Mube Abakora—Atari Abumva Gusa
1 Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bazirikana inama itangwa muri Bibiliya yo kuba abakora iby’iryo jambo, atari abumva gusa (Yak 1:22). Ibyo bituma batandukana cyane n’abakorera Imana ku magambo gusa n’ubwo biyita Abakristo (Yes 29:13). Yesu yavuze neza ko abakora ibyo Imana ishaka ari bo bazakizwa.—Mat 7:21.
2 Ugusenga kutagira ibikorwa byo kubaha Imana, nta cyo kumaze (Yak 2:26). Bityo dushobora kwibaza tuti ‘ni gute ibikorwa byanjye bigaragaza ko ukwizera kwanjye kutaryarya? Ni iki cyerekana ko mu by’ukuri imibereho yanjye ihuje n’ibyo nizera? Ni gute nshobora kwigana Yesu mu buryo bwuzuye kurushaho?’ Ibisubizo bitarimo uburyarya by’ibyo bibazo bizadufasha kubona amajyambere twagezeho cyangwa dukeneye kwihatira kugeraho mu gukora ibyo Imana ishaka.
3 Twebwe abigishwa ba Yesu, twagombye kugira intego y’ibanze mu mibereho yacu nk’imwe yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agira ati “Imana ni yo twirata umunsi ukira, kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose” (Zab 44:8). Ubukristo ni inzira y’imibereho yigaragaza buri munsi no mu byo dukora byose. Mbega ukuntu twumva tunyuzwe iyo tugaragaje icyifuzo kivuye ku mutima cyo gusingiza Yehova mu mirimo yacu yose!—Fili 1:11.
4 Gusingiza Yehova Hakubiyemo Ibirenze Ibyo Kugira Imibereho yo Gukiranuka: Iyo Imana iza kuba idusaba kugira imyifatire myiza gusa, twakwibanze byonyine ku gutunganya kamere yacu. Nyamara ariko, ugusenga kwacu gukubiyemo no gutangaza hose icyubahiro cya Yehova no gutangariza izina rye mu ruhame!—Heb 13:15; 1 Pet 2:9.
5 Kubwiriza ubutumwa bwiza mu ruhame ni umwe mu mirimo y’ingenzi cyane dukora. Yesu yitangiye uwo murimo kubera ko yari azi ko byari guhesha ubuzima bw’iteka abantu bari gutega amatwi (Yoh 17:3). Muri iki gihe, “kugabura ijambo” ntibigomba gufatanwa uburemere buke; ni bwo buryo bwonyine abantu bashobora gukirizwamo (Ibyak 6:4; Rom 10:13). Mu kuzirikana inyungu dutegereje kuzabona, dushobora kumenya impamvu Pawulo atugira inama yo ‘kubwiriza ijambo’ no ‘kugira umwete.’—2 Tim 4:2.
6 Ni uruhe rugero gusingiza Yehova bigomba kugira mu mibereho yacu? Umwanditsi wa Zaburi yavuze ko byari mu bwenge bwe umunsi wose. Mbese ntitugomba gutekereza dutyo? Ni koko, kandi uko duhuye n’umuntu, tuzabona ko ari uburyo bushobora gukoreshwa mu kuvuga ibihereranye n’izina rya Yehova. Tuzashaka uburyo bukwiriye bwo kwerekeza ikiganiro cyacu ku bintu by’umwuka. Nanone tuzihatira kwifatanya buri gihe mu bikorwa byerekeranye n’umurimo wo mu murima byateguwe n’itorero. Abari mu mimerere ibibemerera, bashobora gufatana uburemere umurimo w’ubupayiniya, kuko udufasha gushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu ya buri munsi. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko nidukomeza kuba abakora ibyo Imana ishaka, tuzagira ibyishimo.—Yak 1:25.