isanduku y’isezerano irazimira. Guhera ubwo, abahagarariye inzu ya Dawidi ntibongeye ‘kwicara ku ntebe y’Ubwami bw’Uwiteka ari abami.’​—1 Ibyo ku Ngoma 29:23.a

13. Kuba isanduku y’isezerano yarabonywe ahera h’Imana mu ijuru bigaragaza iki?

13 Ubu noneho, nyuma y’imyaka 2.600, Isanduku yongeye kugaragara. Icyakora mu iyerekwa rya Yohana, iyo Sanduku ntiyari mu rusengero rwo ku isi. Iri ahera h’Imana yo mu ijuru. Yehova yongeye gutegeka binyuriye ku mwami ukomoka kuri Dawidi. Ubu bwo ariko, Umwami Kristo Yesu yimikiwe muri Yerusalemu yo mu ijuru, umwanya wo hejuru cyane kandi ukwiriye, aho acira imanza za Yehova (Abaheburayo 12:22). Ibyo turaza kubisobanukirwa mu bice bikurikira by’igitabo cy’Ibyahishuwe.

14, 15. (a) Muri Yerusalemu ya kera, ni nde wenyine washoboraga kubona isanduku y’isezerano, kandi kuki? (b) Mu rusengero rwo mu ijuru rw’Imana, ni ukuvuga ahera harwo, ni nde ushobora kubona isanduku y’isezerano ryayo?

14 Muri Yerusalemu ya kera yo ku isi, Isanduku y’isezerano ntiyabonwaga n’Abisirayeli muri rusange, habe ndetse n’abatambyi bakoraga mu rusengero, kuko yabaga Ahera Cyane hari hakingirijwe n’umwenda wahatandukanyaga n’Ahera (Kubara 4:20; Abaheburayo 9:2, 3). Umutambyi mukuru wenyine ni we washoboraga kuyibona igihe yabaga yinjiye Ahera Cyane incuro imwe mu mwaka, ku Munsi w’Impongano. Nyamara igihe ahera h’urusengero ho mu ijuru hakingurwaga, isanduku y’ikigereranyo ntiyagaragariye gusa Umutambyi Mukuru washyizweho na Yehova, ari we Yesu Kristo, ahubwo yanagaragariye abandi batambyi bamwungirije 144.000, harimo na Yohana.

15 Aba mbere bazukiye kujya mu ijuru babonera iyo sanduku y’isezerano hafi, kuko ari bamwe mu bagize ba bakuru 24 bamaze kujya mu myanya yabo bakikije intebe y’Ubwami ya Yehova. Naho abo mu itsinda rya Yohana bakiri ku isi, bamurikiwe n’umwuka wa Yehova kugira ngo basobanukirwe ko ari mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. Nanone habayeho ibimenyetso byo kuburira abantu muri rusange ku byerekeye ibyo bintu bitangaje. Iyerekwa rya Yohana rivuga iby’imirabyo n’amajwi, guhinda kw’inkuba n’igishyitsi n’urubura. (Gereranya n’Ibyahishuwe 8:5.) Ariko se, ibyo bishushanya iki?

16. Ni gute habayeho imirabyo, amajwi, guhinda kw’inkuba, igishyitsi n’urubura rwinshi?

16 Guhera mu mwaka wa 1914, mu madini hagiye habaho guhungabana gukomeye cyane. Igishimishije ariko, ni uko icyo gishyitsi cy’isi cyaherekejwe n’amajwi atuwe Imana, atangaza ubutumwa bwumvikana neza buhereranye n’Ubwami bwayo bwamaze gushyirwaho. Amajwi yo guhinda kw’inkuba ‘atanga umuburo’ aturutse muri Bibiliya, yarumvikanye. Kimwe n’imirabyo, urumuri rwo gusobanukirwa ibintu rutangwa n’Ijambo ry’ubuhanuzi bw’Imana rwaragaragaye kandi rukwirakwizwa hose. “Urubura” rukomeye rugereranya imanza z’Imana rwahondaguye amadini yiyita aya gikristo n’amadini y’ibinyoma muri rusange. Ibyo byose byagombye kuba byarakanguye ibitekerezo by’abantu. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi batamenye isohozwa ry’ibyo bimenyetso byo mu Byahishuwe nk’uko byagenze ku bantu b’i Yerusalemu bo mu gihe cya Yesu.​—Luka 19:41-44.

17, 18. (a) Ni iyihe nshingano Abakristo biyeguriye Imana bazaniwe no kuvuzwa kw’impanda z’abamarayika barindwi? (b) Ni gute Abakristo basohoza inshingano yabo?

17 Ba bamarayika barindwi barakomeza kuvuza impanda zabo, bagaragaza ibintu birimo biba bitazibagirana mu mateka y’isi. Abakristo biyeguriye Imana bafite inshingano ikomeye yo gukomeza gutangaza ubwo butumwa ku isi. Mbega ukuntu basohozanya ibyishimo ubwo butumwa! Ibyo bigaragazwa n’ukuntu mu gihe cy’imyaka 20, kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 2005, bakubye hafi incuro ebyiri umubare w’amasaha bamara mu murimo wo kubwiriza mu gihe cy’umwaka; bavuye ku masaha 680.837.042 bageza ku masaha 1.278.235.504. Mu by’ukuri, ‘ubwiru bw’Imana’ buhebuje n’ubutumwa bwiza burimo buramenyeshwa abantu ‘kugeza ku mpera y’isi.’​—Ibyahishuwe 10:7; Abaroma 10:18.

18 Hari irindi yerekwa ridutegereje, uko imigambi y’Ubwami bw’Imana ikomeje kugenda ihishurwa.

[ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Umwanditsi w’amateka w’Umuroma witwa Tacite, avuga ko igihe Yerusalemu yigarurirwaga mu mwaka wa 63 mbere ya Yesu, maze Cneius Pompeius akinjira ahera h’urusengero, yasanze nta kintu kirimo. Nta sanduku y’isezerano yarimo.​—Igitabo History cyanditswe na Tacite, 5.9.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 173]

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu matangazo y’urubanza rwa Yehova agereranywa n’amajwi y’impanda

1. Mu mwaka wa 1922, i Cedar Point, Ohio, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi mu byerekeye idini, politiki n’ubucuruzi bukomeye. Basabwe kugaragaza impamvu bananiwe kuzana amahoro, uburumbuke n’umunezero. Ubwami bwa kimesiya ni bwo muti w’ibibazo byose.

2. Mu mwaka wa 1923, i Los Angeles, ho muri Kaliforuniya, hatanzwe ikiganiro mbwirwaruhame cyari gifite umutwe uvuga ngo “Amahanga yose aragenda asatira Harimagedoni, ariko za miriyoni z’abantu bariho ubu ntibazigera bapfa,” cyatumiriraga ‘intama,’ ari zo ncuti z’amahoro, kuva mu bantu bagereranywa n’inyanja yica.

3. Mu mwaka wa 1924, i Columbus, muri Ohio, abakuru b’amadini bashinjwe kuba bihimbaza kandi bakanga kubwiriza Ubwami bwa Mesiya. Abakristo b’ukuri bagomba kubwiriza ibirebana no guhora kw’Imana no guhumuriza abantu bababaye.

4. Mu mwaka wa 1925, Indianapolis, muri Indiana, hatanzwe ubutumwa bw’ibyiringiro bwagaragaje itandukaniro riri hagati y’umwijima wo mu buryo bw’umwuka utwikiriye amadini yiyita aya gikristo n’isezerano rihebuje ry’Ubwami, isezerano ry’amahoro, uburumbuke, amagara mazima, ubuzima, umudendezo n’ibyishimo by’iteka.

5. Mu mwaka wa 1926, i Londres, mu Bwongereza, icyago cyagereranywa n’igitero cy’inzige cyageze ku madini yiyita aya gikristo n’abayobozi bayo, gishyira ahabona ibyo kuba baranze Ubwami bw’Imana, kinatangaza ukuvuka k’ubwo butegetsi bwo mu ijuru.

6. Mu mwaka wa 1927, i Toronto, muri Kanada, itumira ryatanzwe mu buryo bumeze nk’ubutumwa bw’ingabo zirwanira ku mafarashi, ryasabaga abantu kuzibukira ‘amadini yiyita aya gikristo’ maze bakagandukira Yehova Imana n’Umwami yishyiriyeho hamwe n’Ubwami bwe, babivanye ku mutima.

7. Mu mwaka wa 1928, i Detroit, muri Michigan, hatanzwe itangazo ryari rikubiyemo amagambo arwanya Satani kandi agashyigikira Yehova, ryagaragaje neza ko Umwami wasizwe washyizweho n’Imana mu mwaka wa 1914, agiye kurimbura umuteguro mubi wa Satani maze agaha abantu umudendezo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 175]

Kurimbura isi

“Buri masogonda atatu harimbuka igice cy’ishyamba cyimeza ritanga imvura kingana n’ikibuga cy’umupira. . . . Kurimbuka kw’amashyamba cyimeza gutuma amoko ibihumbi n’ibihumbi by’inyamaswa n’ibimera bicika ku isi.”​—Illustrated Atlas of the World (Rand McNally).

“Mu gihe cy’ibinyejana bibiri by’ubukoroni, [Ibiyaga Bigari] byahindutse ingarane y’imyanda ihumanya nini kuruta izindi zose ku isi.”​—The Globe and Mail (Canada).

Muri Mata 1986, impanuka yateje inkongi y’umuriro yabaye mu ruganda rubyara ingufu zikoreshwa mu gucura intwaro za kirimbuzi rw’i Tchernobyl, muri Ukraine, “yabaye impanuka itewe n’ingufu za kirimbuzi ikomeye kuruta izindi . . . uhereye igihe imigi ya Hiroshima na Nagasaki yaterwagaho ibisasu bya kirimbuzi.” Ugukwirakwira “kw’ibyuka bihumanya kw’izo mbaraga za kirimbuzi mu kirere gikikije isi no mu mazi, kwarenze kure ibipimo byose by’ubumara bw’ibyuka bihumanya byakwirakwijwe mu gihe cy’igerageza no mu ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.”​—JAMA; The New York Times.

I Minamata, ho mu Buyapani, uruganda rukora ibintu byo mu rwego rwa shimi rwasutse ibintu bihumanya mu cyambu. Kurya amafi n’ibinyamushongo bihumanye byatumye haduka indwara ya Minamata, “indwara yo mu mutwe idakira. . . . Mu mwaka wa [1985], iyo ndwara yari imaze kugaragara ku bantu 2758 mu Buyapani.”​—International Journal of Epidemiology.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 176]

Amagambo aremereye avugwa mu Byahishuwe 11:15-19, ni intangiriro y’iyerekwa rikurikiraho. Igice cya 12 cy’Ibyahishuwe kigaruka mu buryo burambuye ku matangazo akomeye avugwa mu Byahishuwe 11:15, 17. Igice cya 13 ni urufatiro rw’ibivugwa mu gice cya 11:18, kuko kivuga inkomoko y’umuteguro wa gipolitiki wa Satani wazanye irimbuka ku isi, n’ukuntu wagiye waguka. Igice cya 14 n’icya 15 bitanga ibindi bisobanuro birambuye ku birebana n’imanza z’Ubwami zifitanye isano no kuvuzwa kw’impanda ya karindwi n’ishyano rya gatatu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 174]

Yehova ‘azarimbura abarimbura isi’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze