ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/97 p. 1
  • ‘Tubwiriza ijambo’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Tubwiriza ijambo’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • “Ubwirize ijambo”!
    Dusingize Yehova turirimba
  • “Ubwirize Ijambo”
    Turirimbire Yehova
  • Tubwirize ubu butumwa bwiza bw’Ubwami
    Dusingize Yehova turirimba
  • “Ubwirize Ijambo”
    Turirimbire Yehova twishimye
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 1/97 p. 1

‘Tubwiriza ijambo’

1 Ibyo Bibiliya ivuga ku “minsi y’imperuka” ni ukuri; abantu benshi muri iki gihe bafite “ishusho yo kwera” (2 Tim 3:1, 5). Ibyo biterwa n’uko abayobozi b’amadini bananiwe guha imikumbi yabo ubuyobozi nyakuri bwo mu buryo bw’umwuka. Abayobozi ba Kristendomu nta bwo bavuganira Bibiliya. Bahitamo gusubiramo inyigisho zidafite agaciro z’abahanga mu bya filozofiya no mu bya tewolojiya, cyangwa bakigisha ibyerekeranye n’imibereho y’abaturage hamwe n’ibyerekeye politiki, aho kubwiriza Ijambo ry’Imana. Abayobozi benshi b’amadini ntibemera Bibiliya. Batekereza ko idahuje n’igihe tugezemo, bityo bagateza imbere inyigisho y’ubwihindurize mu buryo bugoretse, aho kwigisha inyigisho ya Bibiliya ihereranye n’Umuremyi Mukuru. Abenshi mu bayobozi b’amadini ntibanakoresha izina bwite ry’Imana, kandi ntibatanga impamvu yo kuba bararivanye mu buhinduzi bwa Bibiliya bwo muri iki gihe.

2 Nk’uko byari bimeze ku bayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu, abayobozi b’amadini bo muri iki gihe, babwiririza ubusa (Mat 15:8, 9). Ni nk’uko rwose umuhanuzi Amosi yabihanuye. Ubu hari ‘inzara itari iy’ibyo kurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo ni iyo kumva amagambo y’Uwiteka’ (Amosi 8:11). Abantu bakeneye cyane ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka riboneka mu Ijambo ry’Imana, kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

3 Uko Twahaza Ibyo Abantu Bakeneye mu Buryo bw’Umwuka: Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kwihambira ku ‘byanditswe byera, bibasha kumenyesha [umuntu] ubwenge bwo kumuzanira agakiza,’ kandi ku bw’ibyo, yamushinze umurimo wo ‘kubwiriza Ijambo’ abandi (2 Tim 3:14, 15; 4:2). Twebwe Abahamya ba Yehova, tugomba kwihambira ku byo Bibiliya yigisha igihe tubwiriza, bityo tukaba twigana Yesu, we Cyitegererezo cyacu, wavuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yoh 7:16). Dukoresha Ijambo ry’Imana nk’urufatiro rw’inyigisho yacu kuko tuzi ko ririmo ubwenge buva ku Mana, kandi twifuza ko abantu bamenya isoko y’inyigisho tubagezaho.​—1 Kor 2:4-7.

4 Abantu bagomba mbere na mbere kumva ukuri guturuka muri Bibiliya, kugira ngo bamenye ibyerekeye Yehova kandi bamwizere. Pawulo yanditse mu buryo buhuje n’ubwenge agira ati “kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije?” (Rom 10:14). Binyuriye mu kubwiriza Ijambo ry’Imana, dufasha abandi kwizera binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri. Ubwo bumenyi bushobora guhindura imibereho y’abantu bugatuma irushaho kuba myiza kandi koko burayihindura. Umuhanzi w’Umwongereza witwa Charles Dickens yanditse yerekeza kuri Bibiliya agira ati “ni cyo gitabo cyiza cyane kurusha ibindi byose byabayeho cyangwa bizabaho mu isi, kubera ko kikwigisha amasomo meza cyane ashobora kuyobora ikiremwamuntu icyo ari cyo cyose kigerageza kurangwa n’ukuri kandi kikaba n’icyizerwa.”

5 Abafite inzara y’ukuri guhereranye n’iby’umwuka, bagera ubwo bamenya ko gushyigikiwe n’ubutware bw’Ijambo ry’Imana. Mu mwaka wa 1913, Frederick W. Franz, wari ukiri umunyeshuri muto, yahawe agatabo gafite umutwe uvuga ngo Where Are the Dead? (Abapfuye Bari He?) Amaze gusoma igisubizo Bibiliya itanga ku bihereranye n’icyo kibazo abishishikariye cyane, yaravuze ati “uku ni ukuri.” Abashaka ukuri babarirwa muri za miriyoni batekereje batyo. Nimucyo dukomeze kubwiriza Ijambo tubigiranye umwete n’umurava, bityo twifatanye kwishimira kumva abandi bavuga bati “uku ni ukuri.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze