Uko Watoza Umutimanama Wawe
“UMUTIMANAMA ukeye, ni umusego mwiza cyane.” Uwo mugani wa kera [waciwe n’Abafaransa], utsindagiriza ukuri kw’ingenzi: iyo twumviye umutimanama wacu, tugira amahoro yo mu mutima, n’ituze.
Ariko kandi, nta bwo ari abantu bose bahitamo kubigenza batyo. Adolf Hitileri, yatangaje ubwe ko yari afite intego yo kubohora umuntu, akamuvana mu kintu cy’inzozi gitesha agaciro, cyangwa cyo kwibeshya, kizwiho ko ari umutimanama. Ubutegetsi bwe bw’iterabwoba, ni urugero ruto rubabaje, rw’ukuntu abantu b’abagome bashobora kumera, mu gihe banze kumvira umutimanama wabo. Nyamara kandi, benshi mu bicanyi b’abanyarugomo bo muri iki gihe, na bo ni ababisha—ba bandi bafata abagore ku ngufu kandi bakica, nta mutima ubacira urubanza. Umubare ugenda urushaho kwiyongera w’izo nkozi z’ibibi, usanga ari uw’abakiri bato. Ni yo mpamvu, igitabo cyari gikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe ku bihereranye n’iyo mimerere, cyari gifite umutwe muto uvuga ngo Abana Batagira Umutimanama.
N’ubwo umubare munini w’abantu utakwigera na rimwe utekereza gukora igikorwa cy’urugomo, benshi ntibumva babujijwe amahwemo n’umutimanama, iyo basambana, babeshya, cyangwa bariganya. Umuco urimo urononekara ku isi hose. Mu kwerekeza ku buhakanyi bukomeye bwari guturuka ku gusenga k’ukuri, intumwa Pawulo yanditse ivuga ko Abakristo bamwe bari gutwarwa n’imitekerereze y’isi, bityo ‘[bakagira] inkovu z’ibyaha mu mitima yabo, nk’iz’ubushye’ (1 Timoteyo 4:2). Muri iki gihe, akaga gahereranye no kononekara k’umuco, kagenda kiyongera ndetse cyane kurushaho, muri iyi “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1). Ku bw’ibyo, Abakristo bagomba gushyiraho imihati myinshi kugira ngo barinde umutimanama wabo. Ibyo dushobora kubikora tuwutoza, kandi tuwuteza imbere.
Ubwenge, Umutima n’Umutimanama Wawe
Intumwa Pawulo yaravuze iti “ndavuga ukuri muri Kristo, simbeshya, kuko umutima [“umutimanama,” NW] wanjye uhamanya nanjye mu [m]wuka [w]era” (Abaroma 9:1). Bityo rero, umutimanama ushobora gutanga ubuhamya. Ushobora kugenzura ibihereranye n’imyifatire, maze ukaba wayemera, cyangwa ukayirwanya. Ubushobozi dufite bwo kwiyumvisha ikiza n’ikibi, ahanini twabushyizwemo n’Umuremyi wacu. Ariko kandi, umutimanama wacu ushobora kugororwa no gutozwa. Mu buhe buryo? Mu buryo bwo kugira ubumenyi nyakuri buturuka mu Ijambo ry’Imana. Intumwa Pawulo yagize iti “muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ni byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Mu gihe winjije ibitekerezo by’Imana hamwe n’ibyo ishaka mu bwenge bwawe, umutimanama wawe utangira gukora mu buryo burangwa no gutinya Imana kurushaho.
Abahamya ba Yehova bafashije abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, kugira ngo ‘bamenye Imana na Yesu Kristo’ (Yohana 17:3). Binyuriye kuri gahunda yabo yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi, bigisha abantu bafite imitima itaryarya, amahame ya Yehova Imana ahereranye n’ibitsina, ibinyobwa bisindisha, ishyingirwa, ubucuruzi, n’izindi ngingo nyinshi (Imigani 11:1; Mariko 10:6-12; 1 Abakorinto 6:9, 10; Abefeso 5:28-33).a Kugira ubwo ‘bumenyi nyakuri,’ ni intambwe y’ingenzi mu guteza imbere umutimanama urangwa no kubaha Imana (Abafilipi 1:9, NW). Birumvikana ko Umukristo agomba gukomeza kugaburira ubwenge bwe ibihereranye n’Ijambo ry’Imana buri gihe, ndetse n’igihe yaba amaze kugira ubumenyi bukwiriye bwa Bibiliya, kugira ngo umutimanama we ukomeze kuba muzima.—Zaburi 1:1-3.
Nanone, Bibiliya ishyira isano hagati y’umutimanama n’umutima w’ikigereranyo, urebana n’ibyiyumvo byacu (Abaroma 2:15). Kugira ngo umutimanama ukore mu buryo bukwiriye, ubwenge n’umutima bigomba gukorana mu bwuzuzanye. Ibyo bikaba bishaka kuvuga ko ari ugukora ibirenze kwinjiza ubumenyi mu bwenge bwawe gusa. Nanone kandi, ugomba kugorora umutima wawe—ni ukuvuga ibyiyumvo byawe byo mu mutima, ibyifuzo byawe, hamwe n’ibyo urarikira. Ni yo mpamvu igitabo cy’Imigani gikoresha amagambo nk’aya ngo ‘uhugure [umutima wawe],’ “erekeza umutima wawe,” na “uyobore umutima wawe” (Imigani 2:2; 23:19; 27:23, NW). Uburyo bumwe bwo kugorora umutima wawe, ni ugufata igihe cyo gutekereza ku Byanditswe. Muri Zaburi 77:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera, hagira hati “nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.” Gufata igihe cyo gutekereza, bidufasha kugera ku byiyumvo byacu, hamwe n’ibidushishikaza byo mu mutima.
Urugero, reka tuvuge wenda ko waba ufite akamenyero kabi ko kubatwa n’itabi. Nk’uko bimeze ku bantu benshi, nta gushidikanya ko nawe uzi akaga ritera ku bihereranye n’ubuzima. Ariko kandi, wabonye ko kurireka ari ibintu bikomeye, n’ubwo waba waragiye uhabwa inama n’incuti hamwe n’abagize umuryango. Ni gute gufata igihe cyo gutekereza ku butumwa bwa Bibiliya, bishobora gukomeza umutimanama wawe ku birebana n’ibyo?
Urugero: gerageza gutekereza ku magambo y’intumwa Pawulo, aboneka mu 2 Abakorinto 7:1, hagira hati “nuko, bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.” Iyumvishe icyo ayo magambo asobanura. Ibaze uti ‘mbese, “ibyo byasezeranijwe” Pawulo yerekezaho, ni ibihe?’ Mu gusoma imirongo ikikije uwo, uzabona ko imirongo ibanza igira iti “muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumānye; nanjye nzabākīra kandi nzababera So, namwe muzambere abahungu n’abakobwa; ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”—2 Abakorinto 6:17, 18.
Noneho, itegeko rya Pawulo ryo ‘kwiyezaho imyanda,’ rihawe imbaraga z’inyongera! Kuba Imana idusezeranya ‘kutwakira,’ ni ukuvuga kutwitaho mu buryo bwo kuturinda, biduha imbaraga zidusunikira kubigenza dutyo. Ushobora kwibaza uti ‘mbese, nagirana na yo imishyikirano ya bugufi—isa n’iyo umwana w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa agirana na se?’ Mbese, igitekerezo cyo ‘kwakirwa,’ cyangwa gukundwa n’Imana igira ubwenge, yuje urukundo, ntigishimishije cyane? Niba icyo gitekerezo gisa n’aho ari gishya kuri wowe, witegereze ukuntu ababyeyi b’abagabo buje urukundo, bagaragariza abana babo urukundo n’ubwuzu. Noneho, ugerageze kwiyumvisha ukuntu byaba bimeze, umurunga nk’uwo uri hagati yawe na Yehova! Uko uzagenda urushaho gukomeza kubitekerezaho, ni na ko icyifuzo cyo kugira iyo mishyikirano, kizarushaho gukura.
Ariko kandi, uzirikane ibi bikurikira: kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, byashoboka gusa mu gihe twaba ‘tudakora ku kintu gihumanye.’ Ibaze uti ‘mbese, kubatwa n’itabi ntibiri mu ‘bintu bihumanye’ Imana iciraho iteka? Mbese, kurikoresha byaba ari ‘imyanda y’umubiri,’ integeza akaga k’ubuzima k’uburyo bwose? Kubera ko Yehova ari Imana itanduye, cyangwa ‘yera,’ mbese, ishobora kwemera ko niyonona ku bwende muri ubwo buryo’ (1 Petero 1:15, 16)? Zirikana kandi ko Pawulo atanga umuburo wo kwirinda ‘imyanda y’umutima,’ cyangwa kubogama k’ubwenge. Ibaze uti ‘mbese, uko kubatwa n’itabi kwaba gutegeka imitekerereze yanjye? Mbese, nzahatanira cyane guhaza irari ryanjye, wenda nshyira mu kaga ubuzima bwanjye, umuryango wanjye, ndetse n’igihagararo mfite imbere y’Imana? Ni mu ruhe rugero naretse imyifatire yanjye yo kubatwa n’itabi, yangiza ubuzima bwanjye?’ Guhangana n’ibyo bibazo bikaze, bishobora gutuma ugira ubutwari bwo kureka itabi!
Birumvikana ko ushobora gukenera ubufasha n’inkunga bituruka ku bandi, kugira ngo uneshe akamenyero ko kunywa itabi. Ariko kandi, gufata igihe cyo gutekereza kuri Bibiliya, bishobora kugira uruhare runini mu gutoza no gukomeza umutimanama wawe, kugira ngo wibature kuri ubwo bubata.
Mu Gihe Dukoze Amakosa
N’ubwo twakora uko dushoboye kose twihatira gukora ibyiza, rimwe na rimwe ukudatungana kwacu kuratuganza, maze tugakora amakosa. Icyo gihe, umutimanama wacu uzatubuza amahwemo, ariko dushobora kugwa mu moshya yo kugerageza kuwirengagiza. Cyangwa se dushobora gucika intege, ku buryo twashaka kureka imihati yose tugira mu gukorera Imana. Ariko kandi, wibuke urugero rw’Umwami Dawidi. Amaze gukorana icyaha cy’ubusambanyi na Batisheba, umutimanama we wamubujije amahwemo. Yavuze imibabaro yagize, muri aya magambo ngo “ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwa[ra]ndemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi” (Zaburi 32:4). Birababaje? Yego rwose! Nyamara kandi, ako gahinda karangwa no kubaha Imana kasunikiye Dawidi kwihana, maze yiyunga n’Imana. (Gereranya na 2 Abakorinto 7:10.) Kuba Dawidi yaratakambye asaba imbabazi abigiranye agahinda, ni igihamya gishyitse kigaragaza ko yari yaricujije nta buryarya. Kubera ko Dawidi yumviye umutimanama we, yarafashijwe kugira ngo agire ihinduka, kandi amaherezo yongeye kugira ibyishimo.—Zaburi ya 51.
Ibyo bishobora kubaho no muri iki gihe. Mu gihe cyashize, hari abiganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko baza kubireka igihe bamenyaga ko imibereho yabo itari ihuje n’amahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru. Wenda bashobora kuba barabanaga n’umuntu badahuje igitsina kandi batarashyingiranywe, cyangwa bakaba bari imbata z’ingeso zanduye. Umutimanama wabo warabariye!
Niba uri mu mimerere nk’iyo, uzirikane amagambo intumwa Petero yavuze ku munsi wa Pentekote. Igihe yashyiraga ahabona ibyaha bya bene wabo b’Abayahudi, ‘bacumiswe mu mitima.’ Aho kugamburura, bumviye inama ya Petero yabasabaga kwihana, maze bemerwa n’Imana (Ibyakozwe 2:37-41). Nawe ushobora kubigenza utyo! Aho kureka ukuri ubitewe n’uko umutimanama wawe ukuriye, ureke umutimanama wawe ugusunikire ‘kwihana [maze] uhindukire’ (Ibyakozwe 3:19). Nubyiyemeza umaramaje kandi ugashyiraho imihati, ushobora kugira ihinduka rikenewe, kugira ngo wemerwe n’Imana.
‘[Gira] Umutima Utagucira Urubanza’
Waba ari bwo ugitangira kumenya inzira za Yehova, cyangwa se ukaba umaze imyaka myinshi uri Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, inama ya Petero irakwiriye, inama igira iti ‘[ugire] umutima utagucira urubanza’ (1 Petero 3:16). Ni ubutunzi, nta bwo ari umutwaro. Wutoze binyuriye mu kugaburira ubwenge bwawe n’umutima wawe, ubumenyi bukubiye mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Umvira umutimanama wawe igihe ukuburiye. Gira amahoro yo mu mutima no mu bwenge, amahoro azanwa no kumvira umutimanama.
Ni iby’ukuri ko gutoza no kugorora umutimanama wawe, atari akazi koroshye. Ariko kandi, ushobora gusenga Yehova Imana umusaba kugufasha. Biturutse ku bufasha bwe, uzashobora gukorera Imana, ‘[ufite] umutima uticira urubanza, no kwizera kutaryarya.’—1 Timoteyo 1:5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ntutinye kugana itorero ry’Abahamya ba Yehova riri mu karere utuyemo, cyangwa kwandikira abanditsi b’iyi gazeti, niba wifuza kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, nta kiguzi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Gusoma no gufata igihe cyo gutekereza ku Ijambo ry’Imana, bidufasha gutoza umutimanama wacu