Igice cya 12
Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
1. Ni kuki bikwiriye ko umuntu yubaha ababyeyi be?
TWABA tukiri bato, cyangwa turi abagabo n’abagore bakuze, twese turi abana b’umuntu runaka. Byagorana gushyiraho igiciro cy’imyaka igera kuri 20 umuntu amara yitabwaho, akorerwa imirimo, ahabwa amafaranga n’ubwitange biba byakoreshejwe kuri benshi muri twe kuva mu bwana kugeza mu bukuru. Kandi koko mu by’ukuri, ababyeyi bacu bahaye buri wese muri twe ikintu tudashobora kuzabasubiza. Kuko uretse ibindi ibyo ari byo byose twabakesha, tubakesha n’ubuzima dufite ubu. Iyo bataza kubaho nta bwo tuba turiho. Uko kuri kweruye konyine kwagombye kuba impamvu ihagije yo kumvira iri tegeko ry’Imana rigira riti “wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi.”—Abefeso 6:2, 3.
2. Ni kuki twagombye kumva ko turimo ababyeyi bacu umwenda?
2 N’ubwo mbere na mbere dufitiye Umuremyi wacu umwenda kuko ari we Soko nyakuri y’ubuzima bwose, twagombye kumva dufitiye n’ababyeyi bacu umwenda ukomeye. Ni iki twabaha cyahwana n’ibyo baduhaye? Umwana w’Imana yavuze ko ubutunzi bwose bw’isi budashobora kugura ubuzima, kuko udashobora kubonera ubuzima igiciro (Mariko 8:36, 37; Zaburi 49:6-8). Ijambo ry’Imana ritubwira riti “ntimukagire umwenda wose, keretse gukundana” (Abaroma 13:8). Mu buryo bwihariye, twagombye kumva umutima wacu uduhatira gukunda ababyeyi bacu nk’aho ari ikintu tubagomba igihe cyose bazaba bakiriho na twe turiho. N’ubwo tudashobora kubaha ubuzima nk’uko babuduhaye, dushobora kuba twabaha ikintu cyatuma ubuzima bwabo bugira agaciro. Dushobora kuba twagira uruhare mu byishimo byabo no gukora ku buryo bumva banyuzwe byuzuye. Dushobora kubikora mu buryo bwihariye bugaragaza ko nta wundi muntu wabishobora, kubera ko turi abana babo.
3. Dukurikije Imigani 23:24, 25, ni iyihe mico y’umwana ishobora gutera ababyeyi be ibyishimo?
3 Nk’uko mu Migani 23:24, 25 habivuga, “se w’umukiranutsi azishima cyane; kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira. So na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.” Ni icyifuzo cy’umwimerere ku babyeyi kuba bashobora kwirata ibyo abana babo bakora, kubibashimira. Mbese, uko ni ko bimeze no ku babyeyi bacu?
4. Ni iki mu Bakolosayi 3:20 hasaba abana gukora?
4 Mu buryo bwagutse, ibyo biterwa n’ukuntu tububaha tubikuye ku mutima kandi tugatega amatwi inama yabo. Ku bakiri bato, inama y’Imana ni iyi: “bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima” (Abakolosayi 3:20). Bigaragara ko “byose” bidashaka kuvuga ko ababyeyi bafite ubutware butuma basaba ibintu binyuranyije n’Ijambo ry’Imana, ahubwo bigaragaza ko baba bafite inshingano yo kutuyobora mu nzego zose z’ubuzima igihe tukiri bato.—Imigani 1:8.
5. Ni iki umuntu ukiri muto yakwibaza ku bihereranye n’icyo yategereza ku bana be ubwe?
5 Mbese, uracyari muto? Ushobora wenda kuzaba umubyeyi igihe kimwe. Mbese, urashaka kuzagira abana bakubaha, cyangwa abana b’ibigande, wenda bazamera nk’abagutega amatwi ariko bakagusuzugura igihe uzaba udahari? Aho kugira ngo umwana nk’uwo azane umunezero, mu Migani 17:25 hagira hati “umwana upfapfana atera se agahinda; kandi akabera nyina ikirumbo.” Mbese nk’uko ufite ubushobozi bwihariye bwo kunezeza ababyeyi bawe, ni na ko ushobora kubazanira agahinda no kwicuza bikomeye, kurusha undi muntu uwo ari we wese. Imyifatire yawe ni yo izagena ukuntu bizamera.
KUGERA KU BWENGE BISABA IGIHE
6. Ni ikihe kigereranyo cyerekana ko akenshi ubwenge bujyana n’imyaka?
6 Ni byiza ko urubyiruko rumenya neza ko imyaka umuntu agezemo ari ikintu cy’ingenzi mu kumenya ubwenge. Mbese, ubu ufite imyaka 10? Ushobora kubona ko uzi byinshi kurusha igihe wari ufite imyaka itanu, si byo? Mbese, ufite 15? Uzi byinshi kurusha igihe wari ufite imyaka 10, si byo se? Mbese, wegereje imyaka 20? Ugomba kuba ubona ko uzi nanone byinshi kurusha igihe wari ufite imyaka 15. Biroroha gusubiza amaso inyuma maze ukabona ko imyaka igenda ikwigisha ubwenge, ariko kureba imbere maze ngo wemere uko kuri biraruhije. Uko urugero umusore cyangwa inkumi yaba yumva azimo ubwenge rwaba rungana kose, bagomba kubona ko igihe kizaza gishobora kandi kigomba kuzabazanira ubwenge burenzeho.
7. Ni irihe somo ryerekeye ubwenge dushobora gukura mu nama yahawe umwami Rehobowamu?
7 Ibyo birashaka kuvuga iki? Birashaka kuvuga ko ababyeyi bawe bakurusha ubwenge bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima, kuko bakuruta mu myaka kandi bakaba ari n’inararibonye kukurusha. Ibyo bigora urubyiruko rwinshi kubyemera. Rushobora kubona ko abantu bakuze ari ba “karahanyuze.” Byashoboka ko hari ababa bameze batyo, ariko si ko bimeze kuri bose, mbese nk’uko kuba urubyiruko rumwe rudashyira mu gaciro bitavuga ko rwose ari ko rumeze. Si igitangaza kuba urubyiruko rutekereza ko ruzi ubwenge kurusha abakuru. Umwami w’Isirayeli na we yibeshye atyo maze bigira ingaruka zikomeye. Igihe Rehobowamu yari afite imyaka 41 agasimbura se Salomo ku bwami, abaturage basabye ko imitwaro yabo yakoroshywa. Rehobowamu yagishije inama abasaza, bamugira inama yo kwitonda no kugwa neza. Nyuma yaje gusanga abasore bamugira inama yo gufata ibyemezo bikakaye. Yakurikije inama yabo. Ingaruka yabaye iyihe? Imiryango icumi kuri 12 yarivumbuye maze Rehobowamu asigarana gusa hafi ya kimwe cya gatandatu cy’ubwami bwe. Si urubyiruko, ahubwo ni abakuze bari bamugiriye inama irimo ubwenge. “Ubwenge bufitwe n’abasaza, kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi.”—Yobu 12:12; 1 Abami 12:1-16; 14:21.
8. Umuntu yakwifata ate ku bantu bakuze, harimo n’ababyeyi, nk’uko Bibiliya ibiduteramo inkunga?
8 Ntugafate inama y’ababyeyi bawe nk’aho ari impitagihe ngo ni ukubera gusa ko batakiri bato. Ahubwo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, “umvira so wakubyaye; kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.” Imyaka ikwiriye icyubahiro. “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe: ndi Uwiteka.” Ni byo koko urubyiruko rwinshi rwirengagiza ayo mategeko. Ariko kuyirengagiza gutyo ntibibahesha umunezero bo ubwabo habe n’ababyeyi babo.—Imigani 23:22; Abalewi 19:32.
KORA IBIKUREBA
9. Umuryango ugerwaho n’izihe ngaruka iyo umwe mu bawugize yitotomba nta mpamvu cyangwa iyo yigometse?
9 Uwashaka yanabivuga—burya ibyo ukora bigira ingaruka ku bandi. Iyo umwe mu bagize umuryango ababaye, bose babura amahoro. Kandi n’iyo umwe ari umuntu witotomba cyangwa ikigande, amahoro yo mu muryango arahungabana. Kugira ngo abantu bagire imibereho y’ibyishimo mu muryango, buri wese agomba gukora ibimureba.—Gereranya na 1 Abakorinto 12:26.
10. Ni kuki ari iby’inyungu ku bana kumenya gukora umurimo mwiza?
10 Hari ibintu byiza byubaka ushobora gukora. Ababyeyi barakora cyane kugira ngo babone ibyo umuryango ukeneye. Niba uri muto kandi uba mu rugo, ushobora gufasha. Igice kinini cy’ubuzima gishirira mu kazi. Abantu bamwe barabyinubira. Ariko niwiga kugira umurimo ukora neza kandi ufite impamvu nziza zo kuwukora, bizaguhesha ibyishimo nyakuri. Ku rundi ruhande, umuntu udakora ibimureba ahubwo agategereza ko abandi bamukorera byose, ntiyigera amenya bene ibyo byishimo nyakuri, ababaza abandi; nk’uko Bibiliya ibivuga, aba ameze nk’“umwotsi ubabaza amaso” (Imigani 10:26; Umubwiriza 3:12, 13). Bityo rero, igihe uhawe imirimo yo gukora mu rugo, ujye uyikora kandi uyikore neza. Kandi niba ushaka gushimisha ababyeyi bawe koko, ujye ukora n’ibirenzeho, batagombye kubigusaba. Ushobora kuzasanga uwo murimo ushimishije kurusha indi yose—kubera gusa ko wawukoze ubitewe n’icyifuzo kivuye ku mutima wawe cyo kubanezeza.
11. Ni gute amagambo n’ibikorwa by’umwana byatuma ababyeyi bagaragara neza?
11 Iyo abantu bashimishijwe n’umusore cyangwa inkumi runaka, hafi buri gihe bashaka kumenya niba ari mwene nde. Igihe umusore Dawidi yagaragazaga ubutwari n’ukwizera bidasanzwe, Umwami Sawuli yahise abaza ati “uriya muhungu ni mwene nde” (1 Samweli 17:55-58)? Witirirwa izina ry’umuryango wawe. Ibyo ukora n’uko uteye bizagira ingaruka ku kuntu abantu babona iryo zina n’ababyeyi bariguhaye. Hari uburyo bwinshi cyane ushobora guhesherezamo ababyeyi bawe icyubahiro—aho utuye no ku ishuri—ugaragariza abandi ubugwaneza, ukubafasha, icyubahiro n’ubucuti. Kandi uba unaherako Umuremyi wawe icyubahiro.—Imigani 20:11; Abaheburayo 13:16.
12. Ni kuki abana bakwiriye kunganira ababyeyi babo mu mihati bagira yo kubarera?
12 Umunezero w’ababyeyi bawe ufitanye isano n’uwawe. Imihati bakora yo kukurera iba igamije kuguha urufatiro rwiza rw’inzira y’ubuzima. Nufatanya na bo bazishima cyane, kuko bashaka icyakugwa neza cyane. Umwanditsi wahumekewe n’Imana yabivuze muri aya magambo ngo “mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, uwanjye na wo uzanezerwa” (Imigani 23:15). Ababyeyi bawe nibamenya inshingano bafite imbere y’Imana yo kukurera mu nzira y’ubwenge nyakuri, ubafashe kuyuzuza mu budahemuka. “Emera inama, kandi [w]umve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.”—Imigani 19:20.
13. Ni iki cyafasha umwana kubona mu buryo bukwiriye ibyo abuzwa n’ababyeyi be?
13 Hashobora kubaho igihe wumva ababyeyi bawe bagutegeka ibintu byinshi cyane cyangwa bakubuza byinshi cyane. Gushyira mu gaciro mu bihereranye n’igihano nta bwo byoroshye. Kera nugira umuryango, nawe ushobora kuzahura n’ikibazo nk’icyo. Ababyeyi bawe nibakubuza kwifatanya n’abasore bamwe na bamwe, cyangwa bakakuburira kwirinda ibihereranye no gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa, mu rugero runaka, bagashyiraho imipaka ku mishyikirano ugirana n’abantu b’ikindi gitsina, tekereza gato ku kuntu ari byiza kurushaho kugira ababyeyi bagucyaha aho kugira abatakwitaho (Imigani 13:20; 3:31)! Emera ibyo bagucyahaho. Wowe ubwawe uzungukirwa kandi ushimishe umutima wabo.—Imigani 6:23; 13:1; 15:5; Abaheburayo 12:7-11.
14, 15. Iyo ibibazo bivutse hagati y’abagize umuryango, ni ayahe mahame ya Bibiliya yafasha umwana gukora ku buryo amahoro asagamba?
14 Birumvikana ko hari ibintu byinshi bivuka mu rugo uba utagizemo uruhare. Ariko uburyo ubyifatamo bigira ingaruka ku mwuka wo mu rugo. Bibiliya itanga iyi nama ngo “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Kubigenza gutyo ntibyoroha buri gihe. Twese turatandukanye, tubona ibintu mu buryo butandukanye kandi tukabyifatamo mu buryo butandukanye. Hari ubwo ibyifuzo n’ibitekerezo bizajya bigongana. Tuvuge mbese nk’ubu ugize icyo utavugaho rumwe na musaza wawe cyangwa mushiki wawe. Ushobora kumva wenda arimo agaragaza ubwikunde. Uzabigenza ute?
15 Abana bamwe bakwihutira gusakuza baregana maze bagasaba ko umwe mu babyeyi babo yagira icyo abikoraho. Cyangwa se, bashobora gushaka kwikemurira ibibazo bahutazanya kandi barwana kugira ngo bagere ku cyo bashaka. Ariko umugani umwe wahumetswe n’Imana ugira uti “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara” (Imigani 19:11). Mu buhe buryo? Kuko amutera kuzirikana impamvu nyoroshyacyaha. (Wenda icyo gikorwa nta bwo cyari cyagambiriwe). Atuma yibuka incuro nyinshi na we yakosheje. (Kandi mbega ukuntu yishimira imbabazi z’Imana!) Amakenga ashobora no kumutera kubona ko n’ubwo musaza we cyangwa mushiki we ari mu makosa, yaba agize nabi aretse uburakari bwe buhungabanya amahoro yo mu muryango wose. Ku muntu ufite amakenga nk’ayo, uwo mugani urakomeza ugira uti “bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.”—Reba n’Abakolosayi 3:13, 14.
16. Ni iyihe myifatire y’abana ishobora gutuma ababyeyi batinya Imana banezerwa?
16 Mu buryo bw’ibanze, igishimisha ababyeyi bubaha Imana, ni na cyo gishimisha umutima wa Yehova. Ikibababaza ni cyo kimubabaza (Zaburi 78:36-41). Ababyeyi batazi igitekerezo cya Yehova Imana, bashobora gushimishwa n’uko abana babo baba ibirangirire mu isi, bakamenyekana, bakagira amafaranga menshi n’ibindi n’ibindi. Nyamara ababyeyi bafite Yehova ho Imana yabo bazi ko iyi si n’ibyifuzo byayo birimo bihita, ariko “ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:15-17). Ku bw’ibyo rero, ikibashimisha mu by’ukuri ni ukubona abana babo bumvira Umuremyi wabo, bagakora ibyo ashaka kandi bakarangwaho imico ye. Birumvikana ko ababyeyi bubaha Imana banezerwa iyo abana babo batsinda ku ishuri. Ariko barushaho kunezerwa iyo imyifatire yabo ku ishuri n’ahandi, igaragaza ubudahemuka bwabo ku mahame y’Imana n’icyifuzo cyo kuyishimisha. Kandi bishima by’umwihariko iyo abo bana babo bakomeje kwishimira mu nzira zikiranuka za Yehova kugeza n’igihe baba bamaze kuba bakuru.
INSHINGANO YO KWITA KU BABYEYI
17-19. Ni gute abana bakuru b’abahungu n’ab’abakobwa bagaragaza ko bishimira ababyeyi babo?
17 Kwita ku babyeyi ntibyagombye kugabanuka igihe tuvuye mu rugo tumaze gukura. Dushaka ko banezerwa mu buzima bwabo bwose. Bamaze imyaka myinshi bita ku byo dukeneye, akenshi bikabasaba kwigomwa gukomeye cyane. None se ubu ni iki twakora kugira ngo tubibiture?
18 Tugomba kujya tuzirikana ibyo dusabwa n’Imana muri aya magambo ngo “wubahe so na nyoko” (Matayo 19:19). Dushobora kuba dufite akazi kenshi. Ariko tugomba kumenya ko ku babyeyi bacu ari ikintu cy’igiciro cyane kumenya amakuru yacu no kubasura.
19 Uko imyaka igenda ihita, ‘kubaha’ bishobora kujya bigaragarizwa mu bundi buryo. Niba bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri, bagaragarize ko ubashimira ibyo bagukoreye byose kandi ubikore ku bw’ibyo Yehova asaba bikiranuka. Intumwa Pawulo yanditse ku bihereranye n’abakuze igira iti “umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye: kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.”—1 Timoteyo 5:3, 4.
20, 21. (a) Dukurikije Matayo 15:1-6, guha ababyeyi icyubahiro hakubiyemo iki? (b) Mbese, hari ikintu cyabera umuntu urwitwazo rwo kudaha ababyeyi be icyubahiro?
20 Kuba mu ‘kubaha’ ababyeyi harimo no kubafasha mu buryo bw’umubiri, bigaragazwa neza mu Byanditswe. Rimwe Abafarisayo begereye Yesu, maze bamuregera abigishwa be ngo bica imigenzo y’abakera. Yesu yarabashubije ati “namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? Kuko Imana yavuze iti ‘wubahe so na nyoko’; kandi iti ‘ututse se cyangwa nyina, bamwice.’ Ariko mwebweho muravuga muti ‘umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana; umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’ Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa, ngo mukomeze imigenzo yanyu.”—Matayo 15:1-6.
21 Iyo bavugaga ko amafaranga cyangwa ibintu byabo ‘babituye Imana,’ hakurikijwe imigenzo, icyo gihe babaga bakuriweho inshingano yo kwita ku babyeyi babo. Ariko Yesu ntiyabyemeye. Kandi muri iki gihe natwe tugomba kuzirikana ayo magambo. Koko rero, kubera igikorwa cyo ‘kwita ku mibereho myiza y’abaturage’ kigaragara mu bihugu byinshi, ibintu bimwe ababyeyi bakuze bakenera bishobora kugerwaho. Ariko se ubwo buryo burahagije koko? Niba budahagije, cyangwa niba nta n’ubuhari na mba, abana bubaha ababyeyi babo bazakora icyo bashoboye cyose kugira ngo babashakire icyo baba bakeneye koko. Ni byo koko, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, kwita ku babyeyi bakuze bafite ibyo bakeneye, ni ikimenyetso cy’‘ukwiyegurira Imana koko,’ kwiyegurira Yehova Imana ubwe, we Soko y’umuryango.
22. Uretse ibintu by’umubiri, ni iki kindi twaha ababyeyi bacu?
22 Nyamara ntitugomba gutekereza ko niba mu za bukuru ababyeyi bafite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, ko nta kindi kiba gisabwa. Banafite ibyo bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo n’iby’umwuka. Bakeneye urukundo no kwitabwaho mu buryo bubahumuriza, baba babikeneye kenshi kandi mu buryo bukomeye. Mu buzima bwacu bwose dukenera kumenya ko hari umuntu udukunda, ko turi uwa kanaka, ko tutari twenyine. Abana ntibagombye kwirengagiza ibyo ababyeyi babo bakuze bakeneye mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’ibyiyumvo. “Usesagura ibya se [ufata se nabi, NW], agasendesha nyina, ni umwana ukoza isoni, akaba n’igitutsi.”—Imigani 19:26.
23. Ni gute umwana ashobora kubera ababyeyi be isoko y’ibyishimo?
23 Kuva mu buto bwabo kugeza bakuze, abana baba bafite umwanya ukomeye mu buzima bw’ababyeyi babo. Abana benshi batera ababyeyi babo agahinda no kwicuza. Ariko niwubaha ababyeyi bawe ugategera amatwi inama zabo, nubagaragariza urukundo nyakuri, icyo gihe ushobora kuba isoko y’ibyishimo bya buri munsi mu mutima wabo. Ni byo rwose “so na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.”—Imigani 23:25.