ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/96 p. 2
  • Agasanduku k’Ibizazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibizazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Agasanduku k’ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Gushyikirana mu mabaruwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibaruwa y’ikitegererezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wandika amabaruwa meza
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 11/96 p. 2

Agasanduku k’Ibizazo

◼ Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe twandikira inzandiko abo tutashoboye gusanga mu ngo zabo?

Kubera impamvu zitandukanye, tubona ko kugera ku bantu iyo tubasuye mu ngo zabo, bigenda birushaho kugorana. Ababwiriza bamwe na bamwe basanze ko kwandika urwandiko ari uburyo bwiza bwo kubageraho. N’ubwo ibyo bishobora kugira ingaruka nziza runaka, ni ngombwa kuzirikana bimwe mu byibutswa, bishobora kudufasha kwirinda ingorane zimwe na zimwe:

Ntukoreshe aderesi zo gusubira gusura wahawe na Sosayiti. Ibyo bishobora kwerekana mu buryo budakwiriye ko ibiro byacu ari byo byakurangiye uburyo bwo kumugeraho, bigakurura ibibazo bitari ngombwa, ndetse rimwe na rimwe hakabaho gusesagura.

Reba neza niba ufite aderesi nyakuri, hamwe n’uburyo buhagije bwo kuriha iposita.

We kwandika ngo “Nyir’urugo” ku mabahasha; koresha izina rye.

We gusiga inzandiko munsi y’urugi mu gihe nta muntu usanzeyo.

Inzandiko zanditswemo amagambo make ni zo nziza kurushaho. Shyiramo inkuru y’Ubwami cyangwa igazeti, aho kwirirwa wandika amagambo menshi.

Inzandiko zicapwe ku mashini ni zo zisomeka neza, kandi zigaragara neza.

Nta bwo inzandiko zibarwaho incuro zo gusubira gusura, keretse waramaze guha uwo muntu ubuhamya imbona nkubone.

Niba urimo wandikira umuntu wagaragaje mbere ko ashimishijwe, wagombye gutanga aderesi cyangwa nomero za telefoni, ku buryo yabona uko akugeraho. Sobanura ibyerekeye porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya.

Mutumire mu materaniro y’itorero ryo mu karere ke. Mubwire ahantu n’igihe amateraniro abera.

Nyuma yo gutanga iyo fasi, ntugakomeze koherereza inzandiko abo utasanze mu rugo; umubwiriza wahawe iyo fasi ni we ushinzwe kuyikoramo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze