ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kl igi. 12 pp. 108-117
  • Rwanya Imbaraga z’Imyuka Mibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rwanya Imbaraga z’Imyuka Mibi
  • Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMYUKA MIBI—INKOMOKO YAYO N’ICYO IGAMIJE
  • UKO IMYUKA MIBI IGERAGEZA KUKUYOBYA
  • IMPAMVU BIBILIYA YAMAGANIRA KURE IBIKORWA BY’UBUPFUMU
  • KURESHYA NO GUTERA
  • UKO WARWANYA IMYUKA MIBI
  • KOMEZA INTAMBARA YO KURWANYA IMYUKA MIBI
  • Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Imyuka Mibi ifite imbaraga
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Imyuka Itaboneka—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
    Imyuka Itaboneka​—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
Reba ibindi
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
kl igi. 12 pp. 108-117

Igice cya 12

Rwanya Imbaraga z’Imyuka Mibi

1. Yesu yabyifashemo ate ubwo yahuraga n’imyuka mibi?

AKIMARA kubatizwa, Yesu Kristo yagiye mu butayu bw’i Yudaya gusengerayo no gutekererezayo. Aho ni ho Satani Umwanzi yageragereje kumushuka ngo yice itegeko ry’Imana. Ariko kandi, Yesu yarwanyije ikigeragezo cy’Umwanzi maze ntiyatsindwa ngo agwe mu mutego we. Mu murimo we wa hano ku isi, Yesu yahanganye n’indi myuka mibi. Nyamara ariko, yagiye ayamagana incuro nyinshi akayirwanya.—Luka 4:1-13; 8:26-34; 9:37-43.

2. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma?

2 Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye n’ibyo bintu byagiye bibaho, byagombye kutwemeza ko imbaraga z’imyuka mibi zibaho koko. Igerageza kuyobya abantu. Icyakora, dushobora kurwanya iyo myuka mibi. Ariko se, iyo myuka mibi ikomoka hehe? Ni kuki igerageza kubeshya abantu? Kandi se, ni ubuhe buryo ikoresha kugira ngo igere ku ntego zayo? Kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibyo bizagufasha kurwanya imbaraga z’imyuka mibi.

IMYUKA MIBI—INKOMOKO YAYO N’ICYO IGAMIJE

3. Ni gute Satani Umwanzi yaje kubaho?

3 Yehova Imana yaremye ibiremwa by’imyuka byinshi kera cyane mbere yuko arema abantu (Yobu 38:4, 7). Nk’uko byasobanuwe mu Gice cya 6, umwe muri abo bamarayika yagize icyifuzo cyo gusengwa n’abantu aho gusenga Yehova. Mu gukomeza iyo ntego, uwo mumarayika wagomye yarwanyije kandi abeshyera Umuremyi, ndetse anabwira umugore wa mbere ko ngo Imana yaba ari umubeshyi. Bityo rero, mu buryo bukwiriye, icyo kiremwa cy’umwuka cyigometse cyaje kwitwa Satani (urwanya) Umwanzi (ubeshyera).—Itangiriro 3:1-5; Yobu 1:6.

4. Ni gute abamarayika bamwe bacumuye mu gihe cya Nowa?

4 Nyuma y’aho, hari abandi bamarayika baje kujya ku ruhande rwa Satani Umwanzi. Mu gihe cy’umuntu w’umukiranutsi Nowa, bamwe muri bo baretse umurimo wabo mu ijuru maze biyambika imibiri kugira ngo bahaze irari ryabo ryo kuryamana n’abagore bo mu isi. Nta gushidikanya ko ari Satani washutse abo bamarayika kugira ngo bagendere muri iyo nzira yo kutumvira. Ibyo byatumye babyara abana b’ibyimanyi bitwaga Abanefili, baje kuba abanyembaraga b’abagome. Ubwo Yehova yatezaga Umwuzure ukomeye, warimbuye abantu b’abagome hamwe n’urwo rubyaro rudasanzwe. Abo bamarayika bagomye barokotse irimbuka biyambura ya mibiri ya kamere maze basubira mu buturo bw’umwuka. Ariko kandi, Imana yakumiriye abo badayimoni ibagira ibicibwa, bahama mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka (Itangiriro 6:1-7, 17; Yuda 6). Nyamara ariko, Satani, “umutware w’abadayimoni,” hamwe n’abamarayika be babi, bakomeje kwigomeka (Luka 11:15). Intego yabo ni iyihe?

5. Ni iyihe ntego Satani n’abadayimoni be bafite, kandi se, ni iki bifashisha kugira ngo batege abantu?

5 Umugambi mubisha wa Satani n’abadayimoni be ni uwo kuyobya abantu ngo batere umugongo Yehova Imana. Ni yo mpamvu, abo bagome bakomeje kuyobya, gutera ubwoba, no gutega abantu ibigoyi mu mateka yose ya kimuntu (Ibyahishuwe 12:9). Ingero zo muri iki gihe zihamya ko ibitero by’abadayimoni birushaho gukara kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose. Kugira ngo batege abantu, akenshi abadayimoni bakoresha uburyo bwose bw’ubupfumu. Ni gute abadayimoni bakoresha uwo mutego w’ubupfumu, kandi se, ni gute ushobora kwirwanaho?

UKO IMYUKA MIBI IGERAGEZA KUKUYOBYA

6. Ubupfumu ni iki, kandi se, ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bukorwamo?

6 Ubupfumu ni iki? Ni ukugirana imishyikirano ya bugufi n’abadayimoni, cyangwa n’imyuka mibi, haba mu buryo butaziguye cyangwa binyuriye ku mupfumu. Abadayimoni bifashisha ubupfumu kimwe n’uko umuhigi yifashisha icyambo: [Icyambo] kireshya umuhigo. Kandi nk’uko umuhigi akoresha ibyambo binyuranye kugira ngo areshye inyamaswa ngo zigwe mu mutego we, ni ko n’imyuka mibi itera inkunga uburyo bunyuranye bw’ubupfumu kugira ngo ishyire abantu mu bubata bwayo. (Gereranya na Zaburi 119:110.) Bumwe muri ubwo buryo ni ukuraguza, ikinamayobera, kureba uhanura, gushika, guhunikisha uruhuniko, gushikisha, no kuvugana n’abapfuye.

7. Ubupfumu bwamamaye mu rugero rungana iki, kandi se, ni kuki bukwirakwiriye hose no mu bihugu byiyita ibya Gikristo?

7 Icyo cyambo, ari cyo ubupfumu, kigera ku ntego yacyo kubera ko ubupfumu bukurura abantu benshi ku isi yose. Abantu batuye mu cyaro basanga abavuzi ba gihanga, na ho abakozi bakora mu biro byo mu mijyi bo bagasanga abaragurisha inyenyeri. Ubupfumu usanga bukwirakwiriye hose ndetse no mu bihugu byiyita ibya Gikristo. Ubushakashatsi bwerekana ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hari ibinyamakuru bigera kuri 30 bikwirakwizwa bisohora kopi zisaga 10.000.000 byahariwe uburyo bunyuranye bw’ubupfumu. Abantu bo muri Brezili bakoresha amadolari asaga miriyoni 500 buri mwaka, bagura ibikoresho by’ubupfumu. Nyamara ariko, 80 ku ijana mu bajya aho bakorera ibintu by’ubupfumu, usanga ari Abagatolika babatijwe bajya no mu Misa. Iyo abayoboke b’idini babona abayobozi babo bakora ibikorwa by’ubupfumu, bibwira ko kubikora byemewe n’Imana. Ariko se ni ko biri koko?

IMPAMVU BIBILIYA YAMAGANIRA KURE IBIKORWA BY’UBUPFUMU

8. Ni gute Ibyanditswe bibona ubupfumu?

8 Niba warigishijwe ko uburyo bumwe bw’ubupfumu ari inzira iganisha ku gushyikirana n’imyuka myiza, ushobora gutangazwa no kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubupfumu. Ubwoko bwa Yehova bwahawe uyu muburo ngo “ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze, ngo mubiyandurishe.” (Abalewi 19:31; 20:6, 27, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe gitanga umuburo w’uko “abarozi [abapfumu]” umugabane wabo uzaba mu “nyanja yaka umurimo n’amazuku, ni yo rupfu rwa kabiri [rw’iteka]” (Ibyahishuwe 21:8; 22:15). Uburyo bwose bw’ubupfumu nta bwo bwemerwa na Yehova Imana (Gutegeka 18:10-12). Ni kuki bimeze bityo?

9. Ni kuki dushobora kwemeza ko ubutumwa bwo muri iki gihe buturuka ahantu h’imyuka budaturuka kuri Yehova?

9 Yehova yohereje imyuka myiza, cyangwa abamarayika bakiranuka, gushyikirana n’abantu bamwe na bamwe mbere yuko Bibiliya irangira kwandikwa. Uhereye igihe yarangiriye, Ijambo ry’Imana ryagiye ritanga ubuyobozi abantu bakeneye kugira ngo bakorere Yehova mu buryo yemera (2 Timoteyo 3:16, 17; Abaheburayo 1:1, 2). Nta bwo ajya akikira Ijambo rye ryera ngo ahe abapfumu ubutumwa. Ubutumwa nk’ubwo bwose muri iki gihe buturuka mu isi y’imyuka bukomoka ku myuka mibi. Kwishyira mu bikorwa by’ubupfumu bishobora gutuma abadayimoni bakubuza amahwemo ndetse ukaba wanafatwa n’imyuka mibi. Ku bw’ibyo rero, Imana iduha umuburo wuje urukundo wo kutivanga mu bikorwa by’ubupfumu ibyo ari byo byose (Gutegeka 18:14; Abagalatiya 5:19-21). Byongeye kandi, nituramuka dukomeje kujya mu bikorwa by’ubupfumu tumaze kumenya uko Yehova abibona, tuzaba tujya ku ruhande rw’imyuka mibi yagomye kandi tuzaba tubaye abanzi b’Imana.—1 Samweli 15:23; 1 Ngoma 10:13, 14; Zaburi 5:4.

10. Kuragura ni iki, kandi se, ni kuki twagombye kubyirinda?

10 Uburyo bumwe bw’ubupfumu bukundwa n’abantu bose ni ukuraguza—kugerageza kumenya iby’igihe kizaza cyangwa ibintu bitazwi bifashishije imyuka. Uburyo bumwe na bumwe bwo kuragura ni ukuragurisha inyenyeri, kuragurisha imibumbe y’ibirahure, kurotora inzozi, kuragurisha ibiganza, kuragura iby’igihe kizaza bifashishije amakarita yabigenewe. Abantu benshi babona ko ubupfumu ari umukino utagira icyo utwaye, nyamara ariko, Bibiliya yerekana ko abaragura iby’igihe kizaza bafitanye isano rya bugufi n’imyuka mibi. Urugero, mu Byakozwe 16:16-19 havuga ibya ‘dayimoni uragura’ yatumaga umukobwa umwe akora ‘umwuga wo kuragura.’ Icyakora, ubushobozi bwe bwo guhanura iby’igihe kizaza bwaje kubura mu gihe dayimoni yaje kwirukanwa. Birumvikana rero ko kuraguza ari icyambo abadayimoni bakoresha kugira ngo bagushe abantu mu mutego wabo.

11. Ni gute kugerageza kugirana imishyikirano n’abapfuye bishobora kukugusha mu mutego?

11 Niba uri mu cyunamo cy’urupfu rw’umuntu wo mu muryango wawe wakundaga cyangwa cy’incuti yawe ya bugufi, ushobora gushukwa mu buryo bworoshye n’ikindi cyambo. Umupfumu ukorana n’imyuka mibi ashobora kuguha ubutumwa bwihariye, cyangwa se akaba yavuga mu ijwi risa n’irya wa muntu wapfuye. Jya uba maso! Kugerageza kugirana imishyikirano n’abapfuye byakugusha mu mutego. Kubera iki? Kubera ko abapfuye badashobora kuvuga. Nk’uko ubyibuka nta gushidikanya, Ijambo ry’Imana rivuga mu buryo bwumvikana neza ko iyo umuntu apfuye ‘asubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.’ Abapfuye “nta cyo bakizi” (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5, 10). Ikindi kandi, ni abadayimoni bazwiho rwose kuba bigana ijwi ry’umuntu wapfuye maze bagaha umupfumu ubutumwa buhereranye n’uwo muntu wapfuye (1 Samweli 28:3-19). Ku bw’ibyo rero, “ushikisha” aba yishyira mu mutego w’imyuka mibi, kandi aba akora ibinyuranye n’ubushake bwa Yehova Imana.—Gutegeka 18:11, 12; Yesaya 8:19.

KURESHYA NO GUTERA

12, 13. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko abadayimoni badatezuka mu kugerageza kubuza abantu amahwemo?

12 Kwitondera inama Ijambo ry’Imana ritanga ku bihereranye n’ubupfumu, byakurinda kugwa mu mitego y’abadayimoni. (Gereranya na Zaburi 141:9, 10; Abaroma 12:9.) None se, ni ukuvuga ko imyuka mibi izareka kugerageza kugufata? Ashwi da! Igihe Satani yari amaze kugerageza Yesu incuro eshatu zose, ‘yaramuretse, amutega ikindi gihe’ (Luka 4:13). Mu buryo nk’ubwo, nta bwo imyuka yinangiye ireshya abantu gusa, ahubwo iranabatera.

13 Wibuke ko twasuzumye uburyo Satani yateye umugaragu w’Imana ari we Yobu. Umwanzi yatumye atakaza umukumbi we wose kandi yica abagaragu be benshi. Ndetse, Satani yishe n’abana ba Yobu. Byongeye kandi, yateje Yobu ubwe indwara yamubabazaga cyane. Nyamara Yobu yakomeje kuba indahemuka ku Mana maze aza kugororerwa mu buryo bukomeye (Yobu 1:7-19; 2:7, 8; 42:12). Kuva icyo gihe, abadayimoni bagiye bahindura abantu bamwe ibiragi cyangwa impumyi kandi bakomeje kwishimira kubabaza abantu (Matayo 9:32, 33; 12:22; Mariko 5:2-5). Muri iki gihe, raporo zigaragaza ko abadayimoni babuza abantu bamwe na bamwe amahwemo mu bihereranye n’ibitsina kandi abandi bakabatesha umutwe. Byongeye kandi, batera abantu inkunga yo kwica no kwiyahura, ibyo bikaba ari ugucumura ku Mana (Gutegeka 5:17; 1 Yohana 3:15). Nyamara ariko, abantu babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bari barahoze mu maboko y’iyo myuka mibi, bashoboye kwigobotora mu bubata bwayo. Ibyo ni gute byabashobokeye? Babikesheje gutera intambwe zisabwa.

UKO WARWANYA IMYUKA MIBI

14. Dukurikije urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Efeso, ni gute ushobora kurwanya imyuka mibi?

14 Ni mu buhe buryo bumwe ushobora kurwanya imyuka mibi kandi ukirinda ububata bwayo wowe n’umuryango wawe? Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Efeso bakoraga ibintu by’ubupfumu mbere yuko bizera, bateye intambwe zirangwamo ubwenge. Dusoma ko “benshi bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose” (Ibyakozwe 19:19). Ndetse n’ubwo waba utarakora ibintu by’ubupfumu, ikureho ikintu cyose gishobora kuba kivuga cyangwa gifitanye isano n’ubupfumu. Ibyo bikubiyemo ibitabo, ibinyamakuru, videwo, amashusho manini, imizika, hamwe n’ibintu bakoresha mu by’ubupfumu. Nanone kandi, hakubiyemo ibigirwamana, impigi hamwe n’ibindi bintu byambarwa kugira ngo birinde umuntu akaga, hamwe n’impano zituruka ku bantu bakora ibintu by’ubupfumu (Gutegeka 7:25, 26; 1 Abakorinto 10:21). Dufate urugero, hari abantu babiri bashakanye bo muri Tayilandi babuzwaga amahwemo n’abadayimoni. Hanyuma, baje kwikuraho ibintu byari bifitanye isano n’ubupfumu. Ingaruka yabaye iyihe? Abadayimoni ntibongeye kubatera, maze nyuma y’aho baje kugira amajyambere nyayo mu buryo bw’umwuka.

15. Ni iyihe ntambwe yindi tugomba gutera mu ntambara turwana n’imbaraga z’imyuka mibi?

15 Kugira ngo tubashe kurwanya imyuka mibi, indi ntambwe ya ngombwa ni ugushyira mu bikorwa inama ya Pawulo idusaba kwambara intwaro zose zo mu buryo bw’umwuka twahawe n’Imana (Abefeso 6:11-17). Abakristo bagomba gukomeza intwaro zabo barwanisha imyuka mibi. Iyo ntambwe ikubiyemo iki? Pawulo yagize ati “ikigeretse kuri byose, mutware kwizera nk’ingabo; ni ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.” Koko rero, uko ukwizera kwawe kurushaho gukomera, ni na ko ubushobozi bwawe burushaho gukomera ku buryo uzashobora kurwanya imbaraga z’imyuka mibi.—Matayo 17:14-20.

16. Ni gute ushobora gukomeza ukwizera kwawe?

16 Ni gute ushobora gukomeza ukwizera kwawe? Ni mu gukomeza kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa inama itanga mu mibereho yawe. Kugira ngo umuntu agire ukwizera gukomeye, biterwa ahanini n’urufatiro rukomeye kuba gufite—ari rwo ubumenyi ku byerekeye Imana. Mbese ntiwemera ko ubumenyi nyakuri waronse kandi ukabufatana uburemere uko wagiye wiga Bibiliya, bwubatse ukwizera kwawe (Abaroma 10:10, 17)? Ni yo mpamvu udashidikanya ko uko ukomeza iki cyigisho kandi ukagira akamenyero ko kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ukwizera kwawe kuzarushaho gushimangirwa (Abaroma 1:11, 12; Abakolosayi 2:6, 7). Ibyo bizakubera urukuta rukomeye rukurinda ibitero by’abadayimoni.—1 Yohana 5:5.

17. Ni izihe ntambwe zindi zigomba guterwa mu kurwanya imbaraga z’imyuka mibi?

17 Ni izihe ntambwe z’inyongera umuntu wiyemeje kurwanya imbaraga z’imyuka mibi agomba gutera? Abakristo bo muri Efeso bari bakeneye uburinzi bitewe n’uko bari batuye mu murwa wari warandujwe no gusenga abadayimoni. Ni yo mpamvu Pawulo yababwiye ati “musengeshe umwuka iteka” (Abefeso 6:18). Kubera ko tuba mu isi yandujwe n’abadayimoni, gusenga ubudahwema dusaba uburinzi bw’Imana ni iby’ingenzi kugira ngo turwanye imyuka mibi (Matayo 6:13). Ibyo twabigeraho tubikesheje ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka n’amasengesho y’abasaza bashyizweho mu itorero rya Gikristo.—Yakobo 5:13-15.

KOMEZA INTAMBARA YO KURWANYA IMYUKA MIBI

18, 19. Ni iki gishobora gukorwa mu gihe abadayimoni bongeye kubuza umuntu amahwemo?

18 Icyakora, na nyuma yo gutera izo ntambwe z’ingenzi, bamwe na bamwe bagiye babuzwa amahwemo n’imyuka mibi. Urugero, hari umugabo umwe wo muri Côte d’Ivoire wiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova maze aza gutwika impigi ze zose. Nyuma y’aho, yagize amajyambere ashimishije, yegurira Yehova ubuzima bwe, maze arabatizwa. Ariko kandi hashize icyumweru abatijwe, abadayimoni batangiye kongera kumubuza amahwemo, maze akumva amajwi amubwira ko agomba kureka uko kwizera kwe gushyashya. Mbese, ibyo biramutse bikubayeho, byaba bishaka kuvuga ko Yehova yagukuyeho amaboko? Si ko biri byanze bikunze.

19 N’ubwo umuntu utunganye Yesu Kristo yari afite uburinzi bw’Imana, yumvise ijwi ry’ikiremwa cy’umwuka kibi, ari cyo Satani Umwanzi. Yesu yerekanye ikigomba gukorwa mu mimerere nk’iyo. Yabwiye Umwanzi ati “genda, Satani” (Matayo 4:3-10)! Mu buryo nk’ubwo, wagombye kwanga gutegera amatwi amajwi avuye ahantu h’imyuka. Rwanya imyuka mibi uhamagara Yehova kugira ngo aguhe ubufasha. Ni koko, rangurura ijwi mu gihe usenga ukoresha izina ry’Imana. Mu Migani 18:10 hagira hati “izina ry’Uwiteka [“Yehova,” MN] ni umunara ukomeye; umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Wa mugabo w’Umukristo wo muri Côte d’Ivoire yabigenje atyo maze imyuka mibi ireka kumubuza amahwemo.—Zaburi 124:8; 145:18.

20. Muri make, ni iki wakora kugira ngo urwanye imyuka mibi?

20 Yehova yaretse imyuka mibi ikomeza kubaho, ariko kandi, agaragaza imbaraga ze, cyane cyane iyo arengera ubwoko bwe, kandi izina rye ririmo riratangazwa mu isi yose (Kuva 9:16). Nukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, ntuzagomba gutinya imyuka mibi (Kubara 23:21, 23; Yakobo 4:7, 8; 2 Petero 2:9). lmbaraga zayo zifite aho zigarukira. Yahawe igihano mu gihe cya Nowa, vuba aha mu kinyejana cyacu yirukanywe mu ijuru, none ubu itegereje gucirwaho iteka (Yuda 6; Ibyahishuwe 12:9; 20:1-3, 7-10, 14). Koko rero, ihindishwa umushyitsi n’irimbuka ryayo ryegereje (Yakobo 2:19). Bityo rero, imyuka mibi iramutse igerageje kukureshyeshya uburyo bwose bw’imitego cyangwa ikaba yagutera mu buryo ubwo ari bwose, ushobora kuyinanira (2 Abakorinto 2:11). Zibukira ubupfumu bw’uburyo bwose ushyira mu bikorwa inama iva mu Ijambo ry’Imana, maze ukore ku buryo wemerwa na Yehova. Ubigenze utyo utazuyaje, kubera ko ubuzima bwawe bushingiye ku kurwanya imbaraga z’imyuka mibi!

SUZUMA UBUMENYI BWAWE

Ni gute imyuka mibi igerageza kuyobya abantu?

Ni kuki Bibiliya yamaganira kure ubupfumu?

Ni gute umuntu ashobora kwigobotora mu bubata bw’imbaraga z’imyuka mibi?

Ni kuki wagombye gukomeza kurwanya imyuka mibi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 110]

Ni gute ubona ubupfumu bw’uburyo bwose?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze