ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/96 p. 5
  • Dukeneye Itorero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dukeneye Itorero
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 3/96 p. 5

Dukeneye Itorero

1 Abahungu ba Kora bigeze kuvuga ukuntu bishimiraga itorero ry’Imana muri ubu buryo: “umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi” (Zab 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera). Kuri bo, isi nta kintu yari ifite yabaha cyagereranywa na byo. Niba nawe ufite ibyiyumvo nk’ibyo, itorero wagombye kuba ari ryo ushingiraho ubuzima bwawe.

2 Kuva mu ntangiriro yaryo, itorero rya Gikristo ryagaragaje ko ryahawe imigisha na Yehova (Ibyak 16:4, 5). Nta n’umwe muri twe ugomba gufatana uburemere buke itorero cyangwa ngo yumve gusa ko ari uburyo bwo kuduhuza mu buryo bw’umubiri. Itorero ni ahantu Abahamya ba Yehova bahurira kugira ngo baterwe inkunga muri buri karere. Rituma duterana mu bumwe kugira ngo dushobore kwigishwa na Yehova no gushyirwa kuri gahunda ku bw’umurimo w’Ubwami.​—Yes 2:2.

3 Itorero rya Gikristo ni umuyoboro w’ibanze twigishirizwamo ukuri (1 Tim 3:15). Abigishwa ba Yesu bose bagomba ‘kuba umwe’—bunze ubumwe n’Imana, hamwe na Yesu Kristo, no hagati ya bo ubwabo. (Yoh 17:20, 21; gereranya na Yesaya 54:13.) Aho wajya hose ku isi, abavandimwe bacu bizera inyigisho za Bibiliya n’amahame yayo, kandi bitwara mu buryo buhuye na byo.

4 Turahugurwa kandi tugahabwa ibya ngombwa kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa. Buri kwezi, Umunara w’Umurinzi, Réveillez-vous!, n’Umurimo wacu w’Ubwami, bitanga ibisobanuro by’ingirakamaro byo kudufasha gutangiza ibiganiro bishingiye ku Byanditswe. Amateraniro yagenewe kutwereka ukuntu twabyutsa ugushimishwa n’uburyo twatuma kurushaho gushinga imizi. Ukwiyongera tubona ku isi hose kwerekana ko dufite ubufasha buturuka mu ijuru muri uwo murimo.—Mat 28:18-20.

5 Binyuriye ku itorero, duhabwa inkunga ya buri munsi yo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Heb 10:24, 25). Duterwa inkunga yo kwihanganira ibigeragezo mu budahemuka. Urukundo rw’abagenzuzi rudufasha guhangana n’ibiduhata hamwe n’imihangayiko (Umubw 4:9-12). Duhabwa inama dukeneye igihe turi mu kaga ko gutandukira. Ni uwuhe muteguro wundi wita ku bantu mu buryo nk’ubwo bwuje urukundo?—1 Tes 5:14.

6 Yehova ashaka ko dukomeza kuba bugufi cyane bw’umuteguro we kugira ngo turinde ubusugire bw’ubumwe bwacu (Yoh 10:16). Bumwe mu buryo umuteguro udufashamo kugira ngo dukomeze gushyikirana n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, ni ukutwoherereza abagenzuzi basura amatorero kugira ngo badutere inkunga. Kwitabira ubwo buyobozi bwuje urukundo bituma twese tugirana ubumwe budufasha gukomera mu by’umwuka.

7 Itorero ni ingenzi cyane mu gutuma dukomeza kubungabunga ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka. Ntidushobora gukorera Yehova twitandukanije na ryo. Nimucyo rero dukomeze kwihambira kuri ubwo buryo Yehova yaringanije. Tugomba gukora duhuje n’intego zaryo, kandi tugashyira mu bikorwa inama tuhabonera nta buryarya. Ni muri ubwo buryo bwonyine dushobora kwerekana icyo itorero rivuze kuri twe.​—Zab 27:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze