ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Babyeyi, Ni Iki Urugero Mutanga Rwigisha?
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Nyakanga
    • Babyeyi, Ni Iki Urugero Mutanga Rwigisha?

      “Mwigane Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo.”​—ABEFESO 5:1, 2.

      1. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere?

      YEHOVA ni we Nkomoko ya gahunda y’umuryango. Buri muryango wose ni we ukesha kubaho, bitewe n’uko ari we washinze umuryango wa mbere kandi agaha umugabo n’umugore ba mbere ubushobozi bwo kororoka (Abefeso 3:14, 15). Yahaye Adamu na Eva amabwiriza y’ibanze ku bihereranye n’inshingano zabo, kandi nanone, yabahaye uburyo buhagije bwo kuba ari bo bifatira iya mbere mu kuzisohoza (Itangiriro 1:28-30; 2:6, 15-22). Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, imimerere imiryango yagombaga kubamo yagiye irushaho gukomera. Icyakora, mu buryo bwuje urukundo, Yehova yatanze amabwiriza yari kuzafasha abagaragu be guhangana n’iyo mimerere.

      2. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yashimangiye inama zanditswe azongeraho amabwiriza atanditswe? (b) Ni ikihe kibazo ababyeyi bagomba kwibaza?

      2 Kubera ko Yehova ari Umwigisha wacu Mukuru, yakoze ibirenze ibyo gutanga amabwiriza yanditswe, ku bihereranye n’ibyo tugomba gukora n’ibyo tugomba kwirinda. Mu bihe bya kera, yajyaga atanga amabwiriza yanditswe n’atanditswe binyuriye ku batambyi n’abahanuzi hamwe n’abatware b’imiryango. Ni nde arimo akoresha kugira ngo atange izo nyigisho zitanditswe muri iki gihe? Ni abasaza b’Abakristo hamwe n’ababyeyi. Niba uri umubyeyi, mbese waba urimo usohoza uruhare rwawe wigisha umuryango wawe inzira za Yehova?​—Imigani 6:20-23.

      3. Ni iki abatware b’imiryango bashobora kwigira kuri Yehova mu birebana no gutanga inyigisho zigira ingaruka nziza?

      3 Ni gute izo nyigisho zagombye gutangwa mu muryango? Yehova atanga urugero. Avuga mu buryo bweruye icyiza icyo ari cyo n’ikibi icyo ari cyo, kandi agenda abisubiramo kenshi nta kurambirwa (Kuva 20:4, 5; Gutegeka 4:23, 24; 5:8, 9; 6:14, 15; Yosuwa 24:19, 20). Akoresha ibibazo bikangura ubwenge (Yobu 38:4, 8, 31). Binyuriye ku ngero zigisha hamwe n’ingero z’ibintu byabayeho, abyutsa ibyiyumvo byacu kandi akagorora imitima yacu (Itangiriro 15:5; Daniyeli 3:1-29). Babyeyi, mu gihe mwigisha abana banyu, mbese mugerageza kwigana urwo rugero?

      4. Ni irihe somo tuvana kuri Yehova mu bihereranye no gutanga igihano, kandi se, kuki gutanga igihano ari iby’ingenzi?

      4 Ku bihereranye n’ibyo gukiranuka, Yehova ntajenjeka, ariko kandi aniyumvisha ingaruka z’ukudatungana. Bityo rero, mbere y’uko ahana, arabanza akigisha abantu badatunganye, akabaha imiburo kenshi kandi akajya abibutsa (Itangiriro 19:15, 16; Yeremiya 7:23-26). Mu gihe atanga igihano, agitanga mu rugero rukwiriye, ntakabya (Zaburi 103:10, 11; Yesaya 28:26-29). Niba ari uko tugenzereza abana bacu, icyo ni igihamya kigaragaza ko tuzi Yehova, kandi na bo kumumenya bizarushaho kuborohera.​—Yeremiya 22:16; 1 Yohana 4:⁠8.

      5. Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana kuri Yehova mu birebana no gutega amatwi?

      5 Mu buryo buhebuje, Yehova atega amatwi kubera ko ari Umubyeyi wuje urukundo wo mu ijuru. Nta bwo apfa gutanga amategeko gusa. Adutera inkunga yo gusuka imbere ye ibiri mu mitima yacu. (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Kandi iyo tugize ibyiyumvo bidakwiriye, ntaducyaha adukankamira ari mu ijuru. Atwigisha abigiranye ukwihangana. Ku bw’ibyo, mbega ukuntu inama y’intumwa Pawulo ikwiriye, inama igira iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 4:31–5:⁠1)! Mbega urugero ruhebuje Yehova aha ababyeyi mu gihe bashaka kwigisha abana babo! Ni urugero rutugera ku mutima kandi rugatuma twifuza kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa na we.

      Ingaruka Gutanga Urugero Bigira

      6. Ni gute imyifatire y’ababyeyi hamwe n’urugero batanga bigira ingaruka ku bana babo?

      6 Uretse kwigisha hakoreshejwe amagambo, gutanga urugero bigira ingaruka zikomeye ku bakiri bato. Ababyeyi baba babishaka cyangwa batabishaka, abana babo bazajya babigana. Bishobora gushimisha ababyeyi​—rimwe na rimwe bishobora kubakoza isoni​—⁠iyo bumvise abana babo bavuga ibintu bo ubwabo bavuze. Mu gihe imyifatire y’ababyeyi hamwe n’imigenzereze yabo igaragaza ko bafatana uburemere ibintu by’umwuka mu buryo bwimbitse, ibyo bigira ingaruka nziza ku bana.​—Imigani 20:⁠7.

      7. Ni uruhe rugero rwa kibyeyi Yefuta yahaye umukobwa we, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?

      7 Ingaruka urugero rutangwa n’ababyeyi rugira, zagaragajwe neza muri Bibiliya. Yefuta wakoreshejwe na Yehova mu kuyobora Abisirayeli agatuma banesha Abamoni, na we yari umubyeyi. Inkuru yanditswe ivuga ibihereranye n’igisubizo yahaye umwami w’Abamoni, igaragaza ko Yefuta agomba kuba yarasomaga cyane amateka avuga ibyo Yehova yajyaga agirira Abisirayeli. Yashoboraga gusubira muri ayo mateka adategwa, kandi yagaragaje ko yizeraga Yehova mu buryo bukomeye. Nta gushidikanya, urugero rwe rwafashije umukobwa we kwihingamo ukwizera n’umwuka w’ubwitange yagaragaje mu gihe yiyemezaga gukora umurimo mu mibereho ye yose, ari umukobwa utarashatse wiyeguriye Yehova.​—Abacamanza 11:14-27, 34-40; gereranya na Yosuwa 1:⁠8.

      8. (a) Ni iyihe myifatire myiza ababyeyi ba Samweli bagaragaje? (b) Ni gute ibyo byagiriye Samweli akamaro?

      8 Samweli yabaye umwana w’intangarugero, kandi aba umuhanuzi w’Imana wizerwa mu buzima bwe bwose. Mbese, wifuza ko umwana wawe yazaba nka we? Suzuma urugero rwatanzwe n’ababyeyi ba Samweli, ari bo Elukana na Hana. N’ubwo imimerere yo mu rugo rwabo itari shyashya, buri gihe bajyaga bazamuka bakajya i Shilo gusenga, aho hantu hakaba hari hari urusengero rwera (1 Samweli 1:3-8, 21). Zirikana ukuntu Hana yasenganye ibyiyumvo byimbitse (1 Samweli 1:9-13). Wirebere ukuntu bombi bumvaga ari iby’ingenzi gusohoza isezerano iryo ari ryo ryose babaga barasezeranyije Imana (1 Samweli 1:22-28). Nta gushidikanya, urugero rwabo rwiza rwafashije Samweli kwihingamo imico yatumye ashobora gukomeza kugira imyifatire ikwiriye​—ndetse no mu gihe abantu bari bamukikije bitwaga ko bakorera Yehova, batubahaga na busa inzira z’Imana. Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahaye Samweli inshingano yo kuba umuhanuzi We.​—1 Samweli 2:11, 12; 3:1-21.

      9. (a) Ni ibihe bintu byo mu rugo byagize ingaruka nziza kuri Timoteyo? (b) Timoteyo yaje kuba muntu ki?

      9 Mbese, wakwifuza ko umuhungu wawe yamera nka Timoteyo, we watangiye gukorana n’intumwa Pawulo akiri umusore? Se wa Timoteyo ntiyizeraga, ariko nyina na nyirakuru bamuhaye urugero rwiza mu birebana no gufatana uburemere ibintu by’umwuka. Nta gushidikanya ko ibyo byagize uruhare mu gushyiriraho Timoteyo urufatiro rwiza mu mibereho ye igihe yari Umukristo. Tubwirwa ko nyina, Unike, yari afite “kwizera kutaryarya.” Imibereho yabo igihe bari Abakristo, ntiyarangwaga n’uburyarya; mu by’ukuri babagaho bahuje n’ibyo bavugaga ko bemera, kandi bigishije umwana wabo Timoteyo wari ukiri muto kubigenza atyo. Timoteyo yagaragaye ko yari umuntu washoboraga kwiringirwa kandi agaragaza ko mu by’ukuri yitaga ku byatuma abandi bamererwa neza.​—2 Timoteyo 1:5; Abafilipi 2:20-22.

      10. (a) Ni izihe ngero zo hanze zishobora kugira ingaruka ku bana bacu? (b) Ni gute twagombye kubyifatamo mu gihe ibyo bintu bigira ingaruka ku bana bacu byaba bigaragariye mu mvugo yabo no mu myifatire yabo?

      10 Ingero zigira ingaruka ku bana bacu, zose si ko ari izo mu rugo. Hari abana bigana ku ishuri, abarimu bakora akazi ko kugorora imitekerereze y’abakiri bato, abantu bumva ko byanze bikunze buri wese yagombye gukurikiza imigenzo yashinze imizi mu buryo bwimbitse mu bwoko runaka cyangwa mu karere runaka, hakaba ibirangirire mu mikino bivugwa ibigwi hose, hamwe n’abategetsi bafite imyifatire igaragazwa mu itangazamakuru. Nanone kandi, abana babarirwa muri za miriyoni bagezweho n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu ntambara. Mbese, byagombye kudutangaza mu gihe ibyo bintu bigira ingaruka ku bana bacu byaba bigaragariye mu mvugo yabo cyangwa mu myifatire yabo? Mbese, iyo tubabonyeho ibyo bintu tubyifatamo dute? Mbese, kubatwama tubigiranye ubukana cyangwa kubasomera amagambo akarishye ni byo bikemura ikibazo? Aho guhita twihutira kugira icyo dukora ku bana bacu, mbese ntibyarushaho kuba byiza twibajije tuti ‘mbese, hari ikintu runaka mu byo Yehova atugirira gishobora kumfasha gusobanukirwa ukuntu nakemura icyo kibazo?’​—Gereranya n’Abaroma 2:⁠4.

      11. Mu gihe ababyeyi bakoze amakosa, ni gute ibyo bishobora kugira ingaruka ku myifatire y’abana babo?

      11 Birumvikana ariko ko ababyeyi badatunganye atari ko buri gihe bazajya bakemura ibibazo mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi. Bazakora amakosa. Mbese, mu gihe abana babonye ayo makosa, bizatuma icyubahiro bagiriraga ababyeyi babo kigabanuka? Birashoboka, cyane cyane iyo ababyeyi bagerageje gutwikira amakosa yabo bakoresha ubutware bwabo mu buryo bukagatiza. Ariko kandi, ibintu bishobora kugenda ukundi mu buryo butandukanye cyane, niba ababyeyi ari abantu bicisha bugufi, kandi bagahita bemera amakosa yabo. Muri ubwo buryo, bashobora kubera abana babo urugero rw’ingirakamaro, bo baba bagomba kwitoza ibyo ababyeyi babo bakora.​—Yakobo 4:⁠6.

      Icyo Urugero Rwacu Rushobora Kwigisha

      12, 13. (a) Ni iki abana bagomba kumenya ku bihereranye n’urukundo, kandi se, ni gute ibyo byakwigishwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko abana bamenya ibihereranye n’urukundo?

      12 Hari amasomo menshi y’ingirakamaro ashobora kwigishwa mu buryo bugira ingaruka nziza cyane kurusha ubundi bwose, nk’igihe umubyeyi atanga amabwiriza ari na ko atanga urugero rwiza. Reka dusuzume make muri yo.

      13 Kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde: Rimwe mu masomo y’ingenzi cyane kurusha ayandi rigomba gushimangirwa binyuriye ku gutanga urugero, ni irihereranye n’icyo urukundo rusobanura. ‘Dukunda [Imana], kuko ari yo yabanje kudukunda’ (1 Yohana 4:19). Ni yo Soko y’urukundo, kandi ni yo yatanze urugero ruhebuje rw’urukundo. Urwo rukundo rushingiye ku mahame, a·gaʹpe, ruvugwa muri Bibiliya incuro zisaga 100. Ni umuco uranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:35). Urwo rukundo rugomba kugaragarizwa Imana na Yesu Kristo, nanone kandi twebwe abantu tugomba kurugaragariza bagenzi bacu​—ndetse n’abo dushobora kuba twumva tudakunda (Matayo 5:44, 45; 1 Yohana 5:⁠3). Urwo rukundo rugomba kuba mu mitima yacu, kandi rukagaragarira mu mibereho yacu, mbere y’uko dushobora kurwigisha abana bacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ibikorwa biruta amagambo. Mu muryango, abana bakeneye kubona no kugaragarizwa urukundo hamwe n’indi mico ifitanye isano na rwo, urugero nk’ubwuzu. Iyo ibyo bintu bitabonetse, umwana aragwingira mu mikurire ye yo mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ubwenge n’iyo mu buryo bw’ibyiyumvo. Nanone kandi, abana bagomba kwerekwa ukuntu Abakristo bagenzi babo batari abo mu muryango wabo bagaragarizwa urukundo n’ubwuzu mu buryo bukwiriye.​—Abaroma 12:10; 1 Petero 3:⁠8.

      14. (a) Ni gute abana bashobora kwigishwa gukora akazi neza mu buryo bushimishije? (b) Ni gute ibyo bishobora gukorwa mu mimerere y’umuryango wawe?

      14 Kwitoza gukora: Gukora ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima. Kugira ngo umuntu yumve afite agaciro, agomba kwitoza gukora akazi ke neza (Umubwiriza 2:24; 2 Abatesalonike 3:10). Niba umwana yabwiwe gukora ibintu runaka atigishijwe bihagije uko bikorwa, hanyuma bakamukangara bitewe n’uko atabikoze neza, biragoye cyane kugira ngo azitoze gukora akazi ke neza. Ariko mu gihe abana bitoza binyuriye ku gukorana by’ukuri n’ababyeyi babo, kandi bagashimirwa mu buryo bukwiriye, birashoboka cyane ko bazitoza gukora akazi gashimishije. Niba ababyeyi batanga urugero bakanatanga n’ibisobanuro, abana bashobora kutamenya gusa uko ibintu runaka bikorwa, ahubwo bamenya n’ukuntu bahangana n’ibibazo, uko bahama ku murimo wabo kugeza urangiye, n’ukuntu batekereza kandi bagafata imyanzuro. Muri iyo mimerere, bashobora gufashwa kumenya ko Yehova na we akora, ko akora akazi ke neza, kandi ko Yesu yigana Se (Itangiriro 1:31; Imigani 8:27-31; Yohana 5:17). Niba umuryango ukora imirimo ihereranye n’ubuhinzi n’ubworozi, cyangwa ukaba ukora imirimo y’ubucuruzi, bamwe mu bagize umuryango bashobora gukorera ibintu hamwe. Cyangwa se wenda umubyeyi w’umugore ashobora kwigisha umuhungu we cyangwa umukobwa we guteka no gukora isuku nyuma yo gufungura. Umubyeyi w’umugabo ufite akazi kure y’imuhira, ashobora guteganya kugira ibintu bimwe na bimwe akorera imuhira ari kumwe n’abana be. Mbega ukuntu biba ingirakamaro mu gihe ababyeyi baba batagamije gusa ko imirimo runaka y’ako kanya yakorwa, ahubwo bakaba bagamije ko abana bagira ibibakwiriye bizabafasha mu buzima!

      15. Ni mu buhe buryo amasomo ahereranye no kwizera ashobora kwigishwa? Tanga urugero.

      15 Gukomeza kugira ukwizera mu gihe cy’amakuba: Ukwizera na ko ni ikintu cy’ingenzi kigize imibereho yacu. Mu gihe ukwizera kuganirwaho mu cyigisho cy’umuryango, abana bashobora kumenya kugusobanura. Nanone kandi, bashobora kumenya ibihamya bituma ukwizera gutangira gukura mu mitima yabo. Ariko mu gihe babona ababyeyi babo bagaragaza ukwizera kutajegajega mu bigeragezo bikaze, ibyo bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo yose. Hari umwigishwa wa Bibiliya umwe wo muri Panama, umugabo we akaba yaramushyiragaho iterabwoba amubwira ko azamwirukana niba ataretse gukorera Yehova. Ariko kandi, we n’abana be bato bane, buri gihe bakoraga urugendo rw’ibirometero 16 ku maguru, hanyuma bagafata bisi bagakora urundi rugendo rw’ibirometero 30, kugira ngo bagere ku Nzu y’Ubwami yari ibegereye. Abantu bagera hafi kuri 20 bo mu muryango we batewe inkunga n’urugero rwe, maze bayoboka inzira y’ukuri.

      Dutange Urugero mu Birebana no Gusoma Bibiliya Buri Munsi

      16. Kuki ari byiza ko umuryango usomera Bibiliya hamwe buri munsi?

      16 Umwe mu mico y’agaciro kenshi cyane kurusha iyindi yose umuryango uwo ari wo wose ushobora kwishyiriraho​—umuco uzazanira ababyeyi inyungu kandi ukabera abana urugero bashobora kwigana​—ni umuco wo gusoma Bibiliya buri gihe. Niba bibashobokera, mujye mugira icyo musoma muri Bibiliya buri munsi. Gusoma byinshi si byo by’ingenzi cyane. Icy’ingenzi cyane kurushaho ni ukubikora buri gihe, hamwe n’uburyo bikorwamo. Ku birebana n’abana, gusoma Bibiliya bishobora kongerwaho gutega amatwi kaseti z’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, niba ziboneka mu rurimi rwanyu. Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, bidufasha gukomeza kwimiriza imbere ibitekerezo by’Imana. Kandi iyo uko gusoma Bibiliya bidakozwe n’abantu ku giti cyabo byonyine, ahubwo bigakorwa mu rwego rw’imiryango, ibyo bishobora gufasha iyo miryango yose uko yakabaye kugendera mu nzira za Yehova. Darame yari ifite umutwe uvuga ngo Miryango​—Gusoma Bibiliya Buri Munsi Nimubigire Inzira Yanyu y’Ubuzima! yo mu Makoraniro aherutse kuba yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” yateraga inkunga yo kugira ako kamenyero.​—Zaburi 1:1-3.

      17. Ni gute gusomera Bibiliya hamwe mu muryango no gufata mu mutwe imirongo y’ingenzi bifasha ababyeyi gushyira mu bikora inama iboneka mu Befeso 6:⁠4?

      17 Gusoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango, bihuje n’ibyo intumwa Pawulo yanditse mu rwandiko rwayo rwahumetswe yandikiye Abakristo bo muri Efeso, igira iti “ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Ibyo bisobanura iki? Ijambo ryahinduwemo “mubigisha” rifashwe uko ryakabaye, risobanurwa ngo “gushyira ibitekerezo mu”; bityo rero, ababyeyi b’abagabo b’Abakristo baterwa inkunga yo gushyira ibitekerezo bya Yehova Imana mu bana babo​—kugira ngo bafashe abana kumenya ibitekerezo by’Imana. Gutera abana inkunga yo gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe y’ingenzi, bishobora kugira uruhare mu gutuma ibyo bigerwaho. Intego iba ari iyo gutuma ibitekerezo bya Yehova biyobora imitekerereze y’abana, ku buryo buhoro buhoro ibyifuzo byabo n’imyifatire yabo bigera aho bikarangwa n’amahame y’Imana, ababyeyi baba bari kumwe n’abana cyangwa batari kumwe na bo. Bibiliya ni urufatiro rwa bene iyo mitekerereze.​—Gutegeka 6:6, 7.

      18. Mu gihe dusoma Bibiliya, ni iki dushobora kuba dukeneye kugira ngo (a) tuyisobanukirwe neza? (b) twungukirwe n’inama zikubiyemo? (c) twitabire ibyo ihishura ku birebana n’umugambi wa Yehova? (d) twungukirwe n’ibyo ivuga ku bihereranye n’imyifatire hamwe n’ibikorwa by’abantu?

      18 Birumvikana ko kugira ngo Bibiliya igire ingaruka ku mibereho yacu, tugomba gusobanukirwa ibyo ivuga. Ku bantu benshi, ibyo bishobora kubasaba ko ibyo basoma babisubiramo incuro nyinshi. Kugira ngo dusobanukirwe interuro runaka mu buryo bwuzuye, dushobora gukenera kureba amagambo amwe n’amwe mu nkoranyamagambo cyangwa mu gitabo Insight on the Scriptures. Niba umurongo ukubiyemo inama cyangwa itegeko runaka, mujye mufata igihe cyo kugira icyo muvuga ku bihereranye n’imimerere yo muri iki gihe ituma uwo murongo uba ukwiriye. Hanyuma mushobora kwibaza muti ‘ni gute gushyira mu bikorwa iyi nama byatugirira akamaro?’ (Yesaya 48:17, 18). Niba uwo murongo uvuga ibihereranye n’ibintu bimwe na bimwe bigize umugambi wa Yehova, mwibaze muti ‘ni gute ibi bigira ingaruka ku mibereho yacu?’ Wenda mwaba murimo musoma inkuru ivuga ibihereranye n’imyifatire hamwe n’ibikorwa by’abantu. Ni ayahe moshya bari bahanganye na yo? Ni gute babyifashemo? Ni gute dushobora kubonera inyungu mu rugero rwabo? Buri gihe mujye mugena igihe cyo kuganira ku bihereranye n’icyo iyo nkuru isobanura mu mibereho yacu yo muri iki gihe.​—Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:⁠11.

      19. Mu gihe twigana Imana, ni iki tuzaba turimo duha abana bacu?

      19 Mbega uburyo bwiza cyane bwo gucengeza ibitekerezo by’Imana mu bwenge bwacu no mu mitima yacu! Muri ubwo buryo, tuzafashwa by’ukuri ‘kwigana Imana, nk’abana bakundwa’ (Abefeso 5:1). Kandi mu by’ukuri, tuzatanga urugero abana bacu bakwiriye kwigana.

      Mbese, Uribuka?

      ◻ Ni gute ababyeyi bashobora kungukirwa n’urugero rwatanzwe na Yehova?

      ◻ Kuki amabwiriza abana bahabwa agomba kujyanirana n’urugero rwiza rw’ababyeyi?

      ◻ Ni ayahe masomo amwe n’amwe yigishwa neza kurushaho binyuriye ku rugero rutangwa n’ababyeyi?

      ◻ Ni gute dushobora kungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango?

  • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Nyakanga
    • Mujye Mwiga Ijambo ry’Imana Buri Gihe mu Rwego rw’Umuryango

      “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”​—MATAYO 4:4.

      1. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’inshingano ireba abatware b’imiryango yo kwigisha abana babo inzira za Yehova?

      YEHOVA IMANA yagiye yibutsa kenshi abatware b’imiryango ibihereranye n’inshingano yabo yo kwigisha abana babo. Izo nyigisho zari gutuma abana babona ibibakwiriye bibafasha mu buzima bwa none, nanone kandi zashoboraga kugira uruhare mu kubategurira imibereho yo mu gihe cyari kuzaza. Umumarayika wari uhagarariye Imana yamenyesheje Aburahamu inshingano ye yo kwigisha abo mu rugo rwe, ku buryo bari “gukomeza mu nzira y’Uwiteka” (Itangiriro 18:19). Ababyeyi b’Abisirayeli bari barabwiwe ko bagombaga gusobanurira abana babo ukuntu Imana yari yararokoye Abisirayeli ikabakura mu Misiri, n’ukuntu yari yarabahaye Amategeko yayo ku Musozi Sinayi, kuri Horebu (Kuva 13:8, 9; Gutegeka 4:9, 10; 11:18-21). Abatware b’imiryango b’Abakristo baterwa inkunga yo kurera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Ndetse n’iyo umubyeyi umwe gusa ari we waba akorera Yehova, uwo mubyeyi agomba kwihatira kwigisha abana be inzira za Yehova.​—2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15.

      2. Mbese, ni ngombwa kugira icyigisho cy’umuryango niba nta bana baba mu rugo? Sobanura.

      2 Ibyo ntibishaka kuvuga ko icyigisho cy’umuryango cy’Ijambo ry’Imana cyagenewe ingo zirimo abana gusa. Mu gihe umugabo n’umugore baba bagira icyigisho cy’umuryango, kabone n’iyo nta bana baba bari mu rugo, ibyo bigaragaza ko bafatana uburemere ibintu by’umwuka mu buryo bwiza.​—Abefeso 5:25, 26.

      3. Kuki kugira icyigisho cy’umuryango buri gihe ari iby’ingenzi?

      3 Kugira ngo inyigisho zigire ingaruka nziza cyane kurusha izindi, zigomba gutangwa buri gihe, mu buryo buhuje n’isomo Yehova yigishirije Abisirayeli mu butayu: isomo ry’uko “umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo [ko] amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga” (Gutegeka 8:⁠3). Hakurikijwe imimerere y’umuryango, ingo zimwe na zimwe zishobora gukora gahunda zo kugira icyigisho cya buri cyumweru; izindi zo zishobora kugira ibihe byo kwiga bimara igihe kigufi buri munsi. Uko gahunda mwahitamo yaba iri kose, ntimukareke ngo icyigisho kijye kibaho mu buryo bw’impanuka. “Mucunguze uburyo umwete” kugira ngo mubone igihe cy’icyigisho. Gukora ibikenewe kugira ngo icyo gihe kiboneke, ni ukwiteganyiriza mu buryo burangwa n’ubwenge. Ubuzima bw’abagize umuryango wanyu buri mu kaga.​—Abefeso 5:15-17; Abafilipi 3:16.

      Intego Tugomba Kuzirikana

      4, 5.(a) Ni iyihe ntego y’ingenzi Yehova yahaye ababyeyi binyuriye kuri Mose, intego bagomba kuzirikana mu gihe bigisha abana babo? (b) Ibyo bikubiyemo iki muri iki gihe?

      4 Mu gihe uyobora icyigisho cy’umuryango, kizagira ingaruka nziza cyane kurusha izindi zose nuramuka uzirikanye intego zisobanutse neza. Reka turebe nke zishoboka.

      5 Kuri buri cyigisho, shaka ukuntu mwakwihingamo gukunda Yehova Imana. Mu gihe Abisirayeli bari bakoraniye mu kibaya cy’i Mowabu, mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yerekeje ibitekerezo byabo ku cyo nyuma y’aho Yesu Kristo yari kwita “itegeko rikomeye mu mategeko.” Iryo tegeko ryari irihe? “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Matayo 22:36, 37; Gutegeka 6:⁠5). Mose yateye Abisirayeli inkunga yo gucengeza iryo tegeko mu mitima yabo no kujya baryigisha abana babo. Ibyo byari kubasaba kuzajya barisubiramo kenshi, bakerekeza ibitekerezo ku mpamvu zatumaga bakunda Yehova, bagahangana n’imyifatire hamwe n’imigenzereze yashoboraga kubazitira igatuma batagaragaza urwo rukundo, kandi mu mibereho yabo bwite bakagaragaza urukundo bakundaga Yehova. Mbese, abana bacu na bo bakeneye inyigisho nk’izo? Barazikeneye rwose! Kandi na bo bagomba gufashwa ‘gukeba imitima yabo,’ ni ukuvuga kuyikuramo ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira urukundo bafitiye Imana (Gutegeka 10:12, 16; Yeremiya 4:⁠4). Muri ibyo bintu bishobora kurubangamira, hashobora kuba harimo kurarikira ibintu by’isi hamwe no kugira icyifuzo cyo kubona uburyo bwo kwivuruguta mu bikorwa byayo (1 Yohana 2:15, 16). Urukundo dukunda Yehova rugomba kurangwa n’ibikorwa, rukagaragaza ibyiyumvo, rukadusunikira gukora ibintu bishimisha Data wo mu ijuru (1 Yohana 5:⁠3). Kugira ngo icyigisho cyanyu cy’umuryango kigire inyungu ziramba, igihe cyose cyo kwiga, icyigisho kigomba kuyoborwa mu buryo bushimangira urwo rukundo.

      6. (a) Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu atange ubumenyi nyakuri? (b) Ni gute Ibyanditswe bitsindagiriza akamaro k’ubumenyi nyakuri?

      6 Tanga ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ibyo Imana isaba. Ibyo bikubiyemo iki? Bikubiyemo ibirenze ibi byo gushobora gusoma igisubizo cyanditswe mu igazeti cyangwa mu gitabo runaka. Ubusanzwe, bisaba kubiganiraho kugira ngo umenye neza ko amagambo hamwe n’ibitekerezo by’ingenzi byumvikanye neza. Ubumenyi nyakuri ni ikintu cy’ingenzi mu birebana no kwambara umuntu mushya, mu gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku bintu by’ingenzi koko mu gihe duhihibikanira ibibazo duhura na byo mu buzima, bityo bukaba ari ubw’ingenzi mu gukora ibintu bishimisha Imana by’ukuri.​—Abafilipi 1:9-11; Abakolosayi 1:9, 10; 3:10.

      7.(a) Ni ibihe bibazo byakoreshwa bishobora gufasha umuryango kureba uko washyira mu bikorwa inyigisho wiga mu mimerere urimo? (b) Ni gute Ibyanditswe bitsindagiriza akamaro k’iyo ntego?

      7 Bafashe kureba uko ibyizwe byashyirwa mu bikorwa mu mimerere murimo. Mu gihe ugamije kugera kuri iyo ntego, muri buri cyigisho cy’umuryango ujye ubaza uti ‘ni gute iyi nyigisho yagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu? Mbese hari icyo idusaba guhindura mu byo dusanzwe dukora? Kuki twagombye kwifuza kugira ibyo duhindura?’ (Imigani 2:10-15; 9:10; Yesaya 48:17, 18). Kwitondera mu buryo buhagije ibihereranye n’ukuntu ibintu byizwe byashyirwa mu bikorwa mu mimerere iriho, bishobora kuba ikintu cy’ingenzi mu birebana n’imikurire yo mu buryo bw’umwuka y’abagize umuryango.

      Koresha Ibitabo by’Imfashanyigisho Ubigiranye Ubwenge

      8. Ni ibihe bikoresho bishobora gukoreshwa mu cyigisho cya Bibiliya byatanzwe n’itsinda ry’umugaragu?

      8 ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yatanze ibikoresho byinshi bishobora gukoreshwa mu cyigisho. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi ikoreshwa mu kwiga Bibiliya, iboneka mu ndimi 131. Hari ibitabo bigenewe icyigisho cya Bibiliya biboneka mu ndimi 153, udutabo tuboneka mu ndimi 284, za kasete za radiyo ziboneka mu ndimi 61, za kasete videwo ziboneka mu ndimi 41, ndetse na porogaramu ya orudinateri igenewe gukoreshwa mu bihereranye n’ubushakashatsi kuri Bibiliya iboneka mu ndimi 9!​—⁠Matayo 24:45-47.

      9. Ni gute twashyira mu bikorwa inama zikubiye mu mirongo yavuzwe muri iyi paragarafu mu gihe turi mu cyigisho cy’umuryango gishingiye ku Munara w’Umurinzi?

      9 Imiryango myinshi ikoresha ibihe by’icyigisho cy’umuryango kugira ngo itegure Icyigisho cy’itorero cy’Umunara w’Umurinzi. Mbega ukuntu ibyo bishobora kuba ingirakamaro! Umunara w’Umurinzi ukubiyemo ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka by’ibanze, bitangwa kugira ngo byubake ubwoko bwa Yehova ku isi hose. Mu gihe mwiga Umunara w’Umurinzi mu rwego rw’umuryango, mujye mukora ibirenze ibyo gusoma za paragarafu no gusubiza ibibazo byanditswe. Mujye mushaka ukuntu mwasobanukirwa mu buryo bwimbitse. Mujye mufata igihe cyo gusoma imirongo yavuzwe ariko itandukuwe. Tumirira abagize umuryango kugira ngo bavuge ukuntu iyo mirongo ifitanye isano n’ibyavuzwe muri paragarafu irimo isuzumwa. Mubikore mu buryo bushishikaza umutima.​—⁠Imigani 4:7, 23; Ibyakozwe 17:⁠11.

      10. Ni iki cyakorwa kugira ngo abana bagire uruhare mu cyigisho cy’umuryango kandi kibashimishe?

      10 Niba mu rugo rwawe harimo abana, ni iki wakora kugira ngo icyigisho cyanyu kitaba umugenzo w’umuryango ukorwa mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa, ahubwo kibe igihe cyo kubakana, gishishikaje kandi gishimishije? Ihatire gutuma buri wese akomeza kugira uruhare mu buryo bukwiriye, kugira ngo ibitekerezo bikomeze kwerekezwa ku nyigisho irimo yigwa. Aho bishoboka, kora uko ushoboye kugira ngo buri mwana wese abe afite Bibiliya ye bwite hamwe n’igazeti yigwa. Mu gihe umubyeyi yigana igishyuhirane Yesu yagiraga, ashobora kureka umwana ukiri muto akicara iruhande rwe, wenda akaba yashyira ukuboko kwe ku rutugu rw’uwo mwana. (Gereranya na Mariko 10:13-16.) Umutware w’umuryango ashobora gusaba umwana muto akaba ari we usobanura ifoto iri hamwe n’inyigisho irimo yigwa. Umwana ukiri muto ashobora guhabwa mbere y’igihe umurongo runaka azasoma. Umwana mukuru mu bandi ashobora gusabwa kuzavuga uburyo buboneka bwo gushyira mu bikorwa inyigisho yigwa.

      11. Ni ibihe bikoresho bindi by’imfashanyigisho byatanzwe, kandi se aho ibyo bikoresho biboneka, ni gute bishobora gukoreshwa mu buryo bw’ingirakamaro mu bihereranye n’icyigisho cy’umuryango?

      11 N’ubwo mushobora kuba mukoresha Umunara w’Umurinzi mu kiganiro cyanyu, ntimukibagirwe ibindi bikoresho by’imfashanyigisho biboneka mu ndimi nyinshi. Niba hari ibintu runaka cyangwa ibisobanuro bifitanye isano n’amagambo avugwa muri Bibiliya mukeneye kumenya, ushobora kubirebera mu gitabo Insight on the Scriptures. Ibindi bibazo bishobora gusubizwa binyuriye mu gushakira mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower, cyangwa binyuriye mu gukoresha porogaramu ya orudinateri igenewe gukoreshwa mu bihereranye n’ubushakashatsi itangwa na Sosayiti. Kwitoza gukoresha ibyo bikoresho, niba biboneka mu rurimi rwanyu, bishobora kuba ingirakamaro mu cyigisho cy’umuryango. Nanone kandi, ushobora kugena igihe runaka ku cyo mwajyaga mukoresha mu cyigisho, mukareba igice kimwe cy’imwe muri za kasete videwo zubaka za Sosayiti, cyangwa mugatega amatwi igice cya darame kuri kasete ya radiyo, hanyuma mukakiganiraho, ibyo ukabikora ugamije kubyutsa ugushimishwa kw’abana. Gukoresha neza izo mfashanyigisho, bishobora gutuma icyigisho cyanyu cy’umuryango gishishikaza kandi kikagirira umumaro umuryango wose uko wakabaye.

      Muhuze n’Ibyo Umuryango Wanyu Ukeneye

      12. Ni gute icyigisho cy’umuryango gishobora kugira uruhare mu guhihibikanira ibintu umuryango ukeneye mu buryo bwihutirwa?

      12 Birashoboka ko ubusanzwe umuryango wanyu waba wiga igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi kigenewe kwigwa muri icyo cyumweru. Ariko kandi, ujye ukurikiranira hafi ibibazo byihishe abagize umuryango bahangana na byo hamwe n’uko bashobora kuba biyumvisha ibintu. Niba umubyeyi w’umugore adafite akazi k’umubiri, ashobora kubigiramo uruhare binyuriye mu kumarana igihe n’abana buri munsi bavuye ku ishuri. Icyo gihe, hari ibibazo bimwe na bimwe bishobora guhihibikanirwa; ibindi byo bishobora gukenera kwitabwaho mu buryo burambuye. Mu gihe hari ibintu umuryango ukeneye mu buryo bwihutirwa, ntukabyirengagize (Imigani 27:12). Ibyo bishobora kuba bidakubiyemo ingorane zo ku ishuri gusa, ahubwo bikubiyemo n’ibindi bibazo. Toranya inyigisho ikwiriye, kandi umenyeshe abagize umuryango mbere y’igihe ibyo muziga.

      13. Kuki kugira ikiganiro mu rwego rw’umuryango ku bihereranye n’uburyo bwo guhangana n’ubukene bishobora kuba ingirakamaro?

      13 Urugero, igice kinini cy’isi cyugarijwe n’ubukene bukabije; bityo rero, mu turere twinshi bishobora kuba ngombwa kuganira ku bihereranye n’ukuntu umuntu yahangana na bwo. Mbese, icyigisho cy’umuryango gishingiye ku bintu nyakuri bibaho mu buzima hamwe n’amahame ya Bibiliya byagirira urugo rwanyu akamaro?​—Imigani 21:5; Umubwiriza 9:11; Abaheburayo 13:5, 6, 18.

      14. Ni iyihe mimerere ishobora gutuma biba bihuje n’igihe ko umuryango uganira ku bihereranye n’uko Yehova abona urugomo, intambara hamwe n’ukutabogama kwa Gikristo?

      14 Indi ngingo isaba kuganirwaho, ni ihereranye n’urugomo. Twese tugomba gucengeza mu buryo bukomeye imitekerereze ya Yehova mu bwenge bwacu no mu mitima yacu (Itangiriro 6:13 Zaburi 11:⁠5). Icyigisho cy’umuryango gishingiye kuri iyo ngingo, gishobora gutanga urubuga rwo kuganira ku bihereranye n’ukuntu abana bakwitwara ku ishuri imbere y’abana bakunda guhutaza abandi, niba bagomba kwitoza mu mikino yigisha kurwana, hamwe n’ukuntu bahitamo imyidagaduro ikwiriye. Ubushyamirane burangwa n’urugomo bwarogeye hose; ibihugu hafi ya byose usanga biri mu ntambara ishyamiranya abenegihugu, cyangwa se birimo umwiryane ushingiye kuri politiki cyangwa ku moko, cyangwa birimo intambara z’udutsiko tw’insoresore. Ku bw’ibyo rero, umuryango wanyu ushobora kuba ukeneye kuganira ku byerekeranye no gukomeza kugira imyifatire ya Gikristo mu gihe waba ukikijwe n’imitwe ishyamiranye mu ntambara.​—Yesaya 2:2-4; Yohana 17:16.

      15. Ni gute inyigisho zihereranye n’ibitsina hamwe n’ishyingirwa zagombye guhabwa abana?

      15 Uko abana bagenda bakura, ni na ko bagenda bakenera guhabwa inyigisho ku bihereranye n’ibitsina n’ishyingiranwa, hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo. Mu mico imwe n’imwe, ababyeyi benshi nta na rimwe bajya baganira n’abana babo ku bihereranye n’ibitsina. Abana batigeze bagira icyo basobanurirwa, bashobora kugira ibitekerezo bikocamye babicengejwemo n’urundi rubyiruko, kandi ibyo bishobora kugira ingaruka mbi cyane. Mbese, ntibyarushaho kuba byiza twiganye Yehova, we utanga inama ku bihereranye n’iyo ngingo muri Bibiliya, zidaca ku ruhande ariko nziza? Inama zituruka ku Mana, zizafasha abana bacu gukomeza kwiyubaha no kubaha abo badahuje igitsina (Imigani 5:18-20; Abakolosayi 3:5; 1 Abatesalonike 4:3-8). Ndetse n’ubwo mwaba mwaramaze kuganira kuri ibyo bibazo, ntukajijinganye kongera kubikora. Kubera ko hagenda havuka imimerere mishya, gusubiramo ni iby’ingenzi.

      16. (a) Mu ngo zitandukanye, ni ryari icyigisho cy’umuryango kiba? (b) Ni gute mwahanganye n’inzitizi kugira ngo mugire icyigisho cy’umuryango gihoraho?

      16 Ni ryari icyigisho cy’umuryango gishobora gukorwa? Nk’uko bigenda mu miryango ya za Beteli hirya no hino ku isi, ingo nyinshi zigira icyigisho cyazo cy’umuryango ku wa Mbere nimugoroba. Ku zindi zo biratandukanye. Muri Arijantine, umuryango ugizwe n’abantu 11, hakubiyemo n’abana 9, buri gihe bajyaga babyuka saa kumi n’imwe buri gitondo kugira ngo bagire icyigisho cyabo cy’umuryango. Bitewe na gahunda z’akazi zitandukanye, nta kindi gihe cyashobokaga. Ntibyari byoroshye, ariko byacengeje mu bwenge bw’abana no mu mitima yabo akamaro k’icyigisho cy’umuryango. Muri Filipine, umusaza w’itorero, buri gihe yagiranaga icyigisho cy’umuryango n’umugore we n’abana babo batatu mu gihe babareraga. Nanone kandi, hagati mu cyumweru ababyeyi bagiranaga na buri mwana icyigisho cya bwite, kugira ngo buri wese ukuri akugire ukwe. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mushiki wacu ufite umugabo utari Umuhamya, buri gitondo ajyana n’abana bagiye gutega bisi ibajyana ku ishuri. Mu gihe baba bategereje bisi, bamarana iminota igera hafi ku icumi basoma kandi bakaganira ku nyigisho ikwiriye ishingiye ku Byanditswe, hanyuma nyina akavuga isengesho rigufi mbere y’uko abana burira bisi. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugore ufite umugabo utizera wataye urugo rwe, agomba gushyiraho imihati kugira ngo bagire icyigisho bitewe n’uko atize amashuri ahagije. Umuhungu we mukuru amufasha asura uwo muryango buri cyumweru kugira ngo ayoborere icyigisho nyina na barumuna be. Nyina atanga urugero rwiza binyuriye mu gutegura abigiranye umwete. Mbese, haba hari imimerere runaka mu rugo rwanyu ituma bigorana kugira icyigisho cy’umuryango cya buri gihe? Ntimugacogore. Mukomeze gusaba Yehova cyane ko aha umugisha imihati mushyiraho kugira ngo mugire icyigisho cya Bibiliya cya buri gihe.​—Mariko 11:23, 24.

      Ingororano Zibonerwa mu Kwihangana

      17. (a) Kugira ngo umuryango ugire icyigisho cy’umuryango gihoraho, hasabwa iki? (b) Ni ibihe bintu byabayeho bigaragaza agaciro k’inyigisho zitangirwa mu muryango buri gihe mu bihereranye n’inzira za Yehova?

      17 Gukora gahunda ni ngombwa. Kwihangana ni byo bisabwa. Ariko kandi, inyungu zibonerwa mu cyigisho cy’umuryango cya buri gihe, zigaragaza ko iyo mihati atari imfabusa (Imigani 22:6; 3 Yohana 4). Uwitwa Franz na Hilda bo mu Budage, bari bafite umuryango wari ugizwe n’abana 11. Nyuma y’imyaka runaka, umukobwa wabo witwaga Magdalena yagize ati “ikintu mbona cy’ingenzi kurusha ibindi byose muri iki gihe, ni uko nta munsi n’umwe wigeze uhita tudahawe inyigisho runaka zo mu buryo bw’umwuka.” Igihe umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo wiyongeraga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Adolf Hitileri, se wa Magdalena yakoreshaga Bibiliya kugira ngo ategure umuryango we ku bihereranye n’ibigeragezo yabonaga ko byari bigiye kuza. Nyuma y’igihe runaka, abagize umuryango bari bakiri bato barafashwe bajyanwa mu bigo ngororamuco by’abakiri bato; abandi bagize uwo muryango barafashwe bajyanwa muri za gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Hari bamwe bishwe. Bose bakomeje gushikama ku kwizera kwabo​—atari muri icyo gihe cy’itotezwa rikaze gusa, ahubwo nanone ku barokotse, bakomeje gushikama ku kwizera kwabo mu myaka myinshi yakurikiyeho.

      18. Ni gute imihati y’ababyeyi barera abana ari bonyine yagororewe?

      18 Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi benshi barera abana ari bonyine, kimwe n’abafite abo bashakanye badahuje idini, buri gihe bagiye baha abana babo inyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Mu Buhindi, umugore urera abana ari wenyine akaba ari n’umupfakazi, yashyizeho imihati myinshi kugira ngo buhoro buhoro agende acengeza mu bana be babiri ibihereranye no gukunda Yehova. Ariko kandi, yagize intimba ku mutima ubwo umuhungu we yarekaga kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova. Yinginze Yehova amusaba ko yamubabarira ku bw’intege nke izo ari zo zose yaba yaragize mu gihe yahaga umuhungu we uburere. Icyakora, mu by’ukuri uwo muhungu ntiyari yaribagiwe ibyo yari yarize. Nyuma y’imyaka isaga icumi, yarahindukiye, agira amajyambere ashimishije mu buryo bw’umwuka, maze aza kuba umusaza w’itorero. Ubu we n’umugore we ni abakozi b’igihe cyose b’abapayiniya. Mbega ukuntu abo babyeyi bazirikanye inama zituruka kuri Yehova no ku muteguro we, zirebana no gutanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya mu muryango buri gihe bashimira cyane! Mbese, urimo urashyira mu bikorwa izo nama mu rugo rwawe?

      Mbese, Ushobora Gusobanura?

      ◻ Kuki icyigisho cy’umuryango gihoraho ari ingenzi?

      ◻ Muri buri cyigisho cy’umuryango, intego zacu zagombye kuba izihe?

      ◻ Ni ibihe bikoresho by’imfashanyigisho twahawe?

      ◻ Ni gute icyigisho gishobora guhuzwa n’ibikenewe mu muryango?

      [Ifoto yo ku ipaji ya 15]

      Kugira intego zisobanutse, bizatuma icyigisho cyanyu cy’umuryango kirushaho kugira ireme

  • Miryango, Nimusingize Imana Mufatanyije n’Itorero Ryayo
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 1 Nyakanga
    • Miryango, Nimusingize Imana Mufatanyije n’Itorero Ryayo

      “Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka.”​—ZABURI 26:12.

      1. Uretse icyigisho n’isengesho bikorerwa mu rugo, ni ikihe kintu cy’ingenzi kigize ugusenga k’ukuri?

      GAHUNDA yo gusenga Yehova ntikubiyemo isengesho n’icyigisho cya Bibiliya bikorerwa mu rugo gusa, ahubwo inakubiyemo ibikorwa umuntu akora yifatanyije n’itorero ry’Imana. Isirayeli ya kera yari yarategetswe kuzajya ‘iteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato,’ kugira ngo bige amategeko y’Imana, bityo babone uko bagendera mu nzira zayo (Gutegeka 31:12; Yosuwa 8:35). Ari abakuru kimwe n’‘abasore n’inkumi,’ bose baterwaga inkunga yo kwifatanya mu gusingiza izina rya Yehova (Zaburi 148:12, 13). Gahunda nk’izo ziboneka mu itorero rya Gikristo. Mu Nzu z’Ubwami ziri hirya no hino ku isi, abagabo, abagore n’abana bifatanya mu bwisanzure mu byiciro biba bisaba ko abateze amatwi bagira icyo bavuga, kandi benshi bishimira cyane kubigiramo uruhare.​—Abaheburayo 10:23-25.

      2. (a) Kuki gutegura ari ikintu cy’ingenzi mu gufasha abakiri bato kwishimira amateraniro? (b) Urugero rw’ingenzi cyane ni urwa nde?

      2 Koko rero, gufasha abakiri bato kugira gahunda nziza yo kwifatanya mu bikorwa by’itorero buri gihe, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Iyo bigaragara ko abana bamwe na bamwe bazana n’ababyeyi babo mu materaniro batishimira ayo materaniro, ni iki gishobora kuba kitagenda neza? Ntitwakwirengagiza ko abana benshi igihe bashobora kumara berekeje ibitekerezo ku kintu kimwe ari gito, kandi ko barambirwa vuba. Gutegura bishobora kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo. Mu gihe abana baba batateguye, ntibashobora kwifatanya mu materaniro mu buryo bufite ireme (Imigani 15:23). Niba batateguye, bizabagora kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka ashimishije (1 Timoteyo 4:12, 15). Ni iki cyakorwa? Mbere na mbere, ababyeyi bagomba kwibaza niba bo ubwabo bategura amateraniro. Urugero batanga rugira ingaruka zikomeye cyane (Luka 6:40). Nanone kandi, gukora gahunda y’icyigisho cy’umuryango mu buryo bwitondewe, bishobora kuba ikintu cy’ingenzi.

      Twubake Umutima

      3. Kuki mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango hagombye gushyirwaho imihati yihariye mu kubaka imitima, kandi se, ibyo bisaba iki?

      3 Icyigisho cy’umuryango nticyagombye kuba igihe cyo gupfa kuzuza ubumenyi mu mitwe gusa, ahubwo nanone cyagombye kuba igihe cyo kubaka imitima. Ibyo bisaba kumenya ibibazo abagize umuryango bahanganye na byo, ndetse no kubitaho mu buryo bwuje urukundo. Yehova ‘agerageza umutima.’​—1 Ngoma 29:17.

      4. (a) Kuba umuntu ‘utagira umutima’ bisobanura iki? (b) ‘Kwishakira ubwenge [“umutima,” NW ]’ bikubiyemo iki?

      4 Mu gihe Yehova asuzumye imitima y’abana bacu, abona iki? Benshi muri bo bavuga ko bakunda Imana, kandi ibyo ni ibyo gushimirwa. Ariko kandi, umuntu ukiri muto cyangwa umaze igihe gito yiga ibyerekeye Yehova, aba ataramenya byinshi mu bihereranye n’inzira za Yehova. Kubera ko aba ataraba inararibonye, ashobora kuba ‘atagira umutima’ nk’uko Bibiliya ibivuga. Wenda si ko intego zimusunikira gukora ibintu zose ziba ari mbi, ariko rero bifata igihe kugira ngo umutima w’umuntu ube mu mimerere izashimisha Imana by’ukuri. Ibyo bikubiyemo guhindura ibitekerezo by’umuntu, ibyifuzo bye, ibyo akunda, ibyiyumvo bye hamwe n’intego yimirije imbere mu buzima, akabihuza n’ibyo Imana yemera, mu rugero bishobokeramo abantu badatunganye. Mu gihe umuntu agenda agorora umuntu w’imbere mu buryo buhuje n’uko Imana ibishaka, aba arimo ‘yishakira ubwenge [“umutima,” NW ] .’​—Imigani 9:4; 19:8.

      5, 6. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo ‘kwishakira ubwenge [“umutima,” NW ]’?

      5 Mbese, ababyeyi bashobora gufasha abana babo ‘kwishakira ubwenge [“umutima,” NW ]’? Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ushobora gushyira imimerere myiza y’umutima mu wundi muntu. Buri wese muri twe yavukanye umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye, kandi ibyinshi biterwa n’ibyo twe ubwacu dushaka gutekerezaho. Ariko kandi, ababyeyi bashobora gutuma umwana wabo yatura ibimuri ku mutima babigiranye amakenga, bakamenya n’aho akeneye ubufasha. Mujye mukoresha ibibazo nk’ibi ngo ‘ibyo ubitekerezaho iki?’ na ‘mu by’ukuri, wifuza gukora iki?’ Hanyuma mutege amatwi mwihanganye. Ntugakabye ngo uhite urakara cyane (Imigani 20:5). Niba wifuza kugera ku mutima, ni iby’ingenzi ko urangwa n’umwuka w’ubugwaneza, kwishyira mu mwanya w’abandi, hamwe n’urukundo.

      6 Kugira ngo mushimangire imyifatire myiza, mujye muganira kenshi ku bihereranye n’imbuto z’umwuka​—buri mbuto muyivugeho ukwayo​—kandi mufatanyirize hamwe mu rwego rw’umuryango kuyihingamo (Abagalatiya 5:22, 23). Mwihingemo gukunda Yehova na Yesu Kristo, atari ugupfa kuvuga gusa ko twagombye kubakunda, ahubwo muganire ku mpamvu twagombye kubakunda n’ukuntu twagaragaza urwo rukundo (2 Abakorinto 5:14, 15). Mushimangire icyifuzo cyo gukora ibiboneye binyuriye ku gutekereza ku nyungu ibyo bizagira. Mwihingemo icyifuzo cyo kwirinda ibitekerezo bibi, imvugo n’imyifatire bidakwiriye binyuriye ku kuganira ku ngaruka mbi bene ibyo bintu bizana (Amosi 5:15; 3 Yohana 11). Mugaragaze ukuntu ibitekerezo, imvugo n’imyifatire​—byaba byiza cyangwa byaba bibi​—bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano umuntu afitanye na Yehova.

      7. Ni iki cyakorwa mu bihereranye no gufasha abana guhangana n’ibibazo no gufata imyanzuro mu buryo buzatuma bakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova?

      7 Mu gihe umwana afite ikibazo cyangwa agomba gufata umwanzuro ukomeye, dushobora kumubaza tuti ‘utekereza ko Yehova abibona ate?’ Ni iki uzi kuri Yehova kigutera kuvuga utyo? Mbese, wigeze ubimubwira mu isengesho?’ Tangira hakiri kare uko bishoboka kose, ufashe abana bawe kugira imibereho izajya ituma buri gihe bashyiraho imihati kugira ngo bamenye neza ibyo Imana ishaka, hanyuma babikore. Uko bagenda barushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite, ni na ko bazagenda barushaho kwishimira kugendera mu nzira ze (Zaburi 119:34, 35). Ibyo bizatuma bafatana uburemere igikundiro cyo kwifatanya n’itorero ry’Imana y’ukuri.

      Gutegura Amateraniro y’Itorero

      8. (a) Ni iki gishobora kudufasha gushyira mu cyigisho cyacu cy’umuryango ibintu byose biba bikeneye kwitabwaho? (b) Icyo cyigisho ni icy’ingenzi mu rugero rungana iki?

      8 Hari ibintu byinshi bigomba kwitabwaho mu bihe by’icyigisho cy’umuryango. Ni gute byose mwabibonera umwanya? Ntibishoboka gukorera ibintu byose icyarimwe. Ariko mushobora kubona ko kubishyira ku rutonde byose ari ingirakamaro (Imigani 21:5). Rimwe na rimwe, mujye mwongera musuzume urwo rutonde, maze murebe ibikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Mujye mushishikazwa cyane n’amajyambere ya buri wese mu bagize umuryango. Iyo gahunda y’icyigisho cy’umuryango, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize inyigisho za Gikristo, iduha ibikwiriye byose mu mibereho ya none, kandi ikadutegurira ubuzima bw’iteka bwo mu gihe kizaza.​—⁠1 Timoteyo 4:8.

      9. Ni izihe ntego zihereranye no gutegura amateraniro dushobora kuzageraho buhoro buhoro mu byigisho byacu by’umuryango?

      9 Mbese, icyigisho cyanyu cy’umuryango gikubiyemo no gutegura amateraniro y’itorero? Mu gihe mwigira hamwe, hari ibintu byinshi mushobora gukora buhoro buhoro. Bimwe muri ibyo bishobora gusaba ibyumweru, amezi cyangwa se imyaka kugira ngo bigerweho. Reka dusuzume izi ntego zikurikira: (1) buri wese mu bagize umuryango agomba kuba yiteguye gutanga igisubizo mu materaniro y’itorero; (2) buri wese agomba gushyiraho imihati kugira ngo ajye atanga ibisubizo mu magambo ye bwite; (3) kugira icyo avuga ku mirongo y’Ibyanditswe mu gihe atanga ibisubizo; hanyuma (4) agasuzuma inyigisho aziyerekezaho mu buryo bwa bwite. Ibyo byose bishobora gufasha umuntu kugira ngo ukuri akugire ukwe.​—Zaburi 25:4, 5

      10. (a) Ni gute dushobora kwita kuri buri teraniro ryose mu materaniro yacu y’itorero? (b) Kuki ibyo atari imfabusa?

      10 N’ubwo ubusanzwe icyigisho cyanyu cy’umuryango cyaba gishingiye ku gice cyo kwigwa cy’Umunara w’Umurinzi kigenewe icyo cyumweru, ntimukirengagize akamaro ko gutegura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Amateraniro y’Umurimo buri muntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’umuryango. Ibyo na byo ni bimwe mu bintu by’ingenzi bigize porogaramu yo kutwigisha kugendera mu nzira ya Yehova. Rimwe na rimwe mushobora gutegurira hamwe amateraniro yose mu rwego rw’umuryango. Mu gihe mukorera hamwe, ubuhanga bwo kwiga buziyongera. Ibyo bizatuma amateraniro ubwayo abazanira ibyiza byinshi cyane. Nanone kandi, mujye muganira ku nyungu zibonerwa mu gutegura ayo materaniro buri gihe, hamwe n’akamaro ko kugira igihe gihamye cyabigenewe.​—Abefeso 5:15-17.

      11, 12. Ni gute gutegura indirimbo ziririmbwa mu itorero bishobora kutuzanira inyungu, kandi se, ni gute ibyo bishobora gukorwa?

      11 Mu Makoraniro yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” twatewe inkunga yo gutegura ikindi kintu kigize amateraniro yacu​—ni ukuvuga indirimbo. Mbese, ibyo mwaba mwaratangiye kubikurikiza? Kubigenza dutyo bishobora kugira uruhare mu gucengeza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu ukuri gukubiye muri Bibiliya, kandi bigatuma turushaho kwishimira amateraniro y’itorero.

      12 Gutegura dusoma amagambo yo mu ndirimbo ziba zateguwe kandi tukaganira ku cyo ayo magambo asobanura, bishobora kudufasha kuririmba tubivanye ku mutima. Muri Isirayeli ya kera, ibikoresho by’umuzika byakoreshwaga mu buryo bugaragara mu gusenga (1 Ngoma 25:1; Zaburi 28:⁠7). Mbese, mu muryango wanyu haba harimo umuntu uzi gucuranga yifashishije igikoresho runaka cy’umuzika? Kuki atakoresha icyo gikoresho kugira ngo yitoze imwe mu ndirimbo z’Ubwami zizakoreshwa muri icyo cyumweru, hanyuma mukaririmbira hamwe iyo ndirimbo mu rwego rw’umuryango. Ubundi buryo bushoboka, ni ubwo gukoresha za kasete ziriho izo ndirimbo. Mu bihugu bimwe na bimwe, abavandimwe bacu baririmba izo ndirimbo neza cyane zidaherekejwe n’umuzika. Mu gihe baba bagenda mu mihanda cyangwa bajya mu murimo wabo wo kubwiriza, akenshi bishimira kuririmba indirimbo ziba zarateguwe kuzakoreshwa mu materaniro y’itorero muri icyo cyumweru.​—⁠Abefeso 5:19.

      Kwitegura Umurimo wo Kubwiriza mu Rwego rw’Umuryango

      13, 14. Kuki ibiganiro byo mu muryango bitegurira imitima yacu kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari ingirakamaro?

      13 Gutanga ubuhamya ubwira abandi ibyerekeye Yehova hamwe n’umugambi we, ni kimwe mu bintu by’ingezi mu bigize imibereho yacu (Yesaya 43:10-12; Matayo 24:14). Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, iyo twiteguye turushaho kwishimira uwo murimo, kandi tukagera kuri byinshi byiza cyane. Ni gute ibyo twabikora mu rwego rw’umuryango?

      14 Kimwe n’uko bimeze ku bintu byose bifitanye isano no gusenga kwacu, ni iby’ingenzi gutegura imitima yacu. Ntitugomba kuganira gusa ku bihereranye n’ibyo tugiye gukora, ahubwo tugomba no kuganira ku mpamvu tugiye kubikora. Mu gihe cy’umwami Yehoshafati, abantu bari bahawe inyigisho ku birebana n’amategeko y’Imana, ariko Bibiliya itubwira ko ‘bari batarategura imitima yabo.’ Ibyo byatumye bakururwa n’amoshya yashoboraga gutuma bayoba bakareka ugusenga k’ukuri (2 Ngoma 20:33, NW; 21:11). Intego yacu si iyo gushobora gutanga raporo y’umubare w’amasaha runaka twamaze mu murimo wo kubwiriza gusa, nta n’ubwo kandi ari iyo gupfa gutanga ibitabo. Umurimo wacu ugomba kuba uburyo bwo kugaragaza ko dukunda Yehova, kandi ko dukunda abantu bakeneye kubona uburyo bwo guhitamo ubuzima (Abaheburayo 13:15). Ni umurimo dukora turi “abakozi bakorana n’Imana” (1 Abakorinto 3:9, NW ). Mbega igikundiro! Mu gihe twifatanya mu murimo, tuwukora dufatanyije n’abamarayika bera (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ni ikihe gihe kindi cyaba cyiza cyane cyo kwihingamo gufatana uburemere ibyo bintu cyaruta igihe cy’ibiganiro bikorwa mu rwego rw’umuryango, haba mu gihe cy’icyigisho cyacu cya buri cyumweru cyangwa mu gihe tuganira ku murongo ukwiriye wavuye mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi!

      15. Ni ryari dushobora kwitegura umurimo wo kubwiriza mu rwego rw’umuryango?

      15 Mbese, hari ubwo rimwe na rimwe ujya ukoresha igihe cy’icyigisho cy’umuryango kugira ngo ufashe abo mu rugo rwawe kwitegura umurimo wo kubwiriza muri icyo cyumweru? Kubigenza utyo bishobora kuba ingirakamaro cyane (2 Timoteyo 2:15). Bishobora kugira uruhare mu gutuma umurimo wabo ugira ireme kandi ukera imbuto. Rimwe na rimwe, mushobora gufata igihe cyose cy’icyigisho kugira ngo mwitegure umurimo. Incuro nyinshi kurushaho, mushobora kurebera hamwe ibintu bigize umurimo wo kubwiriza, mukabikora mu biganiro bigufi nyuma y’icyigisho cy’umuryango, cyangwa mu kindi gihe muri icyo cyumweru.

      16. Sobanura akamaro ka buri ntambwe mu zavuzwe muri paragarafu.

      16 Ibiganiro byo mu muryango bishobora kwibanda ku ntambwe z’uruhererekane nk’izi zikurikira: (1) Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwasubiwemo neza, hakubiyemo n’umurongo ugomba gusomwa muri Bibiliya niba habonetse uburyo. (2) Niba bishoboka, reba neza ko buri wese afite isakoshi ye bwite yo kujyana mu murimo wo kubwiriza, Bibiliya, ikaye, ikaramu cyangwa ikaramu y’igiti, inkuru z’Ubwami n’ibindi bitabo bimeze neza. Si ngombwa ko isakoshi yo kujyana kubwiriza iba ihenze cyane, ariko igomba kuba isukuye kandi iri kuri gahunda. (3) Muganire ku bihereranye n’aho mushobora gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho n’ukuntu byakorwa. Mukurikize buri ntambwe muri aya mabwiriza mu gihe muba mukorera hamwe umurimo wo kubwiriza. Jya utanga inama z’ingirakamaro, ariko ntugatange inama ku bintu byinshi cyane.

      17, 18. (a) Ni ubuhe buryo bwo gutegura mu rwego rw’umuryango bushobora kudufasha gutuma umurimo wacu wo kubwiriza urushaho kwera imbuto? (b) Ni iki mu bigize ubwo buryo bwo gutegura gishobora gukorwa buri cyumweru?

      17 Igice kinini cy’umurimo Yesu Kristo yashinze abigishwa be, ni uguhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20). Guhindura abantu abigishwa bikubiyemo ibirenze kubwiriza gusa. Bisaba no kwigisha. Ni gute icyigisho cyanyu cy’umuryango cyabafasha kuba abantu bagira ingaruka nziza mu kwigisha?

      18 Mu rwego rw’umuryango, muganire ku bantu mubona ko byaba byiza mwongeye kubasura. Bamwe muri bo bashobora kuba baremeye kwakira ibitabo; abandi bashobora kuba barateze amatwi gusa. Mushobora kuba mwarahuye na bo mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, cyangwa mu gihe mwatangaga ubuhamya mu buryo bufatiweho ku isoko cyangwa ku ishuri. Mureke Ijambo ry’Imana ribayobore (Zaburi 25:9; Ezekiyeli 9:4). Muvuge uwo buri wese muri mwe yifuza kuzasura muri icyo cyumweru. Ni iki muzavugaho? Ikiganiro cyo mu muryango, gishobora gufasha buri wese mu bawugize kwitegura. Mwandike imirongo yihariye muzageza ku bantu bashimishijwe, hamwe n’ingingo zikwiriye zo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ntimukagerageze gusuzuma ibintu byinshi cyane igihe mwasuye umuntu. Mujye musigira nyir’inzu ikibazo kizasubizwa igihe muzaba mwongeye kumusura. Kuki gukora gahunda z’abo buri wese azasura, igihe azabasurira, hamwe n’ibyo yifuza kuzageraho, mutabyongera kuri gahunda ihoraho ya buri cyumweru y’umuryango. Kubigenza mutyo bishobora gutuma umurimo wo kubwiriza w’umuryango wose uko wakabaye urushaho kwera imbuto.

      Komeza Kubigisha Inzira ya Yehova

      19. Kugira ngo abagize umuryango bakomeze kugendera mu nzira ya Yehova, ni iki bagomba kwishimira gukora, kandi se, ni iki kigira uruhare muri ibyo bintu?

      19 Kuba umutware w’umuryango muri iyi si mbi ni ikibazo cy’ingorabahizi. Satani n’abadayimoni be bihatira konona imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abagaragu ba Yehova (1 Petero 5:⁠8). Byongeye kandi, muri iki gihe hari ibintu byinshi cyane bibatsikamira mwebwe babyeyi, cyane cyane mwe murera abana muri mwenyine. Kubona igihe cyo gukora ibintu byose mwifuza gukora biragoye. Ariko imihati mushyiraho si imfabusa, kabone n’iyo mwaba mushobora gushyira mu bikorwa inama imwe gusa mu gihe runaka, maze buhoro buhoro mukagenda munoza porogaramu y’icyigisho cyanyu cy’umuryango. Kubona abo mufitanye isano ya bugufi cyane bagendera mu nzira ya Yehova mu budahemuka, ni ingororano isusurutsa umutima. Kugira ngo abagize umuryango bagendere mu nzira ya Yehova mu buryo bugira ingaruka nziza, bagomba kubonera ibyishimo mu kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo ibyo babigereho, basabwa gutegura​—bagategura mu buryo bwubaka umutima kandi buha buri wese ibikwiriye kugira ngo yifatanye mu buryo bufite ireme.

      20. Ni iki gishobora gufasha ababyeyi benshi kurushaho kubona ibyishimo bivugwa muri 3 Yohana 4?

      20 Intumwa Yohana yerekeje ku bo yari yarafashije mu buryo bw’umwuka, maze yandika igira iti “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Ibyigisho by’umuryango biyoborwa hagamijwe intego zisobanutse neza, hamwe n’abatware b’imiryango bahihibikanira ibyo buri wese mu bagize umuryango akeneye ku giti cye babigiranye ubugwaneza kandi mu buryo bw’ingirakamaro, bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuryango ufatanya ibyo byishimo. Binyuriye mu kwihingamo gushimira ku bw’inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, ababyeyi baba barimo bafasha imiryango yabo kugendera mu nzira y’ubuzima nziza cyane kuruta izindi zose.​—⁠Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.

      Mbese, Ushobora Gusobanura?

      ◻ Kuki gutegura amateraniro ari iby’ingenzi cyane ku bana bacu?

      ◻ Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo ‘kwishakira ubwenge [“umutima,” NW ]’?

      ◻ Ni gute icyigisho cyacu cy’umuryango gishobora kugira uruhare mu gutegura amateraniro yose?

      ◻ Ni gute kwitegura kujya mu murimo wo kubwiriza mu rwego rw’umuryango bishobora kudufasha kugira ingaruka nziza kurushaho?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze