Mbese, ushobora kwiringira umutimanama wawe?
UBUSANZWE, igikoresho cyerekana amerekezo (boussole) cyiriringirwa. Urushinge rwacyo, rukoreshwa na rukuruzi kamere y’isi, ruhora rwerekeye mu majyaruguru. Bityo rero, abagenzi bashobora kwishingikiriza kuri icyo gikoresho kugira ngo bamenye icyerekezo, mu gihe nta kindi kintu kiri hafi bashobora gufatiraho kugira ngo kibayobore. Ariko se, bigenda bite iyo hari ikindi kintu gifite rukuruzi gishyizwe hafi y’igikoresho cyerekana amerekezo? Aho kugira ngo urushinge rwerekere mu majyaruguru, rurahindukira rukareba aho cya kintu gifite rukuruzi kiri. Ntiruba rero rugitanga ubuyobozi bwakwiringirwa.
Ibintu bisa n’ibyo bishobora no kugera ku mutimanama w’umuntu. Umuremyi yadushyizemo ubwo bushobozi, kugira ngo butubere ubuyobozi bwiringirwa. Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, umutimanama wagombye guhora utwerekeza mu nzira iboneye, mu gihe dukeneye gufata imyanzuro. Wagombye kudusunikira kugendera ku mahame mbwirizamuco y’Imana (Itangiriro 1:27). Akenshi urabikora. Urugero, Pawulo wari intumwa y’Umukristo, yanditse ko n’abantu bamwe na bamwe badafite amategeko yahishuwe n’Imana ‘bakora iby’amategeko ku bwabo.’ Kubera iki? Ni ukubera ko ‘bahamywa n’imitima ihana ibabwiriza.’—Abaroma 2:14, 15.
Ariko kandi, umutimanama si ko buri gihe usubiza mu gihe wagombye kubikora. Bitewe no kudatungana kwa kimuntu, tubogamira ku gukora ibintu dusanzwe tuzi ko ari bibi. Pawulo yagize ati “nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye” (Abaroma 7:22, 23). Nitugira akamenyero ko guha urwaho imyifatire yo kubogamira ku bibi, umutimanama wacu ushobora kuzagenda ugimba buhoro buhoro, maze amaherezo ukazareka kongera kutumenyesha ko imyifatire runaka ari mibi.
N’ubwo tudatunganye ariko, dushobora kuboneza umutimanama wacu ku mahame y’Imana. Koko rero, ni iby’ingenzi ko tubigenza dutyo. Umutimanama ukeye, watojwe mu buryo bukwiriye, ntutuma umuntu agirana n’Imana imishyikirano isusurutse kandi ya bwite gusa, ahubwo ni na ngombwa kugira ngo tuzarokoke (Abaheburayo 10:22; 1 Petero 1:15, 16). Byongeye kandi, umutimanama mwiza uzadufasha gufata imyanzuro myiza mu buzima, ibyo bikazatuma tugira amahoro n’ibyishimo. Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibihereranye n’umuntu ufite bene uwo mutimanama agira ati “amategeko y’Imana ye ari mu mutima we; nta ntambwe ze zizanyerera.”—Zaburi 37:31.
Gutoza Umutimanama
Gutoza umutimanama bikubiyemo ibirenze ibyo gufata mu mutwe urutonde rw’amategeko gusa, hanyuma ukayakurikiza udakebakeba. Ibyo ni byo Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu bakoraga. Abo bayobozi ba kidini bari bazi Amategeko, kandi bari barashyizeho andi mategeko y’imihango menshi, bavuga ko ari ayo gufasha rubanda kwirinda kwica ayo Mategeko. Bityo rero, bihutiye kunenga abigishwa ba Yesu igihe bacaga amahundo ku Isabato maze bakayahekenya. Kandi barwanyije Yesu igihe yakizaga umuntu unyunyutse ukuboko ku Isabato (Matayo 12:1, 2, 9, 10). Dukurikije ya mategeko y’imihango y’Abafarisayo, ibyo bikorwa byombi byari ukwica itegeko rya kane.—Kuva 20:8-11.
Uko bigaragara, Abafarisayo bari barize Amategeko. Ariko se, imitimanama yabo yabonezaga ku mahame y’imana? Ashwi da! N’ikimenyimenyi, Abafarisayo bakimara kunenga icyo bibwiraga ko ari icyaha gikomeye cyane cyo kutaziririza Isabato, bagiye inama yo kugambanira Yesu, “ngo babone uko bazamwica” (Matayo 12:14). Tekereza nawe—abo bayobozi ba kidini biyumvagamo ko ari abakiranutsi, barakajwe no kumva ko amahundo yaciwe akaribwa, no kumva iby’umuntu wavuwe ku Isabato; ariko nta mutima ubacira urubanza bari bafite ku bihereranye no kugambanira Yesu ngo bamwice!
Abatambyi bakuru na bo, bagaragaje imitekerereze ikocamye nk’iyo. Abo bagabo bononekaye ntibigeze bumva na gato ko hari ikibi bakoze, igihe bahaga Yuda ibice by’ifeza 30 bakuye mu isanduku y’urusengero, kugira ngo agambanire Yesu. Ariko igihe Yuda yagaruraga ya mafaranga mu buryo butunguranye, akayajugunya mu rusengero, umutimanama w’abatambyi bakuru wahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi mu bihereranye n’amategeko. Baravuze bati “amategeko ntiyemera ko tubishyira [bya biceri] mu bubiko bw’Imana, kuko ari ibiguzi by’amaraso” (Matayo 27:3-6). Biragaragara ko noneho abatambyi bakuru bari bahangayikishijwe n’uko amafaranga ya Yuda yari yanduye. (Gereranya no Gutegeka kwa Kabiri 23:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Nyamara kandi, abo bagabo ubwabo ni na bo babonye ko gutanga ayo mafaranga kugira ngo bagurire umuntu wo kugambanira Umwana w’Imana nta kibi kirimo!
Kugendera ku Mitekerereze y’Imana
Izo ngero tubonye haruguru, zigaragaza ko gutoza umutimanama bisaba ibirenze ibyo kuzuza mu bwenge urutonde rw’amategeko arebana n’ibyo umuntu yemererwa gukora n’ibyo abujijwe. Icyakora, kugira ubumenyi ku byerekeye amategeko y’Imana ni iby’ingenzi, kandi kuyumvira ni ngombwa kugira ngo umuntu azarokoke. (Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, uretse kumenya amategeko y’Imana, tugomba no kwihingamo umutima ugendera ku mitekerereze y’Imana. Bityo, dushobora kwibonera isohozwa ry’ubuhanuzi bwatanzwe na Yehova binyuriye kuri Yesaya, bugira buti “amaso yawe azajya areba abakwigisha; kandi nimujya kunyura iburyo cyagwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti ‘iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’ ”—Yesaya 30:20, 21; 48:17.
Nta gushidikanya, ibyo ntibisobanura ko mu gihe tugomba gufata umwanzuro ukomeye, ijwi nyajwi rizatubwira icyo tugomba gukora. Ariko kandi, mu gihe imitekerereze yacu izaba ihuje n’iy’Imana, umutimanama wacu uzarushaho kuba ufite ibikwiriye byose kugira ngo udufashe gufata imyanzuro izashimisha Imana.—Imigani 27:11.
Dufate urugero rwa Yozefu, wabayeho mu kinyejana cya 18 M.I.C. Igihe umugore wa Potifari yamutitirizaga ngo basambane, Yozefu yarabyanze, aravuga ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” (Itangiriro 39:9). Mu gihe cya Yozefu, nta tegeko ryanditse rituruka ku Mana ryaciragaho iteka igikorwa cy’ubusambanyi ryariho. Byongeye kandi, Yozefu yabaga mu Misiri, aho atabonaga uburere bwo mu muryango, cyangwa amategeko y’abakurambere. None se, ni iki cyatumye Yozefu ashobora kunanira icyo gishuko? Mu ijambo rimwe, ni umutimanama we watojwe. Yozefu yabonaga ibintu nk’uko Imana ibibona, ku bihereranye n’uko umugabo n’umugore we bagomba kuba “umubiri umwe” (Itangiriro 2:24). Bityo rero, yumvaga ko gufata umugore w’abandi byari kuba ari bibi. Imitekerereze ya Yozefu yari ihuje n’iy’Imana ku bihereranye n’icyo kibazo. Ubusambanyi bwari bunyuranyije n’ukuntu yumvaga iby’imyifatire irebana n’umuco.
Muri iki gihe, abantu bameze nka Yozefu ni bake. Ubusambanyi burogeye, kandi abantu benshi bumva nta cyo bagomba kubazwa imbere y’Umuremyi wabo, imbere yabo ubwabo, cyangwa se imbere y’abo bashakanye, mu bihereranye no gukomeza kuba abantu bera mu by’umuco. Ibintu byifashe neza neza nk’ibyavuzwe mu gitabo cya Yeremiya, hagira hati “nta n’umwe wihannye ibyaha bye, ngo avuge ati ‘mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye, nk’uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara” (Yeremiya 8:6). Ku bw’ibyo rero, dukeneye cyane guhuza imitekerereze yacu n’iy’Imana kurusha ikindi gihe cyose. Dufite ibintu bihebuje byo kudufasha kubigeraho.
Ubufasha bwo Gutoza Umutimanama
Ibyanditswe byahumetswe “bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Icyigisho cya Bibiliya kizadufasha kumenyereza icyo Bibiliya yita “ubushobozi [bwacu] bwo kwiyumvisha ibintu,” kugira ngo dutandukanye ikibi n’icyiza (Abaheburayo 5:14, NW ). Kizatuma turushaho gukunda ibintu Imana ikunda, no kwanga urunuka ibintu yanga.—Zaburi 97:10; 139:21.
Intego y’icyigisho cya Bibiliya rero, ni iyo kumenya neza icyo ukuri ari cyo n’agaciro kako, aho kugira ubumenyi bwa nyirarureshwa gusa. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1976 (mu Cyongereza), wagize uti “mu gihe twiga Ibyanditswe, twagombye kwihatira gusobanukirwa ubutabera, urukundo rw’Imana no gukiranuka kwayo, kandi tukabicengeza mu mutima wacu mu buryo bwimbitse, ku buryo bitubamo, bikaba bimwe mu bitugize, kimwe no kurya no guhumeka. Twagombye kugerageza gukanguka mu buryo bwuzuye kurushaho, tukamenya ko tugomba kumurika imyifatire tugira mu by’umuco, binyuriye mu kumenya neza icyiza n’ikibi. Ikigeretse kuri ibyo, twagombye gutuma umutimanama wacu wumva rwose ko ufite ibyo ugomba kumurika imbere y’Utanga Amategeko akaba n’Umucamanza utunganye (Yes 33:22). Bityo rero, mu gihe twiga ibintu byerekeranye n’Imana, twagombye no kugerageza kuyigana muri buri kantu kose kagize imibereho yacu.”
Tugire “Gutekereza kwa Kristo”
Nanone kandi, icyigisho cya Bibiliya kizadufasha kugira “gutekereza kwa Kristo,” ni ukuvuga imimerere yo mu bwenge yo kumvira no kwicisha bugufi yagaragajwe na Yesu (1 Abakorinto 2:16). Gukora ibyo Se ashaka byaramushimishaga, ntibyari ibintu agomba gukurikiza buri munsi gusa nk’imashini, nta gutekereza. Imyifatire ye yari yaravuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi na Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, wanditse agira ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”a—Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
Kugira “gutekereza kwa Kristo” ni iby’ingenzi mu gutoza umutimanama. Igihe Yesu yari ari ku isi ari umuntu utunganye, yagaragaje imico na kamere bya Se mu rugero rwuzuye neza uko bishobokera umuntu kose. Bityo, yashoboraga kuvuga ati “umbonye, aba abonye Data” (Yohana 14:9). Mu mimerere yose Yesu yabayemo ku isi, yakoze rwose ibyo Se yashakaga ko akora. Ku bw’ibyo rero, mu gihe twiga ibihereranye n’imibereho ya Yesu, tuba turimo tubona ishusho igaragara neza y’ukuntu Yehova Imana ameze.
Dusoma ko Yehova agira ‘ibambe n’imbabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi’ (Kuva 34:6). Incuro nyinshi cyane, Yesu yagaragarije iyo mico mu byo yakoreraga abigishwa be. Igihe bajyaga impaka kenshi ku birebana no kumenya uwari mukuru kurusha abandi, Yesu yabigishije yihanganye, akoresheje amagambo no kubabera icyitegererezo, ababwira ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu” (Matayo 20:26, 27). Urwo ni urugero rumwe gusa rugaragaza ko dushobora guhuza imitekerereze yacu n’iy’Imana, binyuriye mu gusuzuma imibereho ya Yesu.
Uko tuzagenda turushaho kumenya byinshi ku byerekeye Yesu, ni nako tuzagenda turushaho kugira ibidukwiriye byose kugira ngo twigane Data wo mu ijuru, Yehova (Abefeso 5:1, 2). Umutimanama uhuza n’imitekerereze y’Imana uzatuyobora mu nzira nziza. Yehova asezeranya abamwiringira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.”—Zaburi 32:8.
Twungukirwe n’Umutimanama Watojwe
Kubera ko Mose yari azi imyifatire yo kwigomeka iba mu bantu badatunganye, yaburiye Abisirayeli agira ati “mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugira ngo bitondere amagambo yose y’ayo mategeko bayumvire” (Gutegeka 32:46). Natwe tugomba kwandika amategeko y’Imana ku mitima yacu. Nitubigenza dutyo, birashoboka cyane ko umutimanama wacu wazarushaho kuyobora intambwe zacu, kandi ukadufasha gufata imyanzuro iboneye.
Nta gushidikanya, tugomba kuba maso. Umugani wa Bibiliya uravuga uti “hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 14:12). Kuki incuro nyinshi bigenda bityo? Ni ukubera ko nk’uko Bibiliya ibivuga, “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” (Yeremiya 17:9). Ku bw’ibyo rero, twese tugomba gukurikiza inama iri mu Migani 3:5, 6, igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yerekeje ayo magambo yo muri Zaburi ya 40 kuri Yesu Kristo.—Abaheburayo 10:5-10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Nk’uko bimeze ku gikoresho cyerekana amerekezo, umutimanama watojwe na Bibiliya ushobora kutuyobora mu nzira iboneye
[Aho ifoto yavuye]
Igikoresho cyerekana amerekezo: Courtesy, Peabody Essex Museum, Salem, Mass.