ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 3 pp. 15-17
  • Ibintu bikwiriye kuzabaho vuba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu bikwiriye kuzabaho vuba
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Inzira yo guhererekanya ubutumwa
  • Mube Abasomyi b’Igitabo cy’Ibyahishuwe Barangwa n’Ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Wowe n’Ibyahishuwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Nimwumve ibyo umwuka ubwira amatorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 3 pp. 15-17

Igice cya 3

Ibintu bikwiriye kuzabaho vuba

1. Ni gute wazarokoka isohozwa ry’urubanza Imana yaciriye iyi si?

WAGOMBYE gushishikazwa cyane n’ibibera mu isi muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko isi ya none idashobora kurokoka isohozwa ry’urubanza rwImana. Ariko wowe ushobora kurokoka, uramutse wirinze kuba ‘uw’iyi si’ yaciriweho iteka ryo kurimbuka. Ibyo ariko ntibivuga ko ugomba kugira imibereho yo kwibabaza, wibera mu rwiherero. Ahubwo ibyo bivuga ko wakomeza kugira imibereho myiza kandi ishimishije, ariko ukitandukanya n’ibikorwa by’ubuhemu bya gipolitiki, ubucuruzi burangwa n’umururumba, amadini asuzuguza Imana, urugomo no kwiyandarika. Nanone ugomba gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru agenga imyifatire yashyizweho n’Imana kandi ukihatira gukora ibyo ishaka (Yohana 17:14-16; Zefaniya 2:2, 3; Ibyahishuwe 21:8). Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ukuntu ari iby’ingenzi kuri wowe kwita kuri ibyo, no kugira ihinduka rikwiriye mu mibereho yawe.

2. Ni mu yahe magambo intumwa Yohana atangiza ubuhanuzi bukomeye bw’Ibyahishuwe, kandi se ni nde Imana iha ubwo butumwa bw’ingenzi cyane?

2 Intumwa Yohana atangiza ubwo buhanuzi bukomeye aya magambo: “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba” (Ibyahishuwe 1:1a). Yesu Kristo wazutse ni we wahawe n’Imana ubwo butumwa bw’ingenzi cyane. Aho kuba umwe mu Butatu bw’amayobera, hano Yesu agaragazwa agandukira Se. “Imbata” zigize itorero rya gikristo na zo zigandukira Yesu Kristo zityo, zikomeza kumukurikira aho ajya hose (Ibyahishuwe 14:4; Abefeso 5:24). Ariko se, imbata nyakuri z’Imana ni izihe muri iki gihe, kandi se ni gute Ibyahishuwe bizigirira umumaro?

3. (a) “Imbata” zigandukira Yesu Kristo ni izihe? (b) Ni uwuhe murimo “imbata” zizerwa zikora ziyobowe n’abamarayika?

3 Intumwa Yohana wanditse Ibyahishuwe yivugaho kuba ari umwe muri izo mbata. Ni we ntumwa ya nyuma yari ikiriho, kandi yari n’umwe mu bagize itsinda ryatoranyijwe ry’“imbata” zasizwe zizaragwa ubuzima budapfa mu ijuru. Muri iki gihe, ku isi hasigaye abantu babarirwa mu bihumbi bike gusa bo muri izo mbata. Nanone Imana ifite abandi bagaragu, ni ukuvuga imbaga y’abantu benshi bagizwe n’abagabo, abagore n’abana, ubu umubare wabo ukaba ubarirwa muri za miriyoni. Bifatanya n’“imbata” zasizwe mu gutangariza abantu bose ubutumwa bwiza bw’iteka bayobowe n’abamarayika. Mbega ukuntu izo ‘mbata’ zitangira gufasha abicisha bugufi bo mu isi kugira ngo bazabone agakiza (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 7:9, 14; 14:6)! Ibyahishuwe bigaragaza icyo ugomba gukora kugira ngo ubonere inyungu muri ubwo butumwa bwiza buhesha ibyishimo.

4. (a) Ni gute Yohana yashoboraga kuvuga ibikwiriye kuzabaho vuba kandi ubu hashize imyaka isaga 1.900 yanditse Ibyahishuwe? (b) Ibibaho ubu bigaragaza iki ku bintu byahanuwe?

4 Ariko se, ni gute Yohana yashoboraga kuvuga ko izo ‘mbata’ zari kwerekwa ibintu ‘bikwiriye kuzabaho vuba’? Ese ntihashize imyaka isaga 1.900 ayo magambo avuzwe? Kuri Yehova, we ubona imyaka igihumbi nk’“umunsi w’ejo wahise,” imyaka 1.900 ni igihe gito ugereranyije n’igihe kirekire cyane yamaze arema kandi atunganya isi kugira ngo abantu bayitureho (Zaburi 90:4). Intumwa Pawulo yanditse ibyo kuba we ubwe ‘yarategerezanyaga ibyiringiro,’ kuko nta gushidikanya ingororano ye yasaga naho imuri bugufi (Abafilipi 1:20). Muri iki gihe ariko, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibintu byose byahanuwe bizasohora mu gihe cyagenwe. Umuryango wa kimuntu wugarijwe n’akaga ko kurimbuka kuruta ikindi gihe cyose mu mateka. Ni ah’Imana yonyine!​—Yesaya 45:21.

Inzira yo guhererekanya ubutumwa

5. Ni gute Ibyahishuwe byagejejwe ku ntumwa Yohana, hanyuma no ku matorero?

5 Mu Byahishuwe 1:1b, 2 hakomeza hagira hati “[Yesu] agatuma marayika we, na we akabimenyesha [Ibyahishuwe] imbata ye Yohana [mu bimenyetso,” “NW”] uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.” Bityo rero, Yohana yahawe ibyo byahishuwe byahumetswe binyuze ku ntumwa y’umumarayika. Yabyanditse mu muzingo, abyoherereza amatorero yo mu gihe cye. Igishimishije kuri twe ni uko Imana yabirindiye kugira ngo bitere inkunga amatorero agera hafi ku 100.000 y’abagaragu bayo bunze ubumwe ku isi muri iki gihe.

6. Ni gute Yesu yagaragaje inzira yari gukoresha mu guha “imbata” ze ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe?

6 Imana yari ifite inzira yo guhererekanya Ibyahishuwe mu gihe cya Yohana, kandi Yohana ni we wari igice cyo ku isi cy’iyo nzira. Muri iki gihe nabwo, Imana ifite inzira ikoresha iha “imbata” zayo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Mu buhanuzi bukomeye bwa Yesu burebana n’iherezo rya gahunda y’ibintu, yagaragaje ko igice cyo ku isi cy’iyo nzira ari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo’ (Matayo 24:3, 45-47). Akoresha iryo tsinda rya Yohana kugira ngo ahishure icyo ubuhanuzi busobanura.

7. (a) Ibimenyetso dusanga mu Byahishuwe byagombye gutuma dukora iki? (b) Hashize igihe kingana iki bamwe mu bagize itsinda rya Yohana bifatanya mu isohozwa ry’iyerekwa ryo mu Byahishuwe?

7 Intumwa Yohana yanditse avuga ko Yesu yatanze Ibyahishuwe “mu bimenyetso.” Ibyo bimenyetso bigaragaza ishusho nyakuri y’ibintu kandi kubisuzuma birashishikaje cyane. Bigaragaza ibikorwa birangwa n’imbaraga, kandi byagombye kudutera umwete wo kwihatira kumenyesha abandi ubwo buhanuzi n’icyo busobanura. Ibyahishuwe bitugezaho iyerekwa rishishikaje cyane, kandi buri yerekwa Yohana yarigizemo uruhare agira icyo akora cyangwa ari indorerezi. Abo mu itsinda rya Yohana, bamwe muri bo bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bifatanya mu isohozwa ry’iryo yerekwa, bashimishwa no kubona umwuka wImana warahishuye icyo risobanura, ku buryo bashobora kurisobanurira abandi.

8. (a) Ni iki kiranga buri yerekwa ryo mu Byahishuwe? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Daniyeli budufasha gusobanukirwa inyamaswa zo mu Byahishuwe?

8 Iryo yerekwa ryo mu Byahishuwe ntirigaragazwa rikurikije ikurikiranyabihe. Buri yerekwa risohora mu gihe cyaryo. Ibyinshi byo muri iryo yerekwa bisubira mu buhanuzi bwabanje, ari na bwo butanga uburyo bwo kubisobanura. Urugero, ubuhanuzi bwa Daniyeli buvugwamo inyamaswa enye ziteye ubwoba, bugasobanura ko zishushanya ubutegetsi bw’ibihangange bwo ku isi. Ibyo rero bidufasha gusobanukirwa ko inyamaswa zo mu Byahishuwe zishushanya ubutegetsi bwa gipolitiki, hakubiyemo n’uburiho muri iki gihe.​—Daniyeli 7:1-8, 17; Ibyahishuwe 13:2, 11-13; 17:3.

9. (a) Kimwe na Yohana, ni iyihe myifatire abagize itsinda rye bagaragaje? (b) Ni gute Yohana atwereka uko twagira ibyishimo?

9 Yohana yabaye indahemuka mu guhamya ubutumwa Imana yari yamugejejeho binyuze kuri Yesu Kristo. Yavuze mu buryo burambuye “ibyo yabonye byose.” Itsinda rya Yohana ryashishikariye gushaka ubuyobozi bw’Imana n’ubwa Yesu Kristo kugira ngo ribone uko risobanukirwa ubuhanuzi mu buryo bwuzuye kandi rinamenyeshe ubwoko bw’Imana ibintu bihebuje bikubiye muri bwo. Ku bw’inyungu zitorero ryasizwe (no ku bwabagize imbaga y’abantu benshi bo ku isi yose Imana izarinda mu mubabaro ukomeye), Yohana yaranditse ati “hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe [cyagenwe, “NW”] kiri bugufi.”​—Ibyahishuwe 1:3.

10. Dukurikije Ibyahishuwe, ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire ibyishimo?

10 Uzungukirwa cyane no gusoma Ibyahishuwe, ndetse uzungukirwa cyane kurushaho nukurikiza ibyanditswemo. Yohana yasobanuye muri rumwe mu nzandiko ze ati ‘kuko gukunda Imana ari uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu’ (1 Yohana 5:3, 4). Ushobora kugira ibyishimo byinshi cyane niwihatira kugira ukwizera nk’uko!

11. (a) Kuki ari ibyihutirwa kuri twe kwitondera amagambo y’ubuhanuzi? (b) Ni ikihe gihe ubu kigomba kuba cyugarije mu buryo buteye akaga?

11 Ni ibyihutirwa kuri twe kwitondera amagambo y’ubuhanuzi “kuko igihe cyagenwe kiri bugufi.” Icyo gihe cyagenwe ni ikihe? Ni igihe cy’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe, bukubiyemo n’imanza z’Imana. Igihe cyo kugira ngo Imana na Yesu Kristo basohoreze urubanza rwa nyuma kuri gahunda y’isi ya Satani kiregereje. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze ko Se wenyine ari we wari uzi “uwo munsi cyangwa icyo gihe.” Yesu yabonye uburyo imivurungano yari kuziyongera ku isi muri iki gihe cyacu, maze aravuga ati ‘ab’ubu bwoko [“ab’iki gihe,” NW] ntibazashiraho, kugeza aho ibyo byose bizasohorera.’ Ku bw’ibyo rero, igihe cyagenwe cyo gusohoza umugambi w’Imana kigomba kuba cyugarije mu buryo buteye akaga (Mariko 13:8, 30-32). Nk’uko bivugwa muri Habakuki 2:3, “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze kuko kuza ko bizaza ntibizahera.” Kwitondera Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ni byo bizatuma dushobora kurokoka umubabaro ukomeye.​—Matayo 24: 20-22.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]

Kugira ngo dusobanukirwe igitabo cy’Ibyahishuwe dukeneye

● Ubufasha bw’umwuka wa Yehova

● Kumenya igihe umunsi w’Umwami watangiriye

● Kumenya umugaragu ukiranuka wubwenge muri iki gihe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze