ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • re igi. 25 pp. 161-171
  • Abahamya babiri basubizwamo imbaraga y’ubuzima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abahamya babiri basubizwamo imbaraga y’ubuzima
  • Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ahera h’urusengero
  • Kugera ahera h’urusengero
  • Gukandagira urugo
  • Abahamya babiri
  • Abahamya babiri bicwa
  • Bongeye guhagurutswa!
  • Yehova ateza ibyago amadini yiyita aya gikristo
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Urusengero Rukuru rwo mu Buryo bw’Umwuka rwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ihishurwa ry’ubwiru bwera
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Umurwa urabagirana
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
re igi. 25 pp. 161-171

Igice cya 25

Abahamya babiri basubizwamo imbaraga y’ubuzima

1. Ni iki marayika ukomeye atumirira Yohana gukora?

MBERE y’uko ishyano rya kabiri rirangira neza, marayika ukomeye aratumirira Yohana kwifatanya mu kindi gice cy’ubuhanuzi, gihereranye n’urusengero (Ibyahishuwe 9:12; 10:1). Dore uko Yohana abivuga: “nuko mpabwa urubingo rumeze nk’inkoni, kandi numva ijwi rimbwira riti ‘haguruka upime ahera h’urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abahasengera.’”​—Ibyahishuwe 11:1, “NW.”

Ahera h’urusengero

2. (a) Ahera h’urusengero hagomba gukomeza kubaho kugeza muri iki gihe ni he? (b) Umutambyi Mukuru w’ahera h’urusengero ni nde, kandi se Ahera Cyane harwo ni iki?

2 Urusengero ruvugwa hano ntirushobora kuba ari urusengero rwubatswe i Yerusalemu, kuko urwa nyuma muri zo rwasenywe n’Abaroma mu mwaka wa 70. Ariko kandi, intumwa Pawulo yagaragaje ko na mbere y’uko rusenywa, hari haramaze kuboneka ahandi hera h’urusengero hagombaga gukomeza kubaho kugeza muri iki gihe. Urwo ni urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwuzuzaga ibyashushanywaga mu buryo bw’ubuhanuzi n’ubuturo bwera, nyuma bikaza gushushanywa n’insengero zagiye zubakwa i Yerusalemu. Ni “ihema ry’ukuri, iry’abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana,” kandi Umutambyi Mukuru warwo ni Yesu, ari we Pawulo avugaho ko yamaze ‘kwicara iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru.’ Ahera Cyane h’urwo rusengero ni aho Yehova ari, mu ijuru ubwaho.​—Abaheburayo 8:1, 2; 9:11, 24.

3. Mu buturo bwera, ni iki cyagereranywaga (a) n’umwenda utandukanya Ahera Cyane n’Ahera? (b) n’ibitambo by’amatungo? (c) n’igicaniro cy’ibitambo?

3 Intumwa Pawulo asobanura ko umwenda ukingiriza wo mu buturo bwera, watandukanyaga Ahera Cyane n’Ahera h’ubwo buturo, washushanyaga umubiri wa Yesu. Igihe Yesu yatambaga ubuzima bwe, uwo mwenda watabutsemo kabiri, ibyo bikaba byaragaragazaga ko umubiri wa Yesu utari ukiri umupaka umubuza kwinjira aho Yehova ari mu ijuru. Bishingiye ku gitambo cya Yesu, abatambyi bamwungirije basizwe kandi bapfuye bakiri indahemuka, na bo bari kujya mu ijuru mu gihe cyagenwe (Matayo 27:50, 51; Abaheburayo 9:3; 10:19, 20). Nanone, Pawulo atsindagiriza ko ibitambo by’amatungo byahoraga bitambwa mu buturo bwera byashushanyaga igitambo kimwe rukumbi cy’ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu. Igicaniro cy’ibitambo cyari mu rugo rw’urusengero cyashushanyaga ibyo Yehova yateganyije ahuje n’uko ashaka, kugira ngo yemere igitambo Yesu yatanze ku bwa “benshi,” mbere na mbere ku basizwe, hanyuma no ku bagize izindi ntama bari ‘kumutegereza [ngo] abazanire agakiza.’​—Abaheburayo 9:28; 10:9, 10; Yohana 10:16.

4. Ni iki gishushanywa (a) n’Ahera (b) n’urugo rw’imbere?

4 Dukurikije ayo magambo yahumetswe, dushobora kwemeza ko Ahera ho mu buturo bwera hashushanya imimerere yo kwera yabanje kugirwa na Kristo hanyuma ikaza kugirwa n’abantu 144.000 basizwe, ari bo batambyi b’ubwami, igihe cyose bakiri ku isi, mbere yo kwambuka wa ‘mwenda ukingiriza’ (Abaheburayo 6:19, 20; 1 Petero 2:9). Hashushanya ibyo kwemerwa kwabo bakaba abana b’umwuka b’Imana, kimwe n’uko yemeye ko Yesu ari umwana wayo amaze kubatirizwa muri Yorodani mu mwaka wa 29 (Luka 3:22; Abaroma 8:15). Naho se bite ku byerekeye urugo rw’imbere, igice cy’ubuturo bwera cyonyine Abisirayeli batari abatambyi bashoboraga kubona, ari na ho hatambirwaga ibitambo? Hagereranya ugutungana kwa Yesu igihe yari umuntu, ugutungana kwatumye aba ukwiriye gutanga ubuzima bwe ku bw’abantu. Nanone hashushanya ugukiranuka kw’abera kugirwa n’abigishwa ba Yesu basizwe, bishingiye ku gitambo cye mu gihe bakiri hano ku isi.a​—Abaroma 1:7; 5:1.

Kugera ahera h’urusengero

5. Mu buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo, ni iki cyashushanywaga no (a) kugera Yerusalemu? (b) igikorwa cyo kugera urusengero cyabonywe na Ezekiyeli mu iyerekwa?

5 Yohana yahawe itegeko ryo ‘kugera ahera h’urusengero n’igicaniro n’abasengeramo.’ Ibyo bishaka kuvuga iki? Dukurikije ubuhanuzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo, kugera nk’uko kwari gihamya y’uko ubutabera bwari kubahirizwa hakurikijwe amahame atunganye ya Yehova. Mu gihe cy’umwami mubi Manase, ubuhanuzi bwo kugera Yerusalemu bwahamyaga urubanza rwo kurimbuka kudasubirwaho rwari rwaraciriwe uwo mudugudu (2 Abami 21:13; Amaganya 2:8). Ariko kandi, nyuma yaho igihe Yeremiya yabonaga Yerusalemu igerwa, byari gihamya y’uko uwo mudugudu wari kuzongera kubakwa. (Yeremiya 31:39; reba nanone Zekariya 2:6-12.) Mu buryo nk’ubwo, igikorwa Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa cyo kugera urusengero mu buryo burambuye, cyahamirizaga Abayahudi bari barajyanywe ho iminyago i Babuloni ko ugusenga k’ukuri kwari kuzasubizwaho mu gihugu cyabo. Nanone ibyo byibutsaga Isirayeli ko kubera amakosa yayo, yagombaga noneho gukurikiza amahame yera y’Imana.​—Ezekiyeli 40:3, 4; 43:10.

6. Itegeko ryahawe Yohana ryo kugera ahera h’urusengero n’abatambyi barusengeramo ni ikimenyetso cy’iki? Sobanura.

6 Bityo rero, igihe Yohana yahabwaga itegeko ryo kugera ahera h’urusengero n’abatambyi barusengeramo, ni ikimenyetso cy’uko nta cyabasha gukoma imbere isohozwa ry’imigambi ya Yehova ihereranye na gahunda y’urusengero n’abarukoreramo, kandi ko isohozwa ry’iyo migambi ryegereje. Ubu noneho, ubwo ibintu byose byamaze gushyirwa munsi y’ibirenge bya marayika ukomeye wa Yehova, igihe kirageze ngo ‘umusozi wubatseho inzu y’Uwiteka ukomerezwe mu mpinga z’imisozi’ (Yesaya 2:2-4). Gusenga Yehova mu buryo butanduye bigomba gushyirwa hejuru, nyuma y’ibinyejana byinshi by’ubuhakanyi bw’amadini yiyita aya gikristo. Nanone kandi, ni igihe cyo kuzuka ku bavandimwe b’indahemuka ba Yesu bapfuye kugira ngo binjire “Ahera Cyane” (Daniyeli 9:24; 1 Abatesalonike 4:14-16; Ibyahishuwe 6:11; 14:4). Kandi aba nyuma bashyizweho ikimenyetso bo mu ‘mbata z’Imana yacu’ hano ku isi na bo bagomba kugerwa hakurikijwe amahame y’Imana, kugira ngo babashe kujya mu mwanya uhoraho ubateganyirijwe muri gahunda y’urusengero ari abana b’Imana babyawe n’umwuka. Muri iki gihe, itsinda rya Yohana rizi ayo mahame yera, kandi ryiyemeje kuyubahiriza.​—Ibyahishuwe 7:1-3; Matayo 13:41, 42; Abefeso 1:13, 14; gereranya n’Abaroma 11:20.

Gukandagira urugo

7. (a) Kuki Yohana yabujijwe kugera urugo? (b) Ni ryari umudugudu wera wakandagiwe mu gihe cy’amezi 42? (c) Ni gute abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bananiwe gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova mu gihe cy’amezi 42?

7 Kuki Yohana yabujijwe kugera urugo? Arabitubwira muri aya magambo: ‘ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira’ (Ibyahishuwe 11:2). Twabonye ko urugo rw’imbere rugereranya ugukiranuka kw’Abakristo babyawe n’umwuka igihe bakiri ku isi. Nk’uko tuzabibona, aha herekeza ku mezi nyamezi 42 ahera mu kwezi k’Ukuboza 1914 kugeza muri Kamena 1918, ubwo abiyitaga Abakristo bose bageragezwaga bikomeye. Ese bari kubahiriza amahame akiranuka ya Yehova muri iyo myaka y’intambara? Abenshi si ko babigenje. Muri rusange, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bashyize imbere ibyo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo, aho kumvira itegeko ry’Imana. Mu bice byombi byari bishyamiranye, mu ntambara yaberaga cyane cyane mu bihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo, abayobozi b’ayo madini babwirizaga abasore babatera inkunga yo kujya ku rugamba. Ababarirwa muri za miriyoni barishwe. Mu gihe urubanza rwatangiriraga mu nzu y’Imana mu mwaka wa 1918, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na zo zari zaramaze kwifatanya muri uko kumena amaraso, kandi abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo yose uko yakabaye bishyizeho umwenda w’amaraso na n’ubu agisaba Imana ngo iyahorere (1 Petero 4:17). Abo bayobozi bajugunywe hanze mu buryo buhoraho kandi budasubirwaho.​—Yesaya 59:1-3, 7, 8; Yeremiya 19:3, 4.

8. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni iki abenshi mu bigishwa ba Bibiliya basobanukiwe, ariko se ni iki batiyumvishaga mu buryo bwuzuye?

8 Bite se noneho ku byerekeye itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya? Ese bagombaga guhita bagerwa mu mwaka wa 1914 ku birebana no kubahiriza amahame y’Imana? Oya. Nk’uko byagendekeye abiyitaga Abakristo bo mu madini yiyita aya gikristo, na bo bagombaga kugeragezwa. ‘Bararetswe, bahabwa abanyamahanga’ kugira ngo bageragezwe mu buryo bukomeye kandi batotezwe. Abenshi muri bo basobanukiwe ko batagombaga kujya kwica bagenzi babo, ariko bari batarasobanukirwa mu buryo bwuzuye ibyo kutivanga kwa gikristo (Mika 4:3; Yohana 17:14, 16; 1 Yohana 3:15). Kubera ko amahanga yabashyizeho agahato, bamwe baradohotse.

9. Umudugudu wera wakandagiwe n’abanyamahanga ni iki, kandi se ni ba nde bahagarariye uwo mudugudu hano ku isi?

9 Ariko se, ni gute umudugudu wera wakandagiwe n’ayo mahanga? Birumvikana ko umudugudu uvugwa hano atari Yerusalemu yari imaze imyaka irenga 25 irimbutse mbere y’uko Ibyahishuwe byandikwa. Uwo mudugudu wera ni Yerusalemu Nshya ivugwa nyuma mu Byahishuwe, kandi ubu hano ku isi ukaba uhagarariwe n’Abakristo basigaye basizwe bari mu rugo rw’imbere rw’urusengero. Igihe nikigera, abo Bakristo na bo bazaba mu bagize umudugudu wera. Ubwo rero, gukandagira abo Bakristo, ni kimwe no gukandagira umudugudu ubwawo.​—Ibyahishuwe 21:2, 9-21.

Abahamya babiri

10. Abahamya b’indahemuka ba Yehova bakora iki mu gihe bakandagiwe?

10 Abo Bakristo b’indahemuka ntibareka kuba Abahamya ba Yehova bashikamye no mu gihe bakandagiwe. Kuri iyo ngingo, ubuhanuzi bukomeza bugira buti “‘abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.’ Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.”​—Ibyahishuwe 11:3, 4.

11. Ku Bakristo basizwe b’indahemuka, guhanura ‘bambaye ibigunira’ byasobanuraga iki?

11 Abo Bakristo b’indahemuka basizwe bari bakeneye umuco wo kwihangana, kuko bagombaga guhanura “bambaye ibigunira.” Ibyo bishaka kuvuga iki? Mu bihe bya Bibiliya, akenshi ikigunira cyashushanyaga umubabaro w’uwapfushije. Kwambara ikigunira byavugaga ko umuntu afite agahinda kenshi cyangwa umubabaro (Itangiriro 37:34; Yobu 16:15, 16; Ezekiyeli 27:31). Ikigunira cyajyaniranaga n’ubutumwa bw’ibyago cyangwa bw’umubabaro bwagombaga gutangazwa n’abahanuzi b’Imana (Yesaya 3: 8, 24-26; Yeremiya 48:37; 49:3). Kwambara ikigunira byashoboraga no kuba ikimenyetso cyo kwicisha bugufi cyangwa kwihana bitewe n’umuburo w’Imana (Yona 3:5). Uko bigaragara, ikigunira cyambawe na ba bahamya babiri gishobora kuba cyari ikimenyetso cyo kwihangana kwabo bicishije bugufi mu gutangaza imanza za Yehova. Bari abahamya bashinzwe gutangaza umunsi we wo guhora, ukaba wari no kuzanira amahanga umubabaro.​—Gutegeka kwa Kabiri 32:41-43.

12. Kuki uko bigaragara igihe umudugudu wera wagombaga kumara ukandagirwa kigomba gufatwa uko cyakabaye?

12 Abagize itsinda rya Yohana bagombaga kubwiriza ubwo butumwa mu gihe cyagenwe, kingana n’iminsi 1.260 cyangwa amezi 42; icyo gihe kikaba kingana n’icyo umudugudu wera wari kumara ukandagirwa. Uko bigaragara, icyo gihe kigomba gufatwa uko cyakabaye kuko kivugwa mu buryo bubiri butandukanye: ubwa mbere kivugwa mu mezi, hanyuma kikavugwa mu minsi. Byongeye kandi, mu itangira ry’umunsi w’Umwami, habayeho igihe cyihariye cy’imyaka itatu n’igice, ari cyo abagaragu b’Imana bahuriyemo n’ingorane zikomeye, kandi ibyo bikaba byarahuzaga n’ibyahanuwe hano. Icyo gihe cyatangiye mu kwezi k’Ukuboza 1914 kigeza muri Kamena 1918 (Ibyahishuwe 1:10). Babwirije ubutumwa bujyanirana no kwambara “ibigunira” buhereranye n’urubanza rwa Yehova ku madini yiyita aya gikristo n’isi.

13. (a) Kuba Abakristo basizwe bashushanywa n’abahamya babiri bigaragaza iki? (b) Kuba Yohana yita abahamya babiri “ibiti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri” bitwibutsa ubuhe buhanuzi bwa Zekariya?

13 Kuba baragereranyijwe n’abahamya babiri biraduhamiriza ko ubwo butumwa ari ubw’ukuri kandi ko bufite ishingiro. (Gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 17:6; Yohana 8:17, 18.) Yohana abita ‘ibiti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri,’ akavuga ko “bihagarara imbere y’Umwami w’isi.” Ibyo byerekeza neza ku buhanuzi bwa Zekariya, we wabonye igitereko cy’amatabaza arindwi n’ibiti bibiri bya elayo. Hasobanuwe ko ibiti bya elayo bigereranya ‘abantu babiri bejeshejwe amavuta,’ ni ukuvuga Guverineri Zerubabeli n’Umutambyi Mukuru Yosuwa “bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose.”​—Zekariya 4:1-3, 14.

14. (a) Ni iki gishushanywa n’iyerekwa rya Zekariya ryerekeye ibiti bibiri bya elayo, kandi se iyerekwa ry’igitereko cy’amatabaza ryibutsa iki? (b) Ni iki cyari kuba ku Bakristo basizwe mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose?

14 Zekariya yabayeho mu gihe cyo kongera kubaka Yerusalemu, kandi iyerekwa rye ry’ibiti bya elayo bibiri ryasobanuraga ko Zerubabeli na Yosuwa bari kuzahabwa umwuka wa Yehova kugira ngo batere rubanda inkunga yo guhagurukira umurimo. Iyerekwa ry’igitereko cy’amatabaza ryibutsaga Zekariya ko atagombaga ‘guhinyura imishinga,’ kuko Yehova nyir’ingabo yavuze ko imigambi ye itari gusohozwa ku bw’amaboko no ku bw’imbaraga, ko ahubwo yari gusohozwa ku bw’umwuka we (Zekariya 4: 6, 10; 8:9). Mu buryo nk’ubwo itsinda rito ry’Abakristo, batigeze bacogora mu kujyana urumuri rw’ukuri ku bantu mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bari gukoreshwa mu murimo wo kongera kubaka. Na bo bari kuba isoko y’inkunga, kandi nubwo bari bake, bari kwitoza kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova, bakirinda guhinyura imishinga.

15. (a)Nanone kuba Abakristo basizwe bagereranywa n’abahamya babiri bitwibutsa iki? Sobanura. (b) Ni ibihe bimenyetso abahamya babiri bemererwa gukora?

15 Kuba abo Bakristo bashushanywa n’abahamya babiri, nanone bitwibutsa igihe Yesu yahinduraga isura. Muri iryo yerekwa, batatu mu ntumwa za Yesu bamubonye mu ikuzo ry’Ubwami, ari kumwe na Mose na Eliya. Ibyo byashushanyaga Yesu yicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’ikuzo mu mwaka wa 1914, kugira ngo asohoze umurimo ushushanywa n’uw’abo bahanuzi babiri (Matayo 17:1-3). Birakwiriye rero kuba abo bahamya babiri babonwa bakora ibimenyetso bisa n’ibyo Mose na Eliya bakoze. Urugero, Yohana abavugaho ati “kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo.”​—Ibyahishuwe 11:5, 6a.

16. (a) Ni gute ikimenyetso cy’umuriro kitwibutsa igihe ubutware bwa Mose bwarwanywaga muri Isirayeli? (b) Ni gute abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo basuzuguye Abigishwa ba Bibiliya kandi bakabateza ingorane mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, ariko se ni gute birwanyeho?

16 Ibyo bitwibutsa igihe ubutware bwa Mose bwarwanywaga muri Isirayeli. Uwo muhanuzi yavuze amagambo y’urubanza y’umuriro kandi Yehova yarimbuye abigometse, 250 muri bo bahitanwa n’umuriro waturutse mu ijuru (Kubara 16:1-7, 28-35). Mu buryo nk’ubwo, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo basuzuguye Abigishwa ba Bibiliya, bavuga ko nta mpamyabushobozi zo mu mashuri yigisha tewolojiya bagira. Ariko abahamya b’Imana bari bafite gihamya iruta ibyo igaragaza ko ari abakozi b’Imana, ni ukuvuga abantu bicisha bugufi bemeye ubutumwa bwabo bwo mu Byanditswe (2 Abakorinto 3:2, 3). Mu mwaka wa 1917, Abigishwa ba Bibiliya basohoye igitabo cyitwa Ubwiru burasohoye (mu Cyongereza), cyarimo ibisobanuro bifite imbaraga by’igitabo cy’Ibyahishuwe n’icya Ezekiyeli. Ibyo byakurikiwe n’ikwirakwizwa rya kopi 10.000.000 z’inkuru z’Ubwami z’amapaji ane zitwaga Abigishwa ba Bibiliya (mu Cyongereza). Izo nkuru z’Ubwami zari zifite umutwe uvuga ngo “Ukugwa kwa Babuloni: impamvu ubu amadini yiyita aya gikristo agomba kubabara​—amaherezo.” Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abayobozi b’amadini bari bafite umujinya, bafatiye ku midugararo yari yatewe n’intambara maze bayigira urwitwazo rwo kugira ngo icyo gitabo gicibwe. Mu bindi bihugu icyo gitabo cyarabuzanyijwe. Ariko kandi, abakozi b’Imana bakomeje kurwana bakoresheje inkuru z’Ubwami z’amapaji ane zimeze nk’umuriro. Uko umunsi w’Umwami wagendaga wicuma, hari ibindi bitabo byari gushyira ahagaragara imimerere yo gupfa mu buryo bw’umwuka amadini yiyita aya gikristo arimo.​—Gereranya na Yeremiya 5:14.

17. (a) Ni ibihe bintu birebana n’amapfa ndetse n’umuriro byabayeho mu gihe cya Eliya? (b) Ni gute umuriro wasohotse mu kanwa k’abahamya babiri, kandi se ni ayahe mapfa berekezagaho?

17 Naho se bite ku byerekeye Eliya? Mu gihe cy’abami ba Isirayeli, uwo muhanuzi yatangaje icyago cy’amapfa cyari kigiye gutera cyagaragazaga ko Yehova yari yararakariye Abisirayeli basengaga Baali. Ayo mapfa yamaze imyaka itatu n’igice (1 Abami 17:1; 18:41-45; Luka 4:25; Yakobo 5:17). Hanyuma, ubwo umwami w’umuhemu Ahazi yoherezaga abasirikare kugira ngo bahatire Eliya kuza kumwitaba ibwami, uwo muhanuzi yamanuye umuriro mu ijuru utwika ba basirikare. Igihe umutware w’ingabo umwe yagaragarizaga Eliya icyubahiro kimukwiriye cy’uko ari umuhanuzi, ni bwo yemeye kujyana na we ibwami (2 Abami 1:5-16). Mu buryo nk’ubwo, hagati y’umwaka wa 1914 na 1918, abasigaye basizwe berekeje ibitekerezo by’abantu ku mapfa yo mu buryo bw’umwuka yari mu madini yiyita aya gikristo bashize amanga, kandi banatangaje urubanza rukongora rwo ku ‘munsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba.’​—Malaki 3:19, 23; Amosi 8:11.

18. (a) Ni ubuhe bubasha bwahawe abahamya babiri, kandi se ni gute bwagereranywa n’ubwahawe Mose? (b) Ni gute abahamya babiri bashyize ahabona amadini yiyita aya gikristo?

18 Yohana yongera kuvuga iby’abo bahamya babiri, agira ati “kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse” (Ibyahishuwe 11:6b). Kugira ngo Yehova yumvishe Farawo ko yagombaga kurekura Abisirayeli, yakoresheje Mose kugira ngo ateze ibyago Egiputa yatwazaga igitugu, hakubiyemo no guhindura amazi amaraso. Nyuma y’ibinyejana byinshi, Abafilisitiya bari abanzi ba Isirayeli bibukaga neza ibyo Yehova yakoreye Egiputa, bikaba byaratumye biyamirira bati ‘ni nde uzadukiza amaboko y’iyo Mana ikomeye? Iyo ni yo Mana yateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu’ (1 Samweli 4:8; Zaburi 105: 29). Mose yagereranyaga Yesu, we wari ufite ubutware bwo gutangaza imanza z’Imana ku bayobozi b’amadini bo mu gihe cye (Matayo 23:13; 28:18; Ibyakozwe 3:22). Mu ntambara ya mbere y’isi yose, abavandimwe ba Kristo, ni ukuvuga ba bahamya babiri, bagaragaje ko ‘amazi’ amadini yiyita aya gikristo yuhira imikumbi yayo yica.

Abahamya babiri bicwa

19. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe, byagenze bite igihe abahamya babiri bari barangije guhanura?

19 Icyo cyago cyashegeshe amadini yiyita aya gikristo cyane, ku buryo nyuma y’uko ba bahamya babiri bahanura bambaye ibigunira mu gihe cy’amezi 42, ayo madini yakoresheje ububasha afite muri iyi si kugira ngo ‘abicishe.’ Yohana yaranditse ati “kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe. Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva. Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.”​—Ibyahishuwe 11:7-10.

20. ‘Inyamaswa izamuka iva ikuzimu’ ni iki?

20 Aha ni ho havugwa ku ncuro ya mbere mu ncuro 37 ijambo “inyamaswa” rivugwa mu Byahishuwe. Mu gihe gikwiriye, tuzasuzuma mu buryo burambuye iby’iyo nyamaswa hamwe n’izindi zivugwa. Ubu bwo ariko, birahagije kuvuga ko ‘inyamaswa izamuka iva ikuzimu’ ari igikorwa cya Satani, ari cyo gahunda ya gipolitiki iriho ubu.b​—Gereranya n’Ibyahishuwe 13:1; Daniyeli 7:2, 3, 17.

21. (a) Ni gute abanyamadini bangaga ba bahamya babiri buririye ku mimerere yatejwe n’intambara? (b) Kuba intumbi z’abahamya babiri zitarahambwe bisobanura iki? (c) Igihe cy’iminsi itatu n’igice kigomba gufatwa gite? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

21 Kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu wa 1918, amahanga yari ahugiye mu ntambara ya mbere y’isi yose. Kubera ko ibyiyumvo byo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo byari byarenyegejwe, mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1918, abanyamadini bangaga ba bahamya babiri buririye kuri iyo mimerere. Inzego z’ubucamanza za Leta bazigize igikoresho, ku buryo abari bahagarariye Abigishwa ba Bibiliya bafunzwe babeshyerwa ko batera rubanda kwigomeka ku butegetsi. Bagenzi babo b’indahemuka bifatanyaga na bo mu murimo bacitse intege. Umurimo w’Ubwami wabaye nk’uhagaze. Umurimo wo kubwiriza wasaga n’uwapfubye. Mu bihe bya Bibiliya, kudahambwa mu mva byari igisebo gikomeye ku mupfu (Zaburi 79:1-3; 1 Abami 13:21, 22). Ku bw’ibyo, kuba abahamya babiri batari guhambwa byari kuba igisebo gikomeye kuri bo. Ahantu hashyuha nko muri Palesitina, intumbi irekewe mu nzira yashoboraga rwose gutangira kunuka nyuma y’iminsi itatu n’igice.c (Gereranya na Yohana 11:39.) Ayo magambo yakoreshejwe mu buhanuzi agaragaza ukuntu ba bahamya babiri bari gukozwa isoni. Abahamya bavuzwe haruguru bari bafunzwe baje no kwimwa uburenganzira bwabo bwo gufungurwa batanze ingwate igihe urubanza rwabo rwagezwaga imbere y’urukiko rw’ubujurire. Bandagajwe imbere y’abantu bose igihe kinini bihagije kugira ngo banukire ‘umudugudu munini.’ Ariko se, uwo “mudugudu munini” ni uwuhe?

22. (a) Umudugudu munini ni iki? (b) Ni gute ibinyamakuru byifatanyije n’abayobozi b’amadini mu byishimo batewe no kuba ba bahamya babiri bari bacecekeshejwe? (Reba agasanduku.)

22 Yohana atubwira bimwe mu byadufasha gusobanukirwa. Avuga ko Yesu yamanikiwe muri uwo mudugudu. Ubwo rero, Yerusalemu ihita ituza mu bitekerezo. Nanone ariko, atubwira ko umudugudu uvugwa hano witwa Sodomu na Egiputa. Koko rero, Yerusalemu yigeze kwitwa Sodomu bitewe n’imigenzo yayo yanduye. (Yesaya 1:8-10; gereranya na Ezekiyeli 16:49, 53-58.) Naho Egiputa, yabaye ubutegetsi bwa mbere bw’igihangange ku isi, rimwe na rimwe ishushanya iyi gahunda y’isi (Yesaya 19:1, 19: Yoweli 4:19). Ku bw’ibyo, uwo mudugudu munini ugereranya “Yerusalemu” yanduye, ivuga ko isenga Imana, kandi iriho umwanda n’ibicumuro nka Sodomu, ikaba iri no mu bice bigize iyi gahunda y’isi ya Satani kimwe na Egiputa. Igereranya amadini yiyita aya gikristo, ari yo Yerusalemu yahemutse yo muri iki gihe, kandi abagize uwo muteguro bagize impamvu zo kwishima igihe bahagarikaga umurimo wo kubwiriza w’abahamya babiri wababangamiraga.

Bongeye guhagurutswa!

23. (a) Nyuma y’iminsi itatu n’igice byagenze bite ku bahamya babiri, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka ku banzi babo? (b) Ni ryari ibivugwa mu Byahishuwe 11:11, 12 hamwe n’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli buvuga uko Yehova yashyize umwuka mu magufwa yumye yo mu kibaya, byasohoye muri iki gihe?

23 Ibinyamakuru byifatanyije n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo kugira ngo bandagaze abagaragu b’Imana; ibyo bikaba bigararagarira mu byo ikinyamakuru kimwe cyavuze kigira kiti “aka cya gitabo Ubwiru burasohoye (mu Cyongereza) kashobotse.” Ariko rero, ibyo byari ukwibeshya rwose! Abahamya babiri ntibaheranywe n’urupfu. Bibiliya igira iti “iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti ‘nimuzamuke muze hano.’ Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba” (Ibyahishuwe 11:11, 12). Ibyo byabagendekeye nk’uko byagenze ku magufwa yumye yo mu kibaya Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa. Yehova yashyize umwuka muri ayo magufwa yumye maze agarura ubuzima, ari byo byashushanyaga ko ishyanga rya Isirayeli ryari kongera kuvuka nyuma y’imyaka 70 ryamaze mu bunyage i Babuloni (Ezekiyeli 37:1-14). Ubwo buhanuzi bwombi, ubwa Ezekiyeli n’ubwo mu Byahishuwe, bwasohoye mu buryo butangaje muri iki gihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 1919, ubwo Yehova yongeraga guha ubuzima abahamya be ‘bari barapfuye.’

24. Igihe abahamya babiri basubizwagamo ubuzima, byagize izihe ngaruka ku banyamadini babatotezaga?

24 Mbega ukuntu ababatotezaga baguye mu kantu! Intumbi z’abahamya babiri zagaruriwe ubuzima mu buryo butunguranye maze zongera gukora. Ku bayobozi b’amadini, ibintu byari bisubiye ibubisi, ndetse kurushaho, kuko ba bakozi b’Abakristo bari baragambaniye kugira ngo bafungwe bari bongeye kubona umudendezo, kandi bari bagiye guhanagurwaho icyaha burundu. Bagomba kuba barumiwe kurushaho ubwo muri Nzeri 1919, Abigishwa ba Bibiliya bagiraga ikoraniro i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, J. F. Rutherford wari umaze igihe gito afunguwe, yagejeje ku bari baje mu ikoraniro disikuru ishishikaje yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimutangaze Ubwami,” yari ishingiye mu Byahishuwe 15:2 na Yesaya 52:7. Abo mu itsinda rya Yohana bongeye “guhanura,” cyangwa kubwiriza mu ruhame. Bagiye barushaho kugira imbaraga, bashyira ahabona uburyarya bw’amadini yiyita aya gikristo bashize amanga.

25. (a) Ni ryari abahamya babiri babwiwe ngo “nimuzamuke muze hano,” kandi se ni gute ibyo byasohoye? (b) Ni ikihe gikuba cyacitse mu mudugudu munini bitewe no kugarurwa kw’abahamya babiri?

25 Incuro nyinshi, amadini yiyita aya gikristo yagiye agerageza kureba ko yakongera gutsinda nk’uko yabigenje mu mwaka wa 1918. Yagerageje gukoresha imyigaragambyo, imanza, gufungisha abantu no kubicisha, ariko ntibyagira icyo bitanga! Guhera mu mwaka wa 1919, ntiyashoboraga kugera mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka bw’abahamya babiri. Muri uwo mwaka, Yehova yari yarababwiye ati “nimuzamuke muze hano.” Barazamutse maze bajya mu mimerere yo mu buryo bw’umwuka ihanitse, ku buryo abanzi babo bashoboraga kubabona ariko ntibabashe kubageraho. Yohana avuga uko umudugudu munini wacitsemo igikuba bitewe no kugarurwa kw’abo bahamya babiri, agira ati “uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru” (Ibyahishuwe 11:13). Mu by’ukuri, amadini yacitsemo igikuba rwose. Ubutaka bwasaga n’ubuhunga munsi y’ibirenge by’abayobozi b’amadini akomeye, mu gihe itsinda ry’Abakristo ryongeraga kugira ubuzima rigatangira umurimo. Icya cumi cy’umudugudu wabo, ni ukuvuga abantu 7.000 mu buryo bw’ikigereranyo, bagezweho n’ingaruka z’ibyabaye mu buryo bwimbitse cyane, ku buryo bavugwaho ko ari nk’aho bishwe.

26. “Kimwe cya cumi cya wa mudugudu” n’“ibihumbi birindwi” bivugwa mu Byahishuwe 11:13 bisobanura iki?

26 Imvugo ngo “kimwe cya cumi cya wa mudugudu” itwibutsa ko Yesaya yahanuye ibyerekeye Yerusalemu ya kera avuga ko icya cumi cyari kuzarokoka kikaba urubyaro rwera ubwo uwo mudugudu wari kurimburwa (Yesaya 6:13). Nanone, umubare 7.000 utwibutsa igihe Eliya yibwiraga ko ari we wenyine wakomeje kuba indahemuka muri Isirayeli, maze Yehova akamubwira ko mu by’ukuri hari hakiriho abantu 7.000 bari batarapfukamira Baali (1 Abami 19: 14, 18). Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yavuze ko abo bantu 7.000 bashushanyaga abasigaye b’Abayahudi bari baremeye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo (Abaroma 11:1-5). Ayo magambo yo mu Byanditswe adufasha gusobanukirwa ko “ibihumbi birindwi” hamwe na “kimwe cya cumi cya wa mudugudu” bivugwa mu Byahishuwe 11:13 ari abategera amatwi abahamya babiri bongeye kugarurwa, maze bakitarura wa mudugudu ukomeye wokamwe n’ibyaha. Ku ruhande rw’amadini yiyita aya gikristo, ni nk’aho bapfuye. Amazina yabo asibwa mu bitabo byandikwamo abayoboke bayo. Kuri yo, baba batakiriho.d

27, 28. (a) Ni mu buhe buryo ‘abasigaye bahimbaje Imana nyir’ijuru’? (b) Ni iki abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bahatiwe kwemera?

27 Ariko se ni gute ‘abasigaye [bo mu madini yiyita aya gikristo] bahimbaje Imana nyir’ijuru’? Nta gushidikanya ko atari mu buryo bwo kwitarura idini ryabo ry’abahakanyi ngo babe abagaragu b’Imana. Ahubwo ni mu buryo buvugwa mu gitabo kimwe, aho gisobanura imvugo ngo “bahimbaza Imana nyir’ijuru.” Kigira kiti “iyo nteruro ntisobanura guhinduka, kwihana cyangwa se gushima, ahubwo isobanura kwemera ikintu cyabaye, nk’uko bimeze muri rusange mu byanditswe. Gereranya na Yos 7:19 (Septante). Yoh 9:24; Ibyak 12:23; Rom 4:20.” Amadini yiyita aya gikristo yaje kwemerana agahinda ko Imana y’Abigishwa ba Bibiliya yari yakoze igikorwa gitangaje yongera kubagarura mu murimo wa gikristo.​—Word Studies in the New Testament, cyanditswe na Vincent.

28 Birashoboka ko ibyo abayobozi b’amadini baba barabyemeye mu bwenge cyangwa mu bitekerezo gusa. Nta gushidikanya, nta n’umwe muri bo wigeze ahamya ku mugaragaro ko yemera Imana ya ba bahamya babiri. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Yehova bwanditswe na Yohana budufasha kumenya ibyari ku mitima yabo no kwiyumvisha imimerere ikojeje isoni barimo mu mwaka wa 1919. Kuva muri uwo mwaka, ubwo abantu “ibihumbi birindwi” bavaga mu madini yiyita aya gikristo nubwo yari yakoze uko ashoboye kose kugira ngo agumane intama zo mu rwuri rwayo, abayobozi bayo bahatiwe kwemera ko Imana y’itsinda rya Yohana irusha iyabo ubushobozi. Mu myaka yakurikiyeho, bari kugenda barushaho kubyiyumvisha neza, uko benshi mu bayoboke bayo bari kugenda bayitarura, bityo bakikiranya n’amagambo yavuzwe na rubanda ubwo Eliya yatsindaga abasenga Baali ku musozi Karumeli, bagira ati “Uwiteka [“Yehova” NW] ni we Mana, Uwiteka [“Yehova” NW] ni we Mana y’ukuri!”​—1 Abami 18:39.

29. Ni iki Yohana avuga ko kigiye kuza vuba, kandi se ni ibihe bintu bindi bigiye guhungabanya amadini yiyita aya gikristo?

29 Ariko, tega amatwi! Yohana aratubwira ati “ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba” (Ibyahishuwe 11:14). Ubwo se niba amadini yiyita aya gikristo yarahungabanyijwe n’ibyabaye kugeza ubu, azabigenza ate ishyano rya gatatu niritangazwa, marayika wa karindwi akavuza impanda, hanyuma ubwiru bw’Imana bugasohozwa?​—Ibyahishuwe 10:7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku byerekeye urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Urusengero Rukuru rwo mu Buryo bw’Umwuka rwa Yehova,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1996, n’ifite umutwe uvuga ngo “Urusengero rw’Ukuri rwo Kuyoboka Imana,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe 1973 (mu Gifaransa).

b Ijambo “ikuzimu” (mu Kigiriki aʹbys·sos; mu Giheburayo tehohmʹ) rivuga mu buryo bw’ikigereranyo ahantu hadakorerwa umurimo uwo ari wo wose. (Reba Ibyahishuwe 9:2.) Icyakora, rishobora no kwerekeza ku nyanja ngari rifashwe uko ryakabaye. Mu Giheburayo, akenshi iryo jambo rihindurwa ngo “imuhengeri” (Zaburi 71:20 NW; 106:9; Yona 2:5). Ubwo rero, ‘inyamaswa izamuka ivuye ikuzimu’ ishobora kuba ari na yo ‘nyamaswa iva mu nyanja.’​—Ibyahishuwe 11:7; 13:1.

c Igenzura ry’ibyabaye ku bwoko bw’Imana icyo gihe, rigaragaza ko nubwo ya mezi 42 agereranya imyaka itatu n’igice, iminsi itatu n’igice yo ntingana n’amasaha 84. Birashoboka ko igihe cyuzuye cy’iminsi itatu n’igice kivugwa incuro ebyiri (ku murongo wa 9 n’uwa 11) kugira ngo bitsindagirize ko ari igihe kigufi gusa kigereranyijwe n’imyaka itatu n’igice nyayo y’umurimo iyibanziriza.

d Gereranya imikoreshereze inyuranye y’aya magambo ngo “mwapfuye,” “ndapfa,” na “muriho” aboneka mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira: Abaroma 6:2, 10, 11; 7:4, 6, 9; Abagalatiya 2:19; Abakolosayi 2:20; 3:3.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 168]

Barishimye nk’uko mu Byahishuwe 11:10 habivuga

Mu gitabo uwitwa Abrahms yanditse, avuga uko igitabo Ubwiru busohora (mu Cyongereza) cyarwanyijwe mu buryo bukomeye. Avuga ibyo abayobozi b’amadini bagerageje gukora kugira ngo bikize Abigishwa ba Bibiliya n’ “imyizerere yabo y’icyorezo.” Ibyo byabyaye urubanza rwatumye J. F. Rutherford na bagenzi be barindwi bakatirwa imyaka myinshi y’igifungo. Dr. Abrams akomeza agira ati “iyo umuntu asesenguye uko byagenze, agera ku mwanzuro w’uko amatorero n’abayobozi b’amadini ari bo bari bihishe inyuma y’iyo nkubiri yari igamije gutsemba Abaruseli. Muri Kanada, mu kwezi kwa Gashyantare 1918, abanyamadini batangiye ibikorwa byo kubarwanya bo n’ibitabo byabo, cyane cyane cya gitabo twavuze haruguru. Nk’uko ikinyamakuru cyitwa Tribune cy’i Winnipeg kibivuga, . . . birazwi ko gucibwa kw’ibitabo byabo byaba byaraturutse ku ‘bayobozi b’amadini.’”​—Preachers Present Arms, cyanditswe mu mwaka wa 1933.

Dr. Abrams akomeza agira ati “igihe abanditsi b’ibinyamakuru by’amadini bagezwagaho inkuru ivuga ibyo gukatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri, ibyo binyamakuru hafi ya byose, ibikomeye n’ibyoroheje, byarabyishimiye. Muri ibyo binyamakuru by’amadini y’ibigugu, sinigeze mbonamo ijambo na rimwe ryo kubashyigikira. Naho Upton Sinclair we, yafashe umwanzuro agira ati ‘nta gushidikanya ko iryo totezwa . . . mu ruhande rumwe ryatewe n’uko bari bikururiye urwango rw’amadini y’ibigugu.’ Icyo imihati ihuriweho n’amadini itari yashoboye kugeraho, Leta yo yasaga n’aho ikigezeho mu mwanya wayo.” Uwo mwanditsi amaze kuvuga amwe mu magambo yo guharabika yanditswe na bimwe muri ibyo binyamakuru by’amadini, yavuze ibyo gusubirwaho kw’imikirize y’urubanza rwari rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire, maze yongeraho ati “iby’uwo mwanzuro byo, amadini yaryumyeho ntiyabihingutsa.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 163]

Yohana aragera urusengero rwo mu buryo bw’umwuka: abatambyi basizwe bagomba kubahiriza amahame y’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 165]

Umurimo wo kubaka bundi bushya wakozwe na Zerubabeli na Yosuwa wagaragazaga ko ku munsi w’Umwami imitangirire idashamaje yari gukurikirwa n’ukwiyongera gukomeye kw’Abahamya ba Yehova. Amazu nk’aya yagaragajwe haruguru ari i Brooklyn, New York, yagiye yagurwa cyane kugira ngo ahuze n’ibikenewe

[IAmafoto yo ku ipaji ya 166]

Ubutumwa bw’imanza zikongora bwatangajwe n’abahamya babiri bwashushanywaga n’umurimo wo guhanura wakozwe na Mose na Eliya

[Amafoto yo ku ipaji ya 169]

Kimwe n’amagufwa yumye yo mu buhanuzi bwa Ezekiyeli igice cya 37, abahamya babiri bashubijwe ubuzima kugira ngo bakore umurimo wo muri iki gihe wo kubwiriza muri iki gihe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze