ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/95 p. 6
  • Garagaza ko Uzirikana Abandi—Igice cya 2

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Garagaza ko Uzirikana Abandi—Igice cya 2
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Jya wigana Yehova wite ku bandi kandi ubagaragarize ineza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Aho duteranira
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Ni ho dusengera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Garagaza ko Uzirikana Abandi—Igice cya 1
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 8/95 p. 6

Garagaza ko Uzirikana Abandi​—Igice cya 2

1 Twifuza uko bishoboka kose mu buryo bukwiriye, guhora dufitanye imishyikirano myiza n’abaturanyi bacu. Ibyo bisaba kubagaragariza ko tuzirikana kandi tukubaha uburenganzira n’ibyiyumvo byabo.

2 Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bagira imico myiza. Amahame agenga imyifatire yacu ku bihereranye n’abaturanyi,ku ishuri no ku kazi hamwe no mu makoraniro yacu, yatumye tujya tuvugwa neza incuro nyinshi​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1989, ku ipaji ya 20 (mu Gifaransa no mu Giswayire).

3 Nta gushidikanya ko imyifatire myiza ikubiyemo ibintu byinshi, nko kuba inyangamugayo, gukorana umwete, hamwe no kugira imico myiza. Nanone kandi, hakubiyemo no kuba abantu batuye mu gace gakikije inzu yacu y’Ubwami. Mu bindi bice, imyifatire yacu irangwamo kubaha Imana ishobora kugira inkomyi turamutse twirengagije kuzirikana abaturanyi bacu. Pawulo yatugiriye inama y’uko ‘ingeso zacu zamera nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza’.​—Fili 1:27.

4 Bibiliya itugira inama yo ‘gukorera byose guhimbaza Imana,’ kandi ibyo bikubiyemo no kugaragaza ko tuzirikana abantu bo hanze. (1 Kor 10:31-33). ‘Nituzirikana abandi’, ntituzapfa kuvogera ingo zabo uko twishakiye (Fili 2:4). Byongeye kandi, tuzirinda gutambamira ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa muri ako gace.

5 Kugaragaza ko tuzirikana abandi—ari abo mu itorero, ari n’abo hanze—ni ishusho y’ibiri mu mitima yacu. Ibyo dukora n’ibyo tuvuga,byagombye kwerekana ko ‘dukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda.’​—Mat 7:12; 22:39.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze