ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/6 pp. 30-31
  • Ibibazo by’Abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’Abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • ‘Dukorane umwete kandi twihate’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Yesu akorera umurimo muri Pereya
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mbese, wahawe ‘umwuka w’ukuri’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yesu asubira i Yerusalemu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/6 pp. 30-31

Ibibazo by’Abasomyi

Yesu yaduteye inkunga agira ati (mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye: ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo, ntibabibashe” (Luka 13:24). Ni iki yashakaga kuvuga, kandi se, ni iki ibyo byerekezaho muri iki gihe?

Dushobora gusobanukirwa neza uwo murongo ushishikaje, turebye imimerere wavuzwemo. Amezi agera hafi kuri atandatu mbere y’urupfu rwa Yesu, yari i Yerusalemu mu gihe cy’isabukuru yo kongera gutaha urusengero. Yavuze iby’uko yari umwungeri w’intama z’Imana, ariko agaragaza ko Abayahudi muri rusange batabarirwaga muri izo ntama, bitewe n’uko banze kumutega amatwi. Igihe yavugaga ko we na Se bari “umwe,” Abayahudi bafashe amabuye kugira ngo bayamutere. Ahungira i Pereya, hakurya ya Yorodani.​—Yohana 10:1-40.

Ahageze, umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” (Luka 13:23). Icyo cyari ikibazo cyiza yari abajije, kubera ko Abayahudi bo muri icyo gihe bavugaga ko umubare muto gusa ari wo wari ukwiriye kuzabona agakiza. Ukurikije imyifatire abayobozi ba kidini bagaragazaga, ntibigoye kwiyumvisha abo bibwiraga ko bari kubarirwa muri abo bake. Ariko mbega ukuntu bibeshyaga, nk’uko ibintu byabayeho nyuma byabigaragaje!

Yesu yari amaze imyaka igera hafi kuri ibiri ari muri bo, yigisha, akora ibitangaza, kandi abaha uburyo bwo kuba abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru. Ibyo byagize izihe ngaruka? Bo hamwe n’abayobozi babo mu buryo bwihariye, biratanaga kuba bari bagize urubyaro rw’Aburahamu, no kuba barahawe Amategeko y’Imana (Matayo 23:2; Yohana 8:31-44). Ariko kandi, ntibemeye kandi ntibitabiriye ijwi ry’Umwungeri Mwiza. Ni nk’aho bari bakinguriwe irembo ryari kubahesha ingororano ikomeye yo kuba abagize Ubwami, ariko barabyanga. Bake gusa ugereranyije, cyane cyane abo mu rwego rwo hasi, ni bo bumvise ubutumwa bw’ukuri bwa Yesu, hanyuma barabwitabira kandi bifatanya na we akaramata.​—Luka 22:28-30; Yohana 7:47-49.

Abo ni bo bagize igikundiro cyo gusigwa n’umwuka, ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. (Ibyakozwe 2:1-38). Nta bwo bari mu mubare w’inkozi z’ibibi zavuzwe na Yesu ko zari kurira kandi zigahekenya amenyo, bitewe no kudasingira igikundiro zari zarahawe.​—Luka 13:27, 28.

Ingaruka yabaye iy’uko mu kinyejana cya mbere abo “benshi” [bavuzwe muri Luka 13:24] bari Abayahudi muri rusange, kandi cyane cyane abayobozi ba kidini. Abo bihandagazaga bavuga ko bashaka kwemerwa n’Imana​—ariko mu buryo buhuje n’amahame yabo bwite n’inzira zabo, atari mu buryo buhuje n’amahame y’Imana n’inzira zayo. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, “bake” ugereranyije babyitabiriye babitewe n’uko bari bashishikajwe nta buryarya no kuba abagize Ubwami, baje kuba abasizwe bagize itorero rya Gikristo.

Reka noneho dusuzume ibintu uwo murongo werekezaho mu rugero rwagutse, biriho muri iki gihe. Abantu batabarika bari mu madini ya Kristendomu, bigishijwe ko bazajya mu ijuru. Ariko kandi, ibyo byifuzo ntibishingiye ku nyigisho nyakuri zo mu Byanditswe. Nk’uko byari bimeze ku Bayahudi bo mu gihe cya mbere, abo bashaka kwemerwa n’Imana bakurikije uko babyifuza.

Ariko kandi, muri iki gihe, hari bake ugereranyije bitabiriye ubutumwa bw’Ubwami babigiranye ukwicisha bugufi, biyegurira Yehova, maze baba abakwiriye kwemerwa na we. Ibyo byatumye baba “[a]bana b’ubwami” (Matayo 13:38). Abo “bana” basizwe batangiye gutumirwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. Abahamya ba Yehova bamaze igihe kirekire bazi ko ibihamya by’ukuntu Imana yagiye ishyikirana n’ubwoko bwayo bigaragaza mu buryo bw’ibanze ko abagize itsinda ry’abazajya mu ijuru bamaze guhamagarwa. Bityo rero, abamenye ukuri kwa Bibiliya mu myaka ya vuba aha, basobanukiwe ko ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo birimo bihabwa abantu benshi kurushaho muri iki gihe. Umubare w’abo usumba kure cyane umubare ugenda ugabanuka w’Abakristo basigaye basizwe, mu by’ukuri bakaba bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. N’ubwo ibivugwa muri Luka 13:24 biterekeza mbere na mbere ku badafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, nta gushidikanya ko bikubiyemo inama irangwa n’ubwenge ibareba.

Mu kudutera inkunga yo kugira umwete, nta bwo Yesu yashakaga kuvuga ko hari imbogamizi we cyangwa Se bari gushyira mu nzira kugira ngo zidukumire. Ahubwo ibivugwa muri Luka 13:24 bitwumvisha ko ibyo Imana idusaba bigamije kuvanamo abantu badakwiriye. Amagambo ngo “mugire umwete,” yumvikanisha guhatana, kwitanga ubwacu dukoresha imbaraga zacu zose. Bityo rero, dushobora kwibaza tuti ‘mbese, nitanga ubwanjye nkoresheje imbaraga zanjye zose?’ Ibivugwa muri Luka 13:24, bishobora kuvugwa bitya ngo ‘ngomba kugira umwete wo kunyura mu irembo rifunganye: kuko benshi bazashaka kurinyuramo, ntibabibashe. None se mu by’ukuri, ngira umwete? Mbese, meze nk’umukinnyi wasiganwaga muri sitade ya kera, witangaga atizigamye kugira ngo atsindire ingororano? Nta mukinnyi wagombaga kugira imitima ibiri ngo abe umunenganenzi, afatana ibintu uburemere buke. Mbese, nanjye ni ko meze?’

Amagambo ya Yesu agaragaza ko bamwe bashobora gushaka “kunyura mu irembo” mu gihe kibanogeye, cyangwa batera intambwe ziboroheye nk’uko babyifuza. Imyifatire nk’iyo ishobora kugira ingaruka kuri buri Muhamya wese ku giti cye. Bamwe bashobora gutekereza bati ‘nzi Abakristo bitanze, bamaze imyaka myinshi bihata uko bashoboye kose, bigomwa ibintu byinshi; ariko kandi, baje gupfa iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu ritaragera. Bityo rero, byaba byiza ngabanije umurego, sinihate, nkiberaho mu buryo busanzwe.’

N’ubwo byoroshye gutekereza gutyo, mbese, bihuje n’ubwenge koko? Urugero, mbese, intumwa zaba zaratekerezaga muri ubwo buryo? Oya rwose. Ibyo bari bafite byose babihariye ugusenga k’ukuri​—kugeza bapfuye. Urugero, Pawulo yashoboraga kuvuga ati “[Kristo] ni we twamamaza . . . icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk’uko imbaraga ze ziri, zinkoreramo cyane.” Nyuma y’aho, yaranditse ati “igituma tugoka tukarwana, [ni] uko twiringiye Imana ihoraho, ni yo mukiza w’abantu bose, ariko cyane cyane w’abizera.”​—Abakolosayi 1:28, 29; 1 Timoteyo 4:10.

Tuzi ko Pawulo yakoze ibikwiriye rwose, yihata. Mbega ukuntu byashimisha buri wese muri twe ashoboye kuvuga nk’uko Pawulo yavuze ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Bityo rero, dukurikije amagambo ya Yesu yanditswe muri Luka 13:24, buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, ndi umukozi w’umunyamwete? Mbese, ngaragaza buri gihe ko nzirikana inama ya Yesu igira iti “mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye”?’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze