ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ihatire Gusoma
    Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Kamena
    • 16. Ni ikihe kigeragezo Abaheburayo batatu bahuye na cyo, kandi ni gute iyo nkuru ishobora kudufasha?

      16 Inkuru y’Abaheburayo bitwa Saduraka, Meshaki na Abedenego, ishobora kudufasha kugira ngo tube abizerwa ku Mana igihe turi mu mimerere igoye. Gerageza kwiyumvisha uko ibintu byagenze mu gihe muri Daniyeli igice cya 3 hasomwa mu ijwi ryumvikana. Igishushanyo kinini cy’izahabu kirekire gihagaritswe mu kibaya cya Dura, aho abategetsi b’i Babuloni bateraniye. Igihe bumvise ijwi ry’ibikoresho by’umuzika, bubaraye hasi maze baramya cya gishushanyo Umwami Nebukadineza yahagaritse. Uretse Saduraka, Meshaki, na Abedenego, bose barabikoze. Mu buryo burangwa no kubaha, ariko kandi butajenjetse, babwiye umwami ko batazakorera imana ze kandi ko batazaramya igishushanyo cy’izahabu. Abo basore b’Abaheburayo bajugunywe mu itanura ryaka umuriro ugurumana cyane kurenza uko ryari rikwiriye kwaka. Ariko se, bigenze bite? Umwami arebye mu itanura maze abona abantu bane babohowe, umwe muri bo akaba ‘asa n’umwana w’Imana’ (Daniyeli 3:25). Abo Baheburayo batatu bakuwe mu itanura, maze Nebukadineza ashima Imana yabo. Kwiyumvisha iyo nkuru bihesha ingororano. Kandi se, mbega isomo itanga ku birebana no kuba uwizerwa kuri Yehova mu gihe cy’ikigeragezo!

      Mwungukirwe no Gusoma Bibiliya mu Rwego ry’Umuryango

      17. Vuga mu magambo ahinnye bimwe mu bintu by’ingirakamaro umuryango wawe ushobora kwiga binyuriye mu gusomera Bibiliya hamwe.

      17 Umuryango wawe ushobora kungukirwa cyane mu gihe mwajya mufata umwanya wo gusomera hamwe Bibiliya buri gihe. Muhereye mu Itangiriro, mushobora kugira mu bwenge ishusho y’irema kandi mukitegereza neza ubuturo bw’umuntu bwa Paradizo ya mbere. Mushobora kumenya inkuru z’ibyabaye za ba sogokuruza bizerwa hamwe n’imiryango yabo, kandi mugakurikira Abisirayeli mu gihe bambuka Inyanja Itukura imaze gukama. Mushobora kureba umusore w’umushumba, Dawidi, anesha Umufilisitiya w’igihangange Goliyati. Umuryango wawe ushobora gukurikirana iyubakwa ry’urusengero rwa Yehova i Yerusalemu, ushobora kubona isenywa ryarwo rushenywe n’ingabo z’i Babuloni, kandi ushobora no kwibonera uburyo rwongeye kubakwa mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umutware Zerubabeli. Ushobora kumva itangazo rya marayika rivuga ibyo kuvuka kwa Yesu, uri kumwe n’abashumba boroheje bari hafi y’i Betelehemu. Ushobora kumenya amakuru arambuye ku bihereranye n’umubatizo we hamwe n’umurimo we, ushobora kumubona atanga ubuzima bwe bwa kimuntu kugira ngo bube incungu, kandi ushobora no kwifatanya mu byishimo byo kuzuka kwe. Ikindi kandi, ushobora gukorana urugendo n’intumwa Pawulo no kureba ukuntu amatorero ashingwa mu gihe Ubukristo bugenda bukwirakwira. Hanyuma, umuryango wawe ushobora kwishimira iyerekwa rikomeye ry’intumwa Yohana ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe ku bihereranye n’igihe kizaza, hakubiyemo n’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo.

      18, 19. Ni ibihe bitekerezo bitangwa ku birebana no gusoma Bibiliya mu rwego ry’umuryango?

      18 Mu gihe musoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango mu ijwi ryumvikana, muyisome mu buryo busobanutse neza kandi mubigiranye igishyuhirane. Igihe musoma ibice bimwe by’Ibyanditswe, umwe mu bagize umuryango​—umubyeyi w’umugabo niba bishoboka​—ashobora gusoma amagambo ahereranye n’ibintu rusange bikubiye muri iyo nkuru. Abandi basigaye bashobora kujya mu mwanya w’abantu bavugwa muri Bibiliya, musoma ibice biberekeyeho mufite ibyiyumvo bihuje n’inkuru zikubiye muri byo.

      19 Mu gihe mwifatanya mu gusomera Bibiliya hamwe mu rwego ry’umuryango, ubushobozi bwanyu bwo gusoma buziyongera. Nanone kandi, ubumenyi bwanyu ku byerekeye Imana bushobora kwiyongera, kandi ibyo bizatuma murushaho kuyegera. Asafu yaririmbye agira ati “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye. Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose” (Zaburi 73:28). Ibyo bizafasha umuryango wawe kumera nka Mose, we “[w]ihanganye, nk’ureba Itaboneka,” ari yo Yehova Imana.​—Abaheburayo 11:27.

      Gusoma n’Umurimo wa Gikristo

      20, 21. Ni gute inshingano yacu yo kubwiriza igendana n’ubushobozi bwacu bwo gusoma?

      20 Icyifuzo cyacu cyo gusenga “Itaboneka,” cyagombye kudusunikira kwihatira kuba abantu bazi gusoma neza. Gushobora gusoma neza bidufasha gutanga ubuhamya buturuka mu Ijambo ry’Imana. Mu by’ukuri, bidufasha gusohoza umurimo wo kubwiriza Ubwami, uwo Yesu yashinze abigishwa be ubwo yagiraga ati “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Gutanga ubuhamya ni wo murimo w’ibanze w’ubwoko bwa Yehova, kandi gushobora gusoma bidufasha kuwusohoza.

      21 Hakenewe imihati kugira ngo umuntu abe umusomyi mwiza n’umwigisha ufite ubuhanga w’Ijambo ry’Imana (Abefeso 6:17). Bityo rero, “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa . . . ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Ongera ubumenyi bwawe bw’ukuri kw’Ibyanditswe hamwe n’ubushobozi bwawe uri Umuhamya wa Yehova, wihatira gusoma.

  • Soma Ijambo ry’Imana Kandi Uyikorere mu Kuri
    Umunara w’Umurinzi—1996 | 1 Kamena
    • Soma Ijambo ry’Imana Kandi Uyikorere mu Kuri

      “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe [“ukuri kwawe,” “Traduction du monde nouveau”].”​—ZABURI 86:11.

      1. Ni iki cy’ingenzi inomero ya mbere y’iyi gazeti yavuze ku bihereranye n’ukuri?

      YEHOVA atanga umucyo n’ukuri (Zaburi 43:3). Nanone kandi, aduha ubushobozi bwo gusoma Ijambo rye, Bibiliya, no kwiga ukuri. Inomero ya mbere y’iyi gazeti​—yo muri Nyakanga 1879​—yagize iti “ukuri, kimwe n’akarabo koroheje kari mu butayu bw’ubuzima, gukikijwe kandi gusa n’aho gupfukiranywe n’ibyatsi bibi by’ikinyoma bishishe. Mu gihe ukubonye, ugomba guhora uri maso. Mu gihe ubonye ubwiza bwako, ugomba kwigizayo ibyatsi bibi by’ikinyoma n’amahwa y’ubufana. Mu gihe waba ushaka kugutunga, ugomba guca bugufi kugira ngo ugufate. Ntufate ururabo rumwe gusa rw’ukuri. Iyo ururabo rumwe ruza kuba ruhagije, ntihari kubaho nyinshi. Komeza kuzikorakoranya, komeza gushaka izindi.” Gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana, bituma tugira ubumenyi nyakuri kandi tukagendera mu kuri kwayo.​—Zaburi 86:11.

      2. Ingaruka yabaye iyihe igihe Ezira hamwe n’abandi basomeraga Abayahudi bo muri Yerusalemu ya kera Amategeko y’Imana?

      2 Igihe inkuta za Yerusalemu zari zimaze

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze