-
Ubutabera Nyakuri—Buzabaho Ryari Kandi Gute?Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Kamena
-
-
Ubutabera Nyakuri—Buzabaho Ryari Kandi Gute?
UMUNTU w’umwere ntiyagombye kugira icyo yishisha ku butabera nyakuri. Mu by’ukuri, abaturage bo mu turere hafi ya twose, bafite impamvu yo gushimira, niba igihugu cyabo kigendera kuri gahunda y’iby’amategeko igerageza gutuma habaho ubutabera. Bene iyo gahunda iba ikubiyemo urutonde rw’amategeko, abapolisi bo gutuma yubahirizwa hamwe n’inkiko zo gutuma ubutabera bwubahirizwa. Abakristo b’ukuri bubaha gahunda y’iby’ubucamanza igenga akarere babamo, bahuje n’inama ya Bibiliya ibasaba ‘kugandukira abatware babatwara.’—Abaroma 13:1-7.
Ariko kandi mu bihugu byinshi, gahunda z’iby’ubucamanza zagiye zikora amakosa yatumye abantu bababara kandi bagashoberwa.a Aho guhana abanyamakosa no kurinda abere, rimwe na rimwe abantu b’inzirakarengane bagiye bahanirwa ibyaha batakoze. Hari abandi bantu bagiye bamara imyaka myinshi muri gereza, maze bakazarekurwa igihe bakatiwe kitarangiye, ari uko gusa habayeho ugushidikanya gukomeye ku bihereranye no kwibaza niba bari abanyamakosa, cyangwa niba ibyo bemezaga byari bifite ishingiro. Ku bw’ibyo rero, hari benshi bibaza bati mbese, hari igihe hazabaho ubutabera nyakuri kuri buri wese? Niba ari byo se, buzabaho ryari kandi gute? Ni nde dushobora kwiringira ko azarinda abere? Kandi se, ni ibihe byiringiro biteganyirijwe inzirakarengane?
Ubutabera Bugoramye
Mu myaka ya za 80, mu Budage habaye “kimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’ubucamanza byakoze abantu ku mutima cyane kurusha ibindi byose byabaye mu bihe bya nyuma y’intambara,” aho umugore yakatiwe gufungwa burundu aryozwa kuba yarishe abana be babiri b’abakobwa. Ariko kandi mu myaka runaka nyuma y’aho, ibihamya bimushinja byongeye gusesengurwa, maze arekurwa by’agateganyo, hagitegerejwe urundi rubanza. Mu mwaka wa 1995, ikinyamakuru cyitwa Die Zeit cyavuze ko “bishobora kuzagaragara ko ubucamanza bwakoze ikosa” mu rubanza rwa mbere. Igihe iyi ngingo yandikwaga, uwo mugore yari yaramaze imyaka icyenda muri gereza, ariko hari hakiriho ugushidikanya ku bihereranye no kumenya niba koko yarakoze iryo kosa cyangwa niba ari umwere.
Igihe kimwe ku mugoroba wo mu kwezi k’Ugushyingo 1974, mu mujyi rwagati wa Birmingham ho mu Bwongereza, haturikiye ibisasu bibiri byahungabanyije uwo mujyi kandi bihitana abantu 21. Uwitwa Chris Mullen, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yanditse avuga ko cyabaye ikintu “kitazibagirana i Birmingham.” Nyuma y’aho, “abagabo batandatu b’inzirakarengane bashinjwe ubwicanyi bukomeye kurusha ubundi bwose bwabayeho mu mateka y’Ubwongereza.” Nyuma y’aho, ibyo byaha abo bagabo bashinjwaga byaje guhanagurwa—ariko ibyo byabaye bamaze imyaka 16 yose muri gereza!
Uwitwa Ken Crispin, akaba ari umujyanama mu by’amategeko, yagize icyo avuga ku rubanza “rwashishikaje ibitekerezo by’abantu mu buryo bwihariye kurusha izindi zabaye mu mateka y’iby’ubucamanza bwo muri Ositaraliya.” Hari umuryango w’abantu bari bakambitse hafi y’ibitare bya Ayers Rock, ubwo umwana wabo yaburaga, ntiyigere yongera kuboneka ukundi. Nyina w’uwo mwana yashinjwe ubwicanyi, maze akatirwa gufungwa burundu. Mu mwaka wa 1987, nyuma yo gufungwa imyaka isaga itatu, iperereza ryasanze ibyo yashinjwaga bitamuhama. Yararekuwe maze arababarirwa.
Mu mwaka wa 1986, hari umugore wari ufite imyaka 18 wabaga mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wishwe. Umugabo umwe w’igikwerere yashinjwe icyo cyaha, maze akatirwa urwo gupfa. Yamaze imyaka itandatu afungiwe ahashyirwa abategereje kunyongwa, mbere y’uko byemezwa ko nta ho yari ahuriye n’ubwo bwicanyi.
Mbese, izo zaba ari ingero zihereranye n’amakosa yo mu by’ubucamanza zidakunze kuboneka kenshi? Uwitwa David Rudovsky wo muri Kaminuza yo mu Ishuri Ryigisha Iby’Amategeko ry’i Pennsylvania, yagize ati “maze imyaka igera hafi kuri 25 nkora muri urwo rwego, kandi nabonye imanza nyinshi. Navuga abagiye bakatirwa ibihano kandi mu by’ukuri ari abere . . . Ngereranyije, bari hagati ya batanu na 10%.” Crispin yabajije ikibazo giteye impungenge agira ati “mbese, haba hari abandi bantu b’inzirakarengane bicaye muri za gereza bihebye?” Ni gute bene ayo makosa akomeye ashobora kubaho?
Gahunda z’Iby’Ubucamanza bw’Abantu—n’Intege Nke Zabo
Mu mwaka wa 1991, Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza rwagize ruti “nta gahunda ya kimuntu ishobora kwitega ko yaba itunganye.” Gahunda y’iby’ubucamanza ishobora gukoresha ubutabera kandi ikiringirwa, mu rugero ruhwanye gusa n’uko bimeze ku bantu bayigena bakanayiyobora. Abantu babangukirwa no kugaragaraho amakosa, ubuhemu n’urwikekwe. Ku bw’ibyo rero, nta wagombye gutangazwa no kuba gahunda z’iby’ubucamanza bw’abantu na zo zifite izo nenge. Iyumvire nawe ibi bikurikira.
Dukurikije uko Umucamanza wo mu Budage witwa Rolf Bender yabivuze, mu manza zose zihereranye n’ubwicanyi zigera kuri 95 ku ijana, usanga amagambo yavuzwe n’abagabo ari ibihamya bidasubirwaho. Ariko se bene abo bagabo bo mu rukiko, igihe cyose ni ko baba bashobora kwiringirwa? Uwo Mucamanza Bender si ko abibona. Agereranyije, asanga abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abo bagabo baza mu rukiko bavuga ibinyoma. Bernd Schünemann, umwarimu wemewe wigisha amategeko arebana n’ubugizi bwa nabi muri Kaminuza y’i Munich ho mu Budage, na we yavuze ibisa n’ibyo. Mu kiganiro yagiranye n’abanditsi b’ikinyamakuru Die Zeit, Schünemann yemeje ko amagambo avugwa n’abagabo—n’ubwo adashobora kwiringirwa—ari byo bihamya by’ifatizo. “Navuga ko impamvu rusange ikunze gutuma habaho amakosa mu bucamanza, ari iy’uko umucamanza yishingikiriza ku magambo adakwiriye kwiringirwa avugwa n’abagabo.”
Abagabo bashobora kwibeshya; n’abapolisi na bo ni uko. Cyane cyane iyo hakozwe ubugizi bwa nabi bubabaje abantu cyane, abapolisi bahatirwa gufata abantu hutihuti. Muri iyo mimerere, abapolisi bamwe bagiye bagwa mu ikosa ryo guhimbahimba ibimenyetso bihama umuntu ukekwaho icyaha, cyangwa kumuhatira kucyemera. Igihe ba bagabo batandatu bashinjwaga kuba barateze ibisasu i Bermingham barekurwaga, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Independent cyasohotse gifite umutwe uvuga ngo “Ba Bantu Batandatu Bazize Abapolisi Bamunzwe na Ruswa.” Dukurikije uko ikinyamakuru The Times cyabivuze, Abapolisi bakoresheje ibinyoma, bakoresha ubugambanyi, kandi barariganya.”
Mu mimerere imwe n’imwe, urwikekwe rushobora gutuma abapolisi n’abandi bantu muri rusange, bakeka amababa abantu bo mu bwoko, idini cyangwa ubwenegihugu runaka. Nk’uko ikinyamakuru U.S.News & World Report cyabivuze, icyo gihe, gukemura ikibazo gihereranye n’icyaha cyakozwe, bishobora guhinduka “ikibazo gishingiye ku ivangura ry’amoko aho gushingira ku kuri.”
Mu gihe ikirego kimaze gushyikirizwa urukiko, imyanzuro ishobora kudashingira ku byo abagabo bavuze gusa, ahubwo ikaba yashingira no ku bihamya byo mu rwego rwa siyansi. Kubera ko ubuvuzi bukorana n’inkiko mu birebana no gushakisha abagizi ba nabi bugenda bwiyongera, abacamanza cyangwa abandi bantu bagize akanama gashinzwe ibibazo by’imanza, bashobora guhamagarwa kugira ngo bemeze niba icyaha gihama umuntu cyangwa kitamuhama, bahereye ku bimenyetso bishingiye ku ntwaro zakoreshejwe, cyangwa iby’intoki zakoreshejwe, umukono w’inyandiko, amatsinda y’amaraso, ibara ry’umusatsi, ubwoko bw’igitambaro cy’imyenda umuntu yari yambaye, cyangwa ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. Umuntu umwe ukora umurimo wo kuburanira abandi, yavuze ko inkiko zishobora kugira amatsinda akomeye y’abahanga mu bya siyansi, batanga uburyo bwo kwifashisha bugoye cyane, ibi bituma umuntu amanjirwa.”
Byongeye kandi, igazeti yitwa Nature yavuze ko abahanga mu bya siyansi bose atari ko bemeranya ku myanzuro iturutse ku bihamya bitanzwe na bwa buvuzi bukorana n’inkiko mu birebana no gushakisha abagizi ba nabi. “Abahanga muri ubwo buvuzi bukorana n’inkiko mu gushakisha abagizi ba nabi, bashobora kutemeranya ku bintu nta buryarya.” Ikibabaje ni uko “ibihamya by’ibinyoma byatanzwe na bwa buvuzi bukorana n’inkiko mu birebana no gushakisha abagizi ba nabi, byagiye bishingirwaho mu gufata imyanzuro y’imanza nyinshi zaciwe mu buryo bugoretse.”
Aho twaba turi hose, gahunda z’iby’ubucamanza zose ziriho muri iki gihe, zigaragaramo amakosa y’abantu. None se, ni nde dushobora kwiringira ko azarengera abere? Mbese, dushobora kwizera ko hazigera habaho ubutabera nyakuri? Kandi se, hari ibihe byiringiro ku nzirakarengane zizira amakosa y’ubucamanza?
“Jyewe Uwiteka [“Yehova,” NW] Nkunda Imanza Zitabera”
Niba wowe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe mwarahohotewe bitewe n’ikosa ry’ubucamanza, Yehova Imana n’Umwana we Yesu bazirikana ibyabagezeho. Akarengane gakomeye cyane kurusha akandi kose, kabayeho igihe Kristo yicirwaga ku giti cy’umubabaro. Intumwa Petero itubwira ko Yesu “nta cyaha yakoze.” Nyamara kandi, yashinjwe n’abagabo b’ibinyoma, bamuhamya icyaha, maze aricwa.—1 Petero 2:22; Matayo 26:3, 4, 59-62.
Tekereza ukuntu Yehova agomba kuba yarumvaga ameze ku birebana n’ukuntu Umwana we yagiriwe nabi bene ako kageni! Ubutabera ni umwe mu mico y’ingenzi ya Yehova. Bibiliya iratubwira iti ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka [“ubutabera,” NW ] .’—Gutegeka 32:4; Zaburi 33:5.
Yehova yahaye Abisirayeli gahunda ihambaye y’iby’ubucamanza. Iyo umuntu yicwaga maze uwamwishe ntamenyekane, hatangwaga igitambo cy’impongano y’urwo rupfu. Abacamanza ntibahatirwaga gukemura hutihuti ikibazo kirebana na buri cyaha cyose cyakozwe, kuko byashoboraga gutuma bahana umuntu w’inzirakarengane. Nta muntu washoboraga gushinjwa ubwicanyi bafatiye ku bihamya bidafatika cyangwa bishingiye kuri siyansi; hagombaga kuboneka nibura abagabo babiri babyiboneye (Gutegeka 17:6; 21:1-9). Izo ngero zirerekana ko Yehova afite amahame ahanitse, kandi ko ashaka ko ubutabera bwubahirizwa. Mu by’ukuri, yarivugiye ati “jyewe Uwiteka [“Yehova,” NW ] nkunda imanza zitabera.”—Yesaya 61:8.
Birumvikana ko gahunda y’iby’ubucamanza y’Abisirayeli yagengwaga n’abantu na bo bakora amakosa nk’ayacu. Hari igihe amategeko yakoreshwaga mu buryo bugoretse. Umwami Salomo yaranditse ati “nubona mu ntara umukene urengana, n’abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka, ntibikagutangaze.”—Umubwiriza 5:7, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
Yehova yashoboraga kugorora iby’akarengane k’Umwana we. Kubera ko Yesu yari yiringiye ibyo adashidikanya, byaramukomeje, bituma ‘yihanganira . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere.’ Mu buryo nk’ubwo, ibyiringiro bishimishije byo kuzaba ku isi izaba yahindutse paradizo iyoborwa na Mesiya, hamwe n’ubutabera nyakuri buzaba buhaganje, bishobora kudutera inkunga yo kwihanganira kumva cyangwa kugerwaho n’akarengane muri iyi gahunda ishaje. Nta busembwa cyangwa akarengane Yehova adashobora gusibanganya igihe yagennye nikigera. Ndetse n’abatakaza ubuzima bazize akarengane ko mu bucamanza, bashobora kuzazuka.—Abaheburayo 12:2; Ibyakozwe 24:15.
Niba tubabazwa tuzira akarengane, dushobora kwishimira ko gahunda nyinshi z’iby’ubucamanza ziba zaragennye uburyo bwo kwiregura, bushobora gutuma dukosora iyo mimerere. Abakristo bashobora kwifashisha bene ubwo buryo. Ariko kandi, bazirikana ibi bikurikira: gahunda z’ubucamanza budatunganye, zigaragaza imimerere y’umuryango wa kimuntu ukeneye kuvugururwa mu rugero ruhambaye. Ibyo bizabaho vuba aha—bikozwe n’Imana.
Vuba aha, Yehova azavanaho iyi gahunda y’ibintu irenganya abantu, ayisimbuze gahunda nshya, iyo “gukiranuka kuzabamo.” Dushobora kwiringira byimazeyo ko icyo gihe Umuremyi wacu azashyiraho ubutabera akoresheje Umwami wa Kimesiya yimitse, ari we Yesu Kristo. Ubutabera nyakuri kuri buri wese buregereje! Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bw’ibyo byiringiro!—2 Petero 3:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bihereranye n’ibivugwa hano, Umunara w’Umurinzi ntugendereye kugaragaza icyitwa ikosa cyangwa ubwere bw’umuntu runaka, nta n’ubwo iyi gazeti ishyigikira gahunda y’ubucamanza yo mu gihugu kimwe ngo iyirutishe iyo mu kindi. Byongeye kandi, iyi gazeti ntivuganira ubwoko runaka bw’igihano ngo yerekane ko buruta ubundi. Iyi ngingo irivugira gusa ukuntu ibintu byari byifashe, nk’uko byari bizwi mu gihe yandikwaga.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
Gahunda z’iby’ubucamanza zidatunganye—hamwe n’ubutegetsi bwononekaye, amadini yabaye akahebwe, n’ubucuruzi butubahiriza amategeko—bigaragaza imimerere y’umuryango wa kimuntu ukeneye kuvugururwa mu rugero ruhambaye
[Agasanduku ko ku ipaji ya 28]
Ihumure ritangwa n’ibyanditswe byera
Mu kwezi k’Ugushyingo 1952, abitwa Derek Bentley na Christopher Craig bamennye iduka ry’i Croydon, hafi y’i Londres ho mu Bwongereza. Bentley yari afite imyaka 19, naho Craig akaba yari afite 16. Abapolisi baratabajwe, maze Craig arasamo umwe aramwica. Craig yamaze imyaka icyenda muri gereza, naho Bentley we yanyonzwe muri Mutarama 1953 ashinjwa ubwicanyi.
Mushiki wa Bentley witwa Iris, yamaze imyaka 40 yose ahatanira kuvana igitutsi ku izina rye, amuvanaho umugayo w’ubwicanyi atigeze akora. Mu mwaka wa 1993, Ubucamanza bwatanze imbabazi ku byerekeye icyo gihano, bwemera ko Derek Bentley atagombye kuba yaranyonzwe rwose. Iris Bentley yanditse ibihereranye n’urwo rubanza mu gitabo cyitwa Let Him Have Justice, yandika ibi bikurikira:
“Mu gihe kingana hafi n’umwaka umwe mbere y’uko araswa, yahuye n’Umuhamya wa Yehova mu nzira . . . Mushiki wacu Lane yari atuye hafi y’iwacu, ahitwa kuri Fairview Road, kandi yatumiraga Derek iwe kugira ngo yumve inkuru za Bibiliya. . . . Icyagiye kuba cyiza, ni uko Mushiki wacu Lane yari afite izo nkuru za Bibiliya kuri za kasete, akajya azimutiza [kuko Derek atari azi gusoma neza]. . . . Yajyaga aza akambwira ibyo uwo mushiki wacu yabaga yamubwiye, ibintu bisa n’uko ngo nidupfa tuzongera tukabaho ku isi twese.”
Iris Bentley yasuye musaza we mbere y’uko apfa, aho bafungira abategereje kunyongwa. Uwo musaza we yumvaga ameze ate? “Bya bindi Mushiki wacu Lane yamubwiye, byamufashije guhangana n’iyo minsi mike ya nyuma.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Niba ugerwaho n’imibabaro bitewe n’amakosa yo mu bucamanza, byaba byiza usomye amagambo y’ukuri kwa Bibiliya kandi ukayatekerezaho. Ibyo bishobora kuguha ihumure rikomeye, kuko Yehova Imana ari we “Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Akarengane gakomeye cyane kurusha akandi kose, kabayeho igihe Kristo yicwaga
-
-
Ibibazo by’AbasomyiUmunara w’Umurinzi—1998 | 15 Kamena
-
-
Ibibazo by’Abasomyi
Yesu yaduteye inkunga agira ati (mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye: ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo, ntibabibashe” (Luka 13:24). Ni iki yashakaga kuvuga, kandi se, ni iki ibyo byerekezaho muri iki gihe?
Dushobora gusobanukirwa neza uwo murongo ushishikaje, turebye imimerere wavuzwemo. Amezi agera hafi kuri atandatu mbere y’urupfu rwa Yesu, yari i Yerusalemu mu gihe cy’isabukuru yo kongera gutaha urusengero. Yavuze iby’uko yari umwungeri w’intama z’Imana, ariko agaragaza ko Abayahudi muri rusange batabarirwaga muri izo ntama, bitewe n’uko banze kumutega amatwi. Igihe yavugaga ko we na Se bari “umwe,” Abayahudi bafashe amabuye kugira ngo bayamutere. Ahungira i Pereya, hakurya ya Yorodani.—Yohana 10:1-40.
Ahageze, umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” (Luka 13:23). Icyo cyari ikibazo cyiza yari abajije, kubera ko Abayahudi bo muri icyo gihe bavugaga ko umubare muto gusa ari wo wari ukwiriye kuzabona agakiza. Ukurikije imyifatire abayobozi ba kidini bagaragazaga, ntibigoye kwiyumvisha abo bibwiraga ko bari kubarirwa muri abo bake. Ariko mbega ukuntu bibeshyaga, nk’uko ibintu byabayeho nyuma byabigaragaje!
Yesu yari amaze imyaka igera hafi kuri ibiri ari muri bo, yigisha, akora ibitangaza, kandi abaha uburyo bwo kuba abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru. Ibyo byagize izihe ngaruka? Bo hamwe n’abayobozi babo mu buryo bwihariye, biratanaga kuba bari bagize urubyaro rw’Aburahamu, no kuba barahawe Amategeko y’Imana (Matayo 23:2; Yohana 8:31-44). Ariko kandi, ntibemeye kandi ntibitabiriye ijwi ry’Umwungeri Mwiza. Ni nk’aho bari bakinguriwe irembo ryari kubahesha ingororano ikomeye yo kuba abagize Ubwami, ariko barabyanga. Bake gusa ugereranyije, cyane cyane abo mu rwego rwo hasi, ni bo bumvise ubutumwa bw’ukuri bwa Yesu, hanyuma barabwitabira kandi bifatanya na we akaramata.—Luka 22:28-30; Yohana 7:47-49.
Abo ni bo bagize igikundiro cyo gusigwa n’umwuka, ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. (Ibyakozwe 2:1-38). Nta bwo bari mu mubare w’inkozi z’ibibi zavuzwe na Yesu ko zari kurira kandi zigahekenya amenyo, bitewe no kudasingira igikundiro zari zarahawe.—Luka 13:27, 28.
Ingaruka yabaye iy’uko mu kinyejana cya mbere abo “benshi” [bavuzwe muri Luka 13:24] bari Abayahudi muri rusange, kandi cyane cyane abayobozi ba kidini. Abo bihandagazaga bavuga ko bashaka kwemerwa n’Imana—ariko mu buryo buhuje n’amahame yabo bwite n’inzira zabo, atari mu buryo buhuje n’amahame y’Imana n’inzira zayo. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, “bake” ugereranyije babyitabiriye babitewe n’uko bari bashishikajwe nta buryarya no kuba abagize Ubwami, baje kuba abasizwe bagize itorero rya Gikristo.
Reka noneho dusuzume ibintu uwo murongo werekezaho mu rugero rwagutse, biriho muri iki gihe. Abantu batabarika bari mu madini ya Kristendomu, bigishijwe ko bazajya mu ijuru. Ariko kandi, ibyo byifuzo ntibishingiye ku nyigisho nyakuri zo mu Byanditswe. Nk’uko byari bimeze ku Bayahudi bo mu gihe cya mbere, abo bashaka kwemerwa n’Imana bakurikije uko babyifuza.
Ariko kandi, muri iki gihe, hari bake ugereranyije bitabiriye ubutumwa bw’Ubwami babigiranye ukwicisha bugufi, biyegurira Yehova, maze baba abakwiriye kwemerwa na we. Ibyo byatumye baba “[a]bana b’ubwami” (Matayo 13:38). Abo “bana” basizwe batangiye gutumirwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire bazi ko ibihamya by’ukuntu Imana yagiye ishyikirana n’ubwoko bwayo bigaragaza mu buryo bw’ibanze ko abagize itsinda ry’abazajya mu ijuru bamaze guhamagarwa. Bityo rero, abamenye ukuri kwa Bibiliya mu myaka ya vuba aha, basobanukiwe ko ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo birimo bihabwa abantu benshi kurushaho muri iki gihe. Umubare w’abo usumba kure cyane umubare ugenda ugabanuka w’Abakristo basigaye basizwe, mu by’ukuri bakaba bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. N’ubwo ibivugwa muri Luka 13:24 biterekeza mbere na mbere ku badafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, nta gushidikanya ko bikubiyemo inama irangwa n’ubwenge ibareba.
Mu kudutera inkunga yo kugira umwete, nta bwo Yesu yashakaga kuvuga ko hari imbogamizi we cyangwa Se bari gushyira mu nzira kugira ngo zidukumire. Ahubwo ibivugwa muri Luka 13:24 bitwumvisha ko ibyo Imana idusaba bigamije kuvanamo abantu badakwiriye. Amagambo ngo “mugire umwete,” yumvikanisha guhatana, kwitanga ubwacu dukoresha imbaraga zacu zose. Bityo rero, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, nitanga ubwanjye nkoresheje imbaraga zanjye zose?’ Ibivugwa muri Luka 13:24, bishobora kuvugwa bitya ngo ‘ngomba kugira umwete wo kunyura mu irembo rifunganye: kuko benshi bazashaka kurinyuramo, ntibabibashe. None se mu by’ukuri, ngira umwete? Mbese, meze nk’umukinnyi wasiganwaga muri sitade ya kera, witangaga atizigamye kugira ngo atsindire ingororano? Nta mukinnyi wagombaga kugira imitima ibiri ngo abe umunenganenzi, afatana ibintu uburemere buke. Mbese, nanjye ni ko meze?’
Amagambo ya Yesu agaragaza ko bamwe bashobora gushaka “kunyura mu irembo” mu gihe kibanogeye, cyangwa batera intambwe ziboroheye nk’uko babyifuza. Imyifatire nk’iyo ishobora kugira ingaruka kuri buri Muhamya wese ku giti cye. Bamwe bashobora gutekereza bati ‘nzi Abakristo bitanze, bamaze imyaka myinshi bihata uko bashoboye kose, bigomwa ibintu byinshi; ariko kandi, baje gupfa iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu ritaragera. Bityo rero, byaba byiza ngabanije umurego, sinihate, nkiberaho mu buryo busanzwe.’
N’ubwo byoroshye gutekereza gutyo, mbese, bihuje n’ubwenge koko? Urugero, mbese, intumwa zaba zaratekerezaga muri ubwo buryo? Oya rwose. Ibyo bari bafite byose babihariye ugusenga k’ukuri—kugeza bapfuye. Urugero, Pawulo yashoboraga kuvuga ati “[Kristo] ni we twamamaza . . . icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk’uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane.” Nyuma y’aho, yaranditse ati “igituma tugoka tukarwana, [ni] uko twiringiye Imana ihoraho, ni yo mukiza w’abantu bose, ariko cyane cyane w’abizera.”—Abakolosayi 1:28, 29; 1 Timoteyo 4:10.
Tuzi ko Pawulo yakoze ibikwiriye rwose, yihata. Mbega ukuntu byashimisha buri wese muri twe ashoboye kuvuga nk’uko Pawulo yavuze ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Bityo rero, dukurikije amagambo ya Yesu yanditswe muri Luka 13:24, buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, ndi umukozi w’umunyamwete? Mbese, ngaragaza buri gihe ko nzirikana inama ya Yesu igira iti “mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye”?’
-
-
Bizagendekera Bite Isi Yacu mu Gihe Kizaza?Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Kamena
-
-
Bizagendekera Bite Isi Yacu mu Gihe Kizaza?
Igitabo World Military and Social Expenditures 1996 cyagize kiti “nta kindi kinyejana gifite amateka ahwanye n’ay’ikinyejana cya 20 mu bihereranye n’urugomo rwa kinyamaswa rukorwa n’abenegihugu, umubare w’intambara zarwanywe, imbaga y’abantu benshi bahinduka impunzi, abantu babarirwa muri za miriyoni bagwa mu ntambara, n’amafaranga menshi atangwa mu birebana n’‘ingabo’ .” Mbese, hari ubwo iyo mimerere izigera ihinduka?
Intumwa Petero yibukije Abakristo iby’isezerano ryatanzwe n’Imana mu binyejana byinshi byashize, igira iti “nk’uko [Imana] yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Mbere na mbere, ayo magambo yari akubiye mu buhanuzi bwa Yesaya (Yesaya 65:17; 66:22). Abisirayeli bo mu gihe cya kera babonye isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, igihe iryo shyanga ryongeraga gusubizwa mu gihugu cyaryo cy’isezerano, nyuma y’imyaka 70 ryamaze riri mu bunyage i Babuloni. Mu gusubiramo iryo sezerano ry’ “ijuru rishya n’isi nshya,” Petero yagaragaje ko ubwo buhanuzi bwari kuzongera gusohozwa ndetse mu rugero runini kurushaho—ni ukuvuga ku isi hose!
Gushyiraho imimerere irangwa no gukiranuka ku isi hose ni byo Imana ishaka, kandi izabikora binyuriye ku Bwami bwayo bwo mu ijuru Kristo abereye Umwami. “Nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana” (Yesaya 2:4). Ayo mahoro n’umutekano bisesuye ku isi, ni byo Yesu yigishije abigishwa be ko babitegerezanya amatsiko kandi bagasenga babisaba mu isengesho ubusanzwe ryitwa Data wa Twese, cyangwa Isengesho ry’Umwami, bagira bati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:9, 10.
Mbese, wakwishimira kuzaba mu isi irangwa no gukiranuka, nk’uko bimeze mu ijuru? Ibyo byiringiro ni byo Bibiliya iha buri wese ushaka kumenya Imana abivanye ku mutima kandi akabaho mu buryo buhuje n’inzira zayo zikiranuka.
-