ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/97 p. 1
  • Abantu b’ingeri zose bazakizwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abantu b’ingeri zose bazakizwa
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 1/97 p. 1

Abantu b’ingeri zose bazakizwa

1 Yehova ashaka “ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ukuri” (1 Tim 2:4, NW ). N’ubwo abantu bagerwaho n’ingaruka z’ibyo baragwa n’ababyeyi babo, imimerere barerewemo, ndetse n’ibibakikije, bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye kandi bashobora guhitamo, buri wese ku giti cye, ukuntu bazakoresha ubuzima bwabo. Bashobora gukora ibyiza bakabaho, cyangwa bashobora gukora ibibi bakarimbuka (Mat 7:13, 14). Ni gute ibyo bisobanuro bigira ingaruka ku buryo tubona abantu tugezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami?

2 Ntitwagombye gutekereza ko kuba umuntu ashimishwa n’ukuri biterwa n’ibintu bihereranye n’igihugu cyangwa umuco yakuriyemo, cyangwa n’urwego rw’imibereho arimo. Ukuri gushobora gushimisha abantu bize amashuri aciriritse, cyangwa yo mu rwego rwo hejuru, abirundumuriye muri politiki, n’abanyamyuga, abatemera ko Imana ibaho, abatagira icyo bemera ntibagire n’icyo bahakana, ndetse na ba ruharwa mu gukora ibibi. Abantu barerewe mu mimerere yose hamwe n’inzego zose z’imibereho, bahinduye imyifatire yabo ya mbere, none ubu barangamiye ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (Imig 11:19). Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gushidikanya kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bari mu nzego zose z’imibereho.

3 Dusuzume Izi Ngero Zikurikira: Umuntu yari yacuze umugambi wo kwica se wabo, ariko ntiyabikora. Hanyuma, yaje kwiyemeza kwiyahura, ariko ntiyabishobora. Amaze gufungwa azize kwiba no gucuruza ibiyobyabwenge, ishyingiranwa rye ryarahazahariye. Ubu, uwo mugabo ni inyangamugayo mu mibereho ye kandi ishyingiranwa rye rirangwa n’umunezero hamwe ndetse n’imishyikirano myiza afitanye na se wabo. Ni iki cyatumye habaho iryo hinduka? Yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi ashyira mu bikorwa ibyo yize. Yehova ntiyamufashe nk’udakwiriye kungukirwa n’incungu maze akababarirwa.

4 Kuba umugore ukiri muto yari icyamamare mu gukina kuri televiziyo, ntibyashoboye kumuhesha umunezero. Ariko, kubera ko yashimishijwe n’imyifatire myiza mu by’umuco Abahamya bagaragaje, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, kandi bidatinze atangira gufasha abandi kwiga ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Aho yajyaga hose mu murimo wo ku nzu n’inzu, yaramenyekanaga, ariko yishimiye gusobanura ko yifuzaga kwitwa Umuhamya wa Yehova aho kwitwa umukinnyi.

5 Mu gihe Umuhamya yatangaga gahunda yo kwigana Bibiliya n’uwo yakoreshereje abonema y’Umunara w’Umurinzi, umuturanyi yarabyumvise maze aza kwifatanya kuri icyo cyigisho. Ako kanya, uwo muturanyi yahise amenya ukuri yahoze ashaka! We n’umugabo we baburijemo ubutane bari baremerewe, maze bongera kubana mu mahoro. Yari yarishoye mu bupfumu bwo kuraguza inyenyeri kandi yari yaratwawe no gusenga imyuka mibi, ariko kandi nta kuzuyaza, yahise ata ibitabo bihenze n’ikindi kintu cyose yari atunze gifitanye isano no gusenga abadayimoni. Bidatinze, yatangiye guterana amateraniro no kubwira bene wabo n’incuti ibihereranye n’ukwizera kwe gushyashya yari abonye. Ubu abwiriza abandi abigiranye igishyuhirane.

6 Tugomba kutagira uwo ari we wese dukekera ko atakumva. Ibiri amambu, nimucyo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu aho batuye hose, tubigiranye umwete. Dufite impamvu yose yo kwiringira ko Yehova, we ‘ureba mu mutima,’ azaba “[u]mukiza w’abantu b’ingeri zose.”​—1 Sam 16:7; 1 Tim 4:10, NW.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze