Ni Iyihe Mibereho yo mu Gihe Kizaza Wifuriza Abana Bawe?
MBESE, waba ubona ko abana bawe ari umurage w’agaciro kenshi (Zaburi 127:3)? Cyangwa ubona ko kubarera ari inshingano iremereye, isaba amafaranga menshi, nta n’icyizere cyo kuzagira icyo umuntu ageraho? Aho kugira ngo kurera abana bizane inyungu z’amafaranga, bikomeza kuyatwara kugeza igihe bazaba bashobora kwirwanaho. Nk’uko kugira ngo umuntu acunge umutungo yarazwe bisaba gukora gahunda nziza, ni nako kurera abana mu buryo bugira ingaruka nziza bimeze.
Ababyeyi bita ku bana babo, baba bifuza kubaha intangiriro nziza mu buzima. N’ubwo muri iyi si hashobora kubaho ibintu bibi kandi bibabaje cyane, ababyeyi bashobora gukora byinshi kugira ngo barinde urubyaro rwabo. Reka dusuzume urugero rwa Werner na Eva, bavuzwe mu gice cyabanjirije iki.a
Mu Gihe Ababyeyi Bita ku Bana by’Ukuri
Werner yavuze ko aho kugira ngo ababyeyi be babe abantu badafite icyo bitayeho, bagaragaje ko bashishikajwe by’ukuri n’ibyaberaga ku ishuri. Yagize ati “nishimiye cyane ibitekerezo by’ingirakamaro bampaye, kandi numvaga ko banyitayeho kandi bananshyigikiye. Bari ababyeyi batajenjeka, ariko nari nzi ko ari bo ncuti zanjye nyakuri.” N’igihe Eva yateshwaga umutwe n’amasomo yo ku ishuri bikamutera kwiheba kandi bigatuma agira ibibazo byo kudasinzira neza, ababyeyi be, ari bo Francisco na Inez, na bwo bamaze igihe kirekire bamuganiriza kandi bamufasha kugira ngo agarure ubuyanja mu buryo bw’ibitekerezo no mu buryo bw’umwuka.
Ni gute Francisco na Inez bagerageje kurinda abana babo no kubategurira kwinjira mu buzima bw’abantu bakuru? Kuva abana bakiri bato, abo babyeyi buje urukundo buri gihe bajyanaga na bo mu mirimo yabo ya buri munsi. Aho kugira ngo Inez na Francisco basabane n’incuti zabo z’abantu bakuru gusa, bajyanaga n’abana babo aho bajyaga hose. Kubera ko bari ababyeyi buje urukundo, nanone bahaye umuhungu wabo n’umukobwa wabo ubuyobozi bukwiriye. Inez yagize ati “twabigishije kwita ku rugo, kudasesagura no kwita ku myambaro yabo. Kandi twafashije buri wese muri bo guhitamo umwuga no guhuza inshingano zabo n’inyungu z’iby’umwuka.”
Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kumenya abana bawe no kubaha ubuyobozi bwa kibyeyi! Nimucyo dusuzume uburyo butatu mushobora kubikoramo: (1) fasha abana bawe guhitamo akazi k’umubiri gakwiriye; (2) bategurire guhangana n’ibishobora kubahagarika umutima ku ishuri no ku kazi; (3) bereke ukuntu babona ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka.
Bafashe Guhitamo Akazi Gakwiriye
Kubera ko akazi k’umubiri umuntu akora katagira ingaruka ku mimerere ye y’iby’ubukungu gusa, ahubwo kakaba kanamutwara igihe kinini, kurera abana neza bikubiyemo no kureba ibishishikaza buri mwana n’ubushobozi bwe. Kubera ko nta muntu ushyira mu gaciro ushaka kubera abandi umutwaro, ababyeyi bagombye gutekereza neza ibihereranye n’ukuntu umwana wabo ashobora gutegurirwa kuzirwanaho no kuzarwana ku muryango we. Mbese, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe yaba akeneye kwiga umwuga runaka kugira ngo azashobore kugira imibereho yiyubashye? Kubera ko uri umubyeyi wita ku be by’ukuri, shyiraho imihati ihamye kugira ngo ufashe umwana wawe kwihingamo imico runaka, urugero nko kwifuza gukorana umwete ku murimo, kugira ubushake bwo kwiga hamwe n’ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.
Reka turebe urugero rwa Nicole. Yagize ati “ababyeyi banjye bansabye ko twakorana mu kazi kabo ko gukora isuku mu bintu runaka. Bangiriye inama yo kujya ntanga igice kimwe cy’amafaranga nabaga nabonye, agakoreshwa mu gutunga urugo, maze asigaye nkayagumana kugira ngo nyakoreshe ibyo nkeneye cyangwa nizigamire. Ibyo byatumye ndushaho kumva ko nanjye hari inshingano indeba, bikaba byarangiriye akamaro kenshi cyane nyuma y’aho mu buzima.”
Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ntirisobanura ubwoko bw’umurimo umuntu yagombye guhitamo. Ariko kandi, ritanga amabwiriza meza. Urugero, intumwa Pawulo yagize iti “umuntu wese wanga gukora ntakarye.” Nanone igihe yandikiraga Abakristo b’i Tesalonike, yagize ati “twumvise ko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.”—2 Abatesalonike 3:10-12.
Icyakora ariko, ubuzima si ukubona akazi no kugira amafaranga gusa. Amaherezo abafite inyota yo kuba ibirangirire mu by’ubutunzi, bashobora kutanyurwa, maze bagatahura ko barimo ‘biruka inyuma y’umuyaga’ (Umubwiriza 1:14). Aho gutera abana babo inkunga yo kwiruka inyuma y’icyubahiro n’ubutunzi, biba byiza iyo ababyeyi babafashije kugira ubwenge bukubiye mu magambo yahumetswe y’intumwa Yohana agira ati “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; kuko ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:15-17.
Ni Gute Ushobora Kubaha Ibyo Bakeneye mu Buryo bw’Ibyiyumvo?
Niba uri umubyeyi, kuki utaba nk’umutoza w’abakinnyi b’imikino ngororangingo? Ntiyibanda ku byo gutuma abakinnyi ashinzwe bajya mbere binyuriye mu kwita gusa ku bushobozi bwabo bwo kwiruka cyangwa gusimbuka cyane. Birashoboka ko nanone yaba yihatira kubafasha gutsinda imitekerereze iyo ari yo yose yabaca intege, bityo akaba arimo ashimangira imbaraga zabo zo mu buryo bw’ibyiyumvo. Ku bihereranye nawe se, ni gute ushobora gutera inkunga, kubaka no gushishikaza abana bawe?
Dufate urugero rwa Rogério, umuhungu w’imyaka 13. Uretse imivurungano yo mu mubiri yaturukaga ku ihinduka ry’umubiri, yanagize umutima uhagaze bitewe no gutana kw’ababyeyi be no kubura umwitaho. Ni iki abakiri bato nka we bashobora gukorerwa? N’ubwo bidashoboka gukingira umwana wawe imihangayiko yose no kugerwaho n’ibintu bibi, ntukigere na rimwe udohoka ku nshingano yawe yo kuba umubyeyi. Irinde kuba umuntu ukabya mu bihereranye no kurinda abana bawe, ubahane ubagaragariza ko ubumva, wibuka buri gihe ko buri mwana ateye ukwe. Binyuriye mu kugaragaza ubugwaneza n’urukundo, hari ibintu byinshi ushobora gukora, bigatuma umuntu ukiri muto yumva afite umutekano. Ibyo nanone bizamurinda gukura atarangwa n’icyizere kandi atiyubaha.
Uko ababyeyi bawe baba barashoboraga kuguha ibyo ukeneye byo mu buryo bw’ibyiyumvo kose, hari ibintu bitatu bishobora kugufasha kugira ngo ube umubyeyi ugira ingaruka nziza by’ukuri mu gufasha abana: (1) irinde gutwarwa n’ingorane zawe bwite ku buryo wirengagiza ibisa n’aho ari utubazo tworoheje tw’abana bawe; (2) ihatire kugirana na bo imishyikirano ya buri munsi ishimishije kandi ifite ireme; (3) shyira imbere ibyo kugira imyifatire myiza ku bihereranye n’uburyo bwo gukemura ibibazo no kubana n’abantu.
Iyo Birgit ashubije amaso inyuma akibuka igihe yari akiri umwangavu, agira ati “nagombaga kumenya ko udashobora guhindura abantu ngo babe nk’uko wowe ubyifuza. Mama yamfashije gutekereza, ambwira ko niba hari imico ntakunda mbonye mu bandi, icyo nshobora gukora ari ukwirinda kuba nka bo. Nanone yambwiye ko igihe cyiza kurusha ikindi cyo guhindura kamere yanjye, ari igihe nari nkiri muto.”
Icyakora, abana bawe bakeneye ibirenze akazi no gutuza mu buryo bw’ibyiyumvo. Ibaze uti ‘mbese, mbona ko kurera abana ari inshingano nahawe n’Imana?’ Niba ari uko ubibona, uzakora uko ushoboye kose kugira ngo wite ku byo abana bawe bakeneye mu buryo bw’umwuka.
Uburyo bwo Kubabonera Ibyo Bakeneye mu Buryo bw’Umwuka
Mu Kibwiriza cya Yesu Kristo cyo ku musozi, yagize ati “hahirwa abakene mu mitima yabo [“abazi ko bakeneye iby’umwuka,” NW ] , kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Matayo 5:3). Ni iki gikubiye mu kubaha ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka? Abana bungukirwa cyane mu gihe ababyeyi batanga urugero rwiza, mu kugaragaza ko bizera Yehova Imana. Intumwa Pawulo yaranditse iti “utizera ntibishoboka ko [anezeza Imana]: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Ariko kandi, kugira ngo ukwizera kugire ireme koko, isengesho ni ngombwa (Abaroma 12:12). Niba wemera ko nawe hari ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka, uzashakisha ubuyobozi bw’Imana, nk’uko se w’umwana Samusoni waje kuba Umucamanza w’icyamamare wo muri Isirayeli, yabigenje (Abacamanza 13:8). Ntuzasenga gusa, ahubwo nanone uzashakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16, 17.b
N’ubwo kurera ari umurimo ukomeye ukubiyemo gutanga ubuyobozi bwiza, gutera inkunga yo mu buryo bw’ibyiyumvo no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, ushobora guhesha ingororano. Umubyeyi w’umugabo wo muri Brezili ufite abana babiri, yaravuze ati “sinshobora ndetse no kwiyumvisha uko byaba bimeze ntafite abana banjye. Hari ibintu byinshi cyane byiza dushobora gukorera hamwe.” Mu gusobanura impamvu abana bameze neza, umugore we yunzemo agira ati “buri gihe tuba turi kumwe, kandi tukagerageza gutuma ibintu bishimisha. Kandi icy’ingenzi kurushaho, buri gihe dusengera abana bacu.”
Priscilla yibuka urukundo no kwihangana ababyeyi be bamugaragarizaga, igihe cyose habaga havutse ingorane runaka. Yagize ati “bari incuti zanjye nyakuri, kandi bamfashaga mu bintu byose. Nkiri umwana muto, mu by’ukuri numvaga mfashwe nk’ ‘umwandu uturuka ku Uwiteka’ ” (Zaburi 127:3). Kimwe n’abandi babyeyi benshi, kuki utakorera hamwe n’abana bawe gahunda yo gukoresha neza igihe, ku buryo mwashobora gusomera hamwe Bibiliya n’ibitabo bya Gikristo? Gusuzumira hamwe inkuru za Bibiliya n’amahame yayo mu mimerere myiza, bishobora gufasha abana bawe kugira icyizere no kugira ibyiringiro nyakuri ku bihereranye n’igihe kizaza.
Igihe Abana Bose Bazaba Bafite Umutekano
N’ubwo muri iki gihe usanga imibereho yo mu gihe kizaza y’abana benshi irangwa no kwiheba, Ijambo ry’Imana ritanga icyizere cy’uko vuba aha isi igiye kuba ahantu abantu bazatura mu mutekano. Tekereza igihe mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, ababyeyi batazongera guhangayikishwa n’umutekano w’abana babo (2 Petero 3:13)! Gerageza kwiyumvisha isohozwa rikomeye ry’ubu buhanuzi bugira buti “isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura” (Yesaya 11:6). Ndetse no muri iki gihe, umutekano wo mu buryo bw’umwuka uvugwa muri ayo magambo, urasohozwa mu buryo bw’ikigereranyo mu bantu bakorera Yehova. Nubageramo, uzumva ukuntu Imana ikwitaho mu buryo bwuje urukundo. Nugaragaza ko ukunda Imana, ushobora kumenya udashidikanya ko yumva ibyiyumvo byawe byo kuba uri umubyeyi, kandi ko izagufasha guhangana n’imihangayiko n’ibigeragezo ushobora guhura na byo. Iga Ijambo ryayo kandi wiringire Ubwami bwayo.
Fasha abana bawe kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka, binyuriye mu kubaha urugero rwiza. Niba Yehova Imana ari we buhunguro bwawe, imibereho yawe yo mu gihe kizaza n’iy’abana bawe ishobora kuzarenga ibyo witeze byose. Ushobora kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite, we waririmbye agira ati “wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.”—Zaburi 37:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iki gice, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.
b Reba igice cya 5 kugeza ku cya 7 mu gitabo Le secret du bonheur familial, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.