ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Uko Abakristo Babona Ibihereranye n’Imihango y’Ihamba
    Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Nyakanga
    • Uko Abakristo Babona Ibihereranye n’Imihango y’Ihamba

      URUPFU rutunguranye kandi rutari rwitezwe rw’uwo ukunda, rurababaza mu buryo bwihariye. Ruhungabanya umuntu mu bwenge, bigatuma ababara cyane mu buryo bw’ibyiyumvo. Kwitegereza uwo ukunda ahwera nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire kandi bubabaje, byo ntibikura umutima, ariko agahinda n’ubwigunge buterwa no kuba warapfushije uwawe, bikomeza kubaho.

      Uko umuntu ukundwa yaba yarapfuye kose, abapfushije baba bakeneye inkunga n’ihumure. Nanone kandi, Umukristo wapfushije ashobora kuba agomba guhangana n’ibitotezo atezwa n’abatsimbarara ku byo gukurikiza imigenzo y’ihamba idahuje n’Ibyanditswe. Ibyo birogeye mu bihugu byinshi byo muri Afurika hamwe no mu tundi duce tumwe na tumwe tw’isi.

      Ni iki kizafasha Umukristo wapfushije, kwirinda imigenzo y’ihamba idahuje n’Ibyanditswe? Ni gute bagenzi be bahuje ukwizera bashobora kumwunganira muri icyo gihe cy’ibigeragezo? Ibisubizo by’ibyo bibazo ni iby’ingirakamaro ku bantu bose bashaka gushimisha Yehova, bitewe n’uko “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese [ari] iri: [ari] ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”​—Yakobo 1:27.

      Ihuriye ku Myizerere

      Ikintu imigenzo myinshi y’ihamba ihuriyeho, ni imyizerere ivuga ko abapfuye bakomeza kubaho mu buturo butaboneka bw’abakurambere. Abantu benshi bari mu cyunamo, bumva bagomba gukora imigenzo runaka, kugira ngo bagushe neza abapfuye. Cyangwa se, bagatinya kubabaza abaturanyi baba bizera ko iyo migenzo niramuka idakozwe, abantu bazagusha ishyano.

      Umukristo w’ukuri ntagomba kuneshwa n’ubwoba bwo gutinya abantu ngo bitume yifatanya mu migenzo idashimisha Imana (Imigani 29:25; Matayo 10:28). Bibiliya igaragaza ko abapfuye nta bwimenye bafite, kuko igira iti “abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi . . . Ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge” (Umubwiriza 9:5, 10). Ku bw’ibyo rero, Yehova Imana yahaye ubwoko bwe bwa kera umuburo wo kutagerageza kugusha neza abapfuye cyangwa gushyikirana na bo (Gutegeka 14:1; 18:10-12; Yesaya 8:19, 20). Uko kuri kwa Bibiliya ntikujya imbizi n’imigenzo myinshi y’ihamba ikorwa hirya no hino.

      Bite se ku Bihereranye no “Kweza Ibitsina”?

      Mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika yo hagati, umuntu upfushije uwo bashakanye aba asabwa kugirana imibonano y’ibitsina na mwene wabo wa bugufi w’uwapfuye. Bavuga ko iyo ibyo bidakozwe, uwapfuye agirira nabi abo mu muryango basigaye. Uwo mugenzo witwa “kweza ibitsina.” Icyakora, Bibiliya ivuga ko imibonano y’ibitsina iyo ari yo yose ikozwe n’abantu batashyingiranywe ari ‘ubusambanyi.’ Kubera ko Abakristo bagomba ‘kuzibukira gusambana,’ bahangana n’uwo mugenzo udahuje n’Ibyanditswe babigiranye ubutwari.​—1 Abakorinto 6:18.

      Reka turebe ibyabaye ku mupfakazi witwa Mercy.a Igihe umugabo we yapfaga mu mwaka wa 1989, bene wabo bashatse ko akorana uwo mugenzo wo kweza ibitsina na mwene wabo w’umugabo. Yarabahakaniye, abasobanurira ko uwo mugenzo unyuranyije n’amategeko y’Imana. Bene wabo bamaze kumanjirwa, baramututse hanyuma baragenda. Hashize ukwezi, baje gusahura inzu ye, bayisakamburaho amabati. Nuko baravuga ngo “idini ryawe rizakwitaho.”

      Abagize itorero bahumurije Mercy, ndetse banamwubakira indi nzu. Abaturanyi baratangaye cyane, ku buryo bamwe biyemeje kwifatanya muri icyo gikorwa, harimo n’umugore w’umutware w’umurenge, uwo mugore akaba yari Umugatolika, ari na we wabaye uwa mbere mu kuzana ubwatsi bwo gusakaza. Imyifatire y’ubudahemuka ya Mercy, yateye abana be inkunga. Kuva icyo gihe, bane muri bo bamaze kwiyegurira Yehova Imana, kandi umwe muri bo aherutse kujya mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo.

      Umugenzo wo kweza ibitsina watumye Abakristo bamwe na bamwe birekura, bemera gushyingiranwa hutihuti n’umuntu utizera. Urugero, umupfakazi umwe wari ufite imyaka ibarirwa muri za 70, yarongoye hutihuti umukobwa muto wari ufitanye isano n’umugore we wapfuye. Mu kubigenza atyo, yashoboraga kuzihandagaza avuga ko yakoze wa mugenzo wo kweza ibitsina. Ariko kandi, bene iyo myifatire inyuranyije n’inama ya Bibiliya ivuga ko Abakristo bagombye gushyingiranwa gusa n’ “uri mu Mwami wacu.”​—1 Abakorinto 7:39.

      Imigenzo yo Kurara ku Kiriyo

      Mu bihugu byinshi, abantu bari mu cyunamo bakoranira mu rugo rw’uwapfuye, maze bakarara bicaye bugacya. Iyo migenzo yo kurara ku biriyo, akenshi iba ikubiyemo no kurya no kunywa hamwe no kuririmba basakuza cyane. Bizera ko ngo ibyo bituma uwapfuye acururuka, kandi bikarinda abasigaye bo muri uwo muryango kwibasirwa n’abarozi. Hashobora kuvugwa amagambo ashyeshyenga, kugira ngo uwo muntu wapfuye abarebe neza. Nyuma yo kuvuga ijambo, abari mu cyunamo bashobora kuririmba indirimbo y’idini, mbere y’uko undi muntu ahaguruka agafata ijambo. Ibyo bishobora gukomeza bityo, kugeza umuseke utambitse.b

      Umukristo w’ukuri ntiyifatanya muri bene iyo migenzo yo kurara ku kiriyo, bitewe n’uko Bibiliya igaragaza ko abapfuye badashobora kugira icyo bamarira abazima cyangwa kubagirira nabi (Itangiriro 3:19; Zaburi 146:3, 4; Yohana 11:11-14). Ibyanditswe biciraho iteka ubupfumu (Ibyahishuwe 9:21; 22:15). Ariko nanone, umupfakazi w’Umukristokazi ashobora kubona ko kubuza abandi gukurura ibikorwa by’ubupfumu mu rugo rwe bigoye. Bashobora kumutitiriza bashaka kurara ku kiriyo mu rugo rwe. Ni iki Abakristo bashobora gukora, kugira ngo bunganire bagenzi babo bahuje ukwizera bahanganye n’uwo mubabaro w’inyongera?

      Incuro nyinshi, abasaza b’itorero bagiye bashobora kunganira umuryango w’Abakristo bapfushije, binyuriye mu kuganira n’abafitanye isano na wo hamwe n’abaturanyi bawo, bakabumvisha aho ukuri kuri. Nyuma y’icyo kiganiro cyo kubumvisha aho ukuri kuri, abo bantu bashobora kwemera kuva muri urwo rugo ku neza, no kuzongera gukorana ku wundi munsi kugira ngo hakorwe umuhango w’ihamba. Ariko se, byagenda bite mu gihe bamwe baba bashatse guhangana? Icyo gihe, gukomeza kugerageza kubumvisha ibintu bishobora kuvamo ubushyamirane. ‘Umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane [“kurwana,” NW ], ahubwo akwiriye kwihangana’ (2 Timoteyo 2:24). Bityo rero, niba abantu bo mu muryango badashaka ubwumvikane bigaruriye urugo ku ngufu, hari ubwo umupfakazi w’Umukristokazi n’abana be baba badashobora kubakumira. Ariko kandi, ntibifatanya mu mugenzo uwo ari wo wose w’idini ry’ikinyoma ubera mu rugo rwabo, bitewe n’uko bumvira itegeko rya Bibiliya rigira riti “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye.”​—2 Abakorinto 6:14.

      Iryo hame rinarebana n’umuhango w’ihamba. Abahamya ba Yehova ntibifatanya mu ndirimbo, mu masengesho cyangwa mu migenzo biyobowe n’umukozi w’idini ry’ikinyoma. Iyo Abakristo bafitanye isano rya bugufi n’uwapfuye basanze bagomba kujya muri iyo mihango, ntibifatanya muri ibyo.​—2 Abakorinto 6:17; Ibyahishuwe 18:4.

      Imihango y’Ihamba Yiyubashye

      Imihango y’ihamba iyoborwa n’Abahamya ba Yehova, ntibamo imigenzo igamije kugusha neza abapfuye. Hatangwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya, yatangirwa mu Nzu y’Ubwami, mu cyumba batunganyirizamo umurambo mbere yo kuwuhamba, mu rugo rw’uwapfuye, cyangwa se ku mva. Icyo iyo disikuru iba igamije, ni uguhumuriza abapfushije, binyuriye mu gusobanura icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’urupfu, hamwe n’ibyiringiro by’umuzuko (Yohana 11:25; Abaroma 5:12; 2 Petero 3:13). Hashobora kuririmbwa indirimbo ishingiye ku Byanditswe, kandi uwo muhango usozwa n’isengesho rihumuriza.

      Vuba aha, umuhango w’ihamba nk’uwo wakorewe umwe mu Bahamya ba Yehova wari mushiki wa Nelson Mandela, perezida w’Afurika y’Epfo, akaba ari na we wari umuhererezi mu bandi bashiki be. Nyuma y’uwo muhango, uwo muperezida yashimiye uwatanze disikuru, abikora abikuye ku mutima. Mu bari bahateraniye, hari harimo abanyacyubahiro n’abategetsi bakuru benshi. Umuyobozi mukuru w’ibiro bya perezida yagize ati “uyu ni wo muhango w’ihamba wiyubashye cyane kurusha iyindi yose nagiyemo.”

      Mbese, Imyambaro y’Icyunamo Iremewe?

      Abahamya ba Yehova bajya mu cyunamo cy’urupfu rw’abo bakundaga. Kimwe n’uko byagenze kuri Yesu, bashobora kurira (Yohana 11:35, 36). Ariko kandi, ntibabona ko ari ngombwa kugaragariza agahinda kabo mu ruhame, bakoresheje ikimenyetso runaka kigaragara inyuma. (Gereranya na Matayo 6:16-18.) Mu bihugu byinshi, abapfakazi baba bitezweho kwambara imyambaro y’icyunamo yihariye, kugira ngo bagushe neza abapfuye. Iyo myambaro igomba kwambarwa mu gihe cy’amezi menshi, ndetse wenda n’umwaka muzima nyuma y’umuhango w’ihamba, kandi igihe cyo kuyikuramo kiba ari undi munsi mukuru.

      Kutagaragaza ibimenyetso by’agahinda, bifatwa nk’aho ari ugushotora uwo muntu wapfuye. Kubera iyo mpamvu, mu turere twa Swaziland abatware gakondo b’imiryango birukanye Abahamya ba Yehova mu ngo zabo no mu masambu yabo bwite. Icyakora, igihe cyose abo Bakristo bizerwa bagiye bitabwaho n’abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka baba mu tundi turere.

      Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Swaziland rwatanze itegeko rirenganura Abahamya ba Yehova, ruvuga ko bagomba kwemererwa kugaruka mu ngo zabo no mu masambu yabo. Ikindi gihe, umupfakazi w’Umukristokazi yemerewe kuguma mu bye ari uko amaze kwerekana urwandiko rw’uwari umugabo we na kasete uwo mugabo yari yarifatiyeho amajwi, aho hombi akaba yaravugaga mu buryo bwumvikana ko umugore we atagombaga kuzambara imyambaro y’icyunamo. Bityo rero, yashoboye kugaragaza ko mu kutabikora, yari arimo yubaha umugabo we koko.

      Iyo umuntu atanze amabwiriza yumvikana neza ku birebana n’imihango yo kuzamuhamba, akayatanga atarapfa, cyane cyane mu turere twogeyemo imigenzo idahuje n’Ibyanditswe, bigira akamaro kanini. Reka dufate urugero kuri Victor, uba muri Kameruni. Yakoze inyandiko igaragaza neza porogaramu yagombaga kuzakurikizwa mu muhango wo kumuhamba. Mu muryango we, hari harimo abantu benshi bashoboraga kuwotsa igitutu, bagenderaga ku muco karande ufite imigenzo karande ikomeye yo kubahiriza abapfuye, hakubiyemo no gusenga uduhanga tw’abantu. Kubera ko Victor yari umuntu wubahwa mu muryango we, yari azi ko agahanga ke na ko kashoboraga kuzajya gasengwa. Ku bw’ibyo rero, yatanze amabwiriza yumvikana neza ku bihereranye n’ukuntu Abahamya ba Yehova bari kuzakora imihango yo kumuhamba. Ibyo byorohereje cyane umugore yasize n’abana be, kandi mu baturage bo muri ako gace, hatanzwe ubuhamya bwiza.

      Irinde Gukurikiza Imigenzo Idahuje n’Ibyanditswe

      Hari abantu bamwe na bamwe bafite ubumenyi bwa Bibiliya bagiye bagira ubwoba bwo kwitandukanya n’ibyo. Kugira ngo birinde gutotezwa, bagiye bagerageza gushimisha abaturanyi babo bigira nk’aho bubahiriza ikiriyo gakondo cy’abapfuye. N’ubwo gusura abapfushije kugira ngo tubahumurize ari ibintu byo gushimwa, ibyo ntibisaba kumukorera umugenzo muto mu rugo rwe buri joro, mbere y’umuhango nyakuri w’ihamba. Gukora ibyo bishobora gusitaza ababireba, bitewe n’uko bishobora gutuma bibwira ko ababikora batemera by’ukuri ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye.​—1 Abakorinto 10:32.

      Bibiliya igira Abakristo inama yo gushyira ibyo gusenga Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, no gukoresha igihe cyabo babigiranye ubwenge (Matayo 6:33; Abefeso 5:15, 16). Ariko kandi, mu turere tumwe na tumwe, imirimo y’itorero yagiye imara icyumweru cyangwa igihe kirenzeho yarahagaze, bitewe n’imihango y’ihamba. Icyo kibazo ntikiri muri Afurika honyine. Ku bihereranye n’imigenzo y’ihamba yigeze kuba, hari raporo yaturutse muri Amerika y’Epfo yagize iti “amateraniro atatu ya Gikristo yateranyemo abantu bake cyane. Umurimo wo kubwiriza wamaze hafi iminsi icumi utitabirwa. Ndetse n’abantu batari abo mu itorero n’abigishwa ba Bibiliya, batangajwe no kubona bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bajya kwifatanya muri iyo migenzo, kandi bibaca intege.”

      Mu duce tumwe na tumwe, abo mu muryango wapfushije bashobora gutumira incuti zabo z’amagara nkeya mu rugo rwabo, kugira ngo bagire akantu basangira nyuma y’imihango y’ihamba. Icyakora mu turere twinshi two muri Afurika, abantu babarirwa mu magana baba baje mu mihango y’ihamba, bahita batahukira mu rugo rw’uwapfuye, kandi bakaba biteze kuzimanirwa, akenshi ugasanga amatungo abagwa. Abantu bamwe na bamwe bifatanya n’itorero rya Gikristo bagiye bifatanya muri uwo mugenzo, bakagaragara nk’aho bizihiza iminsi mikuru yo kugusha neza abapfuye, ishingiye ku muco karande.

      Imihango y’ihamba iyoborwa n’Abahamya ba Yehova ntiyikoreza umutwaro uremereye abapfushije. Bityo rero, ntibyagombye kuba ngombwa ko habaho gahunda yihariye yo gusaba abaje muri uwo muhango w’ihamba gutanga amafaranga yo kwishyura ibyakoreshejwe mu buryo bwo gusesagura. Niba abapfakazi b’abakene badashobora kwishyura ibintu bya ngombwa byo gukoresha, nta gushidikanya ko abandi bagize itorero bazishimira kubibafashamo. Niba ubwo bufasha budahagije, abasaza bashobora kureba ukuntu haboneka ubundi bufasha bwo mu buryo bw’umubiri ku bantu babukwiriye koko.​—1 Timoteyo 5:3, 4.

      Imihango y’ihamba si ko buri gihe iba inyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Mu gihe inyuranyije na yo, Abakristo biyemeza gukurikiza Ibyanditswe (Ibyakozwe 5:29).c N’ubwo ibyo bishobora guteza imibabaro y’inyongera, hari abagaragu b’Imana benshi bashobora guhamya ko bagezweho n’ibyo bigeragezo, nyamara bakabitsinda. Babitsinze babifashijwemo n’imbaraga zituruka kuri Yehova, “Imana nyir’ihumure ryose,” kandi nanone bitewe n’ubufasha bwuje urukundo bwa bagenzi babo bahuje ukwizera, babahumurije mu mibabaro yabo.​—2 Abakorinto 1:3, 4.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Muri iki gice, amazina amwe n’amwe yagiye asimbuzwa andi.

      b Aho imigenzo y’ihamba ishobora gukururira Umukristo ibigeragezo bikomeye, abasaza bashobora gutegura abashaka kubatizwa, bakabategura ku bw’ibishobora kuzabageraho. Mu gihe cyo kubonana n’abo bantu bashya kugira ngo baganire ku bibazo byo mu gitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ingingo zivuga ngo “Ubugingo, Icyaha n’Urupfu,” na “Ihuriro ry’Amadini y’Ikinyoma” zagombye kwitabwaho cyane. Izo ngingo zombi zirimo ibibazo birebana n’amahitamo y’umuntu ku giti cye, bishobora kuganirwaho. Aho ni ho abasaza bashobora gutanga ibisobanuro ku bihereranye n’imigenzo y’ihamba idahuje n’Ibyanditswe, kugira ngo umuntu ushaka kubatizwa amenye icyo Ijambo ry’Imana rimusaba gukora mu gihe yaba agezweho n’iyo mimerere.

      c Mu matsinda y’abantu bavuga indimi runaka no mu mico imwe n’imwe, ijambo “ikiriyo” rikoreshwa ryerekeza ku gikorwa cyo gusura by’akanya gato uwapfushije kugira ngo bamuhumurize. Nta kintu kinyuranyije n’Ibyanditswe gishobora kumvikanamo. Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Gicurasi 1979, ku ipaji ya 27-28.—Mu Cyongereza.

      [Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

      Bahawe Umugisha ku bw’Igihagararo Cyabo Kitajegajega

      Sibongili ni umupfakazi w’Umukristokazi w’intwari, uba muri Swaziland. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we rwabaye vuba aha, yanze gukurikiza imigenzo abenshi batekereza ko igusha neza uwapfuye. Urugero, ntiyikomboje umusatsi (Gutegeka 14:1). Ibyo byarakaje abantu umunani bo mu muryango we, maze bamuharangura ku ngufu. Ndetse banabujije Abahamya ba Yehova kuza muri urwo rugo guhumuriza Sibongili. Ariko kandi, abandi bantu bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami bishimiye kumusura bamuzaniye inzandiko zitera inkunga zanditswe n’abasaza. Ku munsi byari biteganyijwe ko Sibongili ari bwambare imyambaro y’icyunamo, habaye ikintu gitangaje. Umuntu ukomeye mu muryango yatumije inama, kugira ngo baganire kuri iyo myanzuro ye yo kwanga gukurikiza imigenzo igenga icyunamo gakondo.

      Sibongili yagize ati “bambajije niba imyizerere y’idini ryanjye inyemerera kugaragaza agahinda nambara ikanzu y’umukara y’icyunamo. Maze kubasobanurira igihagararo cyanjye, bambwiye ko batari bubimpatire. Icyantangaje, ni uko bose bansabye imbabazi, bitewe no kuba barangiriye nabi kandi bakaba barankomboye umusatsi ntabishaka. Bose bansabye ko nabababarira.” Nyuma y’aho, murumuna wa Sibongili yagaragaje ko yiboneye ko Abahamya ba Yehova ari bo bari mu idini ry’ukuri, maze asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.

      Reka turebe urundi rugero: umugabo wo muri Afurika y’Epfo witwa Benjamin yari afite imyaka 29, ubwo yumvaga iby’urupfu rutunguranye rwa se. Icyo gihe, Benjamin ni we wari Umuhamya wenyine mu muryango we wose. Mu migenzo y’ihamba, buri wese yari yitezweho gutonda umurongo mu bandi, akanyura imbere y’imva, maze akayora igitaka mu gipfunsi akakijugunya ku isanduku irimo umurambo.d Nyuma yo guhamba, abagize uwo muryango bwite bose bikomboje umusatsi. Kubera ko Benjamin atifatanyije muri iyo migenzo, abaturanyi n’abantu bo mu muryango we bavuze ko umuzimu wa se azamutera akamuhana.

      Benjamin yagize ati “kubera ko niringira Yehova, nta kintu cyigeze kimbaho.” Abagize umuryango we biboneye ukuntu nta cyamubayeho. Mu gihe runaka, abenshi muri bo batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova maze barabatizwa, biba ikimenyetso cy’uko biyeguriye Imana. Naho se Benjamin? Yatangiye umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza ubutumwa. Mu myaka mike ishize, yagize igikundiro gikomeye cyo gukorera amatorero y’Abahamya ba Yehova ari umugenzuzi usura amatorero.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      d Bamwe bashobora kubona ko gushyira indabo mu mva cyangwa kujugunyamo igitaka mu gipfunsi ari nta cyo bitwaye. Ariko kandi, Umukristo yagombye kwirinda uwo mugenzo, niba abantu bo muri ako gace bawubonamo uburyo bwo kugusha neza uwapfuye, cyangwa niba ukubiye mu mihango iyobowe n’umukozi w’idini ry’ikinyoma.​—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1977, ku ipaji ya 15 (mu Cyongereza).

  • Inama ya buri Mwaka Izaba ku Itariki ya 3 Ukwakira 1998
    Umunara w’Umurinzi—1998 | 15 Nyakanga
    • Inama ya buri Mwaka Izaba ku Itariki ya 3 Ukwakira 1998

      INAMA YA BURI MWAKA y’abagize umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania izaterana ku itariki ya 3 Ukwakira 1998, mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri ku muhanda wa 2932 Kennedy, i Jersey City, muri Leta ya New Jersey. Inama ibanza y’abagize uwo Muryango gusa, izaba saa 3:15, ikurikirwe n’inama rusange ya buri mwaka i saa 4:00 za mu gitondo.

      Abagize uwo Muryango, bagombye kumenyesha uhereye ubu Ibiro by’Umunyamabanga ihinduka iryo ari ryo ryose ryaba ryarabaye kuri aderesi zabo muri uyu mwaka ushize, kugira ngo amabaruwa abatumira hamwe n’impapuro zibemerera gutora badahari bizabagereho muri Nyakanga.

      Izo mpapuro zitanga uburenganzira bwo gutora, izo abagize Sosayiti bazohererezwa ziri hamwe n’ibaruwa ibatumira muri iyo nama ya buri mwaka, zigomba kugarurwa ku buryo zizagera mu Biro by’Umunyamabanga w’uwo Muryango bitarenze tariki ya 1 Kanama. Buri wese mu bagize uwo Muryango agomba kuzuza urupapuro rumuha uburenganzira bwo gutora kandi akarwohereza bidatinze, akavuga niba azaba yibereye mu nama cyangwa atazaba ayirimo. Ibisobanuro bitangwa kuri buri rupapuro rutanga uburenganzira bwo gutora, bigomba kuba bifututse kuri iyo ngingo, kubera ko bizashingirwaho mu kugena abazaba bahari.

      Hateganyijwe ko porogaramu yose uko yakabaye, hakubiyemo n’inama izabanza hamwe na za raporo zizatangwa, bizarangira saa 7:​00, cyangwa nyuma y’aho gato. Nta porogaramu ya nyuma ya saa sita iteganyijwe. Kubera ko imyanya ari mike, abantu bazajya binjira ari uko berekanye urupapuro rubatumira. Nta gahunda zizakorwa zo gukurikirana porogaramu y’iyo nama ya buri mwaka mu yandi mazu binyuriye kuri telefone.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze