Ugusubira Gusura Gufite Intego
1 Mu gihe usubiye gusura, ugomba kwihatira gukoresha umurongo w’Ibyanditswe uzongerera uwo muntu ubumenyi ku ngingo ya Bibiliya mwaganiriye ubushize.
2 Niba waratanze inomero [yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1995 (mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire)] yari ifite umutwe uvuga ngo “Isi Itarangwaho Intambara—Ryari?” ushobora kuvuga uti
◼ “Ubuzima bwamera bute kuri iyi si mu gihe intambara zaba zitongeye kubaho ukundi? [Reka asubize.] Reka nkwereke icyo Imana yasezeranije gukora.” Soma muri Zaburi 37:10, 11, hanyuma ugaragaze ukuntu ibintu bizaba bimeze igihe iby’Imana ishaka bizaba byakozwe hano ku isi. Ibutsa uwo muntu ibyo Yesu yigishije abigishwa be gusaba mu isengesho nk’uko byanditswe muri Matayo 6:9, 10. Mufashe gutekereza ku cyo amagambo ya Yesu asobanura. Shyiraho gahunda yo kuzasubira kumusura kugira ngo mugirane ibindi biganiro.
3 Niba usubiye gusura umuntu kugira ngo mugirane ibindi biganiro ku nomero yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Ubuzima Ari Bugufi Cyane?” Ushobora gutangira muri ubu buryo:
◼ “Igihe nagusuraga ubushize, twavuze ibihereranye n’uburambe bw’abantu. Nk’uko wabibonye mu ngingo za Réveillez-vous! nta gushidikanya, abahanga mu bya siyansi tubafiteho icyizere gike cyo kuba bazadufasha kubaho imyaka irenga 70 cyangwa 80. Ariko se, utekereza iki ku bihereranye n’ibyo Bibiliya isezeranya? [Reka asubize.] Bibiliya yerekana ko Imana ifite mu bwenge ikintu cyiza kurushaho ihishiye abantu.” Hanyuma soma muri Yohana 17:3, kandi usobanure ukuntu kugira ubumenyi bishobora kuyobora ku buzima bw’iteka. Ugeze aho, uba ushobora kumusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo cyangwa gukora gahunda yo kuzagirana ibindi biganiro bya Bibiliya.
4 Imwe mu ntego yo gusubira gusura abo wahaye amagazeti ni iyo kubona abo uzajya ushyira amagazeti uko asohotse. Uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro nk’ubu bushobora kugira akamaro:
◼ “Nizeye ko wishimiye Umunara w’Umurinzi nagusigiye wasobanuraga impamvu tugomba gutinya Imana. Uyu munsi nazanye inomero y’igazeti ya Réveillez-vous! ikubiyemo ingingo ibaza iki kibazo kigira kiti ‘Kuki Ubuzima Ari Bugufi Cyane?’ Icyo kibazo ni cyiza, si byo se?” Ushobora gukomeza uvuga uti “amagambo ya Yesu azwi cyane yo muri Yohana 3:16 atanga isezerano ry’ubuzima bw’iteka. Ngaho akira iyi gazeti maze uterwe inkunga n’ibyiringiro bihamye bitangwa mu Ijambo ry’Imana.” Hanyuma, vuga ko uzagaruka uzanye izindi nomero zizakurikiraho hanyuma wenda mugirane ibiganiro birambuye kurushaho ku bihereranye n’ibyo Imana yasezeranije abantu bumvira. Ibuka ko igihe cyose utanze amagazeti, ushobora kwandika raporo yo gusubira gusura.
5 Gutangiza Icyigisho cya Bibiliya, ni intego y’ingenzi mu murimo wacu. Birashoboka ko waba warasuye umuntu wahaye amagazeti incuro nyinshi. Kuki utagerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro igihe uzaba usubiye kumusura?
◼ “Abantu bafite ibitekerezo binyuranye ku bihereranye n’idini hamwe n’agaciro karyo mu mibereho yo muri iki gihe. Hariho imyizerere ivuguruzanya ku bihereranye n’impamvu Imana yaretse ubugizi bwa nabi bukomeza bukabaho, cyangwa ku bihereranye n’impamvu dusaza kandi tugapfa. Abantu bamwe na bamwe bifuza kumenya ukuntu basenga kandi bakumvwa n’Imana.” Rambura kimwe mu bitabo byacu biyoborerwamo ibyigisho bya Bibiliya ku ngingo wumva ko iri bushimishe nyir’inzu kandi umwereke mu buryo buhinnye ukuntu icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa.
6 Yehova ni Imana ifite umugambi. Reka tumwigane muri uku kwezi kwa Werurwe dusubira gusura dufite umugambi.