ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/5 pp. 7-9
  • Unike na Loyisi—Abarezi b’Intangarugero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Unike na Loyisi—Abarezi b’Intangarugero
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwiga “Uhereye mu Buto”
  • Timoteyo Ava mu Rugo
  • Amasomo y’Agaciro Kenshi
  • Amasomo Abakristokazi bafite abana bavana kuri Unike
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Timoteyo yifuzaga gufasha abantu
    Jya wigisha abana bawe
  • Rubyiruko, mukurikirane intego zihesha Imana icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/5 pp. 7-9

Unike na Loyisi—Abarezi b’Intangarugero

Twebwe abagaragu ba Yehova, tuzi ko guha abana bacu uburere bukwiriye mu bihereranye n’idini, ari inshingano ikomeye. N’ubwo uwo murimo wakorwa mu mimerere irusha iyindi yose kuba myiza, ushobora kugira inzitizi hamwe n’ibibazo by’uburyo bwose. Ndetse uwo murimo urushaho gukomera iyo umubyeyi w’Umukristo ahangana n’icyo kibazo cy’ingorabahizi ari mu muryango utavuga rumwe mu by’idini. Guhura n’iyo mimerere, si ibintu bidasanzwe. Ibyanditswe bitubwira iby’umubyeyi umwe wari mu mimerere nk’iyo, mu kinyejana cya mbere I.C.

Umugore witwaga Unike yabaga mu muryango wari utuye i Lusitira, umujyi wari mu karere k’i Lukawoniyo, mu majyepfo yo hagati y’Aziya Ntoya. Lusitira wari umujyi muto wo muri iyo ntara, utari ukomeye cyane. Kari akarere kategekwaga n’Abaroma kitwaga Julia Felix Gemina Lustra, kakaba kari karashinzwe na Kayisari Awugusito kugira ngo ahashye ibikorwa by’amabandi mu turere twari tumukikije. Unike yari Umuyahudikazi w’Umukristo wabaga mu muryango utaravugaga rumwe mu by’idini, akaba yarabanaga n’umugabo we w’Umugiriki, umuhungu we witwaga Timoteyo na nyina witwaga Loyisi.​—Ibyakozwe 16:1-3.

N’ubwo hari Abayahudi bari batuye mu Ikoniyo, ku birometero bigera kuri 30, birashoboka ko hari Abayahudi bake i Lusitira, kubera ko Bibiliya itigera ivuga ko habagayo isinagogi (Ibyakozwe 14:19). Bityo rero, bigomba kuba bitari byoroheye Unike, kugira ngo akurikize ibirebana no kwizera kwe. Kuba Timoteyo atarakebwe akimara kuvuka, byatumye intiti zimwe mu byerekeye Bibiliya zikeka ko byaba byaratewe n’uko umugabo wa Unike yarwanyije icyo gitekerezo cyo gukebwa.

Ariko kandi, Unike si we wenyine wizeraga. Biragaragara ko Timoteyo yigishijwe “ibyanditswe byera” na nyina hamwe na nyirakuru ubyara nyina, ari we Loyisi.a Intumwa Pawulo yateye inkunga Timoteyo igira iti “ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije: kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.”​—2 Timoteyo 3:14, 15.

Kwiga “Uhereye mu Buto”

Igihe Pawulo yavugaga ko Timoteyo yigishijwe “ibyanditswe byera” “uhereye mu buto” bwe, uko bigaragara, ibyo byashakaga kuvuga ko yigishijwe kuva akiri uruhinja. Ibyo bihuje n’uburyo yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki (breʹphos), ubusanzwe ryerekeza ku ruhinja rukimara kuvuka. (Gereranya na Luka 2:12, 16.) Bityo rero, Unike yafatanye uburemere inshingano yahawe n’Imana, ntiyatinda gutangira guha Timoteyo imyitozo yari kumufasha gukura akaba umugaragu w’Imana wayiyeguriye.​—Gutegeka 6:6-9; Imigani 1:8.

Timoteyo yari ‘yarijejwe’ ukuri gushingiye ku Byanditswe. Dukurikije uko inkoranyamagambo y’Ikigiriki imwe ibivuga, ijambo Pawulo yakoresheje aha ngaha, risobanurwa ngo “kwemezwa ikintu runaka mu buryo bukomeye; kucyemera udashidikanya.” Nta gushidikanya, hari hakenewe igihe n’imihati myinshi, kugira ngo iyo myizerere ihamye ishinge imizi mu mutima wa Timoteyo, imufashe gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kuryizera. Hanyuma, bigaragara ko Unike na Loyisi bakoresheje imihati myinshi kugira ngo bigishe Timoteyo Ibyanditswe. Kandi se, mbega ingororano abo bagore bubahaga Imana babonye! Pawulo yashoboraga kwandika yerekeza kuri Timoteyo agira ati “nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike; kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.”​—2 Timoteyo 1:5.

Mbega uruhare rw’ingenzi Unike na Loyisi bagize mu mibereho ya Timoteyo! Ku birebana n’ibyo, umwanditsi witwa David Read yagize ati “igihe iyo ntumwa yari kuba yizeye ko nta kindi kintu cy’ingenzi cyafashije Timoteyo uretse ibintu yamenye ku giti cye byatumye ahinduka, iba yarabimwibukije ako kanya. Ariko ikintu yavuze bwa mbere ku bihereranye n’ukwizera kwa Timoteyo, ni uko uko kwizera kwari kwarabanje ‘kuba muri Loyisi na Unike.’ ” Amagambo ya Pawulo yerekeza ku kwizera kwa Loyisi, Unike na Timoteyo, agaragaza ko akenshi inyigisho zishingiye ku Byanditswe zitangirwa mu rugo hakiri kare, zitanzwe n’ababyeyi ndetse na ba sogokuru na ba nyogokuru, zifite akamaro k’ibanze mu kugena imibereho yo mu buryo bw’umwuka ukiri muto azagira mu gihe kizaza. Mbese, ibyo ntibyagombye gutuma abagize umuryango batekereza babigiranye ubwitonzi, ku cyo bakora kugira ngo basohoze iyo nshingano bafite imbere y’Imana n’abana babo?

Wenda Pawulo yanatekerezaga ku mwuka Loyisi na Unike bari baratumye uba mu rugo. Iyo ntumwa ishobora kuba yarabasuye iwabo mu rugo, igihe yagumaga i Lusitira ku ncuro ya mbere, ahagana mu mwaka wa 47/48 I.C. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo abo bagore bombi bahindukiriye Ubukristo (Ibyakozwe 14:8-20). Wenda imishyikirano irangwa n’igishyuhirane n’ibyishimo yari iri hagati y’abo muri uwo muryango, yagize ingaruka ku buryo Pawulo yahisemo amagambo yo gukoresha, igihe yerekezaga kuri Loyisi avuga ko ari ‘nyirakuru’ wa Timoteyo. Dukurikije uko intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yitwa Ceslas Spicq ibivuga, ijambo ry’Ikigiriki yakoresheje, (mamʹme, mu buryo butandukanye n’ijambo teʹthe rikoreshwa mu mvugo isanzwe kandi igaragaza icyubahiro), ni “ijambo ry’umwana rigaragaza urukundo” afitiye nyirakuru, rikaba muri iyi mvugo ryumvikanisha “imimerere y’ubusabane n’urukundo.”

Timoteyo Ava mu Rugo

Mu bihereranye n’ishyingirwa, nta bwo tuzi neza imimerere Unike yari arimo, igihe Pawulo yagendereraga i Lusitira ku ncuro ya kabiri (ahagana mu mwaka wa 50 I.C.). Intiti nyinshi mu bihereranye na Bibiliya zikeka ko yari umupfakazi. Uko biri kose, Timoteyo, abifashijwemo na nyina hamwe na nyirakuru, yari yarakuze maze aba umusore mwiza, wenda icyo gihe akaba yari agejeje ku myaka 20. “Yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo mu Ikoniyo” (Ibyakozwe 16:2). Uko bigaragara, icyifuzo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami cyari cyarashinze imizi mu mutima wa Timoteyo, kubera ko yemeye itumira rya Pawulo ryamusabaga kujyana na we hamwe na Sila, mu rugendo rwabo rw’ubumisiyonari.

Tekereza ukuntu Unike na Loyisi bumvise bameze igihe Timoteyo yiteguraga kugenda! Bari bazi ko igihe Pawulo yasuraga umudugudu wabo ku ncuro ya mbere, iyo ntumwa yatewe amabuye isigwa ari intere (Ibyakozwe 14:19). Ku bw’ibyo rero, kureka Timoteyo wari ukiri muto ngo agende, bigomba kuba bitaraboroheye. Bashobora kuba baribazaga uko igihe azamarayo kingana, cyangwa niba azanagaruka amahoro. N’ubwo hashoboraga kubaho izo nkeke zose, nta gushidikanya ko nyina hamwe na nyirakuru bamuteye inkunga yo kwemera iyo nshingano yihariye, yari gutuma akorera Yehova mu buryo bwuzuye kurushaho.

Amasomo y’Agaciro Kenshi

Dushobora kumenyera byinshi mu gusuzumana ubwitonzi urugero rwa Unike na Loyisi. Ukwizera kwabasunikiye guha Timoteyo uburere bwiza bwo mu buryo bw’umwuka. Urugero rwiza, ruhamye rwo kubaha Imana, abana hamwe n’abandi bashyirirwaho na ba sekuru na ba nyirakuru, rushobora rwose kugirira umumaro itorero rya Gikristo ryose uko ryakabaye (Tito 2:3-5). Nanone kandi, urugero rwa Unike rwibutsa ababyeyi b’abagore bafite abagabo batizera, inshingano bafite n’ingororano babonera mu guha abana babo inyigisho zo mu buryo bw’umwuka. Rimwe na rimwe, kubigenza gutyo bishobora gusaba ubutwari, cyane cyane mu gihe umubyeyi w’umugabo atitabira neza imyizerere y’idini y’umugore we. Ikindi kandi, bisaba kugira amakenga, kubera ko Umukristokazi aba agomba kubaha umwanya umugabo we afite wo kuba umutware.

Ukwizera, imihati no kwiyanga Loyisi na Unike bagaragaje, byaragororewe mu gihe babonaga amajyambere yo mu buryo bw’umwuka Timoteyo yagize, kugeza aho abereye umumisiyonari n’umugenzuzi uhebuje (Abafilipi 2:19-22). Muri iki gihe nabwo, kwigisha abana bacu ukuri gushingiye ku Byanditswe, bisaba igihe, kwihangana no kwiyemeza tumaramaje, ariko iyo tugize ingaruka nziza bituma tubona ko iyo mihati yose ikwiriye rwose. Abakristo benshi b’urubyiruko b’intangarugero, bigishijwe ‘ibyanditswe byera [uhereye mu buto bwabo]’ bari mu muryango utavuga rumwe mu by’idini, babereye ababyeyi babo bubaha Imana, isoko y’ibyishimo byinshi. Kandi se mbega ukuntu uyu mugani ari ukuri, umugani ugira uti “ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira”!​—Imigani 23:23-25.

Intumwa Yohana yerekeje ku bana bayo bo mu buryo bw’umwuka igira iti “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Nta gushidikanya, ibyiyumvo byavuzwe muri ayo magambo, bifitwe n’abandi benshi bagaragaje ko bameze nka Unike na Loyisi, abarezi babiri b’intangarugero.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kuba Loyisi atari nyirakuru wa Timoteyo ubyara se, byagaragajwe n’uko muri 2 Timoteyo 1:5 hahinduwe mu rurimi rw’Igisiriyake, muri aya magambo ngo “nyina wa nyoko.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze