Kujya Mbere Kwawe Kugaragarire Bose
1 Kugira amajyambere no kujya mbere, ni ikimenyetso kimwe kiranga Ubukristo bw’ukuri. Kimwe n’abigishwa ba Kristo, natwe dukurikira ubuyobozi bwe, kandi kubera ko tugandukira imikorere y’umwuka wera w’lmana, dushobora kugira amajyambere tukagera aho tuba “abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo” (Ef 4:13). Bityo, kujya mbere kwacu kukaba kwashobora ‘kugaragarira abantu bose’ nk’uko Pawulo yabivuze muri 1 Timoteyo 4:15. Mu mezi ya vuba aha, twagize ukwiyongera gushya k’umubare w’ababwiriza, kandi Yehova arimo araha umugisha umurimo.
2 Umurimo wacu wo mu murima, ni kimwe mu bintu kujya mbere kugaragariramo mu gihe tugandukiye ubuyobozi bw’umwuka wera buyobora umuteguro wa Yehova, kandi natwe ubwacu tukagaragaza amajyambere. Bite se wowe ku giti cyawe? Mbese, ugira amajyambere? Mbese, waba warateye imbere?), Urugero, mbese, ubwiriza mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze mu gihe wari ukiri mushya mu kuri? Mbese, umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, waba uwukora kuri gahunda ya buri gihe y’umurimo wo mu murima wa buri kwezi? lkindi, mbese, waba uhita utanga raporo y’umurimo wawe wo mu murima mu mpera zʼukwezi? Mbese, ukoresha uburyo bunvuranye bwo kwegera abantu, gutangiza ibiganiro, n lmitwe y’ibiganiro, ukurikiza ibitekerezo bibonprwa mu makoraniro no mu materaniro? Cyangwa uracyakomeza kuvuga ko wifuza kuganira ibihereranve na Bihiliya cyangwa Ubwami bw’Imana, ubaza niba uguteze amatwi ashimishijwe? Buri kwezi, Umurimo Wacu w’Ubwami uba urimo ibitekerezo byiza, kandi Yehova aha umugisha abagira amajyambere bashyira mu bikorwa ibyo bitekerezo.
3 Ababwiriza bagira amajyambere baboneye ibyishimo mu murimo wo gutanga amagazeti. Buri gihe baba baflte amagazeti, kandi bagennye iminsi yo gutanga amagazeti bakoresheje uburyo bugufi bwo gutangiza ibiganiro. Akenshi ayo magazeti asomwa n’abantu benshi. Tekereza ubuhamya bwagutse butangwa n’ayo magazeti! Mbese, ushobora kujya mbere muri uwo murimo wo gutanga amagazeti? Kuki utakwitumiriza amagazeti? yawe bwite yo gutanga?
4 Gutanga amagazeti uhuje na gahunda ya buri kwezi, ni ubundi buryo umurimo wacu ukorwamo, umuntu ashobora kugaragarizamo kujya mbere kwe. Kugendana n’umuteguro wa Yehova no gukurikiza ibitekerezo byatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami, bihesha ibyishimo byihariye. Mbese, witwaza kandi ugakoresha agapapuro gakoreshwa ku nzu n’inzu? Mu gihe ubonye abashimishijwe, mbese, usubira kubasura wabanje kwitegura mbere yʼigihe? Ibyo bizagufasha gusura abantu benshi kandi mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho. Hanyuma se, waba ukoresha ibitekerezo byo mu Murimo Wacu w’Ubwami ku bihereranye n’abo usubiye gusura, ufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya? Ndetse n’ababwiriza batazi gusoma neza, bashobora kuyobora ibyigisho bya Bibiliya mu dutabo twacu!
5 Buri gihe, hari ahantu runaka mu myifatire yacu tuba tugomba gukomeza kugiramo amajyambere. Urugero, igihe ibitekerezo by’isi bihereranye no kurata amoko bigenda birushaho kudushoramo imizi, mbese, turandura mu mutima wacu no mu bwenge bwacu ibyo bimenyetso biranga umuntu wa kamere? Mbese, tugaragaza amajyambere mu byo kwambara umuntu mushya, twongera urukundo dukunda umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe wo ku isi hose, ni ukuvuga ibyifuzwa n’amahanga yose (1 Pet 2:17; Hag 2:7)? Kutabikora mu buryo ubwo ari bwo bwose, bishobora kugaragaza ko tunaniwe gukurikira umuyobozi wacu, Yesu Kristo. Twabonye za raporo zitera inkunga, aho abavandimwe bacu bagaragarlje urukundo rurangwa n’ubwitange bakunda abandi bavandimwe babo bo mu moko atandukanye, nk’uko bivugwa muri 1 Yohana 3:16,17. Ibyo byatumye hatangwa ubuhamya bwiza, kandi byatumye izina rya Yehova risingizwa. Muri ibyo byose, ni mucyo dutume kujya mbere kwacu kugaragarira bose.—1 Tim 4:15