-
Abantu Bari ‘Bafite Ibyiyumvo Bimeze nk’Ibyacu’ (NW)Umunara w’Umurinzi—1998 | 1 Werurwe
-
-
Abantu Bari ‘Bafite Ibyiyumvo Bimeze nk’Ibyacu’ (NW)
YARI UMWAMI akaba n’umuhanuzi, nanone ariko, akaba yari n’umubyeyi wuje urukundo. Umwe mu bahungu be yarakuze ahinduka ikigoryi n’umwirasi. Mu kugerageza kwigarurira intebe y’ubwami, uwo mwana yashoje intambara yashyamiranyije abenegihugu, agamije kwica se. Ariko kandi, mu mirwano yakurikiyeho, uwo mwana ni we wishwe. Igihe umubyeyi yamenyaga ko umwana we yapfuye, yagiye kwiherera wenyine mu cyumba cyo hejuru, maze ararira agira ati “ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.” (2 Samweli 19:1 [18:33 muri Biblia Yera].) Uwo mubyeyi yari Umwami Dawidi. Kimwe n’abandi bahanuzi ba Yehova, yari “umuntu ufite ibyiyumvo bimeze nk’ibyacu.”—Yakobo 5:17, NW.
Mu bihe bya Bibiliya, abagabo n’abagore bavugiraga Yehova, baturukaga mu nzego zose z’imibereho, kandi bari abantu basanzwe. Kimwe natwe, bari bafite ibibazo kandi bagerwagaho n’ingaruka zo kudatungana. Bamwe muri abo bahanuzi bari ba nde, kandi se, ni gute ibyiyumvo byabo byari bimeze nk’ibyacu?
Mose Yavuye ku Ngeso yo Kugira Icyizere Gikabije, Kugeza ku Muco wo Kwicisha Bugufi
Umuhanuzi ukomeye wabayeho mu bihe bya mbere y’Ubukristo, ni Mose. Nyamara kandi, igihe yari afite imyaka 40, ntiyari yiteguye kuba yakorera Yehova ari umuvugizi we. Kubera iki? Mu gihe abavandimwe be bakandamizwaga na Farawo wo mu Egiputa, Mose we yarererwaga mu nzu yo kwa Farawo, kandi yagiraga “imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.” Inkuru yanditswe iratubwira iti “yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirisha ukuboko kwe.” Kubera ko yari umuntu ugira ikizere gikabije, yakoresheje urugomo kugira ngo atabare umucakara w’Umuheburayo, yica Umunyegiputa.—Ibyakozwe 7:22-25; Kuva 2:11-14.
Icyo gihe Mose yagombaga guhunga, kandi imyaka ibarirwa muri mirongo ine yakurikiyeho, yayimaze ari umushumba mu karere ka kure ka Midiyani (Kuva 2:15). Icyo gihe kirangiye, ubwo noneho Mose yari afite imyaka 80, yatumwe na Yehova ari umuhanuzi. Ariko kandi, Mose ntiyari akiri umuntu ugira icyizere gikabije. Yumvaga ko adakwiriye, ku buryo yazamuye ibibazo ku bihereranye n’inshingano yo gutumwa na Yehova ari umuhanuzi, akoresha imvugo nk’izi ngo: “ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo?” kandi ngo “nzasubiza iki?” (Kuva 3:11, 13). Mose yakomeje gusohoza inshingano ye mu buryo bugira ingaruka nziza cyane, bitewe no kuba Yehova yaramugaruriye icyizere kandi akamufasha abigiranye urukundo.
Mbese kimwe na Mose, waba warigeze kureka icyizere gikabije kigatuma ukora cyangwa se ukavuga ibintu bitarangwa n’ubwenge? Niba ari uko bimeze, emera guhabwa imyitozo y’inyongera ubigiranye ukwicisha bugufi. Cyangwa se waba warigeze kumva udakwiriye ku buryo wasohoza inshingano zimwe na zimwe za Gikristo? Aho guterera iyo, emera ubufasha butangwa na Yehova hamwe n’umuteguro we. Uwafashije Mose, ashobora kugufasha nawe.
Eliya Yagiraga Ibyiyumvo Bimeze nk’Ibyacu mu Gihe cyo Gutanga Igihano
“Eliya yari umuntu umeze nkatwe [“ufite ibyiyumvo bimeze nk’ibyacu,” NW ] ; asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa” (Yakobo 5:17). Isengesho rya Eliya, ryari rihuje n’ibyo Yehova ashaka kugira ngo ahane ishyanga ryari ryaramuteye umugongo. Nyamara kandi, Eliya yari azi ko amapfa yari arimo asaba mu isengesho, yashoboraga guteza abantu umubabaro. Isirayeli yari itunzwe ahanini n’ubuhinzi; ikime n’imvura, ni byo byari ubuzima bw’abaturage. Amapfa y’igihe kirekire, yashoboraga gutuma habaho imihangayiko ikomeye mu buryo bukabije. Ibyatsi byari kuma; imyaka yari kwangirika. Amatungo yakoreshwaga imirimo akanaribwa, yari gupfa, kandi imiryango imwe n’imwe yari kugarizwa n’akaga ko kwicwa n’inzara. Ni ba nde bari kuhazaharira kurusha abandi? Ni rubanda rusanzwe. Nyuma y’aho, hari umupfakazi umwe wabwiye Eliya ko nta kindi yari asigaranye uretse gusa agafu ku rushyi n’utuvuta duke. Yari yiteze rwose ko bidatinze we n’umwana we bari kunogorwa n’inzara (1 Abami 17:12). Kugira ngo Eliya asenge nk’uko yabigenje, yagombaga kugira ukwizera gukomeye ko Yehova yari kwita ku bagaragu Be—baba abakire cyangwa abakene—bataretse ugusenga k’ukuri. Nk’uko inkuru yanditswe ibigaragaza, Eliya ntiyigeze yiheba.—1 Abami 17:13-16; 18:3-5.
Imyaka itatu nyuma y’aho, igihe Yehova yerekanaga ko yari agiye kugusha imvura, icyifuzo gikomeye cya Eliya cyo kubona amapfa arangira, cyagaragariye mu masengesho yavugaga ubutitsa kandi akayavugana umwete, mu gihe yabaga ‘yicaye hasi yubitse umutwe mu maguru’ (1 Abami 18:42). Yabwiye umugaragu we ubutitsa ati “zamuka witegereze inyanja” kuko hari ibimenyetso runaka byagaragazaga ko Yehova yari yumvise amasengesho ye (1 Abami 18:43). Mbega ibyishimo ashobora kuba yaragize ubwo amaherezo, mu gusubiza amasengesho ye, ‘ijuru ryagushaga imvura, ubutaka bukameza imyaka yabwo’!—Yakobo 5:18.
Niba uri umubyeyi cyangwa umusaza mu itorero rya Gikristo, hari igihe byaba ngombwa ko uhatanira kuniga ibyiyumvo byimbitse mu gihe utanga igihano. Ariko kandi, bene ibyo byiyumvo bya kimuntu, bigomba gucururutswa no kwemera nta shiti ko rimwe na rimwe igihano ari ngomwa, kandi ko iyo gitanganywe urukundo, “cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro” (Abaheburayo 12:11). Ingaruka zo kumvira amategeko ya Yehova, zihora ari nziza. Kimwe na Eliya, dusenga tubikuye ku mutima dusaba ko byagenda bityo.
Yeremiya Yagaragaje Ubutwari n’Ubwo Hariho Ibimuca Intege
Mu banditsi ba Bibiliya bose, Yeremiya ashobora kuba ari we wanditse cyane ibihereranye n’ibyiyumvo bye bwite. Kubera ko yari akiri muto, yumvaga atiteguye gutumwa (Yeremiya 1:6). Nyamara kandi, yatangiye kuvuga ijambo ry’Imana abigiranye ubutwari bwinshi, ahanganye n’ukurwanywa gukaze kwaturukaga kuri bagenzi be b’Abisirayeli—kuva ku mwami kugeza ku muntu wo muri rubanda rusanzwe. Rimwe na rimwe, uko kurwanywa kwatumaga agira uburakari n’amarira (Yeremiya 9:2, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; 18:20-23; 20:7-18.) Mu bihe bitandukanye, yagabwagaho ibitero, agakubitwa, agashyirwa mu mbago, agafungwa, bagashaka kumwica, akaba yaranajugunywe mu byondo byari mu rwobo rwarimo ubusa kugira ngo apfiremo. Rimwe na rimwe ndetse, ubutumwa bwa Yehova na bwo bwatumaga Yeremiya agira umubabaro, nk’uko bigaragarira mu magambo yavuze agira ati “ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima.”—Yeremiya 4:19.
Ariko kandi, yakunze ijambo rya Yehova, aravuga ati “amagambo yawe . . . ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye” (Yeremiya 15:16). Muri icyo gihe kandi, ugushoberwa kwatumye atakambira Yehova agira ati ‘wambereye isoko ishukana, cyangwa amazi akama,’ nk’uko amazi yo mu kagezi akama mu buryo bworoshye. (Yeremiya 15:18). Nyamara kandi, Yehova yumvise ibyiyumvo bye byamubuzaga amahwemo, maze akomeza kumushyigikira kugira ngo ashobore gusohoza ubutumwa bwe.—Yeremiya 15:20; nanone reba igice cya 20:7-9.
Mbese wowe, kimwe na Yeremiya, waba uhanganye n’ikibazo cyo gushoberwa cyangwa kurwanywa mu gusohoza umurimo wawe? Isunge Yehova. Komeza gukurikiza ubuyobozi bwe, kandi Yehova azaguha ingororano ku bw’imihati ugira.
Yesu Yari Afite Ibyiyumvo Bimeze nk’Ibyacu
Umuhanuzi ukomeye kuruta abandi bose babayeho mu bihe byose, ni Umwana w’Imana, Yesu Kristo. N’ubwo yari umuntu utunganye, ntiyigeze aburizamo ibyiyumvo bye. Incuro nyinshi, dusoma ibihereranye n’ibyiyumvo bye byimbitse, ibyiyumvo bishobora kuba byaragaragariraga mu maso he, no mu buryo yitwaraga ku bandi. Akenshi Yesu yakoraga ibintu ‘abitewe n’impuwe,’ kandi yakoresheje iyo mvugo mu kuvuga imico yarangaga abantu yatangagaho ingero mu migani ye.—Mariko 1:41; 6:34; Luka 10:33.
Agomba kuba yararanguruye ijwi mu gihe yirukanaga abacuruzi hamwe n’amatungo mu rusengero, agira ati “nimukureho bino” (Yohana 2:14-16). Igitekerezo cyatanzwe na Petero ubwo yagiraga ati “biragatsindwa, Mwami,” cyatumye Yesu asubizanya imbaraga agira ati “subira inyuma yanjye, Satani.”—Matayo 16:22, 23.
Yesu yagiriraga urukundo rwihariye bamwe na bamwe bari incuti ze za bugufi cyane. Intumwa Yohana ivugwaho kuba yari “umwigishwa Yesu yakundaga” (Yohana 21:7, 20). Kandi dusoma ngo “Yesu yakundaga Marita na mwene se na Lazaro.”—Yohana 11:5.
Nanone kandi, Yesu yashoboraga kubabara. Igihe yumvaga iby’urupfu rubabaje rwa Lazaro, ‘yararize’ (Yohana 11:32-36). Mu kugaragaza intimba yo mu mutima yari yatewe n’uko Yuda Isikariyota yari yamugambaniye, Yesu yasubiye mu magambo agaragaza ishavu yo muri Zaburi, agira ati “urya ibyo kurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.”—Yohana 13:18; Zaburi 41:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.
Ndetse no mu gihe Yesu yari fite ububabare bukomeye bwo ku giti, yagaragaje ibyiyumvo bye byimbitse. Yashinze nyina “umwigishwa yakundaga” abigiranye impuhwe zuje urukundo (Yohana 19:26, 27). Igihe Yesu yabonaga ko umwe mu bagome bari bamanikanywe agaragaje ukwicuza runaka, yamubwiranye impuhwe ati “tuzabana muri Paradi[z]o.” (Luka 23:43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Dushobora kwiyumvisha ibyiyumvo bikaze byari mu gutaka kwe, ubwo yagiraga ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” (Matayo 27:46). Kandi amagambo yavuze agiye gupfa, igihe yavugaga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye,” agaragaza umutima urangwa n’urukundo n’ibyiringiro.—Luka 23:46.
Ni ikihe cyizere ibyo byose biduha? “[Ko] tudafite umutambyi mukuru [Yesu] utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.”—Abaheburayo 4:15.
Icyizere cya Yehova
Yehova ntiyigeze yicuza ko yahisemo abavugizi. Yari azi ubudahemuka bwabo kuri we, kandi yirengagije intege nke z’abari badatunganye abigiranye impuhwe. Nyamara yari abatezeho ko basohoza ubutumwa bwabo. Bashoboye kubigenza batyo abibafashijemo.
Nimucyo tugaragarize icyizere abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka tubigiranye ukwihangana. Kimwe natwe, bazahora ari abantu badatunganye muri iyi gahunda y’ibintu. Ariko kandi, ntitugomba na rimwe gucira abavandimwe bacu urubanza tuvuga ko badakwiriye kugaragarizwa urukundo rwacu no kwitabwaho natwe. Pawulo yanditse agira ati “twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.”—Abaroma 15:1; Abakolosayi 3:13, 14.
Abahanuzi ba Yehova, bagize ibyiyumvo byose tugira. Ariko kandi, biringiye Yehova, kandi Yehova yarabakomeje. Ikirenze ibyo kandi, Yehova yabahaye impamvu zo kugira ibyishimo—ni ukuvuga umutimanama mwiza, kwemerwa na we, bagenzi babo b’indahemuka babakomezaga, hamwe n’icyizere cy’igihe kizaza gishimishije (Abaheburayo 12:1-3). Nimucyo natwe twizirike kuri Yehova ubutanamuka, dufite icyizere cyuzuye, ari nako twigana ukwizera kw’abahanuzi bo mu gihe cya kera, abantu bari “bafite ibyiyumvo bimeze nk’ibyacu” (NW ).
-
-
Abaganga, Abacamanza n’Abahamya ba YehovaUmunara w’Umurinzi—1998 | 1 Werurwe
-
-
Abaganga, Abacamanza n’Abahamya ba Yehova
MURI Werurwe 1995, Abahamya ba Yehova bakoresheje amahugurwa abiri muri Brezili. Ni iki bari bagamije? Gushaka ubufatanye bw’abaganga n’abandi bakozi bemewe n’amategeko mu gihe umurwayi uri mu bitaro ari umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi akaba adashobora kwemera guterwa amaraso.—Ibyakozwe 15:29.
Ikibabaje ariko, ni uko mu bihe bimwe na bimwe, abaganga birengagije ibyifuzo by’abarwayi b’Abahamya, maze bagashaka kubona ibyemezo by’urukiko kugira ngo babatere amaraso ku gahato. Muri bene iyo mimerere, Abahamya bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose bwemewe n’amategeko bwabonekaga, kugira ngo birinde. Ariko kandi, bahisemo ubufatanye aho guhitamo guhangana. Ku bw’ibyo, amahugurwa yatsindagirije ko hari uburyo bwinshi bwo kuvura busimbura ubwo gutera amaraso, kandi ko Abahamya ba Yehova babwemera bishimye.a
Inama y’Akarere k’Ubuvuzi y’i São Paulo yari yaramaze gushyigikira igihagararo cy’Abahamya. Muri Mutarama 1995, yafashe icyemezo cy’uko niba hari ugushidikanya ku bihereranye n’umuti umuganga yatanze, umurwayi afite uburenganzira bwo kuwanga no kuba yahitamo undi muganga.
Igishimishije, ni uko mu baganga bo muri Brezili, ubu hari ababarirwa mu magana biteguye kuvura abarwayi babo babibasabye badakoresheje amaraso. Kuva aho amahugurwa yo muri Werurwe 1995 abereye, ubufatanye hagati y’abaganga, abacamanza n’Abahamya ba Yehova muri Brezili, bwateye imbere mu buryo bugaragara. Mu mwaka wa 1997, igazeti yo muri Brezili yitwa Âmbito Hospitalar, yasohotse irimo ingingo yibandaga ku burenganzira bw’Abahamya ba Yehova bw’uko igihagararo cyabo ku bihereranye n’ikibazo cy’amaraso bwakubahirizwa. Ubu noneho biremewe mu rugero rwagutse ko, nk’uko byavuzwe n’Inama z’Uturere z’Ubuvuzi zo muri za leta ya Rio de Janeiro n’iya São Paulo, “inshingano y’umuganga yo kurinda ubuzima bw’umurwayi we, ntiyagombye kurenga ku nshingano ye yo kurengera uburenganzira bw’umurwayi bwo guhitamo.”
-