ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/4 pp. 28-30
  • Mbese, Tuzahora Dukeneye Ingabo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Tuzahora Dukeneye Ingabo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyifuzo cyo Gushyiraho “Umupolisi” Ugenzura Isi Yose
  • “Uwiteka Nyir’Ingabo”
  • Ingabo z’Imana Zijya ku Rugamba
  • Tekereza Isi Itarangwamo Intambara
  • Amahoro Nyakuri—Azava He?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • “Nimukunde Ukuri n’Amahoro”!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/4 pp. 28-30

Mbese, Tuzahora Dukeneye Ingabo?

INGABO zagiye zikoresha igice kinini cy’umutungo w’abantu kandi zangiza cyane ibyishimo byabo. Bityo rero, hari abantu bamwe na bamwe bagiye bibaza bati ‘mbese, abantu bashobora kuzagera ubwo bagera ku mutekano wo mu rwego rw’isi yose watuma imitwe y’ingabo iseswa?’ Ubu ubwo ibitwaro bya kirimbuzi byatumye icyitwa ubuzima cyose gishobora gutsembwaho, icyo kibazo kirihutirwa. Ni gute kwiringira ko hazabaho isi itarimo ingabo bihuje n’ukuri?

Ibintu byinshi byabayeho, bigaragaza ko mu gihe imishyikirano myiza yo mu rwego mpuzamahanga itumye habaho kwizerana, ishobora gutuma habaho kugabanya intwaro mu buryo runaka. Urugero, ubucuti rusange buri hagati ya Kanada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwatumye umupaka w’ibyo bihugu uri ku birometero 5.000 umara igihe gisaga ikinyejana kimwe n’igice utarinzwe n’ingabo. Ibihugu bya Noruveje na Suède, na byo byageze ku masezerano nk’ayo, nk’uko n’ibindi bihugu byinshi byabigenje. Mbese, ubwumvikane hagati y’amahanga yose bushobora gutuma habaho isi itarimo ingabo? Ibintu biteye ubwoba byabayeho mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, byatumye icyo gitekerezo gishyigikirwa n’abantu benshi kurusha mbere hose.

Igihe amahoro yagarukaga mu mwaka wa 1918, imwe mu ntego z’amasezerano y’amahoro y’i Versailles yari “ugutuma hashobora gutangizwa gahunda rusange yo kugabanya intwaro z’amahanga yose.” Mu myaka yakurikiyeho, ibyo guharanira amahoro byashyigikiwe n’abantu benshi. Bamwe mu bashyigikiye amatwara yo guharanira amahoro bakekaga ko intambara ari ikintu kibi cyane kurusha ibindi byose bishobora kugera ku gihugu, kandi ku bw’ibyo ikaba ari mbi cyane kurusha gutsindwa. Abarwanya ayo matwara yo guharanira amahoro bo barabirwanyije, bagaragaza ko mu binyejana byinshi, mu turere tugari Abayahudi bagiye boroshya mu kurwanya ababateraga, nyamara kandi, ibitero birangwa n’ubugome byo kugerageza kubatsemba byarakomeje. Abanyafurika bari bafite uburyo buciriritse bwo kurwanya ababajyanaga ari abacakara muri Amerika, nyamara kandi mu gihe cy’ibinyejana byinshi, bafashwe nabi mu buryo burangwa n’ubugome.

Ariko kandi, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga, benshi mu baharaniraga kwimakaza amahoro bageze ku mwanzuro w’uko ibihugu bikeneye uburinzi. Bityo rero, igihe Umuryango w’Abibumbye washingwaga nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ibyo kugabanya intwaro ntibyatsindagirizwaga cyane, ahubwo icyibandwagaho cyane, ni ubufatanye mpuzamahanga mu bihereranye no gukumira ubushotoranyi. Ibihugu biwugize byiringiraga ko mu gihe umutekano wari kuboneka muri ubwo buryo, wari guha amahanga icyizere gituma agabanya intwaro.

Hari ikindi kibazo cyagiye kirushaho gusobanuka neza. Akenshi, imihati igihugu gishyiraho kugira ngo cyicungire umutekano, ituma icyo bituranye cyumva kidafite umutekano. Iyo mimerere idashobotse, yatumye habaho isiganwa ryo gucura intwaro. Ariko kandi mu minsi ya vuba aha, imishyikirano irushijeho kuba myiza irangwa hagati y’ibihugu by’ibihangange, yashimangiye icyizere cyo kugabanya intwaro. Nyamara kandi, kuva icyo gihe, Intambara yo mu Kigobe cya Peresi, hamwe n’imidugararo yo mu cyahoze ari Yugosilaviya, byatumye icyizere abantu benshi bari bafite ku bihereranye no kugabanya intwaro kiyoyoka. Hashize imyaka igera hafi kuri itanu igazeti yitwa Time itanze ibisobanuro, igira iti “n’ubwo intambara yo kurebana igitsure irangiye, isi yahindutse ahantu hateje akaga kurushaho, kuruta uko byari bimeze mbere hose.”

Icyifuzo cyo Gushyiraho “Umupolisi” Ugenzura Isi Yose

Abantu benshi bazi gusesengura ibintu, bagera ku mwanzuro w’uko abantu bakeneye ubutegetsi bumwe bugenga isi yose, bufite ingabo zifite imbaraga zihagije ku buryo zirinda buri wese. Kubera ko Umuryango w’Abibumbye cyangwa ibihangange mu bya gisirikare biyobora isi bidashobora kubikora, hari bamwe bumva bafitiye icyizere gike ibihereranye n’igihe kizaza. Ariko niba wemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, ushobora kuba warigeze kwibaza niba Imana Ishobora Byose izatanga icyo kintu gikenewe mu buryo bwihutirwa.

Mbese, Uwo Bibiliya yita “Imana y’urukundo n’amahoro,” yakoresha imbaraga za gisirikare kugira ngo atume ubutabera bubaho? Niba ari uko biri se, ni izihe ngabo zizakoreshwa? Inyinshi mu ngabo zo muri iki gihe, zihandagaza zivuga ko zishyigikiwe n’Imana, ariko se koko, zisohoza ibyo Imana ishaka? Cyangwa se Imana ifite ubundi buryo runaka bwo kugira icyo ikora, no kuzana amahoro n’umutekano?​—2 Abakorinto 13:11.

Imana Ishobora Byose yahanganye n’ukwigomeka ku ncuro ya mbere, yirukana Adamu na Eva muri Edeni, inashyiraho abakerubi bo kubabuza kuyisubiramo. Nanone kandi, yamenyekanishije umugambi wayo wo kurimbura abantu bose bigomeka ku butegetsi bwayo bw’ikirenga (Itangiriro 3:15). Mbese muri icyo gikorwa, Imana ishobora kuzakoresha ingabo?

Bibiliya ivuga ibihereranye n’ibihe Imana yajyaga ikoresha ingabo kugira ngo isohoze imanza zayo. Urugero, abantu bari bagize ubwami bwo mu gihugu cy’i Kanaani bajyaga bagirana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa, bagatamba abana kandi bakarwana intambara zirangwa n’ubugome bukabije. Imana yategetse ko barimburwa burundu, maze ikoresha ingabo za Yosuwa kugira ngo zisohoze iryo teka (Gutegeka 7:1, 2). Mu buryo nk’ubwo, ingabo z’Umwami Dawidi zasohoreje urubanza rw’Imana ku Bafilisitiya, kugira ngo bibe urugero rw’ukuntu Imana izatsembaho ububi bwose ku munsi wayo wa nyuma w’urubanza.

Ibyo bintu byari bikubiyemo inyigisho runaka. Yehova yagaragaje ko ashobora gukoresha ingabo kugira ngo ahe abantu umutekano. Koko rero, Yehova afite ingabo zihariye, zizahangana n’ukwigomeka ku butegetsi bwe mu rwego rw’isi yose.

“Uwiteka Nyir’Ingabo”

Bibiliya ikoresha imvugo ngo “Uwiteka nyir’ingabo” incuro zisaga 250. Mu buryo bw’ibanze, iyo mvugo yerekeza ku mwanya Imana ifite wo kuba umugaba mukuru w’ingabo nyinshi z’abamarayika. Igihe kimwe umuhanuzi Mikaya yabwiye Umwami Ahabu n’Umwami Yehoshafati ati “nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n’ibumoso” (1 Abami 22:19). Aha ngaha, haravugwa ingabo z’abamarayika. Yehova yakoresheje izo ngabo kugira ngo arinde ubwoko bwe. Igihe umudugudu wa Dotani wari ugoswe n’ingabo, umugaragu wa Elisa yahiye ubwoba atakaza ibyiringiro. Ariko kandi, kugira ngo Imana imugarurire icyizere, yamweretse mu buryo bw’igitangaza ingabo zayo zigizwe n’ibiremwa by’umwuka. “Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore, arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro.”​—2 Abami 6:15-17.

Mbese, bene ibyo bintu byabaye bisobanura ko Imana ishyigikira ingabo muri iki gihe? Ingabo zimwe na zimwe zo muri Kristendomu, zishobora kwihandagaza zivuga ko ari ingabo z’Imana. Hari ingabo nyinshi zagiye zisaba abayobozi ba kidini kuziha umugisha. Ariko kandi ingabo zo muri Kristendomu, akenshi zirwana hagati yazo ubwazo, zirwana na bagenzi bazo bahuje ukwizera. Intambara ebyiri z’isi zabayeho muri iki kinyejana, zatangiriye mu ngabo zihandagazaga zivuga ko ari Abakristo. Ibyo ntibishobora kuba igikorwa cy’Imana (1 Yohana 4:20). N’ubwo ingabo nk’izo zishobora kuba zihandagaza zivuga ko zirwanirira amahoro, mbese, Yesu yaba yarigishije abigishwa be gutegura bene izo ngabo kugira ngo bagerageze kubuza icyabangamira amahoro mu isi?

Amahoro yahungabanye mu buryo bukomeye, igihe agatsiko kitwaje intwaro kafatiraga Yesu mu busitani aho yari arimo asengana n’abigishwa be. Umwe mu bigishwa yakubise inkota umuntu wari muri ako gatsiko. Yesu yafatiye kuri iyo mimerere kugira ngo asobanure ihame ry’ingenzi. Yaravuze ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo; kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri?” Yesu afite ingabo nyinshi ayobora, ariko Petero ntiyari yarazinjijwemo ngo abe umusirikare muri zo, kimwe n’uko bimeze ku wundi muntu uwo ari we wese. Ahubwo, Petero hamwe n’abandi bigishwa ba Yesu, bari barahamagariwe kuba “abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19; 26:47-53). Nyuma y’amasaha make, Yesu yasobanuriye neza Pilato uko ibintu biteye. Yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si; iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ntahabwa Abayuda: ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 18:36). Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bwami bwa Dawidi bwari ku isi, Ubwami Imana yahaye Yesu buri mu ijuru, kandi buzazana amahoro ku isi.

Ingabo z’Imana Zijya ku Rugamba

Vuba aha, ingabo z’Imana zizakora akantu. Mu gusobanura ibyerekeye imirwano igiye kuzabaho muri iki gihe kiri imbere, Ibyahishuwe byita Yesu “Jambo ry’Imana.” Dusoma ngo “ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera, kandi itanduye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye, kugira ngo ayikubite amahanga.” Bibiliya ivuga ko urwo rugamba ruzarangirana n’iherezo ry’ “abami bo mu isi n’ingabo zabo.” Ku bihereranye n’abandi bananirwa kugaragaza ubudahemuka bwabo ku Mana, ubwo buhanuzi bwongeraho bugira buti “abasigaye bicishwa inkota ivuye mu kanwa k’Uhetswe na ya farashi.” Ndetse na Satani Diyabule azabohwa. Ibyo mu by’ukuri, bizatuma habaho isi y’amahoro itarimo ingabo.​—Ibyahishuwe 19:11-21; 20:1-3.

Tekereza Isi Itarangwamo Intambara

Mbese, ushobora kwiyumvisha isi irangwa n’umutekano cyane ku buryo ingabo zidakenewe? Zaburi imwe yo muri Bibiliya igira iti “nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”​—Zaburi 46:9, 10, umurongo wa 8 n’uwa 9 muri Biblia Yera.

Mbega ukuntu abantu bazaba baruhutse! Tekereza ukuntu amaherezo bizaba bishoboka ko umuryango wa kimuntu ukomorerwa ku bihereranye no gutanga imisoro iremereye yo kwishyura ingabo n’ibikoresho byazo! Abantu bazashobora kwerekeza imbaraga zabo mu guteza imbere imibereho ya buri wese, ku gusukura isi no kongera kuyiteraho ibiti. Hazaba hariho uburyo bushya bwo guhanga ibintu bizaba bifitiye abantu akamaro by’ukuri.

Iri sezerano rizasohozwa mu rwego rw’isi yose; isezerano rigira riti “urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura, aho ingabano zawe zigera hose” (Yesaya 60:18). Ntihazongera kuboneka impunzi zihebye zibarirwa muri za miriyoni zituruka mu turere tw’imirwano, zihatirwa gusiga amazu yazo n’umutungo wazo kugira ngo zibe mu bukene mu nkambi z’impunzi. Abantu ntibazongera kuborogera abo bakundaga bishwe cyangwa bakomerekeye mu mirwano ishyamiranya amahanga. Umwami wo mu ijuru wimitswe na Yehova, azazana amahoro arambye ku isi. “Mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha, kandi hazabaho amahoro menshi, kugeza aho ukwezi kuzashirira. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo.”​—Zaburi 72:7, 14.

Ndetse n’ikindi kizaba gishimishije kurushaho, ni imibereho izaba iri mu bantu batize kwangana, ahubwo bize kwigana uburyo Imana igaragarizamo urukundo. Ijambo ry’Imana rihanura rigira riti “ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.” Mbese, bizaba bimeze bite kuba hagati y’abantu bazi kandi bakunda Yehova? Icyo gitabo nyine gihanura kigira kiti “umurimo wo gukiranuka ni amahoro; kandi ibiva ku ugukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.”​—Yesaya 11:9; 32:17, 18.

Abantu bafite ukwizera kubatse ku bumenyi bwa Bibiliya, bazi ko ingabo z’Imana ziteguye kuvana ku isi abanzi b’amahoro bose. Ubwo bumenyi bubaha icyizere ku buryo bashyira mu bikorwa icyo Bibiliya ivuga ko “[kigomba kubaho] mu minsi y’imperuka.” Ibyo ni ukuvuga ko “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu ba[k]ayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”​—Yesaya 2:2-4.

Abantu baturuka mu bihugu byinshi bahindutse Abahamya ba Yehova, bamaze gufasha hasi ibihereranye no “kwiga kurwana.” Ibyiringiro byabo babishyize mu burinzi bw’ingabo z’Imana zo mu ijuru. Binyuriye mu kwigana na bo Bibiliya, nawe ushobora kugira ibyiringiro nk’ibyo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 28 yavuye]

Ifoto yatanzwe na U.S. National Archives

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze