ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Imibabaro Myinshi
    Umunara w’Umurinzi—1997 | 1 Werurwe
    • Mbese, Byari Biri mu Mugambi w’Imana?

      Nk’uko bamwe bagiye bihandagaza babivuga, mbese, byashoboka ko iyo mibabaro idashira yaba ikubiye mu mugambi runaka w’Imana udasobanutse neza? Mbese, ni ngombwa ko tubabara muri iki gihe, kugira ngo tuzishimire ubuzima ‘mu yindi si’? Nk’uko Teilhard de Chardin, umuhanga mu bya filozofiya w’Umufaransa yabyemeraga, mbese, ni iby’ukuri ko “imibabaro ituma umuntu apfa akanabora, igomba kugera ku muntu kugira ngo ashobore kubaho, hanyuma ahinduke umwuka”? (Byavanywe mu gitabo The Religion of Teilhard de Chardin; ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Nta gushidikanya, si ko biri!

      Mbese, umuhanzi wita ku bantu, ashobora kurema ibidukikije byica, abikoze nkana, hanyuma akihandagaza avuga ko agira impuhwe mu gihe akijije abantu ingaruka zabyo? Ntibishoboka rwose! Kuki Imana yuje urukundo yakora ikintu nk’icyo? Noneho se, kuki Imana ireka habaho imibabaro? Mbese, imibabaro izagera ubwo ishira? Ibyo bibazo biri busuzumwe mu gice gikurikira.

  • Igihe hatazongera kubaho imibabaro ukundi
    Umunara w’Umurinzi—1997 | 1 Werurwe
    • Igihe hatazongera kubaho imibabaro ukundi

      IMIBABARO ntiyari yarateganyijwe mu mugambi wa mbere Imana yari ifitiye umuryango wa kimuntu. Ntiyagambiriye ko imibabaro ibaho, ndetse nta n’ubwo ibishaka. Wenda wakwibaza uti ‘niba ari uko biri, ni gute imibabaro yatangiye, kandi se, kuki Imana yaretse ikomeza kubaho kugeza magingo aya?’​—Gereranya na Yakobo 1:13.

      Igisubizo kiboneka mu nyandiko ya kera cyane kurusha izindi zose, ihereranye n’amateka y’umuntu, ari yo Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Itangiriro. Ivuga ko ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bakurikiye Satani Umwanzi mu gihe yigomekaga ku Mana. Ibyo bakoze byazamuye ibibazo by’ibanze, byibasiye urufatiro nyarwo rw’amategeko na gahunda birangwa mu ijuru no ku isi. Igihe bibwiraga ko bafite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi, bashidikanyije ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Bashidikanyije uburenganzira ifite bwo gutegeka no kuba umucamanza umwe rukumbi ugena “icyiza n’ikibi.”​—Itangiriro 2:15-17; 3:1-5.

      Kuki Itahise Ikoresha Imbaraga Kugira ngo Ibyo Ishaka Bikorwe?

      Wenda wakwibaza uti ‘noneho se, kuki Imana itahise ikoresha imbaraga kugira ngo ibyo ishaka bikorwe?’ Ku bantu benshi, icyo kibazo gisa n’aho cyoroshye. Bagira bati ‘Imana yari ifite imbaraga. Yagombye kuba yarazikoresheje kugira ngo irimbure ibyo byigomeke’ (Zaburi 147:5). Ariko kandi, ibaze ibibazo bikurikira: ‘mbese, nemera ntajijinganyije abantu bose bakoresha imbaraga zihanitse kugira ngo batume ibyo bashaka bikorwa? Mu buryo buhuje na kamere, mbese, iyo umutegetsi utwaza igitugu akoresheje udutsiko tw’abahotozi kugira ngo atsembe abanzi be, mbese sinumva mbyanze urunuka?’ Abantu benshi bashyira mu gaciro, banga urunuka ikintu nk’icyo.

      Wenda wavuga uti ‘ahaa, iyo Imana iza gukoresha izo mbaraga, nta muntu n’umwe wari gushidikanya ibikorwa byayo.’ Mbese, wabyemeza udashidikanya? Ese, si iby’ukuri ko abantu bibaza ibihereranye n’ukuntu Imana ikoresha imbaraga zayo? Bibaza impamvu itagiye izikoresha mu bihe bimwe na bimwe, urugero nko mu gihe ireka ibibi bikomeza kubaho. Banibaza impamvu yatumye izikoresha mu bindi bihe. Ndetse n’umwizerwa Aburahamu, yibajije ibihereranye n’ukuntu Imana yari gukoresha imbaraga, irwanya abanzi bayo. Wibuke igihe Imana yiyemezaga kurimbura i Sodomu. Aburahamu yaribeshye agira ubwoba, atinya ko abantu beza bari gupfana n’ababi. Yateye hejuru ati “ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha” (Itangiriro 18:25). Ndetse n’abantu bafite ibitekerezo bikwiriye nka Aburahamu, bakeneye kwizezwa ko imbaraga zitagereranywa, zitazakoreshwa mu buryo budakwiriye.

      Birumvikana ko Imana yashoboraga guhita irimbura Adamu, Eva, na Satani. Ariko kandi, tekereza ukuntu ibyo byashoboraga kugira ingaruka ku bandi bamarayika, cyangwa ibiremwa byari kubaho nyuma, byashoboraga kuzamenya ibyo yakoze. Mbese, ibyo byari gutuma bakomeza kwibaza ibibazo biteye inkeke ku bihereranye no gutungana k’ubutegetsi bw’Imana? Mbese koko, ntibyari kuyirega ko ari Imana yikubira ubutegetsi, itegekesha igitugu, nk’uko uwitwa Nietzsche yayivuze, ko ari Imana itsemba uwo ari we wese uyirwanyije nta kubabarira?

      Kuki Idahatira Abantu Gukora Ibikwiriye?

      Abantu bamwe bashobora kwibaza bati ‘mbese, Imana ntiyashoboraga guhatira abantu gukora ibikwiriye?’ Nanone, reka tubisuzume. Mu mateka yose, ubutegetsi bwagerageje guhatira abantu gukurikiza uburyo bwabwo bwo gutekereza. Ubutegetsi bumwe na bumwe, cyangwa abategetsi buri muntu ku giti cye, bagiye bakoresha uburyo bunyuranye bwo kugenzura imitekerereze y’abantu, wenda bakoresheje ibiyobyabwenge cyangwa uburyo bwo kubaga, bityo abo babikorera bakabavutsa impano ihebuje bahawe yo kwihitiramo ibibanogeye. Mbese, ntitwishimira kuba dushobora kwihitiramo imyifatire itunogeye, n’ubwo iyo mpano ikoreshwa mu buryo bubi? Mbese, twihanganira uburyo ubwo ari bwo bwose bukoreshwa n’ubutegetsi cyangwa umutegetsi, bugerageza kutuvutsa uwo mudendezo?

      Noneho se, ni iki kindi Imana yari gukora, aho guhita ikoresha imbaraga kugira ngo itume itegeko ryubahirizwa? Yehova Imana yabonye ko uburyo buhebuje bwo gukemura ikibazo gihereranye no kwigomeka, bwari ubwo kureka abo banze amategeko ye, bakabaho igihe gito batayoborwa na we. Ibyo byari gutuma umuryango wa kimuntu, wakomotse kuri Adamu na Eva, ubona igihe giciriritse cyo kwitegeka, utayoborwa n’amategeko y’Imana. Kuki yabigenje atyo? Ni uko yari azi ko uko igihe cyari guhita, hari kuboneka igihamya kidasubirwaho, kigaragaza ko uburyo ategeka igihe cyose buba buboneye kandi bukiranuka, kabone n’iyo yakoresha imbaraga ze zitagira imipaka, kugira ngo atume ibyo ashaka bikorwa, kandi ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kumwigomekaho, byatebuka cyangwa byatinda, buteza amakuba.​—Gutegeka 32:4; Yobu 34:10-12; Yeremiya 10:23.

      Bite Se ku Bihereranye n’Abantu Bose Bagerwaho n’Imibabaro, Kandi Batariho Urubanza?

      Ushobora kubaza uti ‘hagati aho se, bite ku bihereranye n’abantu bose bagerwaho n’imibabaro kandi batariho urubanza? Mbese koko, ni ngombwa ko bababara, ngo ni ukugira ngo hagaragazwe ukuri ku ngingo runaka ihereranye n’amategeko?’ Ubundi, Imana ntiyaretse ibibi bibaho, ngo ni ukugira ngo ikunde igaragaraze ukuri guhereranye n’ingingo runaka idasobanutse neza yo mu mategeko. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ni ukugira ngo igaragaze ukuri kw’ibanze mu buryo budasubirwaho, ko ari yo yonyine mutegetsi w’ikirenga, kandi ko kumvira amategeko yayo ari iby’ingenzi kugira ngo ibiremwa byayo byose bigire amahoro n’ibyishimo birambye.

      Ikintu kimwe cy’ingenzi tugomba kuzirikana, ni uko Imana izi ko ishobora kuvanaho burundu ikintu icyo ari cyo cyose cyangiza gishobora kugera ku muryango wa kimuntu, bitewe n’ibibi biriho. Izi ko amaherezo, iki gihe gito cy’imibabaro kizazana ingaruka z’ingirakamaro. Tekereza umubyeyi w’umugore ufata umwana we amukomeje, mu gihe muganga ababaza umwana amutera urukingo rwo kumurinda indwara runaka yashoboraga kumwica aramutse atabigenje atyo. Nta mubyeyi w’umugore n’umwe ushaka ko umwana we agerwaho n’imibabaro. Nta muganga n’umwe ushaka kubabaza umurwayi we. Muri ako kanya, umwana ntiyiyumvisha impamvu ituma ababara, ariko nyuma azumva impamvu yatumye bareka ngo bimugereho.

      Isoko Nyakuri y’Ihumure ku Bantu Bagerwaho n’Imibabaro

      Abantu bamwe bashobora kumva ko kumenya ibyo bintu gusa, bishobora guhumuriza mu rugero ruto cyane, umuntu ugerwaho n’imibabaro. Hans Küng yavuze ko uko gutanga ibisobanuro bishyize mu gaciro ku bihereranye n’impamvu hariho imibabaro, “bifasha umuntu ubabara, mu rugero rujya kuba kimwe n’uko gutanga ikiganiro ku bihereranye n’ibintu byo mu rwego rwa shimi bigize ibyo kurya, byafasha umuntu wicwa n’inzara.” Yarabajije ati “mbese, ibitekerezo byose birangwa n’ubwenge bivugwa ku bihereranye n’imibabaro, bishobora koko gutera inkunga abantu basa n’abagiye kurushwa ubushobozi n’imibabaro?” “Ibitekerezo birangwa n’ubwenge” byose by’abantu birengagiza Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ntibyateye inkunga abantu bagerwaho n’imibabaro. Ibyo bitekerezo bya kimuntu nta kindi byamaze uretse kongera ikibazo, bivuga ko Imana yashakaga ko umuntu ababara, kandi ko n’isi yagenewe kuba ikibaya cy’amarira, cyangwa urubuga rwo kugerageza abazabona ubuzima bwo mu ijuru. Mbega igitutsi!

      Nyamara ariko, Bibiliya ubwayo itanga ihumure nyakuri. Nta bwo itanga ibisobanuro bihwitse by’impamvu hariho imibabaro gusa, ahubwo nanone ituma abantu biringira isezerano ridashidikanywa ritangwa n’Imana, rigaragaza ko izavanaho ibintu bibi byose byatewe no kuba yararetse imibabaro ikomeza kubaho aka kanya gato.

      ‘Igihe Ibintu Byose Bizongera Gutunganyirizwa’

      Vuba hano, Imana izongera itunganye ibintu ibishyire mu buryo, bibe nk’uko yabishakaga mbere y’uko ibiremwa byayo bya mbere bya kimuntu byigomeka. Igihe yashyizeho kugira ngo umuntu ategeke mu bwigenge, kiri hafi kurangira. Turi mu gihe izatuma “Yesu . . . uwo ijuru rikwiriye kwakira, kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.”​—Ibyakozwe 3:20, 21.

      Ni iki Yesu Kristo azakora? Azavana abanzi bose b’Imana ku isi (2 Abatesalonike 1:6-10). Uko gusohoza urubanza ntikuzakorwa mu buryo buhutiyeho, nk’uko abategetsi b’abantu batwaza igitugu babigenza, iyo baca imanza. Ibihamya byinshi bigaragaza ingaruka z’akandare zituruka ku buyobozi bubi bw’umuntu, bizagaragaza ko Imana izaba yemewe mu buryo bwuzuye, igihe izakoresha vuba hano imbaraga zayo zitagira imipaka, kugira ngo itume ibyo ishaka bikorwa (Ibyahishuwe 11:17, 18). Mbere na mbere, ibyo bizaba ari “umubabaro m[w]inshi” utarigeze ubaho ku isi mbere hose, ugereranywa n’Umwuzure wo mu minsi ya Nowa, ariko wo ukazaba urushijeho gukomera (Matayo 24:21, 29-31, 36-39). Abazarokoka uwo “mubabaro mwinshi,” bazagira “iminsi yo guhemburwa,” ubwo bazabona isohozwa ry’amasezerano y’Imana yose, yavugiwe “mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose” (Ibyakozwe 3:19; Ibyahishuwe 7:14-17). Ni iki Imana yasezeranije?

      Abahanuzi b’Imana bo mu bihe bya kera, bavuga ko imibabaro iterwa n’intambara n’ibikorwa byo kumena amaraso izakurwaho. Urugero, muri Zaburi 46:10 (umurongo wa 9 muri Biblia Yera) hatubwira ko “a[za]kuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.” Ntihazongera kubaho abantu bagerwaho n’imibabaro batariho urubanza, hamwe n’impunzi zibabaje, abantu bafatwa ku ngufu, abaremaye, n’abicirwa mu ntambara zirangwa n’ubugome! Umuhanuzi Yesaya agira ati “nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”​—Yesaya 2:4.

      Nanone kandi, abahanuzi bahanuye ko imibabaro iterwa n’ubwicanyi hamwe n’akarengane izavanwaho. Mu Migani 2:21, 22 hasezeranya ko “abakiranutsi bazatura mu isi,” kandi ko abantu batera abandi imibabaro “bazayirandurwamo.” Nta bwo ‘umuntu’ azongera ‘kugira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’ (Umubwiriza 8:9). Ababi bazavanwaho burundu (Zaburi 37:10, 38). Buri muntu wese azashobora kubaho mu mahoro n’umutekano, atagerwaho n’imibabaro.​—Mika 4:4.

      Byongeye kandi, abahanuzi banasezeranya ko imibabaro iterwa n’indwara zo mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo zizavanwaho (Yesaya 33:24). Yesaya asezeranya ko impumyi, ibipfamatwi, ibirema, n’abandi bose bababazwa n’indwara, bazakizwa (Yesaya 35:5, 6). Ndetse Imana izahindura ingaruka zose ziterwa n’urupfu. Yesu yahanuye ko “abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Mu byo yeretswe bihereranye n’ “ijuru rishya n’isi nshya,” intumwa Yohana yabwiwe ko “Imana ubwayo . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:1-4). Bitekerezeho nawe! Nta kuribwa, nta marira, nta gutaka, nta rupfu​—ni ukuvuga ko nta mibabaro izongera kubaho ukundi!

      Ibyago byose bishobora kuba byarabayeho muri iki gihe gito ibibi byihanganiwe, bizabonerwa umuti maze bisibangane. Ndetse no kwibuka ibintu biteye agahinda n’imibabaro byageze ku muntu​—Imana itarigeze ibigambirira​—bizasibangana burundu. Yesaya yahanuye agira ati “imibabaro ya kera y[ar]ibagiranye, . . . ibya kera ntibizibukwa” (Yesaya 65:16, 17). Umugambi wa mbere Imana yari ifite wo gutuza umuryango wa kimuntu utunganye mu mahoro n’ibyishimo bisesuye ku isi yari kuzahinduka paradizo, uzasohozwa mu buryo bwuzuye (Yesaya 45:18). Ubutegetsi bwayo bw’ikirenga buziringirwa mu buryo budasubirwaho. Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuzabaho igihe Imana izakuraho imibabaro yose igera ku bantu, igihe izagaragaza ko atari Imana “itwaza igitugu, yiyerekana uko itari, iriganya, yica,” nk’uko Nietzsche yayireze, ahubwo ko buri gihe iba yuje urukundo, ifite ubwenge, kandi ko ikiranuka mu buryo ikoreshamo imbaraga zayo zitagira akagero!

      [Ifoto yo ku ipaji ya 5]

      Abayobozi bamwe bagiye bakora ibikorwa bituma bagenzura imitekerereze y’abantu, bityo bavutsa abo babikoraho, uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye

      [Aho ifoto yavuye]

      UPI/Bettmann

      [Ifoto yo ku ipaji ya 7]

      Igihe imibabaro izaba itakiriho, abantu bose bazishimira ubuzima mu buryo bwuzuye

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze